NOVENI YA PASIKA 2021. UMUNSI WA 8: URUPFU NK’INZIRA.
Dusatiriye umusozo w’Igisibo na IDAMANGE . Dusingiriye iminsi 3 yitwa TRIDUUM PASCAL igenewe gucengera no guhimbazanya umunsi mukuru ukomeye cyane wa Pasika uzaba taliki ya 4/4/2021, kandi ugakomeza guhimbazwa mu gihe cy’iminsi 50 yose !
Muri uyu mugoroba, w’iya 02/04/2021, ni Uwagatanu mutagatifu ! Saa 20h30 ku isaha ya Paris, turakomeza amasengesho ya NOVENI kugira ngo turusheho kuzirikana IBANGA RYA PASIKA, no kugerageza gusobanukirwa aho rihurira n’ubutumwa Madame IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne yagejeje ku banyarwanda guhera taliki ya 31/1/2021, ko bagomba kureka gukomeza kujindirira mu bubata baterwa n’ubwoba bw’urupfu bwabasabitse.
Dore Gahunda ya Noveni Umunsi wa KARINDWI :
I. Amasengesho y’Intangiriro : Gusingiza Imana Butatu Butagatifu
II. Gusoma Ijambo ry’Imana, kurizirikana no kurisangira :
Yohani 13,1-15
III. Gusabirana
IV. Umugambi : Gusabira abari mu bubabare bukomeye
V. Isengesho Umwami Rudahigwa yavuze atura u Rwanda Kristu Umwami
VI. Isengesho ryo kwisunga KIZITO MIHIGO
Ababishoboye mwese musenge cyane musabire u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga bigari.
Mbifurije mwese Noveni nziza.
DORE LINK Y’ICYUMBA CYA ZOOM duhuriramo kuri uyu munsi wa mbere :
Heure : 2 avr. 2021 08:30 PM Paris
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/86896026466?pwd=SFRsNTJhYjNDeDExcGphZlhIcnlrdz09
ID de réunion : 868 9602 6466
Code secret : 311274