« Nitwishimire twese muri Nyagasani,
dukore umunsi w’ibirori byo gusingiza abatagatifu bose
Ari ba Bamalayika bishimiye umunsi mukuru
Bagasingiriza hamwe umwana w’Imana » !
Bavandimwe,
Nyuma yo gusoza amasengesho y’iùminsi 30 dusabira u Rwanda n’Akarere kacu amahoro, hari intwari ziyemeje gukora amasengesho y’iminsi 9 nka Noveni y’Abatagatifu bose hagamijwe gusaba « IMPINDUKA NZIZA mu buyobozi bw’u Rwanda.
Noveni izatangira taliki ya 1/11/2020 isozwe taliki ya 9/11/200
Buri munsi tuzajya dutangira saa 20h ki isaha ya Paris , 21h ku isaha ya Kigali.
Tuzajya tubagezaho gahunda ya buri munsi : amasengesho akoreshwa , icyifuzo dusengera…
Gahunda izajya inyura ku rubuga http://www.leprophete.fr
UMUNSI WA MBERE : 1/11/2020
- Indirimbo : Veni Creator Spiritus
- ICYIFUZO : Gusabira Perezida Paul Kagame
- Amasengesho y’Intangiriro ( Nyiramucyo) :
- Nemera Imana Data
- Dawe uri mu ijuru x3
- Ndakuramutsa Mariya x3
- Isengesho ryo kwicuza ibyaha
- Isengesho ryo kwemera
- Isengesho ryo kwizera
- Isengesho ryo gukunda
- ISOMO
Ibyahishuwe 7, 2-4. 9-14 - Isengesho rya Mutara III RUDAHIGWA atura u Rwanda Kristu Umwami
- Isengesho ryo Kwisunga Kizito MIHIGO
- IBISINGIZO BY’ABATAGATIFU
- DORE LINK y’abifuza kuza kwinjira mu cyumba cya ZOOM :
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/83392713599?pwd=cTVSZ0t4Y3BuWnN4ZGUyRWRma205Zz09
ID de réunion : 833 9271 3599
Code secret : 307318
AMASENGESHO :
𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗗𝗔𝗧𝗔
Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka. 𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮
DAWE URI MU IJURU
Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe
Ingoma yawe yogere hose
Icyo ushaka gikorwe munsi, nk’uko gikorwa mu ijuru
Ifunguro ridutunga uriduhe none
Utubabarire ubicumuro byacu
Nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho
Ntudutererane mubitwoshya, ahubwo udukize icyago.
Amina.
NDAKURAMUTSA MARIYA
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana
Wahebuje abagore bose umugisha
Na Yezu umwana wabyaye arasingizwa,
Mariya mutagatifu mubyeyi w’Imana
Urajye udusabira kuri ubu, n’igihe tuzapfira.
Amina.
ISENGESHO RYO KWICUZA IBYAHA
Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.
Amen
ISENGESHO RYO KWEMERA
Mana yanjye, ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha , kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.
Amen
ISENGESHO RYO KWIZERA.
Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi , maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, nk’uko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano ,
Amina.
ISENGESHO RYO GUKUNDA
Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe.
Amen.
IBISINGIZO BY’ABATAGATIFU
____________________
Nyagasani, utubabarire (2)
Kristu, utubabarire (2)
Mariya Mutagatifu , Mubyeyi w’Imana, udusabire.
Mikayeli mutagatifu, udusabire.
Bamalayika b’Imana batagatifu, mudusabire.
Yohani Batisita mutagatifu, udusabire.
Yozefu mutagatifu, udusabire.
Petero na Pawulo batagatifu, mudusabire.
Andereya mutagatifu, udusabire.
Yohani mutagatifu, udusabire.
Mariya Madalena mutagatifu, udusabire.
Sitefano mutagatifu, udusabire.
Inyasi w’Antiyokiya mutagtifu, udusabire.
Anyesi mutagatifu, udusabire.
Peripetuwa na Felisita batagatifu, mudusabire.
Lawurenti mutagatifu, dusabire.
Atanazi mutagatifu, udusabire.
Bazili mutagatifu, udusabire.
Agustini mutagatifu, udusabire.
Maritini mutagatifu, udusabire.
Benedigito mutagatifu, udusabire.
Gerigori mutagatifu, udusabire.
Faransisiko na Dominiko batagatifu, mudusabire.
Gatarina w’i Siyena mutagatifu, udusabire.
Faransisiko Saveri mutagatifu, udusabire.
Tereza w’Avila mutagatifu, udusabire.
Yohani Mariya Viyane mutagatifu, udusabire.
Karoli Lwanga na Bagenzi bawe mwahowe Imana, mudusabire.
Namwe banyafurika bandi batagatifu, mudusabire.
Namwe bakurambere bacu, mwashaje muri abayoboke b’Imana, mudusabire.
Yohani Pawulo II mutagatifu, udusabire.
Tereza w’i Liziye mutagatifu, udusabire.
Dominiko Saviyo mutagatifu, udusabire.
Mariya Goreti mutagatifu, udusabire.
Yozafina Bakita mutagatifu, udusabire.
Bazina bacu batagatifu, mudusabire.
Mwese batagatifu n’abatagatifukazi b’Imana, mudusabire.
Gira impuhwe, Nyagasani, udukize.
Icyago cyose, Nyagasani, ukidukize.
Icyaha cyose, Nyagasani, ukidukize.
Urupfu rwa burundu, Nyagasani, urudukize.
Girira ko wigize umuntu, Nyagasani, udukize.
Girira ko wapfuye, ukazuka, Nyagasani, udukize.
Girira ko wadusakajemo Roho Mutagatifu, Nyagasani, udukize.
Twebwe abanyabyaha, utwumve, turagutakambira.
Gira ibambe, maze uyobore Kiliziya yawe ntagatifu kandi uyikomeze, utwumve, turagutakambira.
Gira ibambe, maze Papa wacu Fransisko n’abandi bose bari mu nzego z’ubusaserdoti nyobozi, ubakomeze mu nzira y’iyobokamana iboneye, utwumve, turagutakambira.
Gira impuhwe, maze natwe ubwacu uduhumurize kandi udukomeze, duhore tugukorera uko ushaka, utwumve turagutakambira.
Yezu Mwana w’Imana nzima, utwumve, turagutakambira.
Kristu utwumve (2).
Kristu, wumve amasengesho yacu (2).
#DUSABE: Nyagasani turakwinginze, uhe uhe umuryango w’bayoboke bawe guhora ushimishwa iteka no kubaha Abatagatifu bose, kandi no guhora urinzwe n’amasengesho yabo adahwema. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.
Amen.