Kuwa 2 Kanama 1998, nibwo hadutse intambara yiswe « Intambara ya 2 ya Kongo ». Iyo ntambara yatangijwe n’umutwe wiswe RCD ( Rassemblement Congolais pour la Démocratie) yahimbwe n’u Rwanda kubera kutumvikana n’uwari Perezida wa Kongo Laurent-Desiré Kabila.
Iyi ntambara yahagaze muri 2003 kubera ibiganiro byaberaga Sun city muri Afurika y’Epfo, byagejeje ku gushyiraho inzego za politike muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Iyi ntambara yaje ukurikira indi nyine yari yaratangiye mu mpera za 1996, yaje guhirika ku butegetsi Mobutu Seseseko, agasimburwa na Laurent Desideri Kabila. Nyamara n’ubwo hashize igihe kingana gutyo, ingaruka z’iyo ntambara ziracyari mbisi, kubera ko kuva icyo gihe igice cya Kongo y’iburasirazuba cyabaye isibaniro.
Nyuma rero y’imyaka 24, ubutabera ntibwigeze bitangwa kuri miliyoni zirenga 6 z’abazize izo ntambara barimo abakongomani n’abanyarwanda. Kugeza magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko abazize izo ntambara bagera kuri miliyoni 5 n’ibihumbi magana ane (5400000).
Hateganyijwe byinshi kandi byiza ngo abagize uruhare mu ikorwa ry’ibyaha byabaye muri izo ntambara bahanwe. Twavuga nk’umushinga wo gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwihariye ku byaha byakorewe iburasirazuba bwa Kongo, umaze imyaka irenga 10 ariko ukaba udashyirwa mu bikorwa.
Kugeza magingo aya, Dr Denis Mukwege wahawe Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel, yashyize icyo kibazo mu by’ibanze mu rugamba rwe, ariko bikaba ntacyo bitanga koko mu buryo bufatika.
Ibi kandi binagarukwaho n’uwitwa Matumo, impirimbanyi yo mu muryango w’abanyagihugu bifuza impinduka (Lucha), hamwe n’uwitwa Maud-Salomé EKILA uri mu rugaga rw’abatekereza guhuza Afurika (panafricanisme) aho bagenda batanga ibitekerezo ku cyakorwa ngo haboneke ubutabera.
Kubwa Maud-Salomé EKILA, ishingwa ry’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Kongo, rwahagaritswe n’uko ubwicanyi bukorwa kubera inyungu z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Akomeza avuga ko intambara hafi ya zose ziterwa n’amasosiyete mpuzamahanga agenzwa no gushaka amabuye ya Kongo, ari nabyo bituma abo bakoresha bica, basenya cyangwa se bagafata ku ngufu abakongomani, nyamara bagakomeza gukingirwa ikibaba.
Ikigaragara ni uko nyuma y’imyaka irenga 30, abagize uruhare mu mabi yabereye muri Kongo, bari gukora ibishoboka byose ngo bayobye ukuri, bazimanganye ibimenyetso. Ibi bituma rero umurimo wo gutangiza imirimo y’uru rukiko igorana. Nubwo ariko bimeze, ntabwo bikwiye gucika intege no guterwa ubwoba n’abasaza imigeri badashaka ubutabera.
Ku muntu wese uharanira uburenganzira bwe, ubutabera ntibwingingwa. Birakwiye rero ko abahohotewe bose batagomba gucika intege bagaharanira ko byanze bikunze ubutabera bukora umurimo wabwo. Ku bakongomani by’umwihariko, bagomba gushikama kugirango bahumurize imitima yashavuye, bomore ibikomere byatewe n’abicanyi bagikomeje kwidegembya.
Mu bikorwa bitandukanye bikwiye gukorwa, bamwe mu banyamuryango ba LUCHA bagiye bibutsa umuryango mpuzamahanga hamwe na Leta ya Kongo ko umuco wo kudahana ariwo wakomeje kongera ubukana mu byaha bikorerwa mu burasirazuba bwa Kongo. Bisaba kandi ko hongerwa imbaraga mu mubanyagihugu mu kubakangurira guharanira ko Raporo Mapping ivanwa mu kabati ka l’ONU, hagashyirwaho ubutabera bugomba guhana ababigizemo uruhare bose.
Muri uku kwezi kwa Kanama 2022, mu nama y’abaminisitiri ba Guverinoma ya Kongo, Umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi nawe yagaragaje bikomeye ko afite ubushake bwo gushyiraho ubutabera bukwiye ku byaha byabereye muri Kongo.
Byanze bikunze, nta cyabuza ko Leta ya Kongo kuba yatangiza gahunda yo guha indishyi abazize izi ntambara nk’uko umuryango witwa Global Survivor Fund ubigenza mu gihe cy’imyaka 3. Birashoboka kandi gutanga impozamarira, kubaka inzibutso n’amashusho yibutsa ibyabaye, mu buryo bwo guha agaciro ubuzima bwatakaye muri izi ntambara.
Byari biteganyijwe ko i Kinshasa haba imyigaragambyo yo kwibuka « Genocost » (Jenoside yakorewe muri Kongo mu nyungu z’ubukungu). Iyi myigaragambyo yateguwe n’umuryango w’abanyagihugu bashaka impinduka, ukaba wifuza kwibuka abazize izo iyi Jenoside yakorewe Abakongomani.
Si Jenoside ireba Abakongomani gusa, n’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu barahatikiriye
Nk’uko bigarukwaho na Raporo Mapping, intambara yakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi zari kumwe n’iza Uganda (UPDF), yari igamije by’umwihariko kurimbura abanyarwanda b’Abahutu bari barahunze ubwicanyi bwa FPR Inkotanyi.
Nubwo yageze ku guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Seseseko, yanarimbuye umubare munini w’impunzi z’abanyarwanda b’Abahutu barenga ibihumbi magana atanu (500.000), nk’uko na Raporo mapping ibyemeza. Ntabwo hishwe abanyarwanda gusa, hiswe abarundi bo mu bwoko bw’Abahutu nabo bari barahungiye muri Zayire y’icyo gihe, hamwe n’Abakongomani batagira ingano.
Nta gushidikanya nk’uko byanavuzwe mu mwanzuro wa Raporo Mapping, ibyaha byakozwe muri kiriya gihugu, biramutse bigejejwe mu rukiko rubifitiye ububasha byakwitwa Jenoside.
Ababikoze rero ntibashaka ko inkiko zijyaho. Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw’Abahutu bari muri Kongo bazi ibyabaye. Nibo bakwiye gusohoka mu gikonoshwa cy’ubwoba bakifatanya n’Abakongomani mu guharanira ko ubutabera bukora inshingano zabwo.
Ubu abanyarwanda bakomoka ku bandi bishwe barenga ibihumbi 500, banyanyagiye hirya no hino ku isi. Bakeneye ijwi rimwe bakiyunga n’abakonomani bagaharanira ko ubutabera bujyaho. Nta kindi gikenewe uretse gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwo kuburanisha abanyagihugu n’abanyamahanga bagize uruhare muri iyo Jenoside.
Tutabiciye ku ruhande, Jenoside yakorewe Abakongomani n’iyakorewe Abahutu muri Kongo igomba kubazwa Perezida Kagame Paul n’abayobozi b’ingabo ze yatumye kubarimbura, ikanabazwa Perezida Yoweri Museveni hamwe n’abayobozi b’ingabo ze.
Icyo twese twahurizaho, ni uko ntawe ugomba gucika intege. Ikindi ni uko ubutabera buharanirwa. Si uwakoze ibyaha, cyangwa ufite inyungu mu kwiba amabuye ya Kongo uzashyiraho urwo rukiko. Ni Leta ya Kongo igomba gufata iya mbere ikabisaba cyangwa ikabyikorera. Ariko hejuru ya byose, ni abarokotse ubwo bwicanyi haba ku bakongomani yemwe n’abanyarwanda bakwiye guhuza ijwi bagasaba ubutaretsa ko umuco wo kudahana ucika burundu haba muri Kongo no mu karere.
Hejuru ya byose, abanyarwanda ubwabo bagomba kumva ko igihe cyose agatsiko ka Paul Kagame muri FPR Inkotanyi n’agatsiko ka Museveni muri UPDF bagifatiye ku gakanu abategetsi, jenoside itazigera ihagarara.
Dukwiye gushyira ku ruhande uburangare bwose, ibidutanya bidafite ishingiro, maze tugashyira hamwe imbaraga zakuraho utwo dutsiko ibihugu byacu bikagira demokarasi, abakoze ibyaha bose bakabihanirwa. Ntabwo ariko ibi byose byagerwaho, abakongomani nabo bahora mu ntambara z’urudaca baterwa n’utwo dutsiko batabigizemo uruhare. Tukaba tubasaba kudufasha kudushyigikira mu rugamba rukomeye rwo kwirukana abicanyi mu karere.
Twese hamwe tubifashijwemo n’Imana tuzatsinda nta kabuza.
UMWANDITSI
Innocent NIRINGIYIMANA