![Voskresenie-Hristovo-300x225]()
Ibyo twibonye n’amaso yacu, turi abagabo bo kubihamya !
Ubu twinjiye mu gihe cya Pasika, ni ukuvuga iminsi 50 yose yo kwicengezamo ukuri kw’izuka ry’abapfuye ! « Les morts ne sont pas morts ! »
Uhereye kuri iki cyumweru cy’Izuka rya Nyagasani, amasomo ya Liturujiya yo mu gihe cya Pasika azakomeza kugaruka ku mabonekerwa ya Yezu wiyeretse kenshi Intumwa ze zari zakangaranyijwe bitavugwa n’urupfu rubi umutware wabo yishwe ! Koko rero Intumwa ziboneye n’amaso yazo ishyari n’ubugome ubutegetsi bwakoresheje mu kwica Yezu hagamijwe gusibanganya burundu izina rye n’ibikorwa bye byiza ! Abo bagabo biboneye n’amaso yabo uko Yezu bari batezeho amakiriro yishwe urw’agashinyaguro ku musaraba wari umwihariko w’ibivume ! Ku wa gatanu twe twita mutagatifu , intumwa zahiye ubwoba, ziriheba, zirahunga, zirihishahisha, zikurayo amaso ! Urupfu rwa Yezu rwakubise hasi amizero yose bari baramushyizemo, bamwe ndetse biyemeza kwisubirira ku kazi bakoraga kera…..bakibagirwa burundu ibya Yezu! Urupfu rubi Yezu yapfuye rwahungabanyije Intumwa ze bikomeye. Kuri bo , byose byari birangiye nta kindi bari bagishoboye kwizera nyuma y’ibyo bari biboneye n’amaso yabo !
Twibuke ko Yezu araye aribwicwe, Intumwa z’inkoramutima (Petero, Yakobo na Yohani) zari zikibaza ngo « kuzuka mu bapfuye bivuga iki ? »
Koko rero n’ubwo Yezu yishwe, ntiyaheranywe n’urupfu, ahubwo yazutse mu bapfuye nk’uko byari byaranditswe : ngiyo inkuru nziza iruta izindi ! Kuzuka mu bapfuye ni ugukomeza kubaho nyuma y’urupfu rw’uyu mubiri ! Si ngombwa ko abakiri mu buzima bwa hano ku isi babona n’amaso yabo y’umubiri abariho mu bugingo bwo hakurya y’imva ! Ibyo tutabonesha aya maso ni byinshi kandi nyamara biriho. Iyo umuhanga adahimba mikorosikopi, ntitwari kuzigera tumenya ko mikorobi zibaho kandi ko ziduteza indwara nyinshi ! Ibyo tutabonesha aya maso si uko bitabaho !
Gusa rero dore ahagomba kumvikana neza :
Iyo Yezu wazutse ATIYEREKA Intumwa ze, ngo aganire nazo, asangire nazo, zimukoreho….inkuru ye iba yarahagarariye aho ! Nyamara kubera ko Intumwa zamwiboneye n’amaso yazo apfa, zikongera zikamubona amaze kuzuka, ari muzima, zagize UKWEMERA KUTAJEGAJEGA ko hakurya y’imva hari ubugingo budashira , kandi bwiza kuruta ubwa hano ku isi kuko ari ubuzima bw’umudendezo w’urukundo rw’Imana, aho « buri wese asangira byose na bose ».
Kuva Intumwa zimaze kwibonera Yezu wazutse, zikamubona ari muzima, nta gikangisho na kimwe cyari kigishoboye kubahagarika, bahisemo kuba ABAHAMYA b’ibyo biboneye .
Nta kindi gisobanuro waha ubutwari budasanzwe bwaranze abo bagabo 11 basanzwe (simples paysans), batinyutse ubutegetsi bw’igihangange bw’Abaromani, bakemera gukubitwa ndetse no kwicwa bazira KWAMAMAZA ukuri babonye n’amaso yabo. None dore imyaka irenze ibihumbi bibiri, UBUHAMYA bwabo buracyakora ibitangaza !
Ubutwari bw’Intumwa za Yezu bwakwigisha iki abanyarwanda b’iki gihe ?
![Kizito-done]()
Ibyo Abanyarwanda bakwigira ku Ntumwa za Yezu ni byinshi cyane, reka mvugemo ibi bitanu by’ingenzi :
1. Abanyarwanda benshi biboneye n’amaso yabo ubugome burenze kamere bwakozwe kandi bugikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi : kwica urubozo, gusenya inkambi z’impunzi no kurasagura abana, abakecuru, abasaza, abagore batwite…. Gufungira abantu ubusa, kubambura ibyabo, kubarandurira imyaka kugira ngo bicwe n’inzara, kubasenyera amazu, kwima abanyeshuri buruse, kuvangura imirambo hashingiwe ku bwoko imwe igashyingurwa mu cyubahiro indi igacibwa ….
Isomo Abanyarwanda batari bake bigiye kuri FPR ni uko abategetsi dufite muri iki gihe ari ABAGOME ku buryo budasubirwaho ! Benshi mu bahagamye kuri ubwo bugome biboneye n’amaso yabo bacitse intege cyane bakumva ko nta kintu na kimwe gishobora gukorwa kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kizahuke, abantu bongere kugira ubutegetsi buharanira ineza y’abaturage !
2. Mu kwiruka imisozi bahunga ubutegetsi bwica abaturage babwo , hari Abanyarwanda bashoboye kugera mu bihugu byateye imbere , bibonera n’amaso yabo ibyiza by’ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, ari nabwo bushobora gutuma igihugu gitera imbere mu bukungu no mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Abagize amahirwe yo kwibonera n’amaso yabo ko ubutegetsi butica rubanda bushobora kubaho barimo ibyiciro bibiri : hari abemeza ko ubutegetsi bwiza nk’ubwo bushoboka mu bihugu by’abazungu gusa ariko budashoboka mu gihugu nk’u Rwanda ! Hari n’abarangije kumva neza no kwemera bidasubirwaho ko byose bikorwa n’abantu : kubaka igihugu gitekanye biri mu bushobozi bwa benecyo !
3. Icyo abanyarwanda bakeneye ni ABAHAMYA b’impinduka nziza y’igihugu cyacu : Ni abemera badashidikanya ko kubaka u Rwanda ruzima bigishoboka . Ntibabyemera gusa ahubwo biyemeje no kubyemeza abandi benshi kuko nyine igihugu cyubakwa n’amaboko y’abana bacyo bose.
4. Si ngombwa ko ABAHAMYA baba benshi cyane ! Intumwa 12 zonyine zaremeye, ziyemeza kuba Abahamya, nguko uko ubuhamya bwabo bwakwiriye isi yose, amaherezo natwe buradushyigura turabatizwa.
5. Abanyarwanda bake BEMERA bashobora guhindura igihugu cyacu kikarekeraho kumera nk’icyeguriwe Sekibi aho abategetsi bahora baragana ibibi nk’abamennye uruskyo, bakicwa nk’ibikoko ariko ababasimbuye bakaza barushijeho kugira imitwe ifunze: kuva kuri kudata yo ku Rucunshu kugeza n’uyu munsi abategetsi b’u Rwanda bakaba bakomeje kugira amaherezo nk’ayabavumwe !
Uwo muvumo wakomeje kugarika ingogo, Ishema Party riwufitiye INTSINZI : muzatwegere tuzabavunguriraho !
Umwanzuro
![ingabire161211]()
Abanyarwanda biboneye n’amaso yabo ubugome ndengakamere bwa FPR n’Interahamwe (ariko zo zahaniwe ibyo zakoze !) bagomba guhaguruka bagasa n’abikunkumuye bakareka rwose gukomeza guheranwa n’ubwoba n’igicucu cy’urupfu ! Ahubwo ubwicanyi burenze igipimo biboneye n’amaso yabo bukwiye kubabera intandaro yo kwishakamo imbaraga zo guhangara UBUTEGETSI BWICA, bakaburwanya hagamijwe kubusimbuza ubutegetsi bufite gahunda yo kubaka igihugu gishya kandi kibereye buri mwenegihugu, nta vangura.
Umuhanzi wari ukunzwe n’Abanyarwanda benshi witwa Kizito Mihigo uriho kuborera mu gihome azira akamama yabiririmbye neza ariko yibeshya ku ngingo imwe ikomeye, gusa sinabimurenganyiriza kuko ariko yabyumvaga icyo gihe! Yararirimbye ngo :
« U Rwanda rwarapfuye rurazuka none ntirugipfuye »!
Icyo yibeshyeho ni uko yibwiraga ko RPF-Inkotanyi ariyo yibitseho ibanga ry’ukuzuka k’U Rwanda ! Icyo atamenye ni uko RPF-Inkotanyi ari irindi zina ry' » Urupfu rw U Rwanda n’Abanyarwanda ». Hagati aho Kizito Mihigo yagize amahirwe yo kwibonera n’amaso ye y ‘umubiri n’ay’umutima icyo RPF aricyo by ukuri ! Ngira ngo umunsi yasubiranye ijambo, azahitamo kwiririmbira impuhwe za Nyagasani gusa! Tumusabire.
Pasika nziza ku mfubyi n’abapfakazi babigizwe n’intambara na Jenoside.
Pasika nziza kuri Kizito Mihigo, kuri Madame Victoire Ingabire Umuhoza (iri joro naraye murose turi kumwe mu Rwanda yafunguwe! ) n’izindi mfungwa zose, ari iziri mu Rwanda , mu mahanga, ndetse n’izitagira umubare zifungiye ahatazwi, hatagera izuba. ….mwese twese tubifurije Pasika yo gusubirana ubwigenge bwanyu.
Hakurya y’imva hari Ubugingo. Kandi ntawe uzagera mu ijuru adapfuye! Gusa n’ubwo urupfu ruri muri kamere yacu nta muntu n’umwe Umuremyi yaba yarahaye ubutumwa (mission) bwo kwica abandi bantu, habe na FPR-INKOTANYI !
Turifuza kandi dukomeje kwemeza ko Pasika itaha (2017) tuzayisangirira n’Abanyarwanda mu Rwagasabo.
Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.