Twikomereze nk’aho ari ntacyo yavuze. Igihe kizagera, ndetse kiregereje, ngo azabe ari nta n’icyo akivuze. Inde se ? Perezida Kagame. Ngo “ujya kwica ubukombe arabwagaza”. Ubwo ni uko aba yanga guhangana na bwo nk’uko ibipfizi by’intama bisekurana. Ariko ni hahandi, aba agamije kubwica, kandi kwica bimaze kurambirana no gutera ishoozi mu Rwanda. Umubare w’Abanyarwanda bapfuye bishwe n’abandi Banyarwanda, ntawavuga ngo urahagije, ahubwo urakabije kuba munini. Ni yo mpamvu rero twe dukwiye kureka “kwagaza ubukombe” tugamije kubwica, ahubwo tukabukiika, tukabukikira, tugahinguka inyuma yabwo, tukikomereza inzira : inzira y’ubwiyunge, ubumwe, demokarasi, ubutabera, ukuri, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana, amajyambere mu ngeri zose. Kagame azatuma dutinda kubigeraho, ariko ntazatubuza kubigeraho. Hambere aha yari yaradukanye imvugo ngo “nta moko aba mu Rwanda”. Abazi ko amoko ahari barakomeje barabivuga, none ejobundi taliki ya 30/06/2013 nawe yavuze “Abahutu, Abatwa n’Abatutsi”. No mu bindi rero dukomeze tubigenze dutyo, navuga ibitakaragasi, twikomereze nk’aho ntacyo yavuze. Ikibi si amoko, ikibi ni irondakoko.
Kagame si we wo kwamagana abicanyi. Impamvu ni uko mu mateka y’u Rwanda kugeza ubu ari we munyarwanda wishe Abayarwanda benshi n’abandi baturage bo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda : Uganda, Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Hari hasigaye Tanazaniya, none yabwiye umukuru w’icyo gihugu, Nyakubahwa bwana Kikwete Molisho Yakaya ko azamwubikiira, maze akamukorera ibya mfura mbi. Amaze rero kurusha nyirakuru Kanjogera n’umwami Rwabugiri kandi kugeza ubu bari intarushwa mu kwica mu mateka y’u Rwanda. Kagame ntabwo afite icyo bita mu gifaransa “autorité morale” yamwerera kwamagana abicanyi, cyane cyane ko atarasaba imbabazi ku byaha by’ubwicanyi ndengakamere byose yakoze.
Ku birebana n’imbabazi, yaravuze ngo Abahutu bose bazisabe Abatutsi, kubera ko Abahutu bose ari abicanyi. Ngo niba hari n’utishe muri bo, abandi bishe mu izina rye. Ngo n’uwagize uwo ahisha yagiye guhamagara Interahamwe azirangira aho yahishe ako gatutsi. Kubera iyo mpamvu rero, Abahutu bose ni abicanyi, bagomba gusaba imbabazi. Ibi bintu Kagame yavuze ntabwo bihuje n’ukuri. N’Abatutsi bashyira mu gaciro barabizi. Ubwo rero avuga ibintu Abahutu n’Abatutsi bashyira mu gaciro batemera, mucyo twikomereze nk’aho ntacyo yavuze. Igihe kizagera, ndetse kiregereje, ngo azabe ari nta n’icyo akivuze. Twikomereze inzira y’ubwiyunge, ubumwe, demokarasi, ubutabera, ukuri, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana, amajyambere mu ngeri zose.
Kagame yishe miliyoni na za miliyoni z’abantu b’inzirakarengane mu izina ry’Abatutsi. Yavugaga ko ari Abatutsi akorera. Nta gushidikanya ko we agomba gusaba imbabazi. N’Abatutsi bose se bagomba gusaba imbabazi ? Niba hari Abatutsi bamutumye, bazafatanye nawe gusaba imbabazi. Icyakora njye ndi umuhutu, nta mututsi nishe, nta n’undi muntu natumye ngo ajye kumunyicira. Niba hari uwambeshyeye ngo naramutumye, igihe kirageze ahubwo ngo nsubizwe icyubahiro cyanjye (réhabilitation), ndetse mpabwe impozamarira (dédommagement, réparation) kuko nabeshyewe mu bikomeye. Ibyo bireba n’umututsi utarishe umuhutu kandi akaba ari ntawe yatumye ngo ajye kumumwicira.
Icyaha ni gatozi. Kagame we yafashe icyaha cya jenoside, akigira icyaha cy’inkomoko. Abahutu bose ni abicanyi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, n’abazavuka bose bazaba ari abicanyi. Mu mateka y’u Rwanda hagiye haba koko ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Icyakora ayo mateka ntatangirira mu w’1959, ntatangirana n’umwaduko w’Abazungu, ntatangirana n’umwaduko w’Abanyiginyiginya. Atangirana n’ingoma z’abami b’ibihugu byigengaga mbere y’intambara z’urudaca z’Abanyiginya bafashijwe n’abandi Batutsi. Ntabwo nagiye kubarura muri ayo mateka yose ngo menye hagati y’Abahutu n’Abatutsi abarushije abandi kwica abo badahuje ubwoko.
Kagame we icyo kibazo yaragikemuye. Abahutu ni abicanyi. Si n’abantu, ahubwo ni ibikoko. Abasekuruza be babitaga “imbaragasa”, ngo bakura baka “amavunja”. Igihe yabicaga mu Rwanda yabitaga ibipinga. Igihe ingabo ze zabacucumaga muri Congo zabitaga “ingurube”. Kwica imbaragasa, guhandura amavunja, kwica ingurube zo mu gihuru nta cyaha kirimo. Ngibyo ibyo Kagame yigishije urubyiruko rwiganjemo abasore n’abakobwa b’Abatutsi le 30/06/2013 i Kigali. Ngizo inyigisho abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi babanje kujya bahabwa rwihishwa, ubu noneho bakaba basigaye bazihabwa ku mugaragaro.
Kagame asanga ahubwo akwiye gushimwa kuko yemereye abo bajenosideri (ni ukuvuga Abahutu bose) kongera kubana n’abandi Banyarwanda (ni ukuvuga Abatutsi), ndetse bamwe muri abo bicanyi (ni ukuvuga Abahutu) bagahabwa imyanya muri politiki no mu buyobozi bw’igihugu. Numvise aya magambo ya Kagame, nibaza abavugwa uko bayakiriye cyane cyane ministiri w’urubyiruko ubwe, bwana Jean Philbert Nsengimana. Ise yari burugumestiri wa Gisovu ku Kibuye. N’ubwo nta batutsi yishe, ntibyamubujije gufungwa n’ingoma ya Kagame, akahakura ubwhe bwo kwitaba Imana mu w’i 2002. Kagame we yumva ahubwo yarakabije kubagirira ubuntu.
Kubera ko yarengeje igipimo mu kugirira ubuntu Abahutu, umuntu wese uzaza ahutaza “ntazamenya ikimubise icyo ari cyo, ntazamenya ikimukubise aho giturutse”. Ibyo Kagame yabivuze inshuro 2 muri disikuru ye ya le 30/06/2013 abwira urubyiruko. Umuntu uzaza ahutaza si uzaza agamije kwica. Ahubwo ni uzaza afite ibitekerezo binyuranyije n’ibye ku birebana na jenoside, ni uzaza amubwira guha abana b’u Rwanda bose uburenganzira bumwe, ni uzaza amubwira gushyikirana n’abatavuga rumwe na we. Ibyo byagaragajwe n’uko yavuze ko azica na perezida Kikwete wa Tanzaniya wamugiriye inama nziza yo gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe mu bya politiki. Umukuru w’igihugu uhagarara imbere y’urubyiruko akavuga ko azica , aba aha burere ki urwo rubyiruko ? Nta gitangaza cyaba kirimo ejo tubonye abasore n’inkumi b’Abatutsi bumvise amabwiriza ya Kagame bishyize hamwe bakirara mu Bahutu bakica. Imitwe y’abicanyi ni kuriya ishingwa.
Niba hari umuntu w’umuhutu utuye mu Rwanda, akaba agihumeka, nanyurwe n’ibyo, ubundi aceceke. Ntagasabe ko uburenganzira bwe bwubahirizwa, ntakifuze ko umwana we yiga, ntagashake kujya mbere kimwe n’abandi. Nagire ipfunwe kandi ajye ahora yubitse umutwe. Nasabe imbabazi z’ibyaha atakoze, ubwo abe abyigeretseho kubera ko abandi babikoze mu izina rye. Kubera ko Abahutu bose ari abicanyi, mu by’ukuri bagombye kuba barishwe bagashira, cyangwa se nibura bakaba bafunze. Ngiyo impamvu Kagame atajya akoresha na rimwe ububasha ahabwa no kuba umukuru w’igihugu bwo kugirira imbabazi imbohe ku minsi mikuru ikomeye nk’uw’ubwigenge, uwKo kwibohora n’iyindi. Ahubwo ugasanga ababajwe n’uko hari abarangiza ibihano byabo bagataha. Ndakeka ko ari yo mpamvu hari abarangiza ibihano byabo bakaguma mu munyururu ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Byaragaragaye kandi ko mu bafungurwa barangije ibihano byabo, benshi bapfa mu gihe kitarenze imyaka 3 bazize imibereho mibi baba baragize mu mumyururu cyangwa ibindi bintu babaheramo. Kagame yanga abashinyaguzi, nyamara nta mushinyaguzi umuruta. Arakina Abahutu ku mubyimba, ntahakana ubwicanyi ndengakamere yabakoreye, ahubwo arabupfobya kuko atari abantu, akababazwa n’uko atishemo abahagije.
Nguko uko njye nakiriye disikuru rutwitsi perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko taliki ya le 30/06/2013 i Kigali. Niba hari uwayumvise ukundi yatubwira. Icyifuzo cyanjye ni kiriya navuze ngitangira. Ni uko Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro, baba Abatwa, Abahutu cyangwa Abatutsi, twakora nk’aho ntacyo yavuze, tukikomereza inzira y’ubwiyunge, ubumwe, demokarasi, ubutabera, ukuri, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana, amajyambere mu ngeri zose.
Kagame azatuma dutinda kubigeraho, ariko ntazatubuza kubigeraho.
Karangwa Jean Jacques
QUEBEC, CANADA