DUKORE UMUNSI W’IBIRORI ….
Nguyu umunsi mukuru cyane w’Abatagatifu bose uraje ? Birakwiye kandi biratunganye ko dufataiminsi 9 yose yo gusenga no kuzirikana « abatagatifu bose » . Tuzashyira ahabona ibibazo 2 by’ingenzi twibaza:
1.Abatagatifu ni bantu ki ?
2.Ese wowe nanjye twaba dufite natwe amahirwe yo kuzambikwa ikuzo ry’abatagatifu ?
Muri iyi Noveni tuzafatanya n’Inkoramutima za Mihigo Kizito zibumbiye mu
« Umuryango Remezo Mpuzamahanga wa Mihigo Kizito »
AMASENGESHO TUZIFASHISHA
UMUNSI WA 3. Ku wagatatu 27/10/2021 ; 21h
1.Indirimbo : Ikirundi
2.Gusingiza Imana Butatu Butagatifu
3.Ijambo ry’Imana : 1 Yohani 3,1-3
4.Gusabirana
5.Ibisingizo by’abatagatifu
6. Isengesho ryo kwisunga Intumwa y’Imana Mihigo Kizito
7.Indirimbo : Abahire. « Uhoraho agororera abeza ».
Mbifurije mwese kuzanogerwa n’ « umunsi w’ibirori » wegereje.
IBISINGIZO BY’ABATAGATIFU
IBISINGIZO BY’ABATAGATIFU
____________________
Nyagasani, utubabarire (2)
Kristu, utubabarire (2)
Mariya Mutagatifu , Mubyeyi w’Imana, udusabire.
Mikayeli mutagatifu, udusabire.
Bamalayika b’Imana batagatifu, mudusabire.
Yohani Batisita mutagatifu, udusabire.
Yozefu mutagatifu, udusabire.
Petero na Pawulo batagatifu, mudusabire.
Andereya mutagatifu, udusabire.
Yohani mutagatifu, udusabire.
Mariya Madalena mutagatifu, udusabire.
Sitefano mutagatifu, udusabire.
Inyasi w’Antiyokiya mutagtifu, udusabire.
Anyesi mutagatifu, udusabire.
Peripetuwa na Felisita batagatifu, mudusabire.
Lawurenti mutagatifu, dusabire.
Atanazi mutagatifu, udusabire.
Bazili mutagatifu, udusabire.
Agustini mutagatifu, udusabire.
Maritini mutagatifu, udusabire.
Benedigito mutagatifu, udusabire.
Gerigori mutagatifu, udusabire.
Faransisiko na Dominiko batagatifu, mudusabire.
Gatarina w’i Siyena mutagatifu, udusabire.
Faransisiko Saveri mutagatifu, udusabire.
Tereza w’Avila mutagatifu, udusabire.
Yohani Mariya Viyane mutagatifu, udusabire.
Karoli Lwanga na Bagenzi bawe mwahowe Imana, mudusabire.
Namwe banyafurika bandi batagatifu, mudusabire.
Namwe bakurambere bacu, mwashaje muri abayoboke b’Imana, mudusabire.
Yohani Pawulo II mutagatifu, udusabire.
Tereza w’i Liziye mutagatifu, udusabire.
Dominiko Saviyo mutagatifu, udusabire.
Mariya Goreti mutagatifu, udusabire.
Yozafina Bakita mutagatifu, udusabire.
Bazina bacu batagatifu, mudusabire.
Mwese batagatifu n’abatagatifukazi b’Imana, mudusabire.
Gira impuhwe, Nyagasani, udukize.
Icyago cyose, Nyagasani, ukidukize.
Icyaha cyose, Nyagasani, ukidukize.
Urupfu rwa burundu, Nyagasani, urudukize.
Girira ko wigize umuntu, Nyagasani, udukize.
Girira ko wapfuye, ukazuka, Nyagasani, udukize.
Girira ko wadusakajemo Roho Mutagatifu, Nyagasani, udukize.
Twebwe abanyabyaha, utwumve, turagutakambira.
Gira ibambe, maze uyobore Kiliziya yawe ntagatifu kandi uyikomeze, utwumve, turagutakambira.
Gira ibambe, maze Papa wacu Fransisko n’abandi bose bari mu nzego z’ubusaserdoti nyobozi, ubakomeze mu nzira y’iyobokamana iboneye, utwumve, turagutakambira.
Gira impuhwe, maze natwe ubwacu uduhumurize kandi udukomeze, duhore tugukorera uko ushaka, utwumve turagutakambira.
Yezu Mwana w’Imana nzima, utwumve, turagutakambira.
Kristu utwumve (2).
Kristu, wumve amasengesho yacu (2).
#DUSABE: Nyagasani turakwinginze, uhe uhe umuryango w’bayoboke bawe guhora ushimishwa iteka no kubaha Abatagatifu bose, kandi no guhora urinzwe n’amasengesho yabo adahwema. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.