Kizito mihigo ni muntu ki ?
Amavu n’amavuko
Kizito Mihigo yavutse ku munsi nk’uwanone , ni ukuvuga kuya 25 Nyakanga 1981 avukira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu cyahoze ari intara ya Gikongoro ubu ni mu Ntara y’Amagepfo.
Ni umwana wa gatatu (3)mu muryago w’abana batandatu (6)
Se yitwaga Augustin BUGUZI na nyina yitwa Placidie IRIBAGIZA
IMPANO YA MUZIKA
Ku myaka 9 yatangiye guhimba indirimbo. Ageze mu kigero cy’imyaka 14 ,ubwo yigaga mu Iseminali nto ya BUTARE, nibwo yamenyekanye nk’umuhanzi, umucuranzi n’umuririmbyi w’indirimbo z’Imana za Kiliziya Gatorika mu Rwanda.
KIZITO NA GENOCIDE Y’ABANYARWANDA, 1994
Mu w’1994 muri Genocide, Kizito yatakaje se, nuko aba impfubyi kimwe n’abandi banyarwanda batari bake. Yahungiye mu Burundi aho yaje guhurira n’abandi barokotse genocide bo mu muryango we. Yagize agahinda gakomeye katumye yifuza kujya mu ngabo za FPR-Inkotanyi yibwiragako byazamufasha kwihorera kubishe se. Nyamara ntibyakunze ko yinjiria muri icyo gisirikare.
AMASHURI
Muri Nyakanga 1994 yavuye mu buhungiro i Burundi , agaruka mu Rwanda akomeza amashuri ye, asubira mu iseminali kuko yari agifite icyifuzo cyo kuzaba umupadiri. Umuziki n’ukwemera Imana nibyo byamufashije kubabarira abamwiciye papa we.
UMURIRIMBYI
Mu mwaka wa 2001 yakoranye n’abahimbye kandi bakanaririmba indirimbo yubahiriza igihugu y’U RWANDA « RWANDA NZIZA » nyuma y’aho yagiye gukomereza amashuri ye mubya muzika k’umugabane w’ UBURAYI mu gihugu cy’UBUFARANSA. Yahigiye kurushaho gukirigita inanga , ananoza umuhamagaro we wo guhimba.
GUSUBIRA MU RWANDA
Mu mwaka wa 2011 Kizito MIHIGO yagarutse mu Rwanda bya burundu. Yabaye umuhanzi ukora ku mitima ya benshi, ibyo byatumye akundwa kandi yubahwa na benshi mu baturarwanda b’ingeri zose ndetse n’abatari bake mu bayobozi bakomeye b’igihugu.
Yagaragaye cyane mu birori bikuru by’igihugu , by’akarusho mu byo kwibuka abazize genocide. Yagiye anatumirwa kenshi mu birori bitandukanye bya guverinoma y’U RWANDA aho yinteripuretaga RWANDA NZIZA indirimbo yubahiriza igihugu.
Mu mwaka wa 2011 yagaragaje umubano udasanzwe n’abayobozi ba FPR atangira no guhimba indirimbo zitari iz’iyobokamana. Ibi byabaye nk’agatokorwa mu mubano we n’abakunzi be , babifataga nko gutandukira. Yaje kubarema agatima arongera ahimba indirimbo z’iyobokamana, bamugarurira icyizere.
Yakoze ibitaramo bitandukanye cyane cyane i Kigali mu murwa mukuru w’igihugu na KIBEHO i wabo ku ivuko. Ibitaramo byakunzwe cyane ni ibya NOHELI N’ibya PASIKA.
IBIKORWA
Nyuma ya genocide Kizito mihigo yahimbye indirimbo 400 mu gihe cy’imyaka 20 . Muri zo hari izidateze kwibagirana nka:
*Arc en ciel
*Twanze gutoberwa amateka
* Inuma
*Urugamba rwo kwibohora
* Mon Frère congolais
* Mwungeri w’Intama
* Yohani Yarabyanditse
* Turi abana b’U Rwanda
* IGISOBANURO CY’URUPFU
* Umujinya mwiza
N’izindi.
IBIKORWA BY’AMAHORO N’UBWIYUNGE
Mu gihe yamaze k’umugabane w’Uburayi yagiranye umubano n’umuryango utagamiye kuri Leta uharanira ubwiyunge ku isi MIR / Mouvement International de la Réconciliation mu Bufaransa.
2007 yateguye misa yo gusabira abanyafurika amahoro, yabereye I Buruseri ( Bruxelles) mu BUBILIGI( Belgique)
Ku bakristu b’abanyafurika batuye I burayi yagiye ategura kandi akanakoresha ibitaramo by’umuziki nyobokamana byasozwaga na misa n’amasengesho asabira abazira urugomo n’imvururu ku isi.
Izo misa zasomwaga n’uwari musenyeri wa diyoseze ya Namur mu Bubiligi waje kuba Arikiyepiskopi wa Buruseli mu mwaka wa 2010
KIZITO MIHIGO PEACE FONDATION ( KMP)
Uyu ni umuryango utegamiye kuri leta, washinzwe na Kizito, uharanira amahoro n’ubwiyunge. Afashijwe na World Vision International na ambassade ya Etats Unis i Kigali , KizitoMihigo yakoresheje amahuriro mu mashuri no muri gereza byo mu Rwanda.
Mu mashuri yigishaga urubyiruko indangagaciro z’amahoro , ubumwe n’ubwiyunge. Hashinzwe Clubs z’amahoro mu mashuri.
Muri gereza yavuganaga n’imfugwa kubirebana n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bashinjwa mbere yo gushinga clubs zitwaga izo guhindura intambara.
Tariki ya 23 Gashyantare yakiriye abanyeshuri b’abanyamerika ku biro bya KMP
IBIKOMBE
Kamena 2011, Kizito Mihigo yahawe igikombe cya CYRWA (Celebrating Young Rwanda Archivers) yahawe n’umuryango imbuto Fondation wa Jeannette KAGAME akaba arina we wakimushyikirije
2013 KMP yahawe igihembo nk’umwe mu miryango itegamiye kuri leta iteza imbere ibikorwa by’imiyoborere myiza aho umukuru w’igihugu ubwe yerekanye kenshi ko Kizito MIHIGO ari urugero urubyiruko rwose rukwiye kwigiraho.
IBIGANIRO KURI TELEVIZIYO
Kuva 2012 yagaragaye kuri televiziyo aho yagaragazaga kandi agasobanura igendo yabaga yarakoze mu mashuri no muri za gereza zitandukanye. Cyatambutswaga saa yine z’amanywa ,cyamaraga isaha.
UBUZIMA BWITE
Kizito Mihigo ku myaka 36 yujuje uyu munsi ntarashaka, aracyari INGARAGU, nta mwana agira . Akunda cyane abahanzi Mozart, Bach na Haendel. Akunda cinema na Arts martiaux.
2012 ibihuha byavugako akundana na MISS JOJO umucuranzi w’umusiramukazi ubyina ijyana za R & B ariko benubwite babajijwe basobanuye ko bwari ubucuti busanzwe bwari hagati yabo nk’abahanzi.
Guhera mu mwaka wa 2009 yagaragaye nk’umwe mu basore b’uburanga butangaje mu gukurura abagore mu RWANDA. The new times yamushyize ku mwanya wa kabiri muri top 8 stars
GUFUNGWA
Mu kwezi kwa Werurwe 2014 yasohoye indirimbo nziza cyane yise IGISOBANURO CY’URUPFU. Iyi ndirimbo yakiriwe nabi cyane n’abayobozi ba leta y’u RWANDA yafashwe nko gukwirakwiza ingengabitekerezo. Kizito yaratotejwe, arakubitwa bikabije, arafungirwa muri Gereza yitwa 1930 . Yaje gukatirwa igifungo cy’amaherere cy’ imyaka 10 .
Abanyarwanda batari bake ndetse n’abanyamahanga bagaragaje ko batishimiye uku gufungwa ariko biba iby’ubusa.
Amakuru dukesha abamuri hafi atubwirako yakomeje ubutumwa bwe bwiza bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge aho ari muri Gereza.
Tumwifurije kuzarenganurwa bidatinze,agasubirana ubwigenge, igihugu kiramukeneye
Twizeyeko iyi nkuru imwifuriza ISABUKURU nziza imugeraho kandi agatera ibyishimo abakunzi be.
Aragahorana umugisha n’ukurindwa n’Umuremyi.
Shimwa AURORE