Abidishyi bari bafite umwami wabo; bukeye arapfa asimburwa n’umuhungu we.
Uwo mwami mushya, mu mategeko ye ya mbere ahamagaza umwiru ati« Shyira
ingoma ku karubanda, uyihe umurishyo, aho umusore wese ari mu gihugu cyanjye
aze anyitabe.» Nuko umwiru abikora uko abwiwe, abasore bose basesekara aho.
Umwami arabitegereza asanga nta musaza ubarangwamo. Ati « ni uko ni byiza; icyo
nabahamagariye ni ukubamenyesha ko ufite se w’umusaza wese agenda akamwica, kandi ntihagire n’umweugira icyo avuga kandi ngo abaze. Ni mwemere icyo
mbategetse gusa, iryo ni iteka nshiye.» Bose ntibabyishimiye birumvikana, ariko
kubera itegeko rirusha ibuye kuremera, barumvira.
Bamaze kubyemera, umwami ati «
Nimwihute mubahotore, nimumara uwo mwanda mu gihugu cyanjye, mugaruke
mubimenyeshe mbone kubasobanurira amategeko mashya, akwiranye n’ingoma
yanjye. Bashyira nzira bajya gukora ishyano bahatiwe, bamwe bahutiraho bahotora
ababyeyi babo, ngo babonereho kubazungura kandi bashimishe n’uwo mwami wabo
w’umusore. Abandi bafatwa n’impuhwe bibutse akamaro k’umubyeyi bati «Umwami yadutegetse gutsemba ababyeyi bacu, ariko ntaturora, reka tubahishe tuzavuge ko bapfuye. Nuko bacikisha ababyeyi, bajya kubahisha mu kindi gihugu, kibangikanyen’icyabo . Ariko « umubaji w’imitima tiyayiringanije» Bavuyeyo umwe abwira se ibyo umwami yabategetse ati « none si nshobora kukwica, ngwino njyekuguhisha mu buvumo, dutegereze uko bizagenda nyuma; nzajya nkugemurira rwihishwa.»
Biba bityo iminsi bahawe ishize bose bahurira i wami. Umwami ajya ku nteko ati « yemwe basore bidishyi!!!»
Bati «Karame Mwidishyi!!» twa dusaza mwatumazeho? Bati «yego mwidishyi!!!»
uwami amaze kubona ko nta musaza usigaye uzamuvuguruza ati « Ubu ngiye kubaha
itegeko ryanjye rishya, mwese mugomba kwemera ntihagire n’uhigima arihakana. bati «ritubwire Nyagasani». Ati «icyo nshaka ni uko icyo nzajya mvuga cyose
muzajya mucyemera mugira muti «Yego Mwidishyi!!!». baremera ntarindi
jambo uretse kwikiriza muti « yego mwidishyi». Baremera bose icyarimwe bati
«Yego mwidishyi».
Abasore b’Abidishyi bamaze guhabwa itegeko rishya ntibyacakabiri, umwami arabahamagara ati« nimuze tujye guhiga.» Bati «yego mwidishyi!!!» Ubwo umwami aranezerwa yumvise ko yumviwe; bageze mu ishyamba bica imparage barayiheka, barayihigukana, bacyura umuhigo. Barasira, bahabwa amayoga baranywa. Birangiye umwami ati « Aho murabona runo ruhu rw’imparage ukuntu ari rwiza bidishyi!!!», bati « turabireba Mwidishyi.» N’uko yungamo ati « Nimwende uru ruhu rukiri rubisi, murumfurebe ku mubyimba no kumaguru n’amaboko, murundodereho maze nse n’imparage.» Bati yego Mwidishyi!!!!» abahanga mu kubarira barahashinga barumudoderaho , bamaze kurangiza rukiri rubisi ati « Ahose si byiza bidishyi?» bati « Yego Mwidishyi ni byiza rwose!!!» Ati« noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe kuko rukonje!!!» Bati « Yego mwidishyi!!!» ati « Rurankanyaga bidishyi!!!» Bati « Yego ruragukanyaga mwidishyi!!!» ati «Aho ga ndapfuye bidishyi!!!» Bati «Ahoga urapfuye mwidishyi!!!» Ati « Nimuntabare bidishyi!» Bati « Nibagutabare mwidishyi!!!» Ati« Inyota iranyishe bidishyi!» Bati « Inyota irakwishe Mwidishyi!!!» Ati «Uruhu rurumye Bidishyi!!!» Bati
«Uruhu rurumye mwidishyi!!!». Bityo bityooooooo!!!!!!!!!!!!!
Kuva kugasusuruko, kugeza mu mashenguruka. Barataha bagenda bavuga mu mayira ibyabaye ku mwami wabo. Bose bari abasore, ubwenge ari mahwi!!!Bageze imuhira, wawundi wahishe Se mu buvumo, ajya kumusura amugemuriye, umukambwe amubaza amakuru y’i Bwami, Umuhungu amutekerereza uko byagenze kuva ku itegeko rya mbere
kugeza ku muhigo no ku ruhu rw’imparage ati «Kandi yadutegetse ko icyo azajya avuga cyose ari cyo tuzajya twemera.» None dusize avuga ngo « AHOGA NDAPFUYE BIDISHYI!!!» natwe tuti « Ahoga urapfuye Mwidishyi!!!» Ati «Runyumiyeho Bidishyi !!!» Tuti «Rukumiyeho Mwidishyi!!!!» Ati «Nimuntabare Bidishyi!!!!» Tuti «Nibagutabare Mwidishyi!!!» Wa musaza arabyumviraaaaa!!!!!!!!!¨Ati « Byagtangiye ryari???»
Uwo mubyeyi w’impuhwe n’imbabazi abwira umuhungu we ati «mwa bapfu mwe!!! umwami wacu agiye gutangishwa n’ubwenge buke bwanyu bwanyu!!!Njyana i bwami benda banyice, Ariko Njye ninsanga atarahwera ndanukiza!» . N’uko umuhungu aramujyana, bagezeyo basanga agiye kunogoka. Ako kanya ahamagaza umuvure awuzuzamo amazi, baramuterura bawumuryamishamo. Hashize umwanyaaaa uruhu rutangira guhehera, rurongera ruroroha barumubamburaho ariruhutsa, ati « Ashyiiiiiiii!!!! Ndakize kandi nkijijwe n’umuntu mukuru!!!» Ashima wa musore wahishe Se, abaza n’iba hari abanda bahishe ba Se ngo babahishure bagaruke mu byabo.
N’uko aca iteka Ati « INGOMA IBIHUMBI, NTAWE UGAYA UMUSAZA KUKO ABA
AFITE UBWENGE BW’INGOMA NYINSHI YARIYE. » N’uko abakambwe batahutiweho
n’urubyaro rwabo, basubizwa ibyabo n’ubukuru bwabo .