Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro irasaba abanyarwanda guhaguruka bagaharanira kugarura amahoro mu gihugu

$
0
0

Ifoto yafashwe ku kiganiro cyahise ku ISINIJURU TV.

Ibi byagarutsweho mu gitaramo cyatambutse ku « Isinijuru TV », ubwo hizihizwaga umunsi ngaruka mwaka w’amahoro ku isi. Mu ijambo ritangiza icyo gitaramo, Minisitiri w’ukuri, amahoro n’isanamitima muri Guverinoma ikorera mu buhungiro, Madame MWEMAYIRE FELICITEE yagarutse ku gaciro k’amahoro kandi ko aharanirwa. Icyi gitaramo kitabiriwe cyane n’abayobozi b’umuryangoremezo wa Mutagatifu Kizito Mihigo bakuriwe na Madame MARIE MEDIATRICE INGABIRE, umuyobozi w’uwo muryangoremezo hamwe na Padiri JEAN BOSCO NSENGIMANA, aumonier w’uwo muryangoremezo.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Madame Minisitiri TRIPHINE CYURINYANA, hamwe n’abandi banyarwandakazi bakunda amahoro, barimo Madame RWALINDA BEATRICE, Madame LINDA na Hon. TUYISHIME BRIGITE.

Mu buryo burambuye tugiye kubagezaho ijambo ryose ryahariwe umunsi wo kuzirikana ku mahoro ku isi yose.

Banyarwanda, 
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda.

Kuri uyu munsi ngaruka mwaka wahariwe kuzirikana ku mahoro ku isi, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ishimishijwe no kwifatanya n’abanyarwanda bose baharanira kandi bakunda amahoro.

Mpereye ku magambo ya Mutagatifu Kizito Mihigo, wishwe n’agatsiko k’abavantara bigabije u Rwanda, azira guharanira amahoro mu banyarwanda, aho avuga ati: « Amahoro meza bana b’Imana mbifurije amahoro, mbifurije amahoro n’ubwiyunge…Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo tubana, kandi wibuke no kwiyunga nawe ubwawe ».

Iyi ntego ni nayo abamukunda kandi bumvise ubutumwa bwe baharanira ubutitsa, kandi byanze bikunze bazabigeraho.

Minisiteri y’ukuri, amahoro n’isanamitima muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, iha agaciro kandi ishyigikiye umuntu wese uharanira amahoro y’abanyarwanda, inzira yaba akoresha iyo ariyo yose, apfa kuba atayabuza abandi.

Umunsi mpuzamahanga wo kwimakaza amahoro ku isi, watangajwe n’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU) kuwa 21 Nzeri 1981, nyuma gato y’ivuka rya Kizito Mihigo, hakaba hashize imyaka 41 wizihizwa.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenzi n’umuco (UNESCO) ryaduhitiyemo igira iti:  » Kubaka amahoro niyo nzira yo kurandura burundu irondamoko« . (End racism. Build peace).

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

N’ubwo bivugwa gutya, tubona hirya no hino amahoro agerwa ku mashyi, intambara zidakura mu ruge. Izo ntambara z’ubushotoranyi, iz’irondamoko n’irondakarere bikomeje kwiyongera. Iyo bigeze mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu Rwanda, ho biba agahomamunwa; ukibaza niba amahoro koko akibaho, ashoboka, cyangwa se niba isi yaramaze gufata ikindi cyerekezo gihabanye n’amahoro dusanzwe tuzi.

Twibutse ko hariho amahoro y’umutima kuri buri wese, amahoro mu ngo, amahoro mu miryango, amahoro mu baturanyi, amahoro mu gihugu n’amahoro mu bihugu by’abaturanyi.  Ibi bikaba bishatse kuvuga ko iyo amahoro abuze ku rwego rumwe, bitera ikibazo ku zindi nzego.

Abahanga bavuga ko niba ushaka amahoro utegura intambara... Iyi mvugo rero turamutse tuyitije, twayihuza n’uru rugamba turiho rwo guhangana  n’agatsiko k’abavantara batuvukije amahoro, cyane cyane abanyarwanda bari mu gihugu (abasope), nubwo ahari abantu hatabura urunturuntu.

Twizere ko iyi mvugo muyumva neza, kandi mwitegure, nta numwe usubiye inyuma, kwitanga ngo abanyarwanda aho bari hose bongere kugira amahoro y’umutima n’ay’igihugu cyabo, bishyire bizane.

Nk’uko Kizito Mihigo yabidushishikarije akoresheje ikimenyetso cy’inuma, natwe dukwiye guhagurukira urugamba rwo gushaka amahoro y’igihugu cyacu, noneho ku rwego rwisumbuye rwa KAGOMA, kandi amahoro akaba agomba kutugeza ku kuri, ubumwe n’ubwiyunge byuzuye.

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yiteguye rero gufatanya n’uwo ariwe wese ushakira amahoro by’ukuri abanyarwanda. Uwo rero akaba agomba kuba ataramunzwe n’imico y’ivangura n’irondamoko nk’uko byimakajwe na FPR inkotanyi. Agomba kandi kuba agaragaza ko yarenze byuzuye inzitizi zabase amateka y’abanyarwanda, avugisha ukuri ku bibazo byose biri mu mateka y’u Rwanda.

Twese hamwe dufatanye duharanire amahoro kandi byanze bikunze tuzatsinda.

Mutagatifu Kizito Mihigo w’i Kibeho dukunda, akaba yarazize guharanira amahoro y’abanyarwanda, atube hafi ntituzamutenguhe.

Mugire amahoro y’Imana.

 

Twakwibutsa ko uyu munsi wahariwe kwizihiza amahoro ku isi, ubaye mu gihe Inteko y’umuryango w’abibumbye (ONU) iteranye ku nshuro ya 76, aho isi yugarijwe n’intambara zikomeye zirimo iy’u Burusiya na Ikereni ishyigikiwe na OTAN, hamwe n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa yashojweho n’agatsiko k’abavantara kava mu Rwanda, kayishoje mu izina rya M23.

Birakwiye ko umunyarwanda wese ushishikajwe n’amahoro yaba aye ku giti cye cyangwa ay’igihugu, ahaguruka nta kuzuyaza, agatabara ashakira abanyarwanda amahoro.

Iyi mpuruza ni nayo Nyakubahwa Thomas Nahimana, Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhugungiro, hamwe na Nyakubahwa Jean Paul Ntagara, Minisitiri w’Intebe, badahwema kudushishikariza. Nimuze koko nka KAGOMA, duhaguruke tujyanye amahoro iwacu, tutitaye ku kiguzi bizadusaba.

 

Innocent NIRINGIYIMANA

UMWANDITSI

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles