Mumaze iminsi mwumva inkuru z’abapadiri mu madiyosezi atandukanye, barambika amakanzu bagahitamo gusubira mu buzima busanzwe. Abenshi bagenda binubira uko bayobowe n’Abashumba babo bigaragara ko bahindutse ibirura bishaka guconshomera intama bihereye ku bungeri bazo. Induru twari tumenyereye ko zivuga ku Nyundo kwa Musenyeri Anaclet Mwumvaneza kubera itotezwa akorera abapadiri be.
Imyitwarire y’uyu Musenyeri yanditsweho n’abantu batandukanye bararuha. Nyamara ngo ntawe uvuma iritararenga, ahari wenda amaherezo azikosora, cyangwa se abo bireba bamukosore baharanira uburenganzira bwabo. Ikindi ni uko natanabikora ku neza, iminsi izamuhinyuza ubwayo, cyane ko abanyarwanda bavuga ko « Ahatemba ibiziba uhatega Kamena na Nyakanga ».
Umuntu arushijeho kandi kunyuza amaso mu bibera mu yandi madiyosezi, usanga naho ntaho bukikera. Muri izo diyosezi, iya Butare iri muzazambye kurusha izindi. Kuva aho Musenyeri Rukamba Philippe aherewe kuyiyobora, Abapadiri batari bake bishwe n’imiborogo, baracecekeshwa abandi bafata iy’ubuhungiro. Ibi kandi niko bimeze mu yandi madiyosezi nka Arikidiyosezi ya Kigali iyobowe n’Mukuru w’Inkotanyi Karidinali Kambanda Antoni. Uyu akaba we ashinzwe gutagatifuza FPR-Inkotanyi ayishinjura ku bwicanyi ndengakamere yakoreye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu muri Congo Kinshasa, ahubwo akagira ba Gahini Abahutu iyo bava bakagera, akanabahatira guhora bunamye mu ipfunwe basaba imbabazi. Byumvikane neza ko Abapadiri batari mu murongo we bitabagwa neza na gato, kuko yabashyizeho za maneko zimuha amakuru, ndetse bakaba banabashyirwaho iterabwoba rikomeye haba mu ma maparuwasi barimo cyangwa mu butumwa butandukanye bagiyemo hanze y’igihugu.
Twavuga iki se kandi ku madiyosezi nka Gikongoro, Kibungo na Kabgayi nazo zamaze gufatwa bugwate? Mbese umuntu yahamya ko mu buyobozi bwa Kiliziya Gatorika y’u Rwanda ntaho bukikera.
Nyamara n’ubwo ibintu byunyutse muri ayo madiyosezi tugarutseho, hari diyosezi zari zikihagazeho kubera Abasenyeri bageragezaga kwitwararika, nubwo bitoroshye mu butegetsi bw’Inyenzi-Inkotanyi. Urugero rwakunze kugarukwaho ni nka diyosezi ya Ruhengeri iyobowe na Musenyeri Visenti Harorimana .
Nyamara abanyarwanda babiciyemo umugani ngo ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza. Imyitwarire ya Musenyeri Visenti Harorimana muri iyi minsi, igaragaza nawe ko yarangije kwandura. Ibyo bikaba bizwi n’abapadiri batari bake batereranywe bikomeye. Uyu Mushumba washimwaga, ageze ahamanuka kuko bamwe mu bapadiri be ba hafi batangiye kumuha akato bamurega uburyarya n’ubwirasi.
Urugero twatanga ni Padiri Niyomushumba Phocas, wari usanzwe uri kurangiza amasomo ye mu bya Bibiliya muri Autriche akaba yafashe icyemezo cyo gusezera mu gipadiri. Ibi bikubiye mu ibaruwa Padiri Niyomushumba Phocas aherutse kumwandikira.
Padiri Phocas Niwemushumba
Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yanditse kuwa 6 Ukuboza 2022 ibaruwa imenyesha Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana ko asezeye ku mirimo ye yo gukomeza kuba Umupadiri.
Mu ibaruwa uyu Padiri Niwemushumba Phocas wari umuze imyaka 15 aragiye intama za Kiliziya Gatolika, yanditse ku wa 6 Ukuboza 2022, yamenyesheje Musenyeri Harolimana ko yafashe umwanzuro wo kudakomeza iyo mirimo.
Mu magambo ye yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri, mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha umwanzuro wanjye. Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”
Mu gusobanura impamvu zamuteye gusezera, Padiri Niwemushumba yifashishije imirongo myinshi yo muri Bibiliya, hari aho yifashishije amagambo aboneka muri Matayo 5, 20. Agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”
Padiri Niyomushumba Phocas usanzwe uzwiho gukunda ubutumwa bwe, yafashe icyemezo cyo kubuhagarika kikaba cyaratunguye benshi. Uyu mupadiri yakomeje avuga ko agiye mu buzima bubohotse.
Nk’uko twabigarutseho, Padiri Niwemushumba asanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe tariki ya 6 Ukuboza, 2022. Yari yaramazwe guhabwa ubutumwa na Musenyeri Visenti Harorimana bwo kuyobora Seminari ntoya ya Nkumba, no gushingwa abafaratri ya Diyosezi Gatorika ya Ruhenderi.
Ese koko ibyo avuga byaba ari ukwigiza nkana? Ese niba bamwe mu bapadiri bari kwicwa n’inzara abandi bo baraguye ivutu, ya Vanjiri bigisha yo izumvwa na nde? Kuki se Kiliziya itatanga urugero mu kubasha gusaranganya nk’uko tubisoma mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa? Kuki Abashumba batatanga urugero mu kurwanya ikinyoma, akarengane n’ubukene? Ahaa! Nzabambarirwa ni mwene Bagirayayo.
Reka rero dufate akanya tugaye ku mugaragaro uyu Musenyeri utangiye kuba umubyeyi gito. Amaze kwikikizaho abapadiri b’intica ntikize barimo nk’igisonga cye Musenyeri Bizimungu Gabin ushyize imbere utunyungu twe bwite, aho kwita ku nshingano nyakuri za kiliziya nawe abereye umwe mu bayobozi. Twavuga kandi nk’umunyabintu we yagize ingaruzwamuheto, akaba akoreshwa mu kurenganya bamwe mu bapadiri bagenzi be, batabona kandi amategeko ya Kiliziya (droit canon).
Ikindi giteye inkeke ubu muri Diyosezi ya Ruhengeri, ni uburyo abapadiri birukanwa bitanyuze mu mucyo, nyuma bagatereranwa mu burwayi no bukene.
Aha twavuga nka Padiri Nkurunziza Wellars wabuze uko agera kwa muganga, akaba ari guteregana nk »aho atagira umuryango yihebeye. Ubu bisigaye yewe no kubona ifunguro rya buri munsi bitakimukundira. Bene wabo basangiye ibanga rya gisaseridoti baramutereranye uhereye kuri Musenyeri ubwe!
Ese ivanjiri bigisha bo ntabwo ibareba?
Ese ko mbona bakunda kwambara amakanzu bakaberwa igihe cy’ibirori kuki batemera no gusukura imitima yabo bakora ibikorwa byiza?
Baba se bariyemeje kuba nka za mva zirabye ingwa Yezu yavugaga?
Ntawe twifuza gucira urubanza. Ariko kurebera ubugizi bwa nabi ukicecekera ni icyaha gihanwa n’amategeko kuva isi ikiremwa kuzageza ku ndunduro yayo. Nubwo intungane bwira icumuye karindwi, tumenye ko hari wa murongo utukura abantu bari bakwiye kwitondera.
Umukunzi wa leprophete.fr: Akarinyuma Ladislas