Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO YASHYIZEHO UBURYO BWO GUKUSANYA AMAKURU KU BYAHA BYAKOZWE NA FPR-INKOTANYI.

$
0
0

Kwibuka no kuzirikana ku byaha byakorewe kandi bikomeje gukorerwa mu Rwanda, ni intambwe nziza. Kubishyira hanze bikavugwa mu magambo, ndetse bikanandikwa bikozwe n’ababikorewe, ni indi ntambwe yisumbuyeho kandi ishimishije. Ariko gushaka uko abakoze ibyo byaha babiryozwa uko baba bameze kose n’aho baba bari hose, ni iby’agahebuzo. 

Muri uku kwezi k’Ukwakira, imiryango myinshi y’abanyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, iri kuzirikana, kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane nyinshi zishwe muri Jenoside yabakorewe kuva kuya 01 Ukwakira 1990 kugeza magingo aya.

Ni muri urwo rwego, umuryango uhuza imiryango irimo amashyaka ya politike n’imiryango idaharanira inyungu, bikorera hanze y’u Rwanda witwa Rwanda Bridge Builders (RBB), bazwi nk’Abubatsi b’iteme, kuva kuya 1/10/2022 batangije ukwezi kw’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abahutu.

Uku kwibuka Jenoside yakorewe Abahutu ikaba yarakozwe ku butaka bw’u Rwanda no hanze yabwo, kandi igakorwa n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FPR uri ku butegetsi mu Rwanda, n’abanyamahanga babafashije; byasobanuwe neza ko bidakuraho Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko ikigamijwe ari ukugaragaza ukuri ku mateka y’ubwicanyi bwokamye umuryango nyarwanda, hamwe n’ababigizemo uruhare, bakabibazwa.

Mu mayeri menshi no mu bugome, FPR inkotanyi yashoboye gucecekesha ijwi ryose ryashatse gutera hejuru ngo ukuri kujye ahagaragara, buri wese agire ubutabera nk’ikiremwamuntu, by’umwihariko nk’umunyarwanda. Igitangaje kandi kizibukwa mu mateka, ni uko FPR-Inkotanyi yigize uwahohotewe cyangwa uwakorewe icyaha (victime) mbese no abayigize barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ariyo yicaje amabuno yombi ku butegetsi yagabiwe nyuma y’intambara yafashijwemo na ba mpatsibihugu.

Amateka aduhishiye byinshi, aho uwitwa ko ariwe wakorewe Jenoside, ahindukira akaba ariwe utsinda, agafata ubutegetsi ku mbaraga. Ubanza nk’uko uwitwa Carla Del Ponte yabivuze, umunsi ukuri kwagiye ahagaragara, amateka ashobora kuzongera kwandikwa bundi bushya.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byagiye bikorwa n’abanyarwanda batandukanye ku bitangazamakuru bya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro n’ahandi, kuri ubu bwicanyi bwibasiye Abahutu, hamwe n’abanyarwanda bandi bari mu gihugu ubwo Inkotanyi zashozaga intambara, amajwi menshi yarazamutse. Bagaragaje byanze bikunze ko hakenewe umurongo uhamye w’ubutabera, abakorewe ibyaha bakamenyekana, ababikoze nabo bakamenyekana, bakagezwa mu nkiko zibifitiye ububasha.

Ni muri urwo rwego, Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera, hateguwe FORMULAIRE/FORM yabugenewe, igomba gukusanyirizwamo amakuru yose azifashishwa mu kumenya ibyaha byakozwe cyangwa bigikorwa na FPR-Inkotanyi, ababikoze, hamwe n’ingaruka zabyo.

Amakuru azatangwa binyuze muri iyi FORMULAIRE/FORM akubiyemo ibikorwa bigize ibyaha byose FPR-Inkotanyi yakoreye abanyarwanda kuva yashoza intambara ku Rwanda kugeza magingo aya, kandi ntawe ivangura mu moko agize abanyarwanda uko ari atatu (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa). Birakwiye rero ko abanyarwanda bose banyotewe n’ubutabera bavukijwe mu gihe cy’imyaka irenga 32 yose, bisuganya bakuzuza amakuru bafite iyi myaka yose.

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yiteguye kubibafashamo haba muri icyi kiciro cy’ikusanyamakuru, ndetse n’igihe hazaba hatangiye ikurikirana byaha. Mu buryo bw’imikorere, hateganyijwe urwego rw’Umushinjacyaha Mukuru uzagira uruhare mu buryo bwímikorere (TEKINIKE), bwo kuzuza amadosiye n’ibisabwa ngo abakekwaho ibyaha bose, bategurirwe amadosiye ashyikirizwe inkiko zibifitiye ububasha.

Birasaba kandi ko imiryango yose iharanira uburenganzira bw’abahohotewe na FPR Inkotanyi, hamwe n’abanyamategeko b’abanyarwanda aho bari hose, batera inkunga icyi gikorwa kugirango kigirire abanyarwanda benshi akamaro.

Nk’uko byasobanuwe, iri kusanyamakuru rizatugeza ku gutegura ibirego bizashyikirizwa inkiko z’ibihugu cyangwa Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga. Hateganyijwe kandi itangizwa ry’urukiko rwa Rubanda narwo ruzatanga intwererano ikomeye mu gutanga ubutabera bwunga.

Dushimire Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro kuba itangije ubu buryo bwo gufasha kuruhura imitima y’abanyarwanda, tuyishyigikire kandi tuyitabire, tuyibyaze umusaruro.

Ku mugereka murahasanga imiterere y’iyo FORMULAIRE/FORM, ariko mukazayisanga ahabugenewe, harimo ku ba Burugumesitiri b’amakomini ya Guverinoma y’u Rwanda mu buhungiro, n’ahandi hose muzagaragarizwa.

UMWANDITSI

Innocent NIRINGIYIMANA

 

INYANDIKO IKUBIYEMO AMAKURU KU BYAHA BYAKOZWE NA FPR-INKOTANYI: FORMULAIRE/FORM

 Uzuza iyi nyandiko ukoresheje rumwe muri izi ndimi wihitiyemo: Ikinyarwanda/Igifaransa/Icyongereza.

Iyi nyandiko ishobora kuzuzwa n’abantu barenze umwe, bishyize hamwe cyangwa se amashyirahamwe.

Tanga amakuru yose uko yakabaye ku byakubayeho, aho byabereye, ababigizemo uruhare, abawe bishwe, uwabishe, ibyawe wambuwe n’uwabitaye.

IMYIRONDORO/IDENTIFICATION

Amazina:…………………………………………………………………………………………

Amazina ya so:…………………………………………………………………………………

Amazina ya nyoko:…………………………………………………………………………….

Igihe wavukiye:…………………………………………………………………………………

Ubwoko bwawe:…………………………………………………………………………………

Igihe wavukiye :…………………………………………………………………………………

 Aho wavukiye :

Cellule :…………………………………………………………………………………………..

Segiteri/Umurenge/Zone:…………………………………………………………………….

Komini/Akarere/Umujyi:…………………………………………………….………………

Perefegitura/Intara:……………………………………………………………………………

Igihugu:………………………………………………………………………..…………………

E-mail: ………………………………………………………………………..…………………

Telefoni:………………………………………………………………………………….……….

Aho ubarizwa/utuye:

Cellule/Akagari/………………………………………………………………………………..

Segiteri/Umurenge/Zone:…………………………………………………………………….

Komini/Akarere/Umujyi:…………………………………………………….………………

Perefegitura/Intara:……………………………………………………………………………

Igihugu:………………………………………………………………………..…………………

UTANZE AMAKURU KU BYAHA

Amakuru akubiye muri iyi nyandiko ni anyerekeyeho

Amakuru akubiye muri iyi nyandiko nyatanze mu izina ry’undi muntu mpagarariye. Sobanura

 

………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………

Ndifuza ko umwirondoro wanjye wagaragazwa

Ndifuza ko umwirondoro wanjye wagirwa ibanga

KUGARAGAZA IBIKORWA BIGIZE IBYAHA WAKOREWE

  1. Sobanura ibikorwa wakorewe/byakorewe uwo uhagarariye:
  1. Ni iki cyabaye. (Vuga muri make icyo wibuka cyabaye cyose n’uko byagenze)

………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………….……………

  1. Ninde/bande ukeka bakoze ibyo bikorwa, bari kumwe/bategekwa nande?……………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………….
  2. Uyu/aba ukeka kugukora ibi bikorwa ubu babarizwa hehe (adresse/telefoni/Email)? Bakora iki? ……………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………
  3. Ibyo bikorwa byabereye he?(agace n’igihugu): ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………..
  4. Ibyo bikorwa byakozwe ryari? (isaha/umunsi/ukwezi/umwaka): …………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………..…
  5. Kuri wowe ubona ari iyihe mpamvu wakorewe ibi bikorwa?……………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………….
  6. Ibi bikorwa wowe urabona byahabwa iyihe nyito muri izi zikurikira:

Jenoside yakorewe Abahutu

Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibyaha byibasiye inyoko muntu (Crimes contre l’humanité)

Ibyaha by’intambara (Crime de guerre)

Iyicarubozo (torture)

Kuburirwa irengero/kurigisa/gushimuta (disparition forcée)

Kunyagwa cyangwa kwamburwa uburenganzira ku mutungo (wimukanwa/utimukanwa).

  1. Waba warigize ugerageza bumwe mu burenganzira bwawe burimo:

Gutanga ikirego usaba ko wa/bahanirwa ibikorwa bakoze

Gutanga ikirego nsaba indishyi ku ngaruka natewe n’ibyo bikorwa

Nta nakimwe nakoze kugeza ubu.

ICYIFUZO CY’UWAKOREWE ICYAHA

Ushingiye ku makuru utanze, kandi wemeza ko ari ukuri, urifuza iki?

  1. Abakoze ibyaha bagezwa mu nkiko (vuga abo ukeka wifuza ko bagezwa mu nkiko ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………
  2. Gusubizwa ibyanjye/iby’abanjye byatwawe n’abari ku butegetsi ………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………………….…. ……………………………………………………………………………………………..

ITARIKI N’UMUKONO BY’UTANZE AMAKURU

ITARIKI……………………………………………………………………………………………………………………….

UMUKONO……………………………………………………………………………………………………………….

 

E-mail: rwandanpeople.gov@gmail.com/ minijust1.gouvrwandaexil@gmail.com
Tél: +33663955074/+1 (613) 413-9297/+27 81 35 94 665
Website: https://www.gouvrwandaexil.org
Twitter: @grex_en/ @NIRINGIYIMANAIn

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 353

Trending Articles