Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

2. NOVENI YA ASSOPTION 2021: MIRUKIRO Y’ABAKWIZERA, UDUFASHE, UJYE UTURENGERA..

$
0
0

« Mu ijuru hadutse ikimenyetso cy’agatangaza. Umubyeyi wambaye izuba ukwezi gutatse ibirenge bye, atamirije urugori rw’inyenyeri cumi n’ebyiri ». (Ibyahishuwe 12,1-1)

Birakwiye kandi biratunganye gufata umwanya uhagije wo gutsura umubano n’ » Uwahebuje abagore bose umugisha »  « wemeye » kuba « NyinawaJambo ». 

Uwo mubyeyi azi neza kandi akunda akarere kacu. Niyo mpamvu yafashe icyemezo cyo kuza kudusura ku buryo bwihariye mu mwaka w’1981, ubwo yabonekeraga i Kibeho muri Nyaruguru. Mbese aho twumvise neza icyamugenzaga ?

Iyi NOVENI izatangira ejoBUNDI ku wagatanu talikiya 6/8/2021 izasozwe taliki ya 14/8/2021. Izajya itangira saa tatu z’ijoro (21h) ku isaha ya Paris na Kigali.

IKIGAMIJWE : Kwivugurura no gukura mu bumenyi n’urukundo dufitiye Umubyeyi w’Imana 

GAHUNDA RUSANGE YA NOVENI

I. Indirimbo

II.Ishapule

III.Kuzirikana Ijambo ry’Imana

IV.Ubuhamya ku mubano wihariye na Mariya

V.Gusabirana

VI.Isengesho ryo kwisunga intumwa y’Imana Kizito Mihigo

VII. Indirimbo isoza

UMUNSI WA 2 (7/8/2021) : «  Wahebuje abagore bose umugisha » 

1.Indirimbo :  Mariya ni agatangaza (Kirundi)

2.Amibukiro y’ikuzo

3. Luka 1,39-55

4. Indirimbo : Mawe wahebuje bose….

R/Tuje none kugushima Mubyeyi udahemuka

Ntawe mwahwanije ihirwe bose bagusingize

 

*ISENGESHO RYO KWISUNGA INTUMWA Y’IMANA MIHIGO KIZITO W’I KIBEHO

*➕ Ku izina ry’Imana Data….*

🔹 *Ngwino Roho Mutagatifu….*

🔹 *Dawe uri mu Ijuru….*

🔹 *Ndakuramutsa Mariya…. (X3)*

🔹 *Hubawe Imana Data…..*

*_DUSABE:_*

Mana Data Nyirubuntu budashira, ukaba Umugenga w’ibihe n’amateka, wakunze isi cyane bigera n’aho uyicunguza Umwana wawe, maze mu bantu utonesha bamwe ngo bakubera abahamya.

Turagushimira tugusingiriza impano wahaye u Rwanda n’isi yose muri KIZITO MIHIGO wavukiye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu mwaka Bikira Mariya Nyina wa Jambo yigaragarije Abanyarwanda.

Wamuhunze impano zitagira ingano, umutaka igikundiro n’uburanga, umutanagisha ijwi rivumera rikarembuza imitima, rimwe rikwiye umuhanzi n’umuhanuzi w’ibihe byose.

Yabanye natwe dusangira ibyiza kimwe n’amagorwa, ariko umutima we awurinda umugera w’urwango n’ubwikunde, arenga amacakubiri atsinda irondakoko, akubera umuhamya ukwiye aho rukomeye.

Yahamije ko ikizakiza u Rwanda, ari ukureshya kw’abana barwo, bakemera ko bose ari bamwe imbere yawe, ndetse ko n’abatabarutse bose bakwiye kwibukwa no gusabirwa, tukava dutyo mu cyunamo kitubundikiye nk’igicuku cy’urupfu, tukemera ko uwazutse yakiriye abacu, kuko hakurya y’imva hari ubugingo.

None rero Mana yacu, Mana idukunda ikumva amaganya yacu, turagutakambiye twiziritse ku gishura cya Nyina wa Jambo, ngo Roho wawe agaragare mu kirere cy’u Rwanda nk’Inuma y’amahoro, tuvugirwe na KIZITO MIHIGO hagaragare ibitangaza bihoza imitima y’abamukunda, bityo utugaragarize ko wamwakiriye iwawe mu Bahire.

Nanjye rero umwana wawe w’umunyabyaha ariko wicujije, mpfukamye imbere yawe ngusaba ngo wuzuze icyifuzo cyanjye, ugirire KIZITO MIHIGO wakunyuze, ngirirwe ubuntu mu byo ngusaba …… (kuvuga icyo wifuza bucece)
bitume ndushaho kukubera umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge muri iyi si, tube benshi tugushimira, bityo na Kiliziya yawe ivugururwe.

Nawe rero KIZITO MIHIGO mwana wacu, wabaye umuhamya w’ubumwe n’ubwiyunge mu bantu, tuvuganire Ijabiro kwa Jambo aho wadutanze, imihigo yawe tuyigire iyacu, tukwigireho ubutwari dutsinde ubwoba, natwe twitabire guhamya Yezu aho rukomeye kuko amaherezo yacu ari ukubana na We.

Ba umurinzi mwiza w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, utoze Afurika yacu kuririmba amahoro n’ubumwe, isi yose ivome iwacu icyo yari yarabuze mu bantu, bityo Imana yacu irusheho guhabwa ikuzo n’icyubahiro.

Ubu n’iteka ryose.

AMINA.

 

ICYUMBA CYA ZOOM : 

Heure : 7 août 2021 09:00 PM Paris

Participer à la réunion Zoom
https://us02web.zoom.us/j/86828781994?pwd=V3RSeUpYcUIycTlBRkRqZ2xVR0lOdz09

ID de réunion : 868 2878 1994
Code secret : 496726


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles