Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

FPR IZAGEZA RYARI KURENGANYA URUBYIRUKO RW’ABAHUTU

$
0
0

Kuva FPR yafata ubutegetsi ntabwo yigeze iyobora u Rwanda mu mahoro. Yaje mu mivu y’amaraso, yica bose itaretse nabo  yavugaga ko irengera. Ubwicanyi yabukwije mu gihugu hose, inabukomereza mu mahanga, byagezeho inabwigamba. Twabonye ibyabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, i Burundi, i Buganda, Kenya, ubu yageze no mu bihugu byo mu majyepfo y’Afrika, twavuga nka Mozambiki, Zambiya ndetse no mu birwa bya Comores. Aho yashinze ibirindiro hose ihakwirakwiza urupfu.

Kuki FPR ubu yimukiye mu guhiga urubyiruko ?

Iki kibazo ntabwo kigoye gusubiza, kuko nayo izi ko yageze ku butegetsi ikoresheje bamwe mu rubyiruko bayiyobotse bakemera kumena amaraso yabo baharanira uburenganzira bwabo, ariko igeze ku butegetsi yahindutse benshi, ibavutsa ubuzima urugamba rukiri rubisi, abarokotse agafuni n’akandoyi ni benshi  babitangira ubuhamya.

Ubu noneho yimukiye mu guhungeta urubyiruko cyane cyane  urwo mu bwoko bw’abahutu.

Mu Rwanda, iyo uri umuhutu ujijutse uhora wikangwa ko wagira abandi ukangurira kwikura ku ngoyi. Urubyiruko ruri mu mashuri no mu bucuruzi ruriyegerezwa cyane kugirango rucungwe, bamenye abavandimwe babo,imiryango yabo, inshuti ndetse na za connections rwaba rufite hanze y’igihugu.

Iyo utemeye kuyoboka buhumyi, uterwa ubwoba ukamburwa uburenganzira  ku byawe ukaba wanakwicwa. Ababa hanze  bashinjwa  kugumura urubyiruko barwangisha ubutegetsi bwa Kigali ndetse bamwe muri abo bagiye bafatirwa ibyemezo bagacyurwa ku ngufu. Ingero zirahari : txibuke Sankara wafatiwe muri Comores. Ibyo ntibikorwa gusa muri Africa. Mu Burayi, Amerika, Ubwongereza, Canada, Dubai na Turkey naho bakomeje guhungeta abahunze ubutegetsi bw’Inkotanyi.

Dore Uburyo urubyiruko rubuzwa amahoro n’amahwemo mu gihugu :

  1. Mu itangwa ry’akazi

Abahutu bahabwa akazi ka Nyirarureshwa kugira ngo bakomeze bagenzurwe.

Mu bigo bya leta no mu makomisiyo, akazi keza  gahabwa abatutsi,abahutu bagahabwa  agaciritse ,uramutse uhawe umwanya mwiza ,uhozwaho ijisho ku buryo nta n’uruhare cg ijambo ugira mu micungire no mu gufata ibyemezo bireba ibyo bigo. Abahutu  Bakorerwa ivangura rikabije, utabonera izina. Ingero ni nyinshi. Hari n’abahabwa akazi hagamijwe gukoreshwa mu bikorwa by’umwijima. Aha twavuga abakoreshwa nko muri Komisiyo y’amatora ariko bagamije kubakanga no kubategeka ibyo bashatse byose akenshi bidakurikije amategeko.

Urugero ni urw’umwana w’umukobwa witwa Marie Grace UWAYO wagiye ayobora urubyiruko yaba muri Kiliziya gatolika, ndetse no muri club ya Gender aho yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. Kubera impano abandi bamubonanaga mu kwimenya no gusobanukirwa abo ari bo yagiye yibanda mu gufasha bana b’abakobwa. Uyu yaje gukoreshwa muri Komisiyo y’amatora mu mugi wa Kigali. Umuyobozi wa site y’itora yakoragaho witwa  Félicien HAKIZIMANA na Rutikanga Paul, umuyobozi  wa Komisiyo y’amatora mu Karere ka Nyarugenge bamutegetse guhindura imibare y’amajwi  ku bakandinda  FPR itashakaga ko batorwa , bayaha abishimiwe n’ubutegetsi.

Abisabwe yarabyanze, maze babyuririraho si ukumutoza karahava, bisozwa no kumwirukanwa muri iyo Komisiyo y’amatora. Abonye ubuzima bwe buri mu kaga yagombye gusohoka mu gihugu  shishi itabona ndetse no ageze no mu buhungiro bakomeza kumwirukaho ngo bamugirire nabi. Umuryango we yasize mu Rwanda nawo wakomeje gukurikiranwa, ubazwa aho umwana wabo aherereye, ubuzwa amahoro, n’ubu rukigeretse aho bahozwa ku nkenke ngo umwana wabo yagiye hanze none arabarizwa mu bigarasha. Amakuru atugeraho ni uko hakoreshejwe uburiganya buhanitse baba barashoboye  kumwambura ibyangombwa hagamijwe kumucyura mu Rwanda ku ngufu!

Abashishikarizwa kwinjira mu ntore

Urubyiruko rushishikarizwa kujya mu ntore kandi ntawe ufite uburenganzira bwo kubyanga. Iyo ubihakanye, urameneshwa bataretse n’umuryango wawe. Abinjiye bahabwa mission zo kwica, kubuza amahoro no gutoteza abanyarwanda haba imbere mu gihugu cg hanze yacyo.

Igitangaje ni uko Marie Grace UWAYO yavuye mu Rwanda akajya mu mahanga, aho naho intore bakoranye icyo gihe ubu zikaba zimuhigisha uruhindU ndetse n’umuryango we urimo urenganywa.

Ibyo kandi ntabwo ari umwihariko wa Uwayo  Marie Grace kuko urubyiruko rwinshi rw’abanyarwanda rwagiye rwanga kuyoboka ishyaka riri ku butegetsi bahigishwa uruhindu.

Ikibazo gikomeye ni uko n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga aho kugira ngo bahuze abanyarwanda bose ahubwo bakora nk’abacanshuro bashinzwe kuryanisha abanyarwanda , kubacamo ibice no kubahigisha uruhindu. Akenshi bakoresha abandi banyarwanda kandi ibyo bikorwa by’umwijima bikishyurwa na leta ya FPR Inkotanyi.

Abantu benshi bakaba bibaza igihe leta ya Paul Kagame izahagarikira gutoteza abana b’abanyarwanda ikumva ko ubutumwa bwayo ari ubwo guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda aho bari hose aho kubakurikirana kugera no mu bihungiro !

Ni ukubitega amaso.

Uwineza

Nyarugenge.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles