« DUHARANIRE GUHA ABANYARWANDA BOSE AMAHIRWE ANGANA » Ijambo rya Perezida.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda.
Nyakubahwa Ministre w’Intebe mushya, Madame Marine,
Banyakubahwa Ba ministre ,
Nyakubahwa Vice-recteur w’Ishuri Rikuru ritegura abategetsi,
Banyeshuri b’Ishuri rya (African Institute of Public Administration)
Bafatanyabikorwa,
Bakunzi ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
I. “NTA BUMWE MU KINYOMA: NIMUZE DUKARANIRE KO ABANYARWANDA BOSE BAHABWA AMAHIRWE ANGANA”.
1.Nimunyemerere mbabwire ko ndi kumva akanyamuneza kanyuzuye umutima mbitewe no kubona aba bagabo n’abagore bakomeje kugaragaza UBUSHAKE N’UBUTWARI bwo kuzibukira umuco watwokamye wo kwihugiraho , ahubwo bagahagurukira kwitangira INYUNGU RUSANGE .
2.Mfashe ijambo ryo gushimira Ministre w’Intebe mushya no kumwifuriza kuzasohoza neza inshingano afatanyije na Equipe ye amaze kutwereka.
3.Reka nongere nibwirire Abanyarwanda badukurikiye muri aka kanya, ko ibyo bariho babona ubu yenda bakagorwa no kumva ibyo aribo, bishobora kuba bigenura ibizaza mu gihe kitarambiranye !
4.Iyi Guverinoma ifite umwihariko : si guverinoma yicaye mu ntebe mu gihugu ; ni guverinoma y’abari ku rugamba rwo guharanira impinduka nziza mu gihugu cyacu no mu Karere k’ibiyaga bigari.
5.Muri aba ba Ministri bose ntawe ubihemberwa, bose ni abakoranabushake, bigomwe byinshi kugira ngo begere rubanda, bavuganire abarengane, bakangare ubutegetsi bw’igitugu, baharanire uburenganzira buhatse ubundi bwose bw’uko :
« Abanyarwanda bose bakwiye kubaho nk’abareshya mu gihugu cyabo ; bagahabwa amahirwe angana , mu bukire no mu bukene ; mu byishimo no mu byago ; mu buzima no mu rupfu », yenda bagatandukanywa gusa n’impano ya buri wese imuha kubyaza ayo mahirwe umusaruro muto cyangwa munini.
6.Ngicyo ikibuga turiho dukiniraho, udukeneye niho akwiye kudusanga. Reka rwose mbisubiremo neruye : Uharanira ko « Abanyarwanda bose bagira amahirwe angana » ; ni we wenyine twifuza kugiraho umufatanyabikorwa , kandi bitinde bitebuke tuzagira aho duhurira, mugani w’umucurabwenge Theillard de Chardin wagize ati « Tout ce qui monte converge » : « Ibijya mbere bigera aho bikihuza » !
Harabura Madame Flora Karenzi na Jean Paul Ntagara
7.Gushima Ministre w’Intebe mushya kimwe n’aba Ba Ministre tugiye gukomeza gufatanya urugamba, birakwiye kandi biratunganye ariko hari abandi basangirangendo babiri bakagombye kuba bari muri iyi Kipe,uyu mugoroba.
Hano muri iki cyumba harabura Ministre Flora Karenzi na Ministre w’Intebe ucyuye igihe Jean Paul Ntagara. Aba bombi mwarababonye, twarakoranye, mwarabakunze,mwarabishimiye, murabashyigikira…mugomba kuba mwibaza uko byaje kugenda !
8.Reka mpere kuri Jean Paul Ntagara. Kuva yakwinjira muri iyi Guverinoma mu Ukuboza 2020 Jean Paul Ntagara ni umugabo twakoranye bya hafi. Nakunze cyane intumbero nziza yazanye muri Equipe, akura amaboko mu mufuka dufatanya urugamba, tugera kuri byinshi byiza namwe mwiboneye birimo gusubiza Abanyarwanda batari bake icyizere cy’uko « gufatanya urugamba rw’impinduramitegere bigishoboka » ! Nibyo koko biracyashoboka. Igihe cyose twakoranye mu bwubahane n’ubwuzuzanye, nta cyadukanze, twateye imbere.
Gusa mu mezi make ashize Jean Paul Ntagara yatugaragarije ko afite uburyo bwe bwihariye bwo kumva ibibazo by’abanyarwanda. Yabivuganyeho n’abaministre byarebaga ku buryo bw’umwihariko. Nanjye twagiye dufata umwanya tukabiganiraho, ndetse rimwe na rimwe bikandikwa. Twamweretse ko gukorana bidasaba byanze bikunze ko twese twumva byose kimwe, nkawe.
Reka nibutse ko umwimerere w’iyi Guverinoma ari ugusigasira indangagacoro y’ubutaripfana…utari ubuzi abimenyere aha ! Ibitekerezo binyuranye ntabwo bidukanga na busa ! Ahubwo tubifata nk’ubukungu.
Icyakora byageze aho Jean Paul Ntagara atwereka ko we noneho afite inzira yo gufatanya natwe itakiri iye, ko yiteguye guhanga iye yihariye …ari nacyo cyamuteye gufata icyemezo cyo KWEGURA, ngo abone uko yisuganya mu buryo bumunyuze.
Icyo cyemezo cyo kwegura nacyo cyadutwaye amezi arenga 2 tukiganiraho, birangira atwemeje ko atisubiyeho !
Mubyumve neza rero, Jean Paul NTAGARA, ni we wifatiye icyemezo, ku bwende bwe. Nta wanze gukorana na we, ntawamwirukanye.
Twifuzaga no kuba twabitangariza Abanyarwanda turi kumwe nk’uko twari twarabibasezeranyije, gusa yaje guhitamo kubyitangariza wenyine mu buryo mwabonye, twarabyakiriye.
8.Guverinoma yose nanjye ubwanjye, hari ikintu kimwe tumwifuzaho : turamusaba ngo icyo kibazo gikomeye yihariye yaba yarahuye nacyo kikamutera gufata icyemezo cyo gusiga abandi ku rugamba, azafate umwanya kuri Radio Ikamba, nashaka yongereho n’ISINIJURU TV, agisobanurire abanyarwanda, bumve impamvu ze , bamenyereho n’iyo nzira yihariye yibitseho yabafasha gukemura ibibazo byabo…Icy’ingenzi si uko uRwanda rubohorwa se ?
9.Birumvikana ko uko kwegura kwe kwagize ingaruka no kuri Madame we Flora Karenzi, twese twakunze kandi tugikunda ! Yaratuganirije atubwira ko bimugoye kuguma muri Equipe mugenzi we avuyemo, kandi impamvu ze twarazakiriye.
10.Ikibazo dusigaranye ni kimwe gusa. Ni ibyerekeye ihererekanyabubasha ku ngingo y’umushinga wa Guverinoma witwaga « IGISHURA ».
Kuva mu ntangiro yawo, twagennye mu buryo bwumvikanyweho ko uwo mushinga ucungwa na Ministri w’intebe akajya aha Perezida n’inama Guverinoma raporo igihe yumva ari ngombwa.
Nk’uko mwabyumvise rero, nyuma y’ukwegura kwe, Jean Paul Ntagara yagiye agira icyo abivugaho mu biganiro binyuranye yatanze kuri Radiyo ye IKAMBA. Yafashe icyemezo kidasanzwe ko uwo mushinga atazawusubiza Guverinoma ahubwo ngo akazawukomeza ku giti cye ! Ntabwo tubyumva kimwe ariko nta n’amahane adasanzwe tubifitemo ! Ibitekerezo sicyo tubuze !
Icyo twifuza kumenyesha rubanda gusa ni uko uwo mushinga witwa « IGISHURA »utakibariwa mu mishinga ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhingiro. Uwaba afite icyo awibazaho cyanga asobanuza yazabibaza Jean Paul Ntagara,ku giti cye.
11.Uretse icyo, ndashimira mbikuye ku mutima umuganda ukomeye Madame Flora na Jean Paul Ntagara batanze mu rugamba iyi Guverinoma ishoreye. Twagiranye ibihe byiza cyane. Ndabifuriza amahirwe masa mu nzira nshya bazerekezamo. Ni ab’agaciro, tuzabakumbura .Gufata indi nzira ni ibisanzwe muri politiki. Politiki si umwuga ; politiki ni manda « uhabwa cyangwa wowe ubwawe ukayiha », igahwana n’igihe runaka, cyashira umuntu akajya mu bindi abona ko bifite akamaro.
Nibamara kwicara bakaruhuka, bagasubirana ubushake bwo gufatanya natwe, imiryango irafunguye…nta ntambara iri hagati yacu, ubuvandimwe nibukomeze busugire kandi busagambe.
II. URUGAMBA RUREKEZA HEHE ?
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda.
Nyakubahwa Ministre w’Intebe mushya, Madame Marine,
Banyakubahwa Ba ministre ,
Nyakubahwa Vice-recteur w’Ishuri Rikuru ritegura abategetsi,
Banyeshuri b’Ishuri rya (African Institute of Public Administration)
Bafatanyabikorwa,
Bakunzi ba Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
1.Kubo turi kumwe, urugamba rurakomeje. Ndashima amaraso mashya twungutse muri Guverinoma. Imyumvire nayo irimo guhinduka. Urugendo rurimo gufata icyerekezo kivuguruye, kijyanye n’ibihe tugezemo.
Muri iyi minsi nabonye umwanya wo gutekereza cyane kuri urugamba mazemo imyaka 10.
Ubu nshobora kwemeza ndashidikanya ko ibintu birimo guhinduka bwangu. Imyumvire y’abagize OPOZISIYO idakurikiye twasigara inyuma , tukananirwa kumasha intego.
2. Dore impinduka ndiho mbona : ni ikibazo cy’igihe.
(1).Igihe cyo kwijijisha no kujijisha abandi kirarangiye.
(2).Igihe cyo kugengwa n’ipfunwe ridafite ishingiro nacyo kirarangiye.
(3).Igihe cy’uko buri wese agomba guhaguruka agaharanira uburenganzira bwe ntawe abanje kubisabira uruhushya KIRATANGIYE.
(4).Igihe cyo gufatanya urugamba n’abafatanyabikorwa ugomba kubaza kwingingiriza, kiri inyuma yacu.
(5).Umwenegihugu wo mu bwoko bw’Abahutu ucyibwira ko we ntacyo ashoboye , ko hari Abatutsi bazitanga bakamena amaraso yabo baharanira kurengera uburenganzira bwe, uwo yaratakaye.
(6).Umwenegihugu wo mu bwoko bw’Abatutsi ucyumva ko azigumira mu ikanzu ya FPR, akangundira utwo bamushukisha batwambuye benetwo, maze impinduka zakorwa n’abandi akazungukiramo nta ruhare yabigizemo, uwo rwose ntabwo azi aho isi yerekera !
Banyarwandakazi , Banyarwanda,
Mwabyemera , mwabihinyura, IGIHE CY’IMPINDUKA ZIKOMEYE twakigezemo. Buri wese agiye kumenya ukuri nyakuri : “Ubumwe si ukwifotoreza hamwe gusa, nta bwiyunge mu kinyoma”.
(7)URUGERERO rushya rurafunguwe :
“Guharanira ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana, mu bukire no mu bukene, mu byishimo no mu gahinda, mu buzima no mu rupfu”; niyo politiki ikeneye gukinwa; niyo ntego Opozisiyo nyakuri igomba guharanira; niyo ntambara abanyapolitiki bakwiye kugaragazamo ubutwari. Ibindi ni igipindi, nk’ibyo FPR yatumenyereje !
Abaharanira “ko Abanyarwanda bagira amahirwe angana”, ubwokobwose baba bavukamo, akarere kose baba bakomokamo nibahurira muri urwo rugerero bazamenyana; bazafatanya, kandi nibo bazatsindira kuyobora kiriya gihugu .
(8)Igihe rwose ngiki cyageze ngo abanyarwanda bakizwe no kuba “ABATARIPFANA”: Niduhaguruke turwanire ko :
*ntawe ukwiye kukwambura ijambo ngo ubimwemere utabumbuye umunwa,
*Ntawe ukwiye kuguhatira kuvuga cyangwa gukora ibyo we ashaka wowe bitagufitiye akamaro ngo ubyemere;
*Ntawe ukwiye kukwambura ibyawe no kukurenganya , ngo wiyumanganye.
*Haguruka wishakemo ubutwari bwo guhangara iterabwoba, ikinyoma ntikigukure umutima ahubwo uhangane nacyo utobora ukavuga ukuri kwawe…. Haranira ko ibyiza by’igihugu bitaguma kwikubirwa n’udutsiko twitwara nk’aho abatugize ari bo benegihugu bonyine.
*Va mu mwobo, gira uhaguruke utange umuganda wawe, ufatanye n’abandi kurwanya AKARENGANE.
Agatsiko ka Nyakwigendera Paul Kagame n’Abavantara be Kageze aharenga…dugahagurukanye ubwenge twagahangamura nko mu kanya ko guhumbya ijisho.
III. NSHINGANO ZIHARIYE ZIHAWE GUVERINOMA YA MARINE
Nyakubahwe Ministre w’intebe mushya,
Muri iyi manda mutangiye uyu munsi hari benshi byagirira akamaro mwitaye by’umwihariko kuri izi ngingo zikurikira:
1.Gukurikiranira hafi ikibazo cya Ministre Fidele Gakire Uzaramba akarenganurwa, akiberaho.
2.Gukora ibishoboka byose ikibazo cy’Abanyarwanda bambuwe uburenganzira bwabo bafungiye muri NIGER mu buryo buteye isoni kikabonerwa igisubizo bitarenze uyu mwaka uje w’2023.
3.Gukora Dipolomasi yihariye n’ibihugu byo mu Karere ndetse n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu buryo budasanzwe kubera impamvu buri wese ashobora kwiyumvisha muri iki gihe.
4.Muzategure Ihuriro Mpuzamahanga ry’urubyiruko rw’impunzi baganire ku ruhare rwabo mu mpinduramitegekere ikenewe.
5.Muzahamagaze Inama mpuzamahanga ku byaha ndengakamere byakozwe kandi bigikomeza gukorwa n’Agatsiko ka Paul Kagame na FPR-Inkotanyi,mu Rwanda no mu bihugu duturanye.
6.Muzategure imyigomeko karundura igamije kumvisha ibi bihugu by’ibihangange bikomeza kwipfuka mu maso bigashyigikira nkana Agatsiko ari nako bireebeera amahano gakora.
7.Birakwiye gukomeza kuganira n’Abanyarwanda bari mu gihugu bahanganye n’Akarengane ka FPR, mubavuganire no mukomeze mubatoze guhagurukira Revolisiyo mpinduramitegekere.
8.Ntimugatezuke gukomeza kwegeranya no kuvugurura Ikipe y’Abaministre bacanye ku maso biteguye gusimbura Leta y’Agatsiko mu maguru mashya hagamijwe gusubiza Abenegihugu amahirwe angana kuri bose.
IV. REKA MFATE UMWANYA WO GUSHIMIRA
Ndashimira:
- Mbere na mbere abiyemeje kwinjira muri iyi Guverinoma ngo batange umuganda wabo ku mugaragaro. Buri wese yitanze uko ashoboye, ndamushima.
2.Nanone ariko, muri bo, harimo bane (4) rubanda yateye imboni, yemeza ko babaye indashyikirwa ku buryo bwihariye tukaba twifuza kubashyikiriza ishimo rishushanya “MERITE” yabo:
(1). Ministre Félicité MWEMAYIRE : Afite uburyo bwe bwihariye yashoboye kuganirizamo imitima y’abanyarwanda, maze muri ya moko yacu ya hutu- tutsi bamwibonamo nk’uwumva byuzuye akababaro k’impande zombi :
Atsindiye Igikombe cyo « Guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda » (Distinction pour Unité et Réconciliation) :
(2). Guverineri Samuel NTEZIRYAYO : Kuko yarengeye abaturage bagendanye amashyamba, akabanambaho mu bihe by’amagen’ubu akaba akomeje ku barwanaho mu buhungiro…
Igikombe cy’ « Ubutwari no kwitangira abaturage be » (Distinction pour Courage Civique)
(3). Ministre Innocent NIRINGIYIMANA: Kuko yabaye Umulideri ufasha bagenzi be kugaragara neza, kuzamuka, kwaka no kubengerana; aho kuzimya amatara y’abandi ngo irye rirusheho kugaragara yihatiye kongerera abandi urumuri.
Atsindiye Igikombe cyo « Umulideri ubyara abandi ».
(4). Ministre Marine UWIMANA: Yabaye mu b’Ikubitiro batangije iyi Guverinoma, ayinambaho kugeza n’uyu munsi. Aracyemera ko ari yo nzira Imana izifashisha mu kurokora rubanda.
Atsindiye « Igikombe cy’Ubudahinyuka » (Distinction pour Loyauté)
3.Abandi nshimira
(1).Abadukunda, badutera inkunga, badusengera, batwifuriza ibyiza…bakabikorere hirya mu gikari nta we ubabona!
(2). Abafatanyabikorwa ba hafi :
*Ambasaderi JMV n’abubatsi b’Iteme
*Abitangira kumurikira rubanda no kuvuganira abaturage (Marie Jeanne Rutayisire, Queen Betty, Honorable Brigitte, Marie Goreti Havyarimana, Tharcisse….
*Abatanze ibiganiro Nshushanyiriza u Rwanda rw’ejotwifuza)…kimwe n’Abanyamateka batumurikiye cyane
*Abarimu n’Abanyeshuri bo muri Institut Africain d’Administration Publique
(Ese mwamenye ko iri shuri risohoye Abaministri bambere bararangiza no kwiga !!)
3.Ndashimira abandi Bafatanyabikorwa duhurira mu RUGERERO : abanyamakuru, abandi banyapolitiki bo muri Opozisiyo, Abaharanira uburenganzira bw,ikiremwamuntu
4.Ku buryo bw’umwihariko cyane, ndashimira abantu bari mu Rwanda,muri systeme y’ Agatsiko, bakora uko bashoboye bagatanga amakuru akunze gukiza bamwe mu baturage. Nibubahwe.
5.Hari n’abagaragaje imbaraga z’ubundi buryo : sinibagiwe abahagurukiye gutukana, gusebanya, kurasa kuri bari muri Opozisiyo…niba muri bo hari ababyifuza, muzatwegere tuganire, yenda hari ikizima twakwiyemeza gufatanya.
V. UBUTUMWA KU GATSIKO KA PAUL KAGAME
Hari ukuntu se mwe mugize Agatsiko mwaba mutabona ko igihe cyanyu cyarangiye ?
Niba mwikunda mukaba mwifuriza n’abana banyu ejohazaza hatekane :
*Nimuve mu binyoma n’amakinamico atakijyanye n’igihe, mubwize Abanyarwanda ukuri
*Nimuhagarike intambara z’urudaca muteza mu baturanyi
*mufungure amerembo y’u Rwanda
*Mwugurure urubuga rwa politiki, tugirane ibiganiro byubaka.
*Impinduka zikomeye zo ngizi zaje, nimutagira icyo mukora ngo zibeho mu mahoro zizaza mu nabi. Namwe mushobora kwishushanyiriza amaherezo ashaririye abategereje mukurikije uburemere bw’ibyago mwateje Abanyarwanda n’Akarere kose.
Harakabaho Repubulika y’u Rwanda
Harakabaho abenegihugu baharanira kandi bishimiye « kugira amahirwe angana”.
Bikorewe i Paris, le 18/12/2022
Thomas Nahimana, Perezida.