Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

URUPFU RUBABAJE RW’ABANA BA NZEYIMANA Zacharie BAJUGUNYWE MU KIVU

$
0
0

Umugabo Nzeyimana Zacharie, yikoreraga ku giti cye, akaba yari afite Pharmacie mu Karere ka Rusizi umugi wa Kamembe.

 

Igihe abarwanyi b’umutwe wa FLN bagabaga ibitero mu nkengero za Nyungwe yaje gushinjwa gukorana na FLN no kubagemurira imiti, ibyo kurya n’ibindi bakeneraga.

Yafashwe ku manywa y’ihangu na Police, ivuga ko igiye kumubaza, ariko kuva icyo gihe ntiyigeze yongera kuboneka cyangwa ngo Police igaragaze aho yamufungiye, amezi n’amezi akaba amaze kwihirika.

Yashakanye na DUSENGE JEANNETTE, akaba ashinzwe imirimo y’inama njyanama mu Karere ka Nyamasheke kandi bakaba bari bafitanye abana babili. Uyu mugore yageze ahashoboka hose kugira ngo amenye irengero ry’umugabo we ariko ntabwo yigeze abasha kumenya aho umugabo we yaba afungiye cyangwa ngo yerekwe umurambo we.

Igihe yageraga kwa Kabarebe, yamuteze amatwi yitonze, arangije aramubwira ngo :”subira iwawe utuze ntuzongere kumutegereza”.

Amakuru yageze ku butasi bwacu, Nzeyimana Zacharie akimara gufatwa, yafungiwe kuri Police I Kamembe, ahakurwa n’ijoro ajyanwa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe akaba yarahaswe ibibazo byinshi, anakorerwa iyicarubozo ryo mu rwego rwo hejuru.

Yahamaze iminsi ibili, yimurirwa I Kigali, afungirwa I Kami igihe kitari gitoya akaba yari mu maboko ya Lieutenant Kamali, akaba ari nawe wamukoreye ubugome bwose bubaho.

Uyu mugabo Nzeyimana Zacharie hari abantu benshi yageze mu maboko harimo General Major Alexis Kagame ushinzwe ingabo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Nzeyimana Zacharie yakuwe I Kami ku wa gatanu tariki ya 3 Mutarama 2020 agarurwa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda muri Nyungwe. Ikibazo nyamukuru bamubazaga, ni hehe ingabo za FLN zibika ibikoresho, intwaro, imyenda n’ibindi. Bo bibwiraga ko kuba atarasubije iki kibazo, ari ubushake, ariko ukuri ni uko nta kintu na kimwe yari abiziho. Icyari gisigaye, ni ugushakisha ubundi buryo: “abana be akunda cyane”

Aba bana bishwe urw’agashinyaguro

Ku cyumweru tariki ya 05/01/2020 abana be babili barabuze, abo bana ni IGANZE Ntwali Shalom na Murasa Valentin bafite imyaka 6 na 9 babuze mu masaha ya mu gitondo, batwawe n’imodoka ikoreshwa n’iperereza rya gisilikali mu Burengerazuba yarimo abasilikali batatu bose bambaye civili ndetse n’ushinzwe DASSO mu Karere ka Nyamasheke witwa Innocent, babajyana muri Nyungwe aho Se ubabyara yari afungiwe.

Bakimugezaho abo bana, bamubwiye ko barabica niba atabafashije ngo abahe amakuru bakeneye. Igisubizo cyakomeje kuba cya kindi, ntaho yari gukura ibikoresho bya gisilikali yari kubereka ngo byibura akize ubuzima bwe n’ubw’abana be akunda.

Baje gusanga ababwiza ukuri, agomba kurekurwa ndetse n’abana be bagasubira mu rugo. Ikibazo, iyicarubozo yari yarakorewe nta muntu wari kwizera ko atari kuzabisobanurira abantu ndetse n’incuti ze. Ubwo we kurekurwa byari bivuyeho hasigaye ikibazo cy’abana.

Abana b’imyaka 6-9, icya mbere bari kubwira nyina ko babonye Se, bakamubwira ko afitwe n’abasilikali, bakanamubwira inzira yose banyuzemo n’uwabatwaye, inkuru ikaba kimomo.

Ingabo za RDF zafashe umwanzuro mubi wo guhotora abo bana, babisaba ushinzwe DASSO mu Karere ka Nyamasheke, nyuma yo kubica bajya kubata mu kiyaga cya Kivu.

Imirambo yabo yabonetse ireremba mu mazi, kuwa mbere tariki ya 06/ Mutarama 2020. Kuva icyo gihe kugeza ubu umubyeyi ubabyara akaba yarahahamutse, ndetse na we akaba atizeye ko ubuzima bwe buzakomeza mu Rwanda. Imana yakire aba baziranenge.

Source: https://ubutasi.wordpress.com/2020/11/08/urupfu-rubabaje-rwabana-ba-nzeyimana-zacharie-bajugunywe-mu-kivu/


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles