Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

AKARENGANE KAHAWE INTEBE: Nsabimana Martin amaze imyaka 21 afunze arengana!

$
0
0

Kuki NSABIMANA Martin amaze imyaka 21 arenganurwa ?

Uyu nsabimana Martin yafunzwe taliki ya 30/09/ 1998 . Icyo gihe yakoraga umurimo wo kuba secrétaire particulier wa Pierre Célestin RWIGEMA, wari Ministri w’Intebe. Babanje no gukorana muri Ministeri y’Uburezi, ubwo Rwigema yari Ministre wayo(1994-1995) .

Nsabimana Martin yavutse taliki ya 16/09/1963 .  Akomoka  mu cyahoze ari Komini Nyakabanda(Gitarama) ariyo MUHANGA y’ubu. Amashuri yisumbuye yayize mu Seminari nto ya Mutagatifu Leon ya Kabgayi, akomereza muri Kaminuza nkuru ya Butare. Yashakanye na NYIRABAGABE Mariya, bafitanye abana babiri.

Abasanze bafite inyungu mu «  gupangira » NSABIMANA Martin, bakamufungisha azira akamama kubera amashyari yari asanzwe , bahisemo kumugerekaho ubwicanyi bwa jenoside  bwabereye muri Groupe Scolaire, ahitwaga mu « Gifurere ».

Ubwicanyi bwo muri Groupe bwabaye ku mugaragaro. Hari ababugizemo uruhare, abo bakwiye kubiryozwa. Ariko simbona impamvu ubwo bwicanyi bugomba kugerekwa ku  muntu udafite aho ahuriye nabwo , akaba amaze imyaka isaga 21 aborera muri Gereza, ntawe umurenganura. Umuryango we warashegeshwe, abana be babayeho nk’imfubyi, umudamu we yategereje ubutabera amaso ahera mu kirere.

Nsabimana Martin yakomeje kwizera ko abategetsi bakoranye bamuzi  neza, batayobewe ko arengana, mbese  nka Pierre Celestin RWIGEMA, bazagira icyo bakora kugirango arenganurwe. Nyamara dore imyaka ishize ari 21 , nta cyakozwe , yarihebye.

Ku rutonde rw’abapfobya Jenoside yakoreye abatutsi hakwiye kongerwaho n’abanyabinyoma bagereka jenoside ku bantu b’inzirakarengane hagamijwe gusa kubambura imitungo yabo cyangwa kuri  gahunda ya « munyumvishirize ».  Iyi mikorere mibi niyo ihesha igihugu cyacu isura mbi mu ruhando rw’ amahanga.

Turasaba Perezida Paul Kagame , ko yagira icyo akora akarenganura abageretsweho jenoside barengana. By’umwihariko turamusaba ko yarenganura Bwana NSABIMANA Martin, wakoreye igihugu nyamara akaba amaze imyaka isaga 21 afunze arengana, ntawe umwibuka.

Njyewe ubwanjye nafashe umwanya ukabakaba amezi 12, nkurikirana ubuzima bwa Nsabimana Martin. Namukozeho investigations zimbitse, mbaza abatangabuhamya benshi bamumenye, ngera ku mwanzuro ko uyu mwenegihugu  yagambaniwe akarenganywa mu buryo buteye isoni. Yari asanzwe ari umugabo ujijutse, ugendera mu kuri, udakorerwamo kandi uharanira icyiza cyakubaka igihugu.

Akwiye ubutabera bwihuse, akarekurwa agasubira iwe mu rugo rwe n’ubwo azaramira bike kuko ibyinshi byangiritse.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho mu buryo burambuye uko umugambi wo gufungisha Martin Nsabimana wapanzwe, amazina n’imyirondoro y’ababigizemo uruhare ndetse n’inyungu ntindi babikuyemo.

Biracyaza….

Marie Grace UWIMBABAZI,

Muhanga.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles