DUKORE UMUNSI W’IBIRORI BYO GUSINGIZA ABATAGATIFU BOSE…
Nguyu umunsi mukuru cyane w’Abatagatifu bose uragze ? Byabaye ngombwa ko dufata iminsi 9 yose yo gusenga no kuzirikana « abatagatifu bose » . Twazirikanye ibibazo 2 by’ingenzi benshi badahwema kwibaza:
1.Abatagatifu ni bantu ki ?
2.Ese wowe nanjye twaba dufite natwe amahirwe yo kuzambikwa ikuzo ry’abatagatifu ?
Muri iyi Noveni twafatanyije n’Inkoramutima za Mihigo Kizito zibumbiye m' »Umuryango Remezo Mpuzamahanga wa Mihigo Kizito »
AMASENGESHO
UMUNSI WA 8. Ku wakabiri 02/11/2021 ; 20h
1.Indirimbo : Ndagiwe n’Umushumba mwiza
2.Gusingiza Imana Butatu Butagatifu
3.Ijambo ry’Imana :
*Ubuhanga 3,1-12
Indirimbo : Roho z’intungane….
*2 Makabe12,38-45
4.Gusabirana
5.Kuririmba ibisingizo by’abatagatifu
6. Isengesho ryo kwisunga Intumwa y’Imana Mihigo Kizito
7.Indirimbo : Twaremewe kuzajya mu ijuru
Mbifurije mwese kuzanogerwa n’ « umunsi w’ibirori » byo gusingiza Abatagatifu bose!
IBISINGIZO BY’ABATAGATIFU
Nyagasani, utubabarire (2)
Kristu, utubabarire (2)
Mariya Mutagatifu , Mubyeyi w’Imana, udusabire.
Mikayeli mutagatifu, udusabire.
Bamalayika b’Imana batagatifu, mudusabire.
Yohani Batisita mutagatifu, udusabire.
Yozefu mutagatifu, udusabire.
Petero na Pawulo batagatifu, mudusabire.
Andereya mutagatifu, udusabire.
Yohani mutagatifu, udusabire.
Mariya Madalena mutagatifu, udusabire.
Sitefano mutagatifu, udusabire.
Inyasi w’Antiyokiya mutagtifu, udusabire.
Anyesi mutagatifu, udusabire.
Peripetuwa na Felisita batagatifu, mudusabire.
Lawurenti mutagatifu, dusabire.
Atanazi mutagatifu, udusabire.
Bazili mutagatifu, udusabire.
Agustini mutagatifu, udusabire.
Maritini mutagatifu, udusabire.
Benedigito mutagatifu, udusabire.
Gerigori mutagatifu, udusabire.
Faransisiko na Dominiko batagatifu, mudusabire.
Gatarina w’i Siyena mutagatifu, udusabire.
Faransisiko Saveri mutagatifu, udusabire.
Tereza w’Avila mutagatifu, udusabire.
Yohani Mariya Viyane mutagatifu, udusabire.
Karoli Lwanga na Bagenzi bawe mwahowe Imana, mudusabire.
Namwe banyafurika bandi batagatifu, mudusabire.
Namwe bakurambere bacu, mwashaje muri abayoboke b’Imana, mudusabire.
Yohani Pawulo II mutagatifu, udusabire.
Tereza w’i Liziye mutagatifu, udusabire.
Dominiko Saviyo mutagatifu, udusabire.
Mariya Goreti mutagatifu, udusabire.
Yozafina Bakita mutagatifu, udusabire.
Bazina bacu batagatifu, mudusabire.
Mwese batagatifu n’abatagatifukazi b’Imana, mudusabire.
Gira impuhwe, Nyagasani, udukize.
Icyago cyose, Nyagasani, ukidukize.
Icyaha cyose, Nyagasani, ukidukize.
Urupfu rwa burundu, Nyagasani, urudukize.
Girira ko wigize umuntu, Nyagasani, udukize.
Girira ko wapfuye, ukazuka, Nyagasani, udukize.
Girira ko wadusakajemo Roho Mutagatifu, Nyagasani, udukize.
Twebwe abanyabyaha, utwumve, turagutakambira.
Gira ibambe, maze uyobore Kiliziya yawe ntagatifu kandi uyikomeze, utwumve, turagutakambira.
Gira ibambe, maze Papa wacu Fransisko n’abandi bose bari mu nzego z’ubusaserdoti nyobozi, ubakomeze mu nzira y’iyobokamana iboneye, utwumve, turagutakambira.
Gira impuhwe, maze natwe ubwacu uduhumurize kandi udukomeze, duhore tugukorera uko ushaka, utwumve turagutakambira.
Yezu Mwana w’Imana nzima, utwumve, turagutakambira.
Kristu utwumve (2).
Kristu, wumve amasengesho yacu (2).
#DUSABE: Nyagasani turakwinginze, uhe uhe umuryango w’bayoboke bawe guhora ushimishwa iteka no kubaha Abatagatifu bose, kandi no guhora urinzwe n’amasengesho yabo adahwema. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.
LINK YA ZOOM :
Sujet : 9. NOVENI: ROHO Z’INTUNGANE ZIRI MU BIGANZA BY ‘IMANA
Heure : 2 nov. 2021 08:00 PM Paris
Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/82985451975?pwd=aUxOZjBydFY0dktNMzhmRnVjRVk2UT09
ID de réunion : 829 8545 1975
Code secret : 290743
Une seule touche sur l’appareil mobile
+13462487799,,82985451975#,,,,*290743# États-Unis (Houston)
+16699006833,,82985451975#,,,,*290743# États-Unis (San Jose)
Composez un numéro en fonction de votre emplacement
+1 346 248 7799 États-Unis (Houston)
+1 669 900 6833 États-Unis (San Jose)
+1 929 205 6099 États-Unis (New York)
+1 253 215 8782 États-Unis (Tacoma)
+1 301 715 8592 États-Unis (Washington DC)
+1 312 626 6799 États-Unis (Chicago)
ID de réunion : 829 8545 1975
Code secret : 290743
Trouvez votre numéro local : https://us02web.zoom.us/u/keJ69kc2Y0