Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Kagame arongeye akoze hasi : akomeje kwica abaturage b’inzirakarengane !

$
0
0

Nguwo Musabyimana Augustin wiciwe kuri CID aho yari amaze iminsi ibiri gusa afungiwe. Yishwe urwagashinyagur ku cyumweru, kuwa mbere batuma ku muryango we ngo uze gutora umurambo, ngo nyakwigendera yimanatse !

Kagame agiye kumara abaturage abica !

Nta munsi w’ubusa FPR imena amaraso y’abaturage buri munsi . Wagira ngo hari umupfumu wabaraguriye ko batagomba kurara batamennye amaraso y’abanyarwanda. Wagira ngo niryo funguro ryabo rya mu gitondo saa sita na nimugoroba! Mu by’ukuri Inkotanyi ni abantu ? Nabo bafite amaraso atukura nk’ayacu ?  Mu gituza cyabo haba umutima(-nama)  cyangwa ni IBUYE riteretsemo ?

Kagame n’Agatsiko ke k’abagizibanabi bazakomeza kwica abaturage babahora ubusa kugeza ryari ? Undi mugabo umwe wishwe bisobanuye izindi mfubyi zigiye mu kangaratete, undi umupfakazi ugiye kubura epfo na ruguru, ababyeyi baririra umwana wabo , abavandimwe bagiye mu cyunamo……Igihugu kiyobowe na Kagame ni igihugu cy’agahinda n’imiborogo birebire ! Gusa uwo bitarageraho agira ngo ntibiriho ariko amaherezo bizashyira bimugereho.

Banyarwandakazi, banyarwanda muzakanguka ryari ? Dukwiye guhaguruka tugafata Kagamé amaboko , byashoboka tukayazirika , naho ubundi aratumaraho abantu !

Baturage nimudahagurukira kwirwanaho, muzashira uruhongohongo !

 

Umuhanuzi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles