Nguyu umunsi mukuru cyane wa Noheli 2021 uraje . Mu minsi 10 iri imbere tuzumva inkuru nziza : « Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu » ! Izina rye ni Emanweli, bisobanuye « Imana muri mwe ». Ni Malayika Umujyanama, Umwami w’amahoro.
Ushaka kumenya neza umwana yitegereza umubyeyi. Muri iyi Noveni tuzibanda cyane kuri se w’umwana : Yozefu Mutagatifu.
Nimuze tube benshi , twisungane, dufatanye gusobanukirwa no kwicengezamo icyo Liturjiya ya Noheli ibundikiye, mu kutumenyesha umugambi uhambaye uhishe mu ibanga ry » Ukwigira umuntu kwa Nyagasani ». Nimuze kandi twihatire kumenya , gukunda no kwiyambaza Yozefu Mutagatifu.
DORE GAHUNDA TUZAKURIKIZA.
1.Indirimbo
2.Dawe uri mu ijuru +Ndakuramutsa Mariya 10+ Hubahwe Imana Data
3.Kuzirikana rimwe mu mibukiro yo KWISHIMA
4.Ijambo ry’Imana
5.Gusabirana
6. Ibisingizo bya Yozefu Mutagatifu
7.Isengesho ryo kwisunga intumwa y’Imana Kizito Mihigo
8.Magnificat
UMUNSI WA 1.
1.Indirimbo :
2.Isomo : Matayo 1, 18-25
3.IBISINGIZO BYA YOZEFU MUTAGATIFU
Nyagasani, utubabarire.
Kristu utubabarire.
Nyagasani, utubabarire.
Kristu utwumve.
Kristu utwiteho.
Mariya Mutagatifu, udusabire
Yozefu Mutagatifu, udusabire
Mwana w’ikirangirire wa Dawudi, udusabire
Ngenzi muri ba Sogokuruza, udusabire
Mugabo w’Umubyeyi w’Imana, udusabaire
Murinzi utagira inenge wa Bikira Mariya, udusabire
Murezi w’Umwana w’Imana, udusabire
Wowe warengeraga Yezu ubudahwema, udusabire
Mutegeka mwiza wa Yezu na Mariya, udusabire.
Yozefu utunganye rwose, udusabire
Yozefu utigeze urarikira ikizira, udusabire
Yozefu witonda rwose, udusabire
Yozefu udakangarana, udusabire
Yozefu wumvira rwose, udusabire
Yozefu utagira ubwo uhemuka, udusabire.
Wowe werekana uburyo bwo kwiyumanganya, udusabire
Wowe mukene ku mutima, udusabire
Wowe abakozi bareberaho, udusabire
Wowe wizihiza imico y’abashakanye, udusabire
Murinzi w’ababikira, udusabire
Wowe urinda ababyeyi n’abana babo, udusabire.
Wowe umara agahinda abababaye, udusabire
Wowe abarwayi bizera, udusabire
Wowe uhumuriza abenda gupfa, udusabire
Wowe ukangaranya amashitani, udusabire
Murinzi wa Kiliziya Ntagatifu, udusabire.
Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, utubabarire.
- Imana yamugize umutware w’urugo rutagatifu.
- N’umurinzi wa Yezu na Mariya.
Dusabe:
Mana idahinyuka mu kwitegereza, watoye Yosefu Mutagatifu ho Umugabo wa Mariiya, Umubyeyi wahebuje; turagusaba ngo uyu dusingiriza kuba umurinzi wacu munsi, azatubere n’umuvugizi mu ijuru. Wowe ubaho ugategeka iteka mu ijuru. Amen.