Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Ninde uzasubiza ishema u Rwanda n’ Abanyarwanda?

$
0
0

Iki ni ikibazo nkunze kzibaza cyane cyane iyo nsomye cyangwa nkunva ibitangazwa  n’abavuga ko biyemeje guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa General Paul Kagame n’Agatsiko bafatanije. Kubona igisubizo biragoye ariko nibura hariho ibyo abantu benshi bashobora gushima cyangwa kwemeranyaho ko byadufasha kubona umuyobozi uzabogora u Rwanda. Iri hurizo rero ntidukwiye kuriharira rubanda ngo izatungurwe mu gihe izaba yashubijwe uburenganzira kavukire bwo kwihitiramo abayobozi cyane cyane kumwanya wa Perezida wa Repubulika.

Mu kunva akamaro  k’indangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi ukwiye, Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu naryo ntiryicecekeye, mu ngingo yaryo ya 99 riteganya ibi bikurikira bigomba kuranga uwakwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika :

1° kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

2° kuba nta bundi bwenegihugu afite;

3° kuba nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;

4° kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;

5° kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi

atandatu;

6° kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

7° kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;

8° kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Nubwo iri tegeko usanga hari ibyo ritahaye agaciro nyamara byari ngombwa, ndetse hakaba n´ibyo ryakongeramo bidahwitse ariko nibura ritanga igitekerezo ku banyarwanda twese ngo tube maso mu kwihitiramo umuyobozi ubereye u Rwanda. Umuyobozi uzabogora u Rwanda. Umuyobozi uzasubiza ishema abenegihugu. Umuyobozi uzagarura isura y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, yafata ijambo impundu zikavuga urwanaga, ingoma zivuzwa igihugu cyose n’abagituye bose. Bavandimwe, Bashiki bacu, umuyobozi iyo abaye mwiza ubuyobozi nabwo buba bwiza kandi abaye mubi nabwo buzaba bubi ntakabuza. 

Banyarwanda rero nako ni Banyafurika twese, igihe cya humiriza nkuyobore kirahise. Igihe cyo kwiba ubutegetsi kirarangiye. Inzira y’intambara nayo yataye agaciro. Ubutegetsi bw’abicanyi nta mwanya bugifite mu rwatubyaye. Ikinyoma cyatahuwe kera, dore ukuri n’ubutwari birakomanga i Rwanda. Ibi nvuga, kugirango bitaba amatakaragasi terera akajisho aho iburayi, umbwire aho ibihugu byaho byavuye naho bigeze ubu. Mukeka se ko byavutse byuzuye ingobyi? Siko biri, ahubwo ibihugu byinshi ku mugabane wose byari byarashwanyagujwe n’intambara z’urudaca, agasuzuguro, igitugu kwikanyiza, kwikubira n’ibindi bibi byose biranga abanyagitugu.  Nyamara igihe cyarageze basanga igihe kiri kubasiga basiganuza inzira iboneye, basangira ubutegetsi bushingiye ku nzego zihamye za Leta aho gushingira ku muntu.

Aha rero niho umuti uri. Président Barack Obama we ati : « Afurika ntikeneye Abaperezida bibihangange ahubwo ikeneye inzego z’ubuyobozi [institutions] zihamye ». Ibi kubyirengagiza mu Rwanda ni nko kwirengagiza ko urembye kandi iherezo indwara ishobora kuguhitana. Ikibazo ariko mpariye abahanga mu bya politiki ni iki : Mbese habanza inzego nziza kandi zihamye ? Cyangwa habanza abanyapolitiki beza ? Nusubiza ko habanza inzego nziza uhite wibaza uzazishyiraho ? Ngicyo ikibazo dukwiye gukemurira hamwe twese abagize amahirwe yo kuragwa uru Rwanda rw’imisozi igihumbi ubu ngo rurangwa n’ibibazo igihumbi.

Buri wese rero ukunda Urwamubyaye akwiye kugira icyo yakora mu rwego rwo gusezerera ubutegetsi bw’igitugu, budafite aho buhuriye n’inyungu rusange z’umunyarwanda. Hakwiye ukuri ngo abanyarwanda bongere basabane. Hakwiye ubutwari ngo abanyarwanda basubirane ishema ribakwiriye. Uyu niwo mugambi rero Ishyaka Ishema ryashyize imbere kuva rivutse kugeza ubwo rizagirirwa ikizere n’abanyarwanda maze rigashyira mu bikorwa imigambi yaryo ndahigwa ryiyemeje.

Ishyaka Ishema nk’uko ryabitangarije Abanyarwanda mu minsi ishize ryiteguye kuzahura inzego z’ubutegetsi rishingiye ku ihame ryo gutandukanya izo nzego, zikigenga ariko kandi zikuzuzanya kugirango zirusheho gukorera Abanyarwanda basonzeye amahoro na demokarasi (Principe de séparation nette des trois pouvoirs). Ishyaka Ishema kandi ryagaragarije Abanyarwanda inzira yo kwikemurira ikibazo cy’ingutu cyatewe n’irondakoko, binyuze muri demokarasi y’umwimere. Iyi niyo Umunyamabanga Mukuru w’ Ishyaka Ishema Padiri Thomas Nahimana akunda kwita Demokarasi y’impanga.Tuzabagezaho bidatinze amwe mu mahame izaba  yubakiyeho. Ikirushijeho ariko, Ishyaka Ishema ryimirije imbere guhamya umuco wo gusimburana ku butegetsi mu mahoro na demokarasi (Principe d’alternance politique): Twemera dukomeje ko nta muperezida wakagombye kurenza manda ebyiri (imyaka 10) . Tugomba kumva neza ko nta muntu kamara ubaho.

Mu kwanzura rero nawe nkubaze . Wowe waha ikihe gisubizo iki kibazo : Ninde uzasubiza ishema u Rwanda n’abanyarwanda? 

Njyewe  namaze kugisubiza uko mbyunva. Ndahamya ndashidikanya ko Abanyarwanda bazi ukuri ku bibazo byabo,ko bafite ubutwari kamere bwo guhindura ibintu, ndetse bakaba bazi n’igikenewe ngo ibyo bigerweho. Dukeneye abayobozi beza batekereza neza, bakunda ababo aho kwikunda, bakunda abanyarwanda aho gukunda ubutegetsi, badufasha kubana aho kudutanya. Ikirenzeho ariko dukeneye :

Perezida utujuje ibyo ririya tegekonshinga ryateganije gusa, ahubwo ufite ubumuntu ndetse ikirenzeho akagira ubunyarwanda ;

Perezida udafite imyaka 35 gusa, ahubwo ufite ubutwari bwo guhangana n’AKARENGANE n’IRONDAKOKO;

Perezida udafite ibiganza bijejeta amaraso y’abenegihugu nako n’ay’abanyamahanga  ;

Perezida uha agaciro Itegekonshinga n’andi mategeko ;

Perezida uha agaciro ubushake bw’abenegihugu aho kubasuzugura ;

Perezida ufite ikerekezo cyo gufasha Abanyarwanda kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi no kuzikomeza aho kuzisenya ;

Muri make hakenewe Perezida ukunda RUBANDA kandi uhangayikishwa n’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kera ngo Imana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda. Nifurije u Rwanda kuzongera rukaba Intaho y’Imana.

Muragahorana Ishema.

Umutaripfana Venant Nkurunziza


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles