UMUNSI WA KANE : 04/11/2020
« Niwubaha koko ijwi ry’Uhoraho Imana yawe….uzagirira umugisha mu mugi, uwugirire no mu gasozi. Umugisha uzaza ku bana bawe ku myaka yo mu murima yawe no ku matungo yawe… (Ivug 28, 1-4).
- Indirimbo : Ni wowe bugingo budashira
- ICYIFUZO : Gusabira ingo ngo zibe isoko y’umugisha n’amahoro.
- Amasengesho y’Intangiriro :
- Nemera Imana Data
- Dawe uri mu ijuru x3
- Ndakuramutsa Mariya x3
- Isengesho ryo kwicuza ibyaha
- Isengesho ryo kwemera
- Isengesho ryo kwizera
- Isengesho ryo gukunda
- ISOMO
Ivugururamategeko 28, 1-14 - Isengesho rya Mutara III RUDAHIGWA atura u Rwanda Kristu Umwami
- Isengesho ryo Kwisunga Kizito MIHIGO
- DORE LINK y’abifuza kuza kwinjira mu cyumba cya ZOOM :Thomas Nahimana vous invite à une réunion Zoom planifiée.Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/88096983350?pwd=Nm9PYWdFdjBELzBuMFdoMGVtbE5nZz09ID de réunion : 880 9698 3350
Code secret : 654551AMASENGESHO
𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗗𝗔𝗧𝗔
Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanuka ajya ikuzimu. Umunsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’ubumwe bw’abatagatifujwe, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka. 𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮
DAWE URI MU IJURU
Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe
Ingoma yawe yogere hose
Icyo ushaka gikorwe munsi, nk’uko gikorwa mu ijuru
Ifunguro ridutunga uriduhe none
Utubabarire ubicumuro byacu
Nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho
Ntudutererane mubitwoshya, ahubwo udukize icyago.
Amina.
NDAKURAMUTSA MARIYA
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana
Wahebuje abagore bose umugisha
Na Yezu umwana wabyaye arasingizwa,
Mariya mutagatifu mubyeyi w’Imana
Urajye udusabira kuri ubu, n’igihe tuzapfira.
Amina.
ISENGESHO RYO KWICUZA IBYAHA
Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.
Amen
ISENGESHO RYO KWEMERA
Mana yanjye, ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha , kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.
Amen
ISENGESHO RYO KWIZERA.
Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi , maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, nk’uko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano ,
Amina.
ISENGESHO RYO GUKUNDA
Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe.
Amen.