Dutewe ishema no kuba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, iyobowe na Président wayo Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana, yaremewe na Guverinoma y’igihugu cya Australia!
1.Guhera tariki ya 19 Gicurasi 2017, Président wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi ino aha mu gihugu cya Australia. Ubwo bari bamaze kuhagera kuri uwo munsi, bahise berekeza muri “Capital” ya kino gihugu i Canberra, maze bahagirira imibonano n’abategetsi batandukanye ba kino guhugu. Muribo harimo Abasenateri, Abadepite, Abaministre, bamwe mu bagize komisiyo nkusanyabikorwa ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, umutekano, ubucuruzi n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
2.Ku itariki ya 27 ndetse n’iya 28 Gicurasi 2017, abanyarwanda batuye muri South Australia, twasuwe na Président wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana hamwe n’intumwa ayoboye. Izo ntumwa zigizwe na Ministre ushinzwe uburezi muri iyo Guverinoma Nyakubahwa Madame Chantal Mukamana Mutega, hamwe na Ministre ushinzwe imari n’ubucuruzi ariwe Madame Marine Uwimana. Uku gusurwa kukaba kwarabaye mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi barimo ino muri Australia.
3.Kuba Guverinoma ya Australia yaremeye ku mugaragaro Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, niyo ngingo Padiri Thomas Nahimana yatangiriyeho mu kiganiro we n’intumwa yari ayoboye bagiranye n’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo, batuye ino Adelaide. Icyo wasangaga abantu benshi bifuza kumenya, ni impamvu zatumye Guverinoma ya Australia yemera Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Impamvu yabyo ni uko iki ari igikorwa gikomeye cyane Guverinoma ya rubanda igezeho mu rwego rwa “diplomatie”! Ikindi cyari cyatuzinduye nk’abanyarwanda batuye mu mugi wa Adelaide, kwari ukugirango badusobanurire imigabo n’imigambi yabo nka Guverinoma. Mu bisobanuro Padiri Thomas Nahimana yaduhaye, yatubwiye ko nyuma yo gusesengura no kwerekana neza ibibazo bikomereye Abanyarwanda muri iki gihe bishingiye ahanini ku mitegekere irangwa n’igitugu n’ukwikanyiza birenze igipimo, ubutegetsi bwa Australia bwemeye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro bumaze kwumva ko ukubaho kwayo na gahunda zayo bifite ishingiro ; nuko bwiyemeza kuyishyigikira kugirango izagere ku nshingano zayo nziza yihaye zikubiye mu mushinga witwa “Kwunga abenegihugu kugirango bafatanye mu kwiyubakira u Rwanda rujya mbere”.
4.Kuba Kagame ashaka gukomeza gufata Abanyarwanda nk’ingaruzwamuheto mu kugundira ubutegetsi ku buryo busuzuguza itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda,bityo akaba yaranze kurekura ubutegetsi kandi nyamara ashoje manda ye ya kabiri, ni indi ngingo yatumye Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ihabwa agaciro na Guverinoma ya Australiya.
5.Kuba mu Rwanda nta rubuga rwa politiki ruhari, ni indi ngingo twaganiriyeho yatumye ubutegetsi bwa Australia bwemera Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro. Kuri iyi ngingo, abategetsi ba Australia batangajwe cyane no kuba Padiri Thomas Nahimana yarashatse kujya kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora ya Président wa Republika ateganyijwe tariki ya 3 n’iya 4 Kanama 2017, maze leta y’umunyagitugu Paul Kagame ikamwangira kwinjira mu gihugu! Padiri Thomas yasobanuye ukuntu Paul Kagame yamubujije inshuro ebyiri zose, gukandagira ku butaka bw’u Rwanda. Aha Kagame akaba yarishyize hanze mu buryo budasanzwe kuko yerekanye bidasubirwaho ko ari umunyabwoba utinya gutsindwa amatora. Bivuze ko leta ya FPR Inkotanyi ibona neza ko Padiri Thomas Nahimana ashobora gutsinda Kagame, aramutse yemerewe kujya guhangana na we muri ariya matora yegereje yo muri Kanama 2017. Koko rero inshuro ya mbere leta ya Kagame yangira Padiri Thomas Nahimana, Nadine Kasinge, Venant Nkurunziza na Kejo Skyler Mahirwe kujya mu Rwanda, hari ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, mu gihe bari bageze Nairobi benda kwinjira mu ndege ya nyuma yari kubageza i Kanombe. Ku ncuro ya kabiri, hari kuya 23 Mutarama 2017, bakurwa mu ndege bageze i Buruseli ! Kuri Padiri Thomas Nahimana, iki gikorwa cya leta ya Kagame ngo cyagaragarije amahanga bundi bushya ko mu Rwanda nta “démocratie” ibayo, ko politiki ya FPR yubakiye ku kinyoma n’igipindi gusa . Ibi ngo bikaba byaramwongerereye imbaraga no kurushaho kwumvwa, kuko amahanga yari amaze kwibonera neza ko Polo Kagame ari umunyagitugu ushaka guhatira Abanyarwanda kwemera ko ari we wenyine wavukanye imbuto.
6.Kuba ubutegetsi bwa Kagame buhora butanga ruswa hirya no hino mu bihugu bya Afrika, kugirango impunzi z’abanyarwanda zibayo zibuzwe amahwemo, zamburwe cyangwa zimwe ibyangombwa ndetse zicyurwe ku ngufu , kandi impamvu zateye ubuhunzi zikiriho, ihohoterwa n’akarengane gakabije bigikorwa na Leta y’umunyagitugu kabuhariwe ni kimwe mu byo Padiri Thomas yatubwiye ko baganiriye n’abategetsi ba Australia.
7.Ikindi Padiri Thomas Nahimana yatubwiye ko baganiriye n’abategetsi b’iki gihugu, harimo ko we n’intumwa ayoboye basabye abategetsi ba Australia gushyira igitutu kuri Kagame, byaba ngombwa hakifashishwa imiryango ya Commonwealth na LONI kugirango yemere kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro; gufungura abanyapolitiki bafungiye ubusa barimo Madame Victoire Ingabire ndetse na Déogratias Mushayidi, bityo igafungura urubuga rwa politique rugifunze mu Rwanda; kwimura itariki y’amatora; gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho irimo n’amashyaka ya opozisiyo, kugirango hategurwe amatora akozwe mu nzira y’ubwisanzure busesuye n’umucyo. Basabye kandi ko mu gihe Kagame yakomeza kwinangira umutima agasuzugura ibyifuzo by’abanyarwanda, azafatwa nka nyirabayazana uhemebera umwiryane n’intambara z’urudaca mu bana b’u Rwanda ndetse akazanabiryozwa. Ahangaha umuntu akaba yavuga koko ko “amateka yisubiramo”, kuko kiriya gitutu cy’amahanga Padiri Thomas n’intumwa ayoboye basaba ko cyashyirwa ku butegetsi bwa Kagame, cyibutsa igitutu FPR Inkotanyi yashyize ku butegetsi bwa Président Habyarimana ikoresheje leta z’amahanga. Ibi bikavuga ko amaherezo, bitinde bishyire kera, na leta ya Kagame nta mahitamo yandi izagira, uretse kwemera gushyikirana n’iriya Guverinoma.
8.Kumenya guhitamo abaministri bamufasha akazi neza, ni kimwe mu byashimwe n’abari muri uwo mubonano. Aha twashimye byimazeyo Ministre w’uburezi Madame Chantal Mukamana Mutega, kubera ikiganiro aherutse gutanga kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda y’umunyamakuru Siméon Musengimana. Madame Chantal icyo gihe yavugaga ku bintu bifatika Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bagombye kwitondera no kureka, kugirango ubumwe nyabwo mu banyarwanda buzagerweho, cyane cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Koko rero Chantal MUKAMANA MUTEGA yahamagariraga bose gukanguka bakirinda guhihibikana no kurangazwa n’utunyungu tw’umuntu ku giti cye bijyana no kwirengagiza akarengane kagirirwa abandi benegihugu. Kurwanya ivanguramoko n’irondankomoko ni yo ntego ye, kimwe no gufasha abana bose kwiga hatabayeho kubavangura. Aha wasangaga twese twemeza ko nta mwicanyi mwiza ubaho, tukanongeraho ko yaba umwicanyi w’umuhutu, yaba n’umwicanyi w’umututsi bose ari bamwe, kandi ko bagombye gufatwa kimwe , bagahanwa kimwe kuko bagomba kureshya imbere y’amategeko.
9.Muri uwo mubonano kandi twashimiye cyane Madame Marine Uwimana ku kiganiro cyiza yaduhaye, kuko twashoboye kumwumva nk’umuntu koko usobanukiwe n’iby’ubukungu. Ibyo byatwemeje ko akazi ke kagenda neza. Yasobanuye ukuntu we n’abo bakorana bakora ibishoboka byose ngo batabarize abanyarwanda bagezwe habi n’inzara yiswe Nzaramba ndetse bugarijwe n’ubukene butagira izina. Yatwibukije ko Guverinoma ikeneye n’inkunga ya buri munyarwanda wifuza impinduka. Twarayimwemereye kandi koko tuzayitanga.
10.Muri uwo mubonano kandi, uko twese twari muri iyo nama twashimye cyane ibikorwa by’iriya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, kuko kuri twe, iriya Guverinoma iriho ishyira “diplomatie” imbere tubona ko izashyira igatsinda. Impamvu ni uko ibi aribyo byari byarabuze muri iyi myaka yose umunyagitugu Kagame amaze ku butegetsi. Ubu rero bikaba bigaragara ko iyi Guverinoma igiye gutuma habaho Opozisiyo itajenjetse , ishyira imbaraga mu kuvuguruza byinshi ubutegetsi bwe bubeshya abanyamahanga ko u bwagezeho . Ibi ntabwo ari amagambo kuko na Kagame ubwe aherutse kwemera ko igihe cyose ubutegetsi bwe bumaze bwaranzwe n’ikinyoma gusa, abategetsi bakaba barabaye inzobere mu kuririmba iterambera rya baringa !
11.Nyuma yo kwumva ikiganiro cyiza twagiriwe na Padiri Thomas n’intumwa bari kumwe, twasanze iriya Guverinoma ya rubanda ifite amatwara mashya kandi mazima , maze abanyarwanda twari aho twese twiyemeza kuyishyigikira, kuko twumvise ifite ibitekerezo n’imigambi byiza cyane! Mu gihe FPR yaje ivuga ko izanye “démocratie” n’amajyambere bidahari mu Rwanda, dore hashize imyaka 23, turasanga ari ngombwa gushyigikira iyi Guverinoma yacu, cyane cyane ko iyo wumvise ibyo ivuga, usanga isobanukiwe n’agahinda abanyarwanda bakomeje gushorwamo n’ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi. Ni muri urwo rwego abanyarwanda twari aho, twahise twitoramo umuyobozi, uzabafasha kwisuganya, kugirango Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ibashe kwuzuza inshingano zayo. Hatowe Bwana Théophile Mugabonejo.
12.Mu kwanzura, uru ruzinduko Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Padiri Thomas Nahimana irimo hano muri Australia, biraboneka ko rugize akamaro gakomeye cyane! Abanyarwanda babivuze ukuri koko ngo “ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”. Biriya byifuzo Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yagejeje ku bategetsi b’iki gihugu cya Australia, ni ibintu bikomeye cyane kandi byumvikana mu rwego rwa « diplomatie ».
13.Paul Kagame akwiye kwisubiraho, maze akemera kugirana imishyikirano na Opozisio nyarwanda guharanira Demokarasi , akarekura imfugwa zose za politiki, agafungura urubuga rwa politiki, noneho abanyarwanda twese (Abatwa, Abahutu n’Abatutsi) tukaboneraho tukabana mu mahoro arambye, mu Rwatubyaye.
14.Ijambo ryanjye rya nyuma ni ugushimira Abarundi n’Abanyekongo twafatanyije kwakira abashyitsi bacu no gushishikariza namwe Abanyarwanda mwese mutaragira amahirwe yo kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ko mwayiha « invitation » ikazaza kubaganiriza. Mugire amahoro.
Bikorewe i Adelaide, Australia, Taliki ya 1/6/2017
Théophile Mugabonejo
Umuyobozi w’ishyaka ISHEMA muri South Australia.