NIMUHAGURUKE TWUBAKE U RWANDA RUJYA MBERE….
Banyarwandakazi, Banyarwanda
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
Mbanje kubasuhuza : mugire amahoro.
1.Nyuma y’aho Leta ya Jenerali Paul Kagame iboneye ko twafashe icyemezo kidasubirwaho cyo gutahuka mu gihugu kandi bigaragara neza ko dushobora kumutsinda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, yagize ubwoba budasanzwe buyitera gufata icyemezo kigayitse kandi kinyuranyije n’Itegekonshinga n’andi mategeko cyo kutwambura uburenganzira bwacu bwo gusubira mu Rwatubyaye gufatanya n’abandi benegihugu guharanira impinduka nziza. Koko rero Leta ya Paul Kagame yashishimuye ibaruwa ihatira Kompanyi zose z’indege zigeza abagenzi i Kigali kutazigera zihirahira ngo zitujyane. Iyo baruwa yanditswe taliki ya 23/11/2016 niyo yashingiweho kudusohora mu ndege incuro ebyiri, ni ukuvuga taliki ya 23/11/2016 i Nairobi muri Kenya no ku italiki ya 23 /1/2017 i Buruseli mu Ububiligi.
2.Tumaze kwibonera n’amaso yacu iyo baruwa no gusoma amagambo ayikubiyemo, twasanze Leta ya Paul Kagame yiyemeje kurenga umurongo utukura. Natwe rero twaricaye turatekereza dusanga tutakwituramira ngo duterere iyo imbere y’akarengane kangana gatyo. Ng’uko uko twihaye umugambi wo kuganira n’ andi mashyaka ya Opozisiyo nyarwanda kugira ngo duhurize hamwe dushyireho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » bityo byongerere ingufu Opozisiyo ibone uko irushaho guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu n’iterabwoba rikaze Paul Kagame yimitse mu gihugu cyacu.
3.Ntiriwe njya mu by’imitarire y’inzuki, nejejwe no kubatangariza ko « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » yagiyeho taliki ya 20/2/2017 , kandi abemeye kuyishyiraho bakaba barangiriye icyizere bakantoranyiriza kuyibera Perezida.
4.Ndabamenyesha kandi ko iyi Guverinoma yahawe icyicaro by’agateganyo mu gihugu cy’Ubufaransa , Abaministri bayigize nabo bakaba bararahiriye i Paris taliki ya 20 Gashyantare 2017.
5.Nka Perezida w’iyi Guverinoma nshya y’u Rwanda, nzinduwe no gushimira mbere na mbere ba Nyakubahwa Abaministri bagize ubutwari bakiyemeza kwinjira muri iyi Guverinoma kandi bakaba bararahiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo bagoboke Abanyarwanda bakomeje kuremererwa n’ibikorwa binyuranye bikomoka k’ubwikanyize bw’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame.
6.U Rwanda ni urwa twese, ntabwo ari akarima k’umuntu umwe cyangwa umurage yaba yarasigiwe n’ababyeyi be. Icyo Paul Kagame akwiye kumenya neza ni uko nta burenganzira na buke afite bwo gukomeza kumenesha abenegihugu, abatesha ababo n’ibyabo ; nta tegeko na rimwe rimwemerera gucira abenegihugu ishyanga no kubuza impunzi gutaha mu gihugu cy’inkomoko. Kwimika akarengane, kwicisha abaturage inzara no gusuzugura itegekonshinga ubwabyo ni ibyaha biremereye cyane byatesheje agaciro Leta ayoboye ku buryo nta mwenegihugu ukiyishyigikiye. Niyo mpamvu bikwiye rwose kuyita « Leta icyuye igihe ».
7.Ntabwo rwose bikiri ibanga, Abanyarwanda hafi ya bose barambiwe ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwubakiye byose kuri politiki y’ikinyoma, iterabwoba, ukwikubira ibyiza byose by’igihugu, uguheza abenegihugu bamwe no gucira abandi ishyanga .
8.Si no kurambirwa gusa kuko bigaragarira buri wese ko nyuma y’imyaka ikakaba 23 FPR ikandamiza Abanyarwanda, hari abenegihugu batagira ingano bamaze gukanguka bakaba batacyemera gukomeza gucurwa bufuni na buhoro ndetse bakaba biteguye guhaguruka, bakajya ku mugaragaro, bakanga gukomeza kugirwa inkomamashyi n’abagereerwa mu gihugu cyabo .
Banyarwandakazi, Banyarwanda
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
- Nibyumvikane neza ko intego nyamukuru ya « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » atari uguhera mu mahanga ahubwo ari uguharanira ko amarembo y’u Rwanda yakingurwa mu maguru mashya, abenegihugu bose bagahabwa amahirwe angana, bakagera ku ukwishyira ukizana gukwiye bityo n’impunzi zigashobora gutahuka mu mahoro.
10.Ntawe ukibishidikanyaho, byaragaragaye ko Leta yari yariyise « Iy’ubumwe » ariyo yakandamije abanyarwanda bikabije, ibacamo ibice ku buryo butigeze bubaho mu mateka y’u Rwanda, bikaba binagaragazwa n’uko abenegihugu benshi kandi b’amoko yose badahwema kumena bagasiga byose, bagafata iy’ubuhungiro.
11.Twebwe rero twiteguye gushyikiriza abanyarwanda umushinga ugaragaza uko duteganya guhangana n’inzitizi zose zibuza abenegihugu kwiyunga kugira ngo zikurweho kuko ubumwe nyakuri bw’Abanyarwanda aribwo bwonyine buzadutera umwete wo gufatanya kwiyubakira igihugu twese twishimiye n’iterambere rirambye kandi risaranganyijwe na bose.
12.Uko mbibona, uru rugamba rurasaba ubutwari budasanzwe bityo hakaba hakenewe abagore n’abagabo, abakobwa n’abasore b’abihanduzacumu badakorera kuri « baranyica cyangwa baramvugangwiki». Koko rero imbere y’ubutegetsi bwamenyereye gukoresha iterabwoba gusa nk’ubwa Jenerali Paul Kagame « UGUTINYUKA » niyo ndangagaciro isabwa abiyemeje kujya imbere y’abandi baharanira kurengera inyungu rusange.
13.Niyo mpamvu twemera ko Abalideri bashya badashobora gutera intambwe ijya mbere baramutse birengagije intwari zababanjirije ndetse ubu zikaba zikeneye ubuvugizi n’ugutabarwa. Kubera ko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza na Deogratias Mushayidi bakwiye umudali w’ababaye indashyikirwa mu kwitangira impinduka nziza, iyi Guverinoma ya rubanda nta kizayibuza gukomeza kubaha icyubahiro bakwiye.
14.Ndashimira Abanyarwanda benshi banyuranye badukurikiraniye hafi, badutera inkunga mu buryo bunyuranye,bakatwandikira ubutumwa bwo kudukomeza buri munsi, bakatwemeza ko « Guverinoma ikorera mu buhungiro » ikenewe na rubanda ndetse bakadushishikariza kudacika intege imbere y’ibikangisho n’ibigeragezo bigwiriye mu nzira nk’iyi twiyemeje.
15.Dufite gahunda yo gukomeza kwegera Abanyarwanda no kubaganiriza mu nzego zinyuranye, ari abari mu gihugu n’abari mu mahanga, mu mashyirahamwe anyuranye babarizwamo kugira ngo turusheho gutahiriza umugozi umwe no gushyigikira byuzuye intego n’ibikorwa byiza bya « Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro » .
16.Sinasoza ntabwiye Paul Kagame ijambo rimvuye ku mutima kandi nsangiye nabo dufatanyije muri Guverinoma ya rubanda : nta rirarenga, intebe ucyicayeho iguha ububasha n’ubushobozi bwo gukora ibikenewe kugira ngo ukiranure Abanyarwanda mu nzira y’amahoro kandi yubahiriza uburenganzira bwa buri wese.
(1) Niba utekereza ko ari wowe wenyine ukunda u Rwanda, abandi twese tukaba turi abanzi barwo, uribeshya.
(2) Kingura amarembo y’u Rwanda, abashaka gutahuka batahuke nta mananiza ;
(3) Fungura Victoire Ingabire na Déogratias Mushayidi kuko nawe uzi neza ko bafungiwe akamama.
(4) Nta kimwaro mbibonamo uramutse wemereye Leta uyoboye ikagirana ibiganiro byubaka na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro maze ukirebera ngo impagarara zirayoyoka mu mitima y’Abanyarwanda, amatora akagenda neza, ibyiza byagezweho bikarushaho gusigasirwa.
Banyarwandakazi, Banyarwanda
Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda
17.Reka nsoze nongera gusaba Abanyarwanda bose kuduha icyizere no gutuza mu mutima : uru rugamba dushoreye tuzarukorana ubwitonzi n’ubushishozi bukwiye. Ntabwo tuzabatenguha. Ndabasabye kandi ngo mutinyuke mudutere inkunga yose ishoboka kuko iyi « Guverinoma ya rubanda » igikeneye byinshi kugira ngo izashobore gusohoza inshingano yo kugeza igihugu cyacu ku ntsinzi ya demokarasi mu gihe kitarambiranye kandi ntawe ubihombeyemo.
18.Abo tureba mu cyerekezo kimwe mwese, nimutsinde ubwoba, twegerane, twisuganye maze « duhaguruke twubake » u Rwanda rutera ishema buri mwenegihugu n’Akarere k’Ibiyaga Bigari gahumeka ituze n’amahoro.
Nta wundi ubutubereyemo.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho abenegihugu batinyuka guharanira uburenganzira bwabo
Bikorewe i Paris taliki ya 24 Gashyantare2017
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
Padiri Thomas Nahimana,
Perezida.