UMUNSI WA GATANDATU : 06/11/2020
« Muhore mwishima… , mbisubiyemo nimwishime »(Fil 4,4)
I. DORE LINK Y’ABIFUZA KUZA KWINJIRA MU CYUMBA :
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/89307317094?pwd=Q3NtdU9yenBRSnY3bituYlkzdnRWdz09
ID de réunion : 893 0731 7094
Code secret : 866133
UMUNSI WA GATANU : 05/11/2020
« Urubyiruko rw’i Rwanda rusonzeye ibyiza, ha umugisha abato bose bagusenge, ubatoremo abatoza mu rukundo »(Ni wiwe bugingo budashira) I. DORE LINK Y’ABIFUZA KUZA KWINJIRA MU CYUMBA : Heure : 5 nov. 2020 08:00 PM Paris Participer à la réunion Zoom https://us02web.zoom.us/j/86916542857?pwd=d08yOFZFU0FiTStURlh6N2RyNUl4QT09 ID de réunion : 869 1654 2857 Code secret : 309622
II. INDIRIMBO : Muhore mwishimye
III.ICYIFUZO : Gusabira abaturage b’u Rwanda n’Akarere ibyishimo.
IV. AMASENGESHO Y’INTANGIRIRO
Nemera Imana Data
Dawe uri mu ijuru x3
Ndakuramutsa Mariya x3
Isengesho ryo kwicuza ibyaha
Isengesho ryo kwemera
Isengesho ryo kwizera
Isengesho ryo gukunda
V. ISOMO:
ABANYAFILIPI 4,4-9
VI.UMUSOZO
Isengesho rya Mutara III RUDAHIGWA atura u Rwanda Kristu Umwami
Isengesho ryo Kwisunga Kizito MIHIGO
VII. AMASENGESHO
1.𝗡𝗗𝗘𝗠𝗘𝗥𝗔 𝗜𝗠𝗔𝗡𝗔 𝗗𝗔𝗧𝗔
Nemera Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege, Yezu Kristu Umwami wacu, wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, akabambwa ku musaraba agapfa, agahambwa, akamanukira mu irimbi. Ku munsi wa gatatu akazuka, akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ishobora byose, ni ho azava aje gucira urubanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Gatolika Ntagatifu, n’urusange rw’abatagatifu, n’uko abanyabyaha babikizwa, n’uko abantu bazazuka bakabaho iteka. 𝗔𝗺𝗶𝗻𝗮
2.DAWE URI MU IJURU
Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe
Ingoma yawe yogere hose
Icyo ushaka gikorwe munsi, nk’uko gikorwa mu ijuru
Ifunguro ridutunga uriduhe none
Utubabarire ubicumuro byacu
Nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho
Ntudutererane mubitwoshya, ahubwo udukize icyago.
Amina.
3.NDAKURAMUTSA MARIYA
Ndakuramutsa Mariya, wuje inema uhorana n’Imana
Wahebuje abagore bose umugisha
Na Yezu umwana wabyaye arasingizwa,
Mariya mutagatifu mubyeyi w’Imana
Urajye udusabira kuri ubu, n’igihe tuzapfira.
Amina.
4.ISENGESHO RYO KWICUZA IBYAHA
Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe bikadutandukanya ari wowe untunga ukandengera iteka, kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu Umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe.
Amen
6.ISENGESHO RYO KWEMERA
Mana yanjye, ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha , kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.
Amen
7.ISENGESHO RYO KWIZERA.
Mana yanjye, nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi , maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, nk’uko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano ,
Amina.
8.ISENGESHO RYO GUKUNDA
Mana yanjye, ndagukunda rwose kuko nta we muhwanyije ubwiza, uhebuza byose gukundwa, kandi nkunda abandi uko nikunda ngiriye wowe.
Amen.
GUSOZA
1.ISENGESHO RY’UMWAMI MUTARA III RUDAHIGWA UBWO YARURAGA U RWANDA KRISTU UMWAMI.
* Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabaye mu kwezi k’Ukwakira mu 1946, wabaye iminsi itatu yikurikiranya, kuva ku ya 26, 27 kugera ku ya 28 z’uko kwezi.
* Habaye igitambo cya misa nuko misa ihumuje umwami Mutara III Rudahigwa yigiye imbere hafi ya Altari, maze arapfukama avuga isengesho ryo gutura u Rwanda Kristu Umwami, agira ati:
» Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose; wowe hamwe n’Umubyeyi wawe Bikira Mariya, Umugabekazi w’ijuru n’isi. Jyewe Mutara Karoli Lewo Petero Rudahigwa, ndapfukamye ngo nemeze ko ari mwe Bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho n’ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.
Nyagasani Kristu Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza, uruyobora ku ngoma nyinshi tutarakumenya. Igihe wabirindirije ubonye kigeze, uruha kongeramo ingoma yawe, uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi, barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.
Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse, ukaba uri Umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’ubwami bwawe. Mwimanyi, nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe, nanjye ubwanjye.
Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyana, no kwiba no kwambura, n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe. Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura, zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza. Bareme imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na Kiliziya yawe.
Abatware ubahe kurutegekana ubutabera, barutsindemo uburengane n’imigenzo mibi yindi yose inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwabo ubakomezemo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano byatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe. Ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije. Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo. Ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu n’umwe mu Rwanda rwawe. Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani inyuranyije n’ubutegetsi bw’ingoma yawe.
Intumwa zawe zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka, n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere, natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari Wowe tuyikorera, n’amahanga yose uko angana, tugusingize mu ruhame tugira tuti: Kristu Umwami n’Umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubungubu ingoma n’iteka ryose. Amina.
2.ISENGESHO RYO KWISUNGA INTUMWA Y’IMANA MIHIGO KIZITO W’I KIBEHO
(Turivuga buri munsi saa cyenda)
* Ku izina ry’Imana Data….*
*Ngwino Roho Mutagatifu….*
*Dawe uri mu Ijuru….*
*Ndakuramutsa Mariya…. (X3)*
*Hubawe Imana Data…..*
*DUSABE:
Mana Data Nyirubuntu budashira, ukaba Umugenga w’ibihe n’amateka, wakunze isi cyane bigera n’aho uyicunguza Umwana wawe, maze mu bantu utonesha bamwe ngo bakubera abahamya.
Turagushimira tugusingiriza impano wahaye u Rwanda n’isi yose muri KIZITO MIHIGO wavukiye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu mwaka Bikira Mariya Nyina wa Jambo yigaragarije Abanyarwanda.
Wamuhunze impano zitagira ingano, umutaka igikundiro n’uburanga, umutanagisha ijwi rivumera rikarembuza imitima, rimwe rikwiye umuhanzi n’umuhanuzi w’ibihe byose.
Yabanye natwe dusangira ibyiza kimwe n’amagorwa, ariko umutima we awurinda umugera w’urwango n’ubwikunde, arenga amacakubiri atsinda irondakoko, akubera umuhamya ukwiye aho rukomeye.
Yahamije ko ikizakiza u Rwanda, ari ukureshya kw’abana barwo, bakemera ko bose ari bamwe imbere yawe, ndetse ko n’abatabarutse bose bakwiye kwibukwa no gusabirwa, tukava dutyo mu cyunamo kitubundikiye nk’igicuku cy’urupfu, tukemera ko uwazutse yakiriye abacu, kuko hakurya y’imva hari ubugingo.
None rero Mana yacu, Mana idukunda ikumva amaganya yacu, turagutakambiye twiziritse ku gishura cya Nyina wa Jambo, ngo Roho wawe agaragare mu kirere cy’u Rwanda nk’Inuma y’amahoro, tuvugirwe na KIZITO MIHIGO hagaragare ibitangaza bihoza imitima y’abamukunda, bityo utugaragarize ko wamwakiriye iwawe mu Bahire.
Nanjye rero umwana wawe w’umunyabyaha ariko wicujije, mpfukamye imbere yawe ngusaba ngo wuzuze icyifuzo cyanjye, ugirire KIZITO MIHIGO wakunyuze, ngirirwe ubuntu mu byo ngusaba …… (kuvuga icyo wifuza bucece)
bitume ndushaho kukubera umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge muri iyi si, tube benshi tugushimira, bityo na Kiliziya yawe ivugururwe.
Nawe rero KIZITO MIHIGO mwana wacu, wabaye umuhamya w’ubumwe n’ubwiyunge mu bantu, tuvuganire Ijabiro kwa Jambo aho wadutanze, imihigo yawe tuyigire iyacu, tukwigireho ubutwari dutsinde ubwoba, natwe twitabire guhamya Yezu aho rukomeye kuko amaherezo yacu ari ukubana na We.
Ba umurinzi mwiza w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, utoze Afurika yacu kuririmba amahoro n’ubumwe, isi yose ivome iwacu icyo yari yarabuze mu bantu, bityo Imana yacu irusheho guhabwa ikuzo n’icyubahiro.
Ubu n’iteka ryose.
AMINA.