Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

8.NOVENI YA NOHELI NA YOZEFU MUTAGATIFU 2021 :  » UMWANA YA TUVUKIYE ».

$
0
0

Nguyu umunsi mukuru cyane wa Noheli 2021 uraje . Mu minsi 10 iri imbere tuzumva inkuru nziza : « Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu » ! Izina rye ni Emanweli, bisobanuye « Imana muri mwe ». Ni  Malayika Umujyanama, Umwami w’amahoro.

Ushaka kumenya neza umwana yitegereza umubyeyi. Muri iyi Noveni tuzibanda cyane kuri se w’umwana : Yozefu Mutagatifu.

Nimuze tube benshi , twisungane, dufatanye gusobanukirwa no kwicengezamo icyo Liturjiya ya Noheli ibundikiye, mu kutumenyesha umugambi uhambaye uhishe mu ibanga ry » Ukwigira umuntu kwa Nyagasani ». Nimuze kandi twihatire kumenya , gukunda no kwiyambaza Yozefu Mutagatifu.

DORE GAHUNDA TUZAKURIKIZA.

1.Indirimbo

2.Dawe uri mu ijuru +Ndakuramutsa Mariya 10+ Hubahwe Imana Data

3.Kuzirikana rimwe mu mibukiro yo KWISHIMA n’ay’Urumuri

4.Ijambo ry’Imana

5.Gusabirana

6. Ibisingizo bya Yozefu Mutagatifu

7.Isengesho ryo kwisunga intumwa y’Imana Kizito Mihigo

8.Magnificat

UMUNSI WA 8. 

1.Indirimbo : HUMURA by Kamikazi

2. Isomo  : Tito 3,4-8

4.LINK ZOOM :

Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/82433847040?pwd=R3d3NHpjYW1hQm05cGlVM1hTSGpJdz09

ID de réunion : 824 3384 7040
Code secret : 409159

4.IBISINGIZO BYA YOZEFU MUTAGATIFU

Nyagasani, utubabarire.

Kristu utubabarire.

Nyagasani, utubabarire.

Kristu utwumve.

Kristu utwiteho.

 

Mariya Mutagatifu, udusabire

 

Yozefu Mutagatifu, udusabire

Mwana w’ikirangirire wa Dawudi, udusabire

Ngenzi muri ba Sogokuruza, udusabire

Mugabo w’Umubyeyi w’Imana, udusabaire

Murinzi utagira inenge wa Bikira Mariya, udusabire

Murezi w’Umwana w’Imana, udusabire

Wowe warengeraga Yezu ubudahwema, udusabire

Mutegeka mwiza wa Yezu na Mariya, udusabire.

 

Yozefu utunganye rwose, udusabire

Yozefu utigeze urarikira ikizira, udusabire

Yozefu witonda rwose, udusabire

Yozefu udakangarana, udusabire

Yozefu wumvira rwose, udusabire

Yozefu utagira ubwo uhemuka, udusabire.

 

Wowe werekana uburyo bwo kwiyumanganya, udusabire

Wowe mukene ku mutima, udusabire

Wowe abakozi bareberaho, udusabire

Wowe wizihiza imico y’abashakanye, udusabire

Murinzi w’ababikira, udusabire

Wowe urinda ababyeyi n’abana babo, udusabire.

 

Wowe umara agahinda abababaye, udusabire

Wowe abarwayi bizera, udusabire

Wowe uhumuriza abenda gupfa, udusabire

Wowe ukangaranya amashitani, udusabire

Murinzi wa Kiliziya Ntagatifu, udusabire.

 

Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, udukize Nyagasani.

Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, utwiteho Nyagasani.

Ntama w’Imana, ukiza ibyaha by’abantu, utubabarire.

  1. Imana yamugize umutware w’urugo rutagatifu.
  2. N’umurinzi wa Yezu na Mariya.

Dusabe:

Mana idahinyuka mu kwitegereza, watoye Yosefu Mutagatifu ho Umugabo wa Mariiya, Umubyeyi wahebuje; turagusaba ngo uyu dusingiriza kuba umurinzi wacu munsi, azatubere n’umuvugizi mu ijuru. Wowe ubaho ugategeka iteka mu ijuru. Amen.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles