Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YAMURIKIYE ABANYARWANDA PASIPORO YAGENEWE IMPUNZI

$
0
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Kamena 2022, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yizihije umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana ku burenganzira bw’impunzi.

Ni umuhango witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhundiro Padiri Thomas Nahimana, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Bwana Jean Paul Ntagara, bamwe mu bagize guverinoma, Madame Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, hamwe n’abandi bashyitsi n’abakunzi ba Guverinoma.

Muri uwo muhango waranzwe n’igitaramo cy’indirimbo n’imbyino z’impunzi z’abanyarwanda zibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirangajwe imbere na Guverineri wazo Bwana Samuel Ntezilyayo, zasusurukije abawitabiriye, hamwe umuvugo wa Aristide Ndayishimiye na Murorunkwere Daria. Uretse izo ndirimbo hagaragayemo n’amasezengo y’amadini anyuranye.

Mu bashyitsi bafashe ijambo, Generali Innocent Sagahutu, umwe mu banyarwanda bahoze bafungiye Arusha bakaza kurangiza ibihano cyangwa bakagirwa abere n’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, yagarutse ku karengane bakorewe n’amahanga, asaba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kubafasha.

Nyakubahwa Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze Madame Jeanne d’Arc Mukamurenzi, mu butumwa yageneye impunzi yagarutse ku nsanganyamatsiko yagenwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi hamwe n’iyagenwe na Minisiteri ashinzwe, aboneraho kumurikira abanyarwanda bose ariko cyane cyane impunzi urupapuro rw’inzira (paseporo), ruzabafasha kubona ibyangombwa ku mpunzi zabibuze. Yabishimangiye avuga ko bitumvikana ukuntu umunyarwanda wahunze adashobora kubona ibyangombwa mu gihe, mu bihugu byateye imbere n’ahandi, amatungo afite ibyangombwa biyaranga.

Icyi gikorwa cya Guverinoma cyagarutsweho kandi na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ndetse na Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma. Nyakubahwa Perezida yagaragarije abanyarwanda imiterere ya paseporo y’impunzi ndetse anasaba ko bakwitabira kuyifata ari benshi. Yakomeje yibutsa ko guhunga atari icyaha ariko ko ari inshingano zacu gushaka inzira zose zo kubuvamo. Yasabye abanyarwanda bose kugana Guverinoma ifite inshingano zo kubahuza (UNIR), kubafasha guhangana bashikamye (RESISTER), kugirango bashobore kuzibohoza byuzuye (LIBERER).

Mu buryo burambuye, murasanga ubutumwa bw’umunsi mu ijambo rirambuye Minisitiri ushinzwe ibibazo by’impunzi no guca impamvu zose zitera ubuhungiro yageneye abanyarwanda.

TUMENYANE, DUSHYIRE HAMWE, DUHARANIRA KUVA MU BUHUNGIRO.

Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro,

-Nyakubahwa Minisiti w’Intebe,

-Banyakubahwa ba Ministiri bagenzi banjye mwitabiriye uyu muhango.

-Nyakubahwa Perefe wa Perefegitura Gikongoro, muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro,

-Banyakubahwa Bashyitsi bahire namwe mwese muduteze amatwi.

-Banyarwandakazi, Banyarwanda

-Mpuzi z’abanyarwanda, aho muri hose kw’isi,

 

Ejo tariki 20 Kamena ni umunsi ngarukamwaka isi yose yahariye kuzirikana impunzi zose.

Uwo munsi n’ubwo uzaba ejo, twe twahisemo kuwuzirikana none.

Uyu munsi kandi tukaba tugiye kuwizihiza ku nshuro ya kabili muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Banyarwandakazi, banyarwanda namwe nshuti zacu;

Bimaze kuba akamenyero ko kuva tariki 20 Kamena 2001, abatuye isi yose bizihiza uwo munsi, bazirikana ku mpunzi aho ziri hirya no hino ku isi. Bawizihiza bakora ibiganiro mbwirwaruhame, imbyino, indirimbo, imivugo, n’indi myiyerekano inyuranye kandi iryoheye amatwi n’amaso.

Hari n’abahitamo kwerekana ingorane z’impunzi, bakizihiza uwo munsi mu myigaragambyo, berekana ibitagenda byakagombye gukosorwa.

Uyu munsi natwe twahagurutse twitabira iki gitaramo, kugira ngo tuzirikane kuri uwo munsi wagenewe impunzi ku isi yose, kugira ngo twerekane ko twifatanyije nazo mu kaga natwe dusangiye, ko kubura igihugu n’uburenganzira bw’ibanze buri wese atari akwiye kuvutswa.

Turifatanya n’abagize amahirwe bakabona ubuhungiro n’umutekano bifuje, hamwe n’abandi bagishakisha uburyo babasha kurindirwa umutekano.

By’umwihariko, uyu munsi turazirikana cyane ku bavandimwe, impunzi z’abanyarwanda zinyanyagiye hirya no hino ku isi.

Nshuti bavandimwe, Insanganyamatsiko Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe   impunzi ku isi (HCR/UNHCR) ryateganyije ko isi yose izirikanaho muri uyu mwaka wa 2022 iragira iti:

‘BURI MUNTU WESE, MU MYEMERERE NO MURI KAMERE YE, AFITE UBURENGANZIRA BWO KURINDIRWA UMUTEKANO. NI UBURENGANZIRA BWE KANDI KWISHAKIRA UMUTEKANO; NTIBISABIRWA URUHUSHYA’.

Insanganyamatsiko nk’iyi iryoheye amatwi iyo umuntu ayumvise, yatekereza ko koko buri muntu wese waka ubuhungiro mu gihugu runaka, yakagombye kutavutswa ubwo burenganzira.

Nyamara mu minsi ya vuba aha, twabonye ukuntu abirabura bari batuye muri Ukraine, batafashwe kimwe nk’abava Ukraine ubwabo, igihe bose bahungaga intambara, bashaka ubuhungiro mu bihugu bihana imbibi n’iki gihugu.

Tunyarukiye iwacu naho, Impunzi ziteganywa kuvanwa mu Bwongereza zikajyanwa mu Rwanda siho zari zarifuje guhererwa umutekano zifuzaga.

Twese kandi tuzi uko byagendekeye abanyarwanda benshi, babashije guhunga intambara yagabwe mu gihugu cyacu ku maherere kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990. Birababaje kandi biteye agahinda, kuko kugeza magingo aya, abanyarwanda bakomeje kuvutswa umutekano ku kagambane akenshi gaturutse ku bategetsi b’igihugu cyacu. Badusanga iyo twahungiye bakatwica, bakaduhungeta, bakadushimuta, bakatugambanira, bakatujujubya badukomanyiriza iyo twahungiye hose, ngo duhorane inkeke zidashira, tubure amahoro, tubeho tutariho, dupfe duhagaze.

Urugero rwahafi nabaha kandi ruteye agahinda ni urw’impunzi z’Abanyarwanda ziherutse koherezwa muri Niger. Icyifuzo cy’ibanze ku mutekano wabo cyari uko nyuma yo kugirwa abere cyangwa kurangiza ibihano bifuzaga kujyanwa mubihugu bicumbikiye imiryango yabo.Ubwo burenganzira nti babuhawe. Muri Niger babagejeje, naho ntibaguwe neza kuko bambuwe ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo gutuzwa muri icyo gihugu ubu bakaba bakiri mu gihirahiro.

Minisiteri yo gucyura impunzi no guca impamvu zitera ubuhunzi ikomeje gutabariza aba bavandimwe bacu batarabona ibyangombwa bibemerera kuhaba nkuko bari babyizejwe n’umuryango w’a bibumbye igihe bavanwaga Arusha.Tubona ku munsi nkuyu wahariwe impunzi bikwiriye ko  aba bavandimwe bavanwa mu gihirahiro bagahabwa ubuhungiro n’umutekano usesuye nkuko insanganyamatsiko yuyu munsi ibivuga.

Urundi rugero rwa hafi ni urwa nyakwigendera Kizito Mihigo wabonye ko umutekano we wugarijwe agashaka guhunga bikamuviramo kwicwa. Ibyo bamukoreye na n’ubu biracyashengura imitima ya benshi.

N’ubwo abatari bacye bakomeje kubuzwa ubwo burenganzira abandi  bakatuvamo kubera akagambane twese tuzi, twakwishimira ko dukomeje kugira ubutwari bwo guharanira kubaho kimuntu nkuko umuryango mpuzamahanga ushinzwe impunzi ubibwiriza isi yose uyu mwaka. Ntitugomba rero gucika intege mugukomeza kwishakira no kwicungira umutekano.

Icyakora birakwiye ko tureba kure, tukibuka ko ubwo burenganzira tutabuhabwa uko bikwiye, ndetse ahubwo ko abenshi mu banyarwanda hirya no hino ku isi, ariko cyane muri Afurika bimwe ubwo burenganzira, maze tukazinukwa, tugafata izindi ngamba zadufasha kwicungira burundu umutekano nyawo. Birakwiye ko tuzinukwa ivangura, kubeshywa, kubeshyerwa no guhimbirwa ibyaha bituma tubuzwa amahwemo iyo twahungiye.

Kubera iyo mpamvu, muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ibinyujije muri Minisiteri mbereye umuyobozi natwe twageneye abanyarwanda insanganyamatsiko igira iti:

‘TUMENYANE, DUSHYIRE HAMWE, DUHARANIRA KUVA MU BUHUNGIRO’.

Banyarwandakazi, banyarwanda, mpunzi z’u Rwanda.

Imyaka irarenga 28 turi mu buhungiro nyuma y’amahano yabaye mu gihugu cyacu. Abahunze intambara igitangira barigukabakaba imyaka 32. Sinibagiwe n’abahunze 1959, batahuye kare imigambi mibisha y’Inyenzi-Nkotanyi bakanga gutahana nazo. Hari n’abandi bagihunga kugeza magingo aya.

Ibi rero biraduha ishusho y’ikibazo cy’ubuhunzi mu Rwanda. Kugeza magingo aya, imibare itangwa na HCR, iyo ihujwe n’umubare w’abahunga bakimwa ibyangombwa, impunzi z’abanyarwanda zikabakaba miliyoni 2. Zikaba zarikubye inshuro zirenga 10 ugereranije n’impunzi zari hanze ubwo Uganda na FPR-Inkotanyi byashozaga intambara ku Rwanda.

Twese rero tugomba kumva uburemere bw’iki kibazo, tukamenyana, tugashyira hamwe, kugira ngo duharanire gutaha mu gihugu cyacu. Niyo mpamvu twongeye kubakangurira kwisunga Guverinoma yanyu , mukimenyekanisha muri minisiteri ishinzwe impunzi no guca impamvu zitera ubuhunzi, kugira ngo dufatanye turebere hamwe uburyo tuzisubiza umutekano usesuye twavukijwe.

Mu gihe ariko turangamiye gushyira hamwe kugira ngo turwane urugamba rwo kwisubiza gakondo yacu, dukomeze dufashanye muri byose.

-Tuzakomeza gutabariza impunzi ziri mu nkambi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse no mu mashyamba ya Kongo.

-Ntituzahwema kubwira HCR/ONU n’ibihugu bicumbikiye impunzi, kureka gukorana n’u Rwanda mu gucyura impunzi ku ngufu no kuzishimuta iyo zahungiye.

-Nidushyira hamwe, tuzakomeza gusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bwicanyi n’ishimutwa bikomeje gukorerwa impunzi z’abanyarwanda.

-Dufatanyije, tuzakomeza twamagane ubwicanyi, ifungwa ku maherere, irigiswa, kwamburwa imitungo, gusenyerwa , kwicishwa inzara, ivangura ry’abana b’u Rwanda, kubuzwa uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo n’andi mabi yose akorerwa abanyarwanda bari mu gihugu n’ababashije kugihunga.

-Niyo mpamvu Guverinoma y’ u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje kubaba hafi mu buryo bunyuranye.

Uretse gufasha impunzi uko dushoboye, muri Guverinoma dukomeje gukurikirana ibibazo by’impunzi, cyane cyane tukaba twarahaye agaciro ikibazo impunzi nyinshi zifite cyo kwimwa no kubura ibyangombwa biziranga.

Niyo mpamvu rero Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashyizeho urwandiko rw’inzira (pasiporo) rugenewe impunzi z’Abanyarwanda bose, mugiye kumurikirwa mu kanya, musobanurirwa imikoreshereze yayo n’uko mwayibona kubayifuza.

Maze rero banyarwandakazi banyarwanda, ngo amagambo atavunaguye ntakwirwa mu ruhago. Twavuga byinshi byerekeye impunzi z’abanyarwanda muri iki gitaramo, ariko ntitwabimarayo byose mu mwanya muto tuba twahawe.

Reka rero nsoze nongera gushimangira ko Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida Padiri Thomas Nahimana na Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Jean Paul Ntagara, n’abandi ba Minisitiri dufatanyije, kimwe n’abandi bose biyemeje kudufasha twese duhangayikishijwe n’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda natwe tubarizwamo.

Minisiteri yashyizweho yo gucyura impunzi no guca impamvu zitera ubuhunzi, nta kindi igamije uretse gucyura impunzi aho ziri hose, zigataha zemye zisanga umutekano usesuye mu gihugu cyacu, kandi icyifuzo cyacu nuko nta munyarwanda n’umwe uzongera guhunga ukundi, kubera ko impamvu zitera ubuhunzi dufite intego yo kuzirandura burundu.

Nyakubahwa Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ,Nyakubahwa Ministre w’intebe , ba Ministres, Nyakubahwa Perefe, bashyitsi bahire,  namwe mwese muduteze amatwi, ndabashimiye kuba mwaje kwifatanya natwe muri uyu mugoroba. Ndashimira kandi byimazeyo abo dufatanyije muri iyi minisiteri ku bwitange bakorana kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.

Mugire umunsi mwiza

Murakoze murakarama.

Bikorewe i Paris, kuwa 19 Kamena 2022

                  /Sé/

Jeanne d’Arc MUKAMURENZI

Minisitiri wo gucyura impunzi no guca impamvu zitera ubuhunzi

Twishimiye icyo gikorwa cy’ingirakamaro

Innocent NIRINGIYIMANA


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles