Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

DUSANGIRIJAMBO : Uko umubyeyi ahumuriza umwana we, nanjye ni ko nzabahumuriza Padiri Thomas NAHIMANA

$
0
0

GUTABAZA :

 « Mu cyahoze ari prefecture ya KIBUYE, Komini  ya Bwakira, ubu ni mu murenge wa MURUNDI, akagari ka KABAYA, umudugudu wa MUJYOJYO, abaturage bararira ayo kwarika ubuyobozi burimo kubarimburira imyaka batategujwe, intoki bagatema, ibijumba bakararika, amashyamba, ubwatsi bw’inka  n’indi myaka yose bakarimbura bitwaje ko barimo kubazanira imihanda mu mago yabo. Abaturage babajije ubuyobozi niba nta ngurane bazahabwa ku bw’imyaka yabo yarimbuwe ariko babasubizako ntacyo bazabona kuko ari « ibikorwa by’amajyambere » babazanira ! »

UBUTUMWA BWA LITURJIYA Y IKI CYUMWERU CYA 14  GISANZWE, UMWAKA C.

Isomo rya mbere : Izayi 66,10-14c

« Nimwishimane na Yeruzalemu;

mwebwe mwese abayikunda, nimuhimbarwe.

Nimusabe ibyishimo hamwe na yo,

namwe mwese abayiririraga.

Muzonke amashereka, kandi muhazwe n’ibere ryayo ribahumuriza,

nimukomeze mwonke, kandi muryoherwe n’ibere ryayo ryarese.

Uhoraho avuze atya:

Dore ngiye kuyiyoboraho amahoro atemba nk’uruzi,

n’ikuzo ry’amahanga ribasendereho nk’umugezi.

Muzamera nk’abana bari ku ibere bahagatirwa,

kandi bagasimbagirizwa ku bibero.

Uko umubyeyi ahumuriza umwana we,

nanjye ni ko nzabahumuriza,

maze muri Yeruzalemu muzahumurizwe.

Muzabibona, umutima wanyu uzasabagizwe n’ibyishimo,

ingingo zanyu zizatohagire nk’ibyatsi.

Ikiganza cy’Uhoraho kiziyereka abagaragu be ».

1.Tubyumve dute ?

Iyo Umuhanuzi afashe umwanya wo gutanga ubutumwa bwo « guhumuriza » rubanda (consoler),ni uko ibintu biba byifashe nabi ,hakaba hakenewe ihumure (consolation). Umuntu akenera guhumurizwa iyo ari mu cyunamo n’iyo afite ubwoba n’ugucika intege. 

Ubu buhanuzi twumvise muri iri somo bwabwiwe Abayisiraheli ahagana mu mwaka wa 535 mbere ya Yezu, ubwo bari bavuye mu buhungiro i Babiloni. Koko rero bavuye mu buhungiro bafite ibyiringiro by’uko akaga bagasize inyuma, ko bazasanga igihugu cyabo kimeze neza, gitamba amata n’ubuki, kiyobowe neza,  bakakirwa neza, bagasubirana UBWIGENGE bwabo ! Nyamara abahungutse bageze i Yeruzalemu, basanze igihugu kigifite ibisigisigi bikomeye by’ugusenywa  kwakozwe n’ingabo za Nabukodonozori mu mwaka 587 mbere ya Yezu, basanga ntawe ukibibuka, basanga nta wari ukibategereje, dore ko bari bamaze imyaka hafi 50 mu buhungiro ! 

Ibyo byari binyuranyije n’ibyo abahanuzi bari barabijeje ko kuva mu bucakara bwa Babiloni bagasubira mu gihugu cyabo ari nko gusubira mu ijuru ! Siko babisanze, niko kwiheba, kurira no kuboroga nk’ababuze byose. Niyo mpamvu Umuhanuzi afata igihe cyo kubibutsa isezerano ry’uko Uhoraho Imana adateze kubatererana, ko ahubwo igikwiye ari iki :

 « Nimwishimane na Yeruzalemu;

mwebwe mwese abayikunda, nimuhimbarwe.

Nimusabe ibyishimo hamwe na yo,

namwe mwese abayiririraga ».

N’ubwo ubu butumwa butangaje,cyane cyane iyo bubwiwe abantu bifitiye agahinda, bityo bukaba bukwiye gusesengurwa no kumvikana neza , ni bwo bugenewe Abanyarwanda bo muri iki gihe turimo, niba bashaka gukomeza kubaho nk’igihugu cyigenga !

 2.Byifashe bite i Rwanda?

 Muri iki gihe Abanyarwanda benshi bari mu cyunamo, mu marira n’imiborogo y’urudaca.

Abo ni abanyeshuri ba kaminuza bimwe buruse, inguzanyo n’infashanyo.

Bararirira mu myotsi urubyiruko rwarangije amashuri, bakaba bicaranye amadipolome ahanitse bagezeho hamaze kugurishwa icyagatunze imiryango yabo,  ariko bakaba nta kazi bashobora guhabwa kuko « gafite beneko ».  

Barahogoye abaciriwe imanza z’akarengane, bagafungirwa akamama imyaka itabarika, bagasenyerwa imiryango kubera akadobo k’ingemu ya buri munsi , cyangwa ugutatanywa kw’imiryango. 

Bari mu cyunamo gikarishye abambuwe imitungo yabo (amazu, udusambu, ibibanza, amangazini, imishinga…)ikarigiswa n’ibisahiranda byihisha inyuma y’ubutegetsi.  

Bari mu kaga gakomeye abaturage bakomeje gusenyerwa amazu(Kigali) no kurandurirwa imyaka bari bacungiyeho kuzagaburira urubyaro; uru URUGOMO (rukozwe na Leta)  rwo kurandura imyaka  rurakataje mu gucura inkumbi abaturage ba Kabaya-Mujyojyo,  Kirimbi, Hanika….INZARA ikaba igiye kubamarira ku icumu ! Aha niho hakomeje kugaragarira ko ubuzima cyangwa urupfu rubi rwa rubanda rugufi ntacyo bishishikajeho Abaherwe bo muri Leta y’Inkotanyi!

Bahagaritse umutima Impuzi zikomeje gucundwaho ayikoba ngo nizitahuke ku ngufu zijyanwe muri « Paradizo-Gereza » ya Mukantabana! 

Barahangayitse bitavugwa imfubyi n’abapfakazi batitabwaho… 

Bari mu marira abana b’ urubyiruko rw’Abahutu  Paul Kagame akomeje guhatira gupfukama basaba imbabazi z’icyaha cyakozwe bataranavuka no guheka umuzigo w’amateka batagizemo uruhare ! 

Barananijwe cyane Abahutu n’Abatutsi b’i Rwanda babona neza ko iyi ngoma y’Agatsiko yubakiye ku karengane n’ivangura rikabije igiye kubahirima hejuru kandi batabona neza n’uko bayizibukira ! 

Aba bose bakeneye guhumurizwa n’ugutabarwa n’Imana, kandi koko igihe ni iki.

 3.Ubuhanuzi: Nimwishime (Gaudete) 

Ubutumwa bw’iki cyumweru ku Banyarwanda ni ubungubu : NIMWISHIME. Mu yandi magambo, nimwoye guheranwa n’agahinda, ngo mwicwe n’ubwoba, mugamburuzwe n’ukwiheba . Imana ntabwo yabibagiwe, igiye kubagoborera ugucungurwa n’ukubohorwa : birashoboka rwose, iryo banga nimuribike ku mutima ahasigaye iyo nkuru nziza ibatere kwizera no kunezerwa. Kandi rero ntabwo ari cya cyizere kiraza amasinde, Imana ntijya ibeshya umuryango wayo na rimwe. 

Nanone ariko Banyarwanda, Banyarwandakazi, nitumenye neza iri bango ry’ubuhanga buhanitse : “Imana yaturemye itatubajije ariko ntishobora kuducungura tudafatanyije”.  

Nimwitware nk’abemera kubohorwa, nimwifate nk’abiteguye gucungurwa, nimugenze nk’abashaka gusubirana ubwigenge bwabo mu maguru mashya, buri wese yihutire kugira uruhare mu ibohorwa rye n’iry’abe. 

Umwanzuro

Icyiyumviro cy’AGAHINDA n’ishavu gituma buri wese yifungirana mu nguni ye akarira agahogora, ntagire ikindi akora ahubwo agategereza gusa uwaza kumuhoza. Muri make umuntu ababara wenyine, akababaro kakamuhindura NYAMWIGENDAHO, n’iyo anyagiranywe n’abandi uravuga ngo dore ninjye wajomye cyane!Uri mu gahinda yitaza ibikorwa bya politiki ! Iri ni ibanga rikomeye.

 Naho icyiyumviro cy’IBYISHIMO cyo giteye ukundi: Iyo wiyumvisemo ibyishimo ntabwo wikingirana ngo ubinyungutire wenyine; ahubwo wiyumvamo ingufu ziguhatira gusohoka ugasanga abandi, uwo ubonye wese hafi aho ukabimusangiza. Inkuru nziza ntawakagombye kuyihererana.

Niyo mpamvu icyiyumviro cy’IBYISHIMO ari cyo gifasha mu kubaka politiki nziza kurusha icyiyumviro cy’Agahinda kiduhindura ba Nyakamwe. Iyo Paul Kagame n’Agatsiko ke bahoza Abanyarwanda mu ihagarikamutima ritagoheka , murumva neza icyo baba bashaka kugeraho ! Iri ni irindi banga twese tugomba kumenya ! 

Banyarwanda mushaka impinduka nziza mu gihugu cyanyu, nimureke guhora muhekenyera amenyo uwabagiriye nabi, nimuce ukubiri n’icyago cyo kwemera guheranwa n’agahinda. Inararibonye yarivugiye ngo “Wihambira ku byahise mukajyana ».

Rwose mwikwihambira ku mitungo mutakigira; imiryango yasenyutse ku buryo butagifite igaruriro nimuyireke mutinyuke muhange buzima bwanyu bundi bushya. Mwikomeza guheranwa n’urupfu. 

Nimuhimbe iminsi mikuru mu ngo zanyu, mureme ibitaramo by’indirimbo n’imbyino, mukore iminsi y’ibirori, mwitabire amakwe. Mwihunga ibiganiro mbwirwaruhame, n’izindi nama zihuza abantu…ahubwo nimutumirane, muhure , muganire, musangire ibinyobwa n’ibiribwa(ababifite!) kugira ngo mubonereho n’uburyo bwo gusangira ibitekerezo byubaka u Rwanda rw’amahoro twifuza, rwubakiye ku ndangagaciro z’ukuri, ubutwari n’ugusaranganya ibyiza by’igihugu. 

UBWIGENGE (Freedom) bw’abana b’Imana burahenze cyane, busaba IKIGUZI gihanitse, ntimushobora kuzongera kubusubirana mutagize icyo mutanga, « SACRIFICEs » (Ibitambo) ni ngombwa cyane! 

Niba wari utarabimenya, ubu ko njye nafashe icyemezo cyo kuba nahara n’amagara yanjye mparanira ubwo bwigenge,   wowe wiyemeje gutanga iki? 

Icyumweru cyiza ku bakunda Imana mwese, 

Nifurije umucyo w’ibyishimo abari mu marira y’icyunamo bakaba biyumvamo ko bagitwikiriwe n’igicuku cy’urupfu.Nimwemerere Uhoraho Imana ababere Umuhoza. 

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles