Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, u Rwanda rurizihiza imyaka 60 rumaze rwitwa ko rwigenga. Kwigenga ni ijambo rikomeye cyane, rituma benshi batakaza ubuzima babiharanira. Ni bumwe mu burenganzira bukomeye bwa kiremwa muntu, butuma abaho atuje, atekanye kandi yishyira akizana, agakora icyo ashaka, anifuza, ariko atabangamiye ubundi burenganzira bw’abandi.
Iyi myitwarire yo kwishyira ukizana, irakomeza ikava ku muturage usanzwe umwe umwe, ikagera ku gihugu muri rusange. Ubwigenge bw’igihugu, bugaragara ku busugire bwacyo bushingiye ku kutavogerwa kw’imipaka, kugena ubutegetsi n’abategetsi, kutavugirwamo n’ibindi bihugu, no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Ubwigenge bw’umuturage rero ntibujya butana n’ubw’igihugu. Iyo umuturage adafite ubwigenge, ubwisanzure mubimukorerwa, ijambo ku mutegetsi we, ku igenamigambi ry’igihugu,… byanze bikunze ni nako n’ubwigenge bw’igihugu buba buri mu kaga. Icyo gihe wawundi utuma umuturage atigenga mu buzima bwe nka nyiri gihugu, anatuma n’igihugu kiba kitigenga nyine. Ni nacyo gisobanura nyine igihugu ko kiba kitigenga, ahubwo gitegekwa n’abandi bantu baba abanyagihugu cyangwa se abanyamahanga, bitwara nk’abakoloni, ari nabyo bituma nyine bwa bwigenge bukomwa mu nkokora.
Kuri uyu munsi u Rwanda n’abanyarwanda bibuka, bazirikana umunsi wahinduye izina n’icyerekezo cy’imitegekere, rukava ku izina ry’ubwami, rukirwa Repubulika (Res Pubulica) bivuga ko ibintu byose biba mu maboko ya rubanda; birakwiye ko dusubiza amaso inyuma tukareba koko niba ubwo bwigenge bwanditse mu bitabo, buhuye neza n’ubuzima bw’abanyarwanda.
Kuki ukwishyira ukizana, cyangwa ubwigenge mu mirire, mu minywere, mu mitekerereze, mu butunzi, mumiturire, mu iterambere, murujya n’uruza, mu mivugire, mu mimerere, mu myemerere, mu mikorere…; byakendereye cyangwa se byagiye nk’ifuni iheze mu Rwanda, cyane cyane mu gihe cy’imitegekere y’agatsiko ka FPR Inkotanyi? Ese aho Repubulika cyangwa bwa bwigenge turirimba ntibwaba busigaye mu mpapuro, ariko mu by’ukuri bwarakendereye, cyangwa se bwaraduciye mu myanya y’intoki?
Ibi bibazo n’ibindi byinshi, ni bimwe mubyo tugomba kwibaza kuri uyu munsi. Tugomba kwishungura, tukumva neza urugamba ba Nyakubahwa Geregori Kayibanda na Dominiko Mbonyumutwa, hamwe na bagenzi babo barwanye bashaka ko umunyarwanda wa rubanda rwa giseseka yishyira akizana, akava mu bucakara no mu buja, agatunga agatunganirwa, hari icyo rwagezeho. Ese ubu bagarutse bakatubaza, twabasubiza iki?
Mu by’ukuri, uko ibintu bihagaze magingo aya, u Rwanda n’abarwigaruriye, ntibemera uwo munsi w’ubwigenge kuko batakiwizihiza. Umuntu yakwibaza niba banemera inyito ya Repubulika cyangwa se babikoresha nk’inyito, ariko imitegekere yarasubiye mu migirire ya cyami. Gusa kubyibaza ni nko kwigiza nkana. Bigaragarira uwo ariwe wese ushaka kubibona ko umuco wo guhakwa no gusingiza umutegetsi byagarutse, hamwe no kwikusanyirizaho umutungo w’igihugu, ukawugabira uwo ushatse. Ninde se utazi ko umunyarwanda yambuwe uburenganzira ku butaka, akaba asigaye ahabwa inkondabutaka?
Ntiriwe njya mu ngero nyinshi, imitegekere y’u Rwanda igaragaza bidasubirwaho ko idakorwa mu nyungu rusange nk’uko Repubulika ibisobanura. Inzego z’igihugu nazo ubwazo zigaragaza ko zitabereye inyungu z’igihugu, ahubwo zibereyeho itsinda cyangwa agatsiko kari mu gihugu cyangwa hanze yako.
Ibikorwa byose n’agatsiko kayoboye igihugu, usanga biganisha ku gusenya bidasubirwaho amateka yose ashobora kwibutsa cyangwa kuganisha kuri Revolisiyo ya 1959, cyangwa se ubwigenge bwatangajwe kuwa 1/7/1962. Dore bimwe mu bibigaragaza: Idarapo ryashyizweho icyo gihe ryavanyweho, indirimbo yubahiriza igihugu yavanyweho, imihanda, inyubako cyangwa ahantu hitiriwe impirimbanyi za Repubulika byose byarahinduwe, inyito z’inzego z’imitegekere zose zarahindutse…
Byageze n’aho amateka acibwa mu myigishirize mu mashuri, kugirango basibanganye umuco hamwe n’ibisigisigi bya Revolisiyo, bazana andi mateka ashingiye ku bikorwa by’ubwicanyi birimo na Jenoside nyarwanda. Bikaba bisobanura ko ari tekinike ihanitse mu kuzimanganya amateka, uyasenyesha ibyabaye bizamura amarangamutima y’abantu, binyuze mu kubaha igihano cyo kudahirahira ngo wibuke, yemwe ngo uniyibuke (Damnatio memoriae).
Ng’iki igituma nemeza ko ubu bwigenge tuvugisha amatama yombi, mu by’ukuri bwaduciye mu myanya y’intoki. Tugerageje kuvugisha ukuri, abanyarwanda ntibigenga na gato. Ikimenyimenyi ni uko badashobora kuvuga icyo bashaka n’igihe babishakiye, badashobora gutura aho bashaka, gukora icyo bashaka, kumva ibintu uko babishaka, kurya uko babyifuza, guseka uko babishaka, kujya cyangwa kuva aho bashaka, kwemera cyangwa kwangira uwo bashaka, gukorana n’uwo bashaka, gukunda cyangwa guhitamo uwo bashaka, kwemera cyangwa guhakana.
Binatuma kandi ku rwego rw’igihugu, kubera ko agatsiko kayoboye u Rwanda kazi neza ko kanzwe urunuka n’abaturage katsikamiye, kandi ko kazi ko igihe cyose bakavudukana, kemera kwigurisha kuri ba mpatsibihugu. Ibi nabyo si umugani cyangwa igihugu. Twabirebera ku masezerano anyuranye agatsiko kagiranye na ba mpatsibihugu nko kwemerera ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika n’abakozi ba Minisiteri y’ingabo yazo kuza mu gihugu nta rutangira, kohereza ingabo z’u Rwanda kujya kurwana bucanshuro mu bihugu, mu nyungu z’amahanga, kwemera kwakira abanyamahanga ngo bahabwe ingurane y’amafranga no kurindirwa umutekano, gukoreshwa mu bushotoranyi mu bihugu by’akarere cyane mu busahuzi bw’amabuye y’agaciro mu nyungu za mpatsibihugu, kugurisha ubutaka bw’igihugu abanyamahanga, kwangaza igice kinini cy’abanyarwanda bagacirirwa ishyanga n’ibindi.
Byose rero bigaragaza ko bwa bwigenge bwaharaniwe n’abakurambere b’intwari bwaba bwaraduciye mu myanya y’intoki, kandi ko niba tutiteguye kubuharanira, n’igihugu cyose gishobora kugurishwa, cyangwa se abanyarwanda bagashira uruhongohongo.
Ariko se twemere dupfire gushira? Oya ntibikabe.
Tubanze kwishimire ko habayeho intwari zahatanye zigeza u Rwanda ku bwigenge. Zikura abanyarwanda mu buja na gihake y’ingoma nyiginya yashyiraga imbere inyungu z’agatsiko ziganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, baha ijambo umuturage. Twishimire kandi ko uwo munsi bandikishije mu mateka, u Rwanda rukaba Repubulika bitahinduwe ngo rwitwe nanone ubwami. Nubwo rutegekwa mu buryo bwa cyami, ariko abarwigaruriye babuze ayo bacira nayo bamira mu kuruhindura ubwami mu rwego rw’amategeko, cyane ko na l’ONU yajyaga kubagora mu kubihindura, cyangwa se bakaba bakwivamo n’inopfu, bagarura vuba na bwangu iyo mitegekere yabaye ruvumwa mu mateka y’abanyarwanda.
Ubu bwigenge byanze bikunze tugomba guharanira ko bwongera bugasugira bugasagamba. Birasaba ko abanyarwanda aho bari hose, mu gihugu no hanze, bahaguruka bakiyemeza kurwana batizigamye ngo bagarure icyanga cy’ubwigenge bw’u Rwanda n’abanyarwanda.
Muri ibi bihe bikomeye tuzirikana iyi mpano twahawe n’abakurambere ikaduca mu myanya y’intoki, reka dutere akajisho ku mpirimbanyi zose zigerageza kugirango abanyarwanda bishyire bizane haba mu gihugu no hanze yacyo.
Duhaye icyubahiro abanyarwanda bazize guharanira ko abandi banyarwanda bigenga cyane mu kuvuga icyo batekereza. Harimo abasize ubuzima bwabo muri ibyo bikorwa batabarika, abandi bakaba buzuye mu mabihero bafashwe bunyamaswa. Ni izindi ntwari ziyongera ku ntwari zaharaniye ubwo bwigenge kandi amaraso n’ibyuya byabo ndetse n’umubabaro wabo ntibizapfa ubusa. Ibi bishimangirwe na ya mvugo ya Telituliyani ngo : « amaraso y’abahowe Imana n’imbuto y’ubukirisitu ». (Sanguis martyrum, semen christianorum est). Ntiriwe mbagarukaho kuko urutonde ni rurerure, cyane cyane muri ibi bihe agatsiko ka FPR Inkotanyi kadakura mu ruge, abo bose tubahaye icyubahiro baba bakiriho cyangwa se baratambutse.
Kugirango uru rugamba rwihute, bisaba ko twibyaramo, kandi tukanikuzamo umuco wo kujya imbere y’abandi no kwemera kubayobora (abalideri). Ni muri urwo rwego, havutse Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, kugirango ibe imbarutso yo guhuza imbaraga zose z’abashaka koko ubwigenge nyakuri kandi bwuzuye bw’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro n’igisubizo gihamye cyo kugaruza ubwigenge twambuwe.
Nk’uko maze kubigaragaza, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, ni itsinda ry’abanyapolitike n’abakorerabushake b’abanyarwanda n’inshuti zabo kugeza ubu babarizwa mu buhungiro, biyemeza guhaguruka bakagaragaza ko aribo Guverinoma yemewe iharanira inyungu z’abanyagihugu, ariko kubera impamvu nzinyuranye, idashobora gutegekera ku butaka bw’igihugu, ahubwo ikaba ikorera ku butaka bw’ibindi bihugu, ariko inagaba amashami mu gihugu iharanira gutegeka.
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ifite intego yihariye ikubiye mu magambo atatu y’igifransa: UNIR-RESISTER-LIBERER.
UNIR: Guhuriza hamwe abanyarwanda bose bakaba umwe, ku mpamvu imwe n’icyerekezo kimwe aricyo GAKONDO twavukijwe n’agatsiko k’indobanure z’indwanyi zishinze imizi mu myumvire ya UNAR na cyami; bibwira ko igihugu aribo cyaremewe, abandi bagomba kubabera abagaragu n’abaja. Guhuriza hamwe kandi bivuze kumva neza no kumenya uwo muhanganye kugirango utamwitiranya n’uwo mugendana. Aha turavuga agatsiko k’abavantara n’abambari babo. Ukuri kuri muri iyi ngiro ni uko udashobora guhuza abadafite ikerekezo cyimwe. Byanze bikunze umwe andindiza undi cyangwa se akamusenya.
RESISTER: Gushikama ukemera guhangana kugeza ku ntsinzi utitaye ku kiguzi bizasaba. Uku guhangana gushingiye ku mitekerereze n’ibikorwa bizira ubwoba n’umususu, bigamije kugamburuza ku neza cyangwa ku nabi no ku kiguzi icyo aricyo cyose agatsiko kigaruriye gakondo y’abanyarwanda kadashaka na busa gusangira ku byiza byayo, kagahatirwa kumvikana nabo, bitaba ibyo kakabisa abanyarwanda bakunda igihugu koko, bakigenera uko bagomba kuyobora igihugu cyabo n’uko bagena isangira ry’ibyiza bikirimo buri wese ntawe uhejwe. Guhangana ushikamye bisaba gushira ubwoba, kugira ubutwari no kurenga inyungu zawe bwite ugashyira imbere iza rusange, ukareba kure harenze ibiriho n’ibivugwa.
LIBERER: Kubohoza gakondo n’abanyarwanda bose nta vangura. Bisaba kwemera ko buri wese mu banyarwanda afite agaciro mu gihugu cye, kandi ko ntawe ukarusha undi. Ukwibohoza kugomba gukorwa mu myumvire, abanyarwanda bakiyambura umwambaro w’ubuhake, gukurikira buhumyi iby’abandi, kwifatira ibyemezo no kwemera ko bashoboye, ko ntawundi ubabeereye mu nyungu zabo.
Kwibohora byuzuye bishingiye ku kugira uburenganzira ntavogerwa bushingiye ku gihugu cyubakiye ku mategeko, umuco n’imigenzo nyarwanda byumvikanyweho, ku butabera bubereye bose kandi bwuzuzwa n’imanza z’intabera kandi zitavogerwa n’umuyaga uwo ariwo wose, hamwe no kwihaza mu mibereho n’ubukungu buvuye ku byiza kamere by’igihugu, ku mirimo rusange ya buri wese n’iy’igihugu no kugira uburenganzira bwite kandi busesuye ku mutungo kamere n’umuhahano.
Ibi byose kubigeraho birashoboka kandi vuba. Bisaba gusa guhindura imyumvire, tukipakurura ingoyi y’ubwoba no kwireba ndetse no guhakirizwa, ahubwo tugashyira imbere ubwitange. Bisaba kwemera kandi ko kwakira amateka yatubayeho, tukayabyazamo imbaraga zo gusimbuka ibyuho byose bituma ubwigenge bwuzuye koko tutabugeraho.
Twumve rero impuruza ya RESISTANCE, twishyirehamwe, twirinde gutatanya imbaraga mu matsinda menshi ariko afite intego imwe, maze twubake itsinda rinini kandi rikomeye, rifite lideri umwe, maze ngo muzarebe ko ubwigenge butagerwaho, kandi si amakabyankuru turabukozaho imitwe y’intoki.
Banyarwanda, banyarwandakazi, mukomeze kuzirikana, kwiyumvisha no kwibyaramo umujinya mwiza wo kongera kubona ubwigenge bwanyu.
Mugire umunsi mwiza w’ubwigenge.
Umwanditsi
Innocent NIRINGIYIMANA