Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all 353 articles
Browse latest View live

U Rwanda rwa FPR rugeze kure: Amadini 2 akorera Shitani ngo agiye kwemererwa gukorera mu Rwanda ku mugaragaro!

$
0
0

2016-03-11-09-17-15-1217163807

Amadini abiri akorana na shitani yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda 

Mu Rwanda habarirwa amadini asaga 1500 mu gihe hari n’andi menshi akora ariko atarahabwa ibyangombwa, aho abimenyesha inzego z’ibanze z’aho agiye gukorera muri icyo gihe ataremerwa.

Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 2012, mu gihugu habarurwaga amatorero n’amadini atarenga 180. Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bwo kuyandika yaje kwiyongera ku bwinshi aho kuri ubu ageze kuri 1500, abenshi bibaza niba amenshi mu matorero aganisha abayoboye mu bugingo buhoraho cyangwa mu buyobe.

Amenshi muri aya madini yemewe akorera mu Rwanda agendera ku myemerere y’ijambo ry’Imana, ariko mu buryo butunguranye, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ari nacyo gishinzwe kwandika imiryango itegamiye kuri leta, icyiciro amadini abarizwamo, cyatunguwe no kubona hari asabwa kandikwa agaragaza imyemerere itari isanzwe.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba, yavuze ko hari imiryango ibiri yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda ivuga ko igendera ku mbaraga za shitani.

Yagize ati “Hari imiryango ibiri iigendera ku myemerere nk’iyo yasabye kwandikwa mu buryo bwemewe n’Amategeko igakorera mu Rwanda.”

Abajijwe uko bamenye ko iyo miryango ikorana n’imyuka mibi ndetse n’imbaraga za shitani, yagize ati “Iyo twandika imiryango hari inyandiko tubasaba. Mu mategeko bagenderaho twasanze ko bakorana n’imbaraga za sekibi [force terrestre], barabyiyemerera rwose.”

Yakomeje avuga ko iyi miryango itandukanye n’amadini gakondo kuko  » gakondo bemerera Imana.”

U Rwanda ni igihugu kigendera kuri Politiki yemerera buri wese uburenganzira bwo kwishyira akizana harimo no gusenga. Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko nkuko bigaragara mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Aya madini ashobora kwemererwa

Mu Itegeko Nshinga harimo ibigaragaza ko Abanyarwanda bemerera mu Mana dore ko iyo umuyobozi arahira agira ati “Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”

Iyi ndahiro igaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyemera Imana bigatuma hari abibaza niba imiryango nk’iyi ifite umurongo uhabanye n’iyo myemerere yakwememererwa gukorera mu gihugu.

Barihuta ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini muri RGB, avuga ko izi mpungenge zidakwiye kubaho kuko amategeko y’u Rwanda atanga uburenganzira busesuye.

Ati “Babibuzwa se kubera iki? Buri muntu afite uburenganzira bwo gusenga icyo ashaka, wowe ni wowe ureba ukavuga ngo nsenga iki, ureba niwe uvuga ngo njye nsenga iki ni iki, undi akavuga ngo iki ni shitani bitewe n’imyememerere ye.”

Barihuta akomeza avuga ko iyi miryango ari iy’Abanyarwanda, icyakora itagaragaza uko izajya ikora n’ahandi isanzwe ikorera.

arton77223
Barihuta yemeje ko nta wabuza iyi miryango gukora kuko buri wese afite uburenganzira bwo gusenga mu buryo ashaka.

Source : igihe.com


Rwanda isn’t opposed to international justice, it’s opposed to independent justice!

$
0
0

téléchargement

Rwanda isn’t opposed to international justice, it’s opposed to independent justice.

 

Rwanda claims its withdrawal from an African Court declaration just as that court was about to begin Victoire Ingabire’s hearing was pure coincidence.

During an African Union (AU) summit in early February, it was decided that Foreign Ministers would prepare a roadmap for the continent’s withdrawal from the International Criminal Court (ICC).

The reason for this move, according to a growing group of African leaders, is that the ICC is “anti-African”, “humiliating” and a threat to sovereignty. This argument refers to the fact that most of those indicted or being investigated by the Court are African, though given that the victims of the abuses focussed on by the ICC are also mostly African, from a people’s perspective, the ICC could be seen as distinctly “pro-African”.

Nevertheless, plans were put in place for the AU to abandon the ICC – even though only individual states can withdraw, not the Union as an organisation – and to set up an alternative African court, one that is expected to offer immunity to the continent’s Big Men.

In these decisions, one of the most prominent voices was President Paul Kagame, even though Rwanda is not party to the Rome Statute in the first place. Kagame has criticised the ICC for being “selective” and discriminating against the continent.

However, recent events suggest that the president is not just worried about the international court, but African courts as well. Or rather, it seems that the thing Kagame is really concerned about is not international justice or African justice, but independent justice.

“Without merit”

Victoire Ingabire, one of Rwanda’s few opposition leaders, is currently languishing in jail, serving a 15-year prison term for “conspiracy against the country through terrorism and war” and “genocide denial”. These charges are widely believed to be politically-motivated and the judicial process that convicted Ingabire was deeply politicised and marred by executive interference, including by Kagame himself.

In light of her sentencing then, Ingabire filed an application with the African Court on Human and Peoples’ Rights (ACHPR), seeking several orders and remedies. The case was eventually set for a hearing on 4 March 2016.

As this date approached, Ingabire’s legal team were clearly obstructed. In February, her lawyer was searched and his legal papers read by police. He was refused access to his client to prepare the case, and the prison management drastically reduced her visiting regime. Ingabire’s Dutch co-counsel was also declined a visa, thus preventing her from preparing the case with her client. Rwanda had also previously sent a 24-page response to Ingabire’s application asking the court to declare it “vexatious, frivolous and without merit” and dismiss it.

Finally, on 29 February, just days before the trial was due to start in Arusha, Rwanda decided to opt out of the declaration it made in 2013 that allowed individuals to institute proceedings in application of article 34(6) of the Protocol on the Establishment of an African Court on Human and Peoples’ Rights. At more or less the same time, Benin was joining the seven African countries that signed up to the declaration.

As the case was initiated before Rwanda opted out, it remains to be seen whether the country’s withdrawal will prevent the court from examining Ingabire’s application or not.

On Safari

As the African Court on Human and Peoples’ Rights is as African as the baobab tree, what these events suggest is that Rwanda’s problem is not with any sense of anti-African bias or external interference into the continent’s affairs. Rather, what it fears is independent justice and the possibility that the African court might act impartially, unlike Rwanda’s domestic courts, and expose the political nature of Ingabire’s conviction.

In its justification for withdrawing from the court, the Rwandan government has attempted to suggest the move has nothing to do with Ingabire. It claimed instead that “the decision to withdraw from the declaration was reached after a genocide convict and fugitive secured a right to be heard” in a separate case. Referring to a complaint brought by Stanley Safari, a former senator convicted of killing Tutsis during the 1994 genocide, Rwanda’s Justice Minister stated that the government “informed the Court last year that we would take serious exception if Safari was allowed a platform in the African court”.

However, Rwanda never suggested it would withdraw from the declaration. And even if it had, the timing of Rwanda’s decision to act on its concerns from “last year” and withdraw just as the controversial and potentially significant Ingabire case was due to begin would be one huge coincidence.

The reality is that to believe the official account would of course be naïve, and what this whole saga really reveals is how little confidence the Rwandan government has in the quality of its own justice system. This should make third countries think twice before granting extradition requests on the basis of assurances by the Rwandan government about judicial fairness and independence.

(Two major Rwandan officials were asked to comment on a draft of this paper, but they did not answer repeated requests.)

Filip Reyntjens is a Professor of Law and Politics,

Institute of Development Policy

Eugène Gasana niba atari umwiyahuzi ntazi ibyo arimo akina nabyo!

$
0
0

2016-03-24-09-52-42-1035730534

Eugène Gasana niba atari umwiyahuzi ntazi ibyo arimo akina nabyo!

Nyuma y’aho uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Samantha Power akebuye u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ku bijyanye na Demokarasi no ku bahiriza uburenganzira bwa muntu. Ibyo akaba yarabivugiye mu nama y’umuryango w’abibumbye i New York kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Werurwe 2016, uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Eugène Richard Gasana we yahisemo gusubizanya ubuswa bwinshi muri diplomasi n’agasuzuguro kenshi kavanze n’ubwishongozi.
Aha Samantha Power yahozaga Ambasaderi Gasana wari umaze kwiriza nk’umwana w’igitambambuga
Samantha Power yari yatangaje mu mbwirwa ruhame ye ko : Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigishishikajwe no gufatanya n’u Rwanda, ariko icyuho gikomeje kuba mu rubuga rwa politiki, ubwisanzure buke bw’abaturage n’abanyamakuru mu kuganira ibijyanye na politiki cyangwa gutangaza ibibazo bihari, bifite ingaruka ikomeye ku hazaza heza h’u Rwanda. Samantha Power yavuze kandi ko u Rwanda rushobora kugera ku mahoro arambye n’iterambere binyuze muri guverinoma ishingiye ku mahame ya demokarasi, aho kuba ku muntu umwe.

Ibyavuzwe na Samantha Power bisa nk’ibyarakaje Perezida Kagame agasubiza acishije mu muzindaro we (Eugène Gasana) dore ko abazi Richard Gasana bahamya ko atari gutinyuka kwifatira ku gahanga umuntu ukomeye nka Samantha Power uhagarariye igihugu cy’igihangange nk’Amerika atabitegetswe na Perezida Kagame ubwe.

Mu ijambo rye Ambasaderi Gasana yatangiye asa nk’uwibasira Samantha Power ku giti cye aho yagize ati: Nizeye ko Samatha Power atitiranya izina rye (Power risobanura imbaraga) n’inshingano ze nk’Ambasaderi w’Amerika muri ONU.

Igitangaje kirimo n’agasuzuguro kenshi n’ukuntu Ambasaderi Gasana yashimagije Shebuja Perezida Kagame ko ari intwari yabo yekemeza ko ari we wenyine wamucyuye kuko ngo yavutse ari impunzi ngo kandi ngo Perezida Kagame akaba ari we wahagaritse Genocide WENYINE abandi barebera! Ndetse atinyuka kubaza ati mwari hehe mu 1994?

Aha Ambasaderi Gasana akaba yiyibagiza ko ibihugu byagize uruhare rukomeye kugira ngo ari we ari na shebuja babe bari mu myanya barimo ubu harimo na Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika ihagarariwe na Samantha Power muri ONU. Ikindi Ambasaderi Gasana yiyibagiza ni uko iyo amahanga atabara mu 1994 ari we ari na Shebuja nta n’umwe uba ufite ubushobozi bwo kujya kuvuga ayandogo muri ONU.
Gasana n’abana ba Kagame
Mu gusoza yabaye nk’ureba inkoresho ya se igitsure ubwo yasaga nk’uwihanangiriza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agira ati:

“Hari uburyo mushaka kuza mu rubuga rwacu rwa politiki; nta muntu n’umwe uzigera arwivangamo; N’urw’Abanyarwanda kandi Abanyarwanda bonyine. Niba Abayobozi banyu barabivuze neza ko demokarasi ari ubutegetsi bw’abaturage kandi bushyirwaho n’abaturage, nimureke Abanyarwanda bagire amahitamo yabo.”

Aha Ambasaderi Gasana yiyibagiza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizi neza ko abanyarwanda bahawe amahitamo batahitamo Shebuja.

Abazi neza Ambasaderi Gasana bavuga ko mu bwenge buke bwe yifitiye atazi gutandukanya ibintu bitatu Kagame, FPR, u Rwanda ku buryo akenshi akunze kubyitiranya.

Nabibutsa ko uyu mugabo Gasana amenyerewe cyane muri ONU kuko mu kinamico akina iyo atarimo gutukana no kwishongora aba arimo kurira asabira imidari abishwe na FPR!

Ako kazi ko muri ONU agafatanije no kwita ku bana ba Kagame baba muri Amerika ndetse no kugurira Jeannette Kagame utuntu tumwe na tumwe tuboneka i New York tutaboneka i Kigali dore ko iyo atagira Jeannette Kagame aba abarizwa ahandi ariko hatari i New York muri ONU.

Ben Barugahare

Source : Therwandan

Why US Ambassador Power Ignored The Raving Rwandan Ambassador Gasana?

$
0
0

images-3

UN Security Council Members Were Dismayed by Rwandan Ambassador Gasana’s Demeanor
Comments (0)
On Monday March 21, 2016, the United Nations Security Council held a debate on Conflict and Peace in the Great Lakes Region of Africa. The debate was supposed to propose solutions. Instead, it became a circus, when the turn of the Rwandan Ambassador Eugene Richard Gasana came.

Ambassador Gasana, who is also a close confident to the Rwandan dictator General Paul Kagame started by raving about criticisms against the devastating warmongering policies of the Rwanda government and its recent involvement in instability and bloody violence in the neighboring country of Burundi. Burundian Ambassador Alain Aime Nyamitwe had intervened before and pointed to the role played by the Rwandan government by recruiting,

training, arming, and funding Burundian refugees and sending them to fight in Burundi. These actions were documented by UN Experts. Wagging his finger and rambling widely, Rwanda Ambassador threatened the Burundian Ambassador, leaving the audience visibly shocked by his demeanor.

UN SECURITY COUNCIL TURNED INTO CIRCUS BY RWANDAN AMBASSADOR GASANA

But more drama was ahead. The climax was reached when Rwandan Ambassador Gasana turned to US Ambassador Samantha Power, who he simply called « Miss Power », in a blatant breach of diplomatic protocols.

Rwandan Ambassador Gasana was reacting to earlier comments made by US Ambassador Power, both praising Rwanda for its remarkable progress since the 1994 civil war and criticizing General Paul Kagame for oppressing his people. Ambassador Power said that “the continued absence of political space — the inability of individuals and journalists to discuss political affairs or report on issues of public concern — poses a serious risk to Rwanda’s future stability.”

US Ambassador Samantha Power had broadly touched on the challenge in the Great Lakes Region of Africa where “democratic processes are being deliberately undermined” in Burundi, the Democratic Republic of Congo (DRC), Rwanda and Uganda.

In those countries, according to Ambassador Power, there is an alarming “accelerating trend » of closing media outlets, arresting critics and intimidating civil-society groups, while “leaders make increasingly blatant power grabs to remain in office.” Rwanda’General Kagame and Burundi’s Pierre Nkurunziza have defied or changed the constitutions of their countries to seek third terms. In Uganda, a tyrannic Yoweri Museveni has grabbed power for the last 30 years and has just added more years to his reign and Joseph Kabila of DRC is seeking to follow in the footsteps of his neighbors. All have defied US Government’s repeated calls for democratic transition (see here).

Offering an advice, Ambassador Power remarked that “Rwanda can achieve lasting peace and prosperity through a government centered on the principle of democratic accountability, not centered on any one single individual.”

The reaction by Rwandan Ambassador, who also, while based in New York, is Rwandan Minister of State for Cooperation was full of verbal violence, finger wagging, disdain, and utter arrogance. Most audience appeared beyond shock as Ambassador Gasana’s rambling heaped insults and sarcasms on US Ambassador Samantha Power. He started by wagging a finger to the microphone and ordering Ambassador Samantha Power to watch him or his web cast. He then uttered that Ambassador Power should not “confuse her name with her assignment,” before adding “Ms Power doesn’t have power over Rwanda.”

He went on praising the Rwandan dictator General Paul, calling him “this very precious man” and “our hero.” He then turned to other UN Security Council members and, wagging a finger towards them, repeated what he had told Burundian Ambassador Nyamitwe: “Don’t ever dare, ever, to treat him that way.”

It was clear that after a long rambling and ranting wildly by the Rwandan Ambassador and Minister Gasana, the Angolan Ambassador who led the UN Security Council was happy to finally move to the next speaker.

WHY RWANDAN AMBASSADOR GASANA DARED TO DERIDE US AMBASSADOR POWER?

Following the UN Security Council debate, a question remains: why did Rwandan Ambassador Gasana ranted against US Ambassador Samantha Power? The US are the most powerful country in the World and the US Government has long backed General Paul Kagame. US Ambassador Samantha Power has long been an advocate for Rwanda within the US Government. President Clinton, a personal advisor to General Paul Kagame, along with Former British Prime Minister Tony Blair, has been instrumental in helping the Rwandan Patriotic Front (RPF), the Rwandan ruling junta to which Ambassador Gasana belongs, to seize power. So why attacking her with such zeal, disdain and arrogance? Is it because the United States, as some US Presidential candidates like Donald Trump have been saying, has lost its power and prominence and become like an old lion challenged by a mouse?

The answer may be not clear, but it appears related to timing. The US are going through presidential elections. Whoever wins, Ambassador Power, who supported President Barack Obama against Hillary Clinton in 2008 elections, may no longer play a prominent role in the US Government. President Obama’s administration, through Ambassador Power, has been at the forefront of opposing third terms by dictators in the Great Lakes Region of Africa. By attacking her, Rwandan Government may be seeking to preempt any continuation of the US policy post 2016 US presidential elections.

Meanwhile, Ambassador Power has followed the biblical proverb: « Honoring a fool is as foolish as tying a stone to a slingshot. ». She chose to ignore the raving Rwandan Ambassador Eugene Richard Gasana, which is the right thing to do, while devising an appropriate action.

Source : AfroAmerica Network

DUSANGIRIJAMBO.Ibanga rya Pasika : Abanyarwanda bashobora kwakira Ububabare n’Urupfu nk’Inkuru Nziza?

$
0
0

Voskresenie-Hristovo-300x225
Ibyo twibonye n’amaso yacu, turi abagabo bo kubihamya !

Ubu twinjiye mu gihe cya Pasika, ni ukuvuga iminsi 50 yose yo kwicengezamo ukuri kw’izuka ry’abapfuye ! « Les morts ne sont pas morts ! »

Uhereye kuri iki cyumweru cy’Izuka rya Nyagasani, amasomo ya Liturujiya yo mu gihe cya Pasika azakomeza kugaruka ku mabonekerwa ya Yezu wiyeretse kenshi Intumwa ze zari zakangaranyijwe bitavugwa n’urupfu rubi umutware wabo yishwe ! Koko rero Intumwa ziboneye n’amaso yazo ishyari n’ubugome ubutegetsi bwakoresheje mu kwica Yezu hagamijwe gusibanganya burundu izina rye n’ibikorwa bye byiza ! Abo bagabo biboneye n’amaso yabo uko Yezu bari batezeho amakiriro yishwe urw’agashinyaguro ku musaraba wari umwihariko w’ibivume ! Ku wa gatanu twe twita mutagatifu , intumwa zahiye ubwoba, ziriheba, zirahunga, zirihishahisha, zikurayo amaso ! Urupfu rwa Yezu rwakubise hasi amizero yose bari baramushyizemo, bamwe ndetse biyemeza kwisubirira ku kazi bakoraga kera…..bakibagirwa burundu ibya Yezu! Urupfu rubi Yezu yapfuye rwahungabanyije Intumwa ze bikomeye. Kuri bo , byose byari birangiye nta kindi bari bagishoboye kwizera nyuma y’ibyo bari biboneye n’amaso yabo !

Twibuke ko Yezu araye aribwicwe, Intumwa z’inkoramutima (Petero, Yakobo na Yohani) zari zikibaza ngo « kuzuka mu bapfuye bivuga iki ? »

Koko rero n’ubwo Yezu yishwe, ntiyaheranywe n’urupfu, ahubwo yazutse mu bapfuye nk’uko byari byaranditswe : ngiyo inkuru nziza iruta izindi ! Kuzuka mu bapfuye ni ugukomeza kubaho nyuma y’urupfu rw’uyu mubiri ! Si ngombwa ko abakiri mu buzima bwa hano ku isi babona n’amaso yabo y’umubiri abariho mu bugingo bwo hakurya y’imva ! Ibyo tutabonesha aya maso ni byinshi kandi nyamara biriho. Iyo umuhanga adahimba mikorosikopi, ntitwari kuzigera tumenya ko mikorobi zibaho kandi ko ziduteza indwara nyinshi ! Ibyo tutabonesha aya maso si uko bitabaho !

Gusa rero dore ahagomba kumvikana neza :

Iyo Yezu wazutse ATIYEREKA Intumwa ze, ngo aganire nazo, asangire nazo, zimukoreho….inkuru ye iba yarahagarariye aho ! Nyamara kubera ko Intumwa zamwiboneye n’amaso yazo apfa, zikongera zikamubona amaze kuzuka, ari muzima, zagize UKWEMERA KUTAJEGAJEGA ko hakurya y’imva hari ubugingo budashira , kandi bwiza kuruta ubwa hano ku isi kuko ari ubuzima bw’umudendezo w’urukundo rw’Imana, aho « buri wese asangira byose na bose ».

Kuva Intumwa zimaze kwibonera Yezu wazutse, zikamubona ari muzima, nta gikangisho na kimwe cyari kigishoboye kubahagarika, bahisemo kuba ABAHAMYA b’ibyo biboneye .

Nta kindi gisobanuro waha ubutwari budasanzwe bwaranze abo bagabo 11 basanzwe (simples paysans), batinyutse ubutegetsi bw’igihangange bw’Abaromani, bakemera gukubitwa ndetse no kwicwa bazira KWAMAMAZA ukuri babonye n’amaso yabo. None dore imyaka irenze ibihumbi bibiri, UBUHAMYA bwabo buracyakora ibitangaza !

Ubutwari bw’Intumwa za Yezu bwakwigisha iki abanyarwanda b’iki gihe ?

Kizito-done

Ibyo Abanyarwanda bakwigira ku Ntumwa za Yezu ni byinshi cyane, reka mvugemo ibi bitanu by’ingenzi :

1. Abanyarwanda benshi biboneye n’amaso yabo ubugome burenze kamere bwakozwe kandi bugikorwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi : kwica urubozo, gusenya inkambi z’impunzi no kurasagura abana, abakecuru, abasaza, abagore batwite…. Gufungira abantu ubusa, kubambura ibyabo, kubarandurira imyaka kugira ngo bicwe n’inzara, kubasenyera amazu, kwima abanyeshuri buruse, kuvangura imirambo hashingiwe ku bwoko imwe igashyingurwa mu cyubahiro indi igacibwa ….

Isomo Abanyarwanda batari bake bigiye kuri FPR ni uko abategetsi dufite muri iki gihe ari ABAGOME ku buryo budasubirwaho ! Benshi mu bahagamye kuri ubwo bugome biboneye n’amaso yabo bacitse intege cyane bakumva ko nta kintu na kimwe gishobora gukorwa kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kizahuke, abantu bongere kugira ubutegetsi buharanira ineza y’abaturage !

2. Mu kwiruka imisozi bahunga ubutegetsi bwica abaturage babwo , hari Abanyarwanda bashoboye kugera mu bihugu byateye imbere , bibonera n’amaso yabo ibyiza by’ubutegetsi bushingiye ku mahame ya demokarasi, ari nabwo bushobora gutuma igihugu gitera imbere mu bukungu no mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Abagize amahirwe yo kwibonera n’amaso yabo ko ubutegetsi butica rubanda bushobora kubaho barimo ibyiciro bibiri : hari abemeza ko ubutegetsi bwiza nk’ubwo bushoboka mu bihugu by’abazungu gusa ariko budashoboka mu gihugu nk’u Rwanda ! Hari n’abarangije kumva neza no kwemera bidasubirwaho ko byose bikorwa n’abantu : kubaka igihugu gitekanye biri mu bushobozi bwa benecyo !

3. Icyo abanyarwanda bakeneye ni ABAHAMYA b’impinduka nziza y’igihugu cyacu : Ni abemera badashidikanya ko kubaka u Rwanda ruzima bigishoboka . Ntibabyemera gusa ahubwo biyemeje no kubyemeza abandi benshi kuko nyine igihugu cyubakwa n’amaboko y’abana bacyo bose.

4. Si ngombwa ko ABAHAMYA baba benshi cyane ! Intumwa 12 zonyine zaremeye, ziyemeza kuba Abahamya, nguko uko ubuhamya bwabo bwakwiriye isi yose, amaherezo natwe buradushyigura turabatizwa.

5. Abanyarwanda bake BEMERA bashobora guhindura igihugu cyacu kikarekeraho kumera nk’icyeguriwe Sekibi aho abategetsi bahora baragana ibibi nk’abamennye uruskyo, bakicwa nk’ibikoko ariko ababasimbuye bakaza barushijeho kugira imitwe ifunze: kuva kuri kudata yo ku Rucunshu kugeza n’uyu munsi abategetsi b’u Rwanda bakaba bakomeje kugira amaherezo nk’ayabavumwe !

Uwo muvumo wakomeje kugarika ingogo, Ishema Party riwufitiye INTSINZI : muzatwegere tuzabavunguriraho !

Umwanzuro

ingabire161211

Abanyarwanda biboneye n’amaso yabo ubugome ndengakamere bwa FPR n’Interahamwe (ariko zo zahaniwe ibyo zakoze !) bagomba guhaguruka bagasa n’abikunkumuye bakareka rwose gukomeza guheranwa n’ubwoba n’igicucu cy’urupfu ! Ahubwo ubwicanyi burenze igipimo biboneye n’amaso yabo bukwiye kubabera intandaro yo kwishakamo imbaraga zo guhangara UBUTEGETSI BWICA, bakaburwanya hagamijwe kubusimbuza ubutegetsi bufite gahunda yo kubaka igihugu gishya kandi kibereye buri mwenegihugu, nta vangura.

Umuhanzi wari ukunzwe n’Abanyarwanda benshi witwa Kizito Mihigo uriho kuborera mu gihome azira akamama yabiririmbye neza ariko yibeshya ku ngingo imwe ikomeye, gusa sinabimurenganyiriza kuko ariko yabyumvaga icyo gihe! Yararirimbye ngo :

« U Rwanda rwarapfuye rurazuka none ntirugipfuye »!

Icyo yibeshyeho ni uko yibwiraga ko RPF-Inkotanyi ariyo yibitseho ibanga ry’ukuzuka k’U Rwanda ! Icyo atamenye ni uko RPF-Inkotanyi ari irindi zina ry' » Urupfu rw U Rwanda n’Abanyarwanda ». Hagati aho Kizito Mihigo yagize amahirwe yo kwibonera n’amaso ye y ‘umubiri n’ay’umutima icyo RPF aricyo by ukuri ! Ngira ngo umunsi yasubiranye ijambo, azahitamo kwiririmbira impuhwe za Nyagasani gusa! Tumusabire.

Pasika nziza ku mfubyi n’abapfakazi babigizwe n’intambara na Jenoside.
Pasika nziza kuri Kizito Mihigo, kuri Madame Victoire Ingabire Umuhoza (iri joro naraye murose turi kumwe mu Rwanda yafunguwe! ) n’izindi mfungwa zose, ari iziri mu Rwanda , mu mahanga, ndetse n’izitagira umubare zifungiye ahatazwi, hatagera izuba. ….mwese twese tubifurije Pasika yo gusubirana ubwigenge bwanyu.

Hakurya y’imva hari Ubugingo. Kandi ntawe uzagera mu ijuru adapfuye! Gusa n’ubwo urupfu ruri muri kamere yacu nta muntu n’umwe Umuremyi yaba yarahaye ubutumwa (mission) bwo kwica abandi bantu,  habe na FPR-INKOTANYI !

 

Turifuza kandi dukomeje kwemeza ko Pasika itaha (2017) tuzayisangirira n’Abanyarwanda mu Rwagasabo.

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.

Itegeko Nshinga cyangwa Igihango?

$
0
0
FB_IMG_1459194332698
Guhatira rubanda kujya gusenga ikigirwamana badakunda byitwa kugaraguza abaturage agati!
Hari abemeza ko igihugu kibona abayobozi bagikwiye. Iyo mu gihugu nta bantu bakunda ukuri bigaragaza, gishobora kubakira politiki ku kinyoma bigakunda. Iyo nta bantu bashyira mu gaciro bareba kure kandi b’inyangamugayo amahano ashoboka yose ashobora kukigwira.
Birababaje kubona ubutegetsi bwishimira kugira abaturage b’injiji. Burundamo ingengabitekerezo y’ikinyoma n’ubuswa. Ubundi ukabarinda kumenya ibiba ku isi. Bakarota ko bari muri paradizo , ko igihugu cyabo ari icya mbere muri byose. Ko amahanga yose aza kwigira ku Rwanda. Singapuru ya Afrika
Amashuri akiyongera,abaminuje bakaba akangari, ubuswa n’ubujiji bikarushaho kwimonogoza. Ubundi tukinjiria 2020 mu nzozi. Abitwa ko ari injijuke, inararibonye bakabeshya kurusha uko bahumeka muri raporo z’urudaca zerekana ko ubukungu bwateye imbere. Rubanda Afrika yayimajije amaguru bose barabaye ba “Musuhuke”.
  Nkunzuwimye
Hari abibwira ko iyi mvugo itakijyanye n’igihe kuko twasezereye ingoma ya cyami n’ingoyi mbi ya gihake. Nyamara iyo witegereje mu mitwe y’abanyarwanda benshi ubuhake buracyarimo. Kubaho ni ukuyoboka. Kirazira kuvuguruza umutware. Irivuzumwami. Uvuze ibinyuranye n’iby’umutware bamufata nk’umwiyahuzi. Ni mu gihe kandi muri iyi myaka makumyabiri ishize uwashatse wese kuvuga ibinyuranye n’ibyo Inkotanyi zibona ntibamenya ikimukubise cyangwa ikimuriye. Ingero ntizibuze. Guhera mu mudugudu kugera mu Rugwiro abo ingoma imaze kumira ni benshi. Mu Rwanda kirazira gutekerereza hari abashinzwe gutekereza abandi bakabishyira mu bikorwa cyangwa bakimuka. Ushobora gukora icyo ushaka ariko kirazira gutekereza no gushyira mu gaciro batabikubwiye.
 
Urwishe ya nka ruracyayirimo
Mu mateka y’u Rwanda twagize abami b’abasazi n’abasinzi. Iyo umwami yasaraga cyaraziraga kumuvuguruza ngo kuko ari umwami. Akikorera iby’abasazi akarimbagura abantu uko yishakiye kubera ubusazi bwe cyangwa ubusinzi . Ni amahano kwerekana ko umwami yasinze cyangwa yasaze. Igihugu kikayoborwa  n’umusinzi cyangwa umusazi izuba riva.
Ingero ni nyinshi, Mazimpaka yageze n’aho yica umwana we bwite, Musigwa ngo yaganirije abagore be. Cyilima Rujugira, undi muhungu we,  na we iyo adahunga yari agiye kumurahira iyo twinikaga. Uko yapfuye asimbukiye urutare ngo ni ikiyaga, bagatinya kumubuza ngo kuko yari umwami bitwereka amahano ashobora kugwira abemera “irivuze umwami”. Ntibikadutangaze iyo umuntu arimbura imbaga yarangiza akabyigamba, akababazwa n’uko umujinya utashize agakomerwa amashyi.
Rwabugiri utari umusazi ariko bivugwako yari umusinzi byabuze urugero,yirirwaga akindagura abantu kugera no ku bikomangoma. Nyamara byari bizwi ko inzoga ari imfura ikanyobwa n’indi. Ntumbaze niba ubwo Rwabugiri yari imfura. Kuba utari imfura ukaba umwami ni “icyondo mu ishashi”.
 Abazi imibare bahamyako Rwabugiri yaba yarishe umubare munini w’abanyarwanda ugereranije n’uko abari batuye u Rwanda icyo gihe bari hasi ya miliyoni imwe . Iyo wongeyeho abaguye ku Rucunshu, abishwe na Kabare , Ruhinankiko na mushiki wabo  nyuma yaho,  usanga kumena amaraso mu Rwanda ari akarandabazimu. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Iyo umuyobozi yidoga kwica no kurimbagura abantu agahabwa amashyi  n’abanyamadini , impuguke,abahanga n’ abanyabwenge benshi bo mu gihugu ubona ko  isuku igira isoko.
Hari ubwo umuntu yakwibwira ko ibyo ari ibya kera abantu batarajijuka.  Reka da abanyarwanda muri rusange bifitemo ubuhake. Uhereye ku bize. Nta burenganzira bubaho kirazira kuvuguruza umuyobozi. Ibi  bigira ingaruka nyinshi mu buzima bw’igihugu. Umuyobozi ntayobora kubera guharanira inyungu za rubanda ahubwo aharanira inyungu z’uwamugabiye. Nta matora abaho habaho kugabana. Ni nayo mpamvu twirirwa twumva inyerezwa ry’umutungo ku nzego zose. Aho bakurikiza amategeko n’uburenganzira bw’abantu unyereje umutungo wa rubanda arawuryozwa. Aho imyumvire y’ubuhake yacengeye mu mitwe y’abantu ibyo ntacyo bitwaye icya ngombwa ni ukurengera inyungu z’uwamugabiye. Iyo bimunaniye baramunyaga yareba nabi akanatangwa. Kuko aba ahemukiye (agomeye), uwamugabiye.
Itegeko Nshinga cyangwa igihango
Gufata u Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko ni ukubaza amenyo y’inkoko ureba umunwa wayo. N’ubwo ibi Inkotanyi ari byo zaje ziririmba yari amareshyamugeni. Iyi turufu yarariye kuko abanya politiki batagira ingano bayirukankiye, ubu bakaba batubwira ngo barashutswe. Nyamara imbaga y’abanyarwanda abahutu n’abatutsi bazize ubwo buswa n’inda mbi  by’abashutswe.
Mu Rwanda ntihaba amategeko haba igihango. Kandi igihango kiba hagati y’abagabiranye kirenze kure amategeko tuzi. Ari nayo mpamvu iyo winjiye mu buyobozi bw’Inkotanyi hari indahiro ugira y’igihango. Abazi iyo ndahiro y’inkotanyi bazatubwira. Gusa kubigaragara inkurikizi z’iyo ndahiro zo ziraboneka: n’inzigo n’ibitambo. Mu gihugu kigendera ku ngengabitekerezo y’ubuhake nta muyobozi ukosa cyangwa ngo yibeshye keretse iyo bibonywe n’uwamugabiye.
Abazanye Republika bari he?
Umwanzuro
Nkatwe urubyiruko rwibona  muri  mouvance ya « Nouvelle Generation »  dukwiye gukora ibishoboka byose tukipakurura imyumvira ya gihake no guhakirizwa yokamye ababyeyi n’abasokuruza bacu .  Tugomba rwose gushyira imbere indangagaciro yitwa  » Freedom » akaba ariyo duharanira ndetse tukitegura no kuba twayimenera amaraso yacu. Ukwishyira ukizana kuri buri mwenegihu ni zo ngufu zadufasha kubaka Ejohazaza hanogeye buri wese muri twe . Ninde wakwifuza kuzaraga abo abayaye ikiziriko cy’ingoyi nk’iyi ya FPR-Inkotanyi ???
SHIMWA Aurore

ARIZONA Le 3/4/2016 : ABANYEKONGO, ABARUNDI N’ABANYARWANDA TUZICARANA, TUGANIRE KU NZIRA Y’AMAHORO.

$
0
0

635687751520150195-100073190_cactus tucson

AMAHORO NTIYIZANA ARAHARANIRWA.

 

Twakiriye neza  ubutumire bw’Abanyarwanda , Abarundi n’Abanyekongo batuye ARIZONA(Amerika) none twiyemeje guhaguruka tukabasanga .  Mu kiganiro tuzagirana,  tuzasesengura kandi tujye impaka ku  » NZIRA Y’AMAHORO  » ikwiye  kugarura umutekano n’ ubusabane mu batuye  Akarere k’ Ibiyaga bigari kamaze kuzahazwa n’intambara z’urudaca n’ubwicanyi buhoraho.

Ikibazo cy’ingenzi  tuzashakira igisubizo ni iki : « Aho gukomeza kwituramira, twafatanya IKI, DUTE, kugira ngo tugire uruhare rugaragara mu kwihutisha impinduka nziza mu Karere kacu ? « 

 

*Tuzahura kuri iki Cyumweru taliki ya 3/4/2016.

 

*Muri Hotel yitwa DOUBLE TREE BY HILTON

445 S.ALVERNOON WAY,

TUCSON, AZ 85711

 

*Isaha yo gutangira ikiganiro ni  saa munani z’amanywa (2:00 pm)

 

Muzaze muri benshi twungurane ibitekerezo byubaka.

 

Padiri Thomas Nahimana.

284593_ovkYYe8W

Ushaka  amakuru arambuye yahamagara   iyi no : 520 243 3040.

 

 

Arizona: Twiyemeje gusezerera umuco mubi wo kwituramira ibintu bicika!

$
0
0

20160404_035754

Ikipe izakomeza guhuza abandi.

Nk’uko twari twatumiye Padiri Thomas Nahimana ngo aze kutuganirira ibyerekeye Inzira y ‘amahoro,  koko yaraje kuri iki cyumeru taliki ya 3/4/2016 kandi ikiganiro cyagenze neza. Cyitabiriwe n’Abanyarwanda,  Abarundi n’Abanyekongo benshi. Ngerageje kuvuga muri make ibyo twaganiriye,  nabishyira mu bice bitatu:

I. Twasuzumye uko abantu bakunze kwitwara imbere y’akarengane bagiriwe cyangwa kagiriwe abo.

1.Aha twabonye ko abantu benshi cyane bakunze guhitamo KWITURAMIRA babitewe ahanini n’uko bibona nk’abanyantegenke bityo ubwoba bukabaganza. KWITURAMIRA ni ukutagira icyo ukora,  ni ukutifatanya n’abashaka kugira icyo bakora ngo barwanye akarengane kariho.  Nanone ariko twabonye ko uyu muco ariwo mubi cyane kuko utiza umurindi Abanyagitugu n’abafite ingeso yo kurenganya rubanda.  Abaturamyi nibo bavamo abagambanyi, nibo bahindurwa ibikoresho n’abanyagitugu kugirango rubanda ikomeze ihamishwe ku ngoyi.

2. Twasanze ko hariho n’abantu b’intwari bahitamo KWIHAGARARAHO,  babibonera ubushobozi bagafata intwaro bakarasana n’umunyagitugu . Twabonye ko gufata intwaro ugahangana n’umunyagitugu bisumbije agaciro ukwituramira.  Urwana aba ateye intambwe yo kwanga akarengane n’agasuzuguro bityo akiyemeza guharanira impinduka nziza.  Gusa rero twibajije niba kwirenganura uhutaza abandi bitanga igisubizo gikuraho akarengane. Twasubije amaso inyuma tureba ibyabaye mu bihugu byinshi dusanga abafashe intwaro ngo bakureho ingoma z’igitugu zikandamiza rubanda baragiye bashyiraho ubutegetsi burusha ubugome ubwo bakuyeho.  Twasobanukiwe n’ukuntu kwirenganura ukoresheje Violence, aho gukemura ikibazo cy’akarengane n’urugomo biracyongera ndetse bikabyara Uruhererekana rw’umwiryane udashira (Spirale de violence). Muri make nta gisubizo kirambye wakura mu kwirenganura uhutaza abandi.

3. Twasanze hari indi nzira ishoboka . Iyo nzira ni iy’uko abatemera akarengane BAKWISUGANYA,  bagatangira ibikorwa byo kwanga kujya mu mujishi  (désobéissance civile), bakanga kuyoboka gahunda mbisha z’ubutegetsi cyangwa urwego rubarenganya( Non coopération ) kandi bagategura uko bashyiraho inzego nshya z’ubuyobozi butarenganya rubanda (Alternative ). Gusa kugira ngo iyi nzira itungane igomba kubakirwa ku bushake bwo kutagirira abandi ibikorwa by’urugomo ahubwo igashyira imbere ukuvugisha ukuri,  ugukunda igihugu  n’ukutarenganya abandi. Iyi nzira iyo yitabiriwe na rubanda bwangu,  ikagira umuriri mwinshi niyo yitwa REVOLISIYO ya rubanda.

Icyiza cy’iyi nzira ni uko idasaba amafaranga y’ikirenga cyangwa ibikoresho by’akataraboneka nka byabindi bikenerwa mu ntambara y’amasasu.  Iyo nzira isaba UBUSHAKE N’UKWIYEMEZA kw’abaturage barambiwe gutegekeshwa igitugu n’akarengane. Iyi  nzira kandi itanga igisubizo kirambye kuko isubiza ubutegetsi mu maboko ya rubanda maze abaturage bagasubirana uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora batagombye gushyirwaho agahato.  Iyi nzira yatanga ibisubizo BYIHUSE mu Karere k ibiyaga bigari.

II. Twize gusuzuma no kugendera kure « Politiki yo kuraariira amahuri »

Iyi mvugo shusho yadufashije kumva ibanga rikomeye ryerekeye Opozisiyo ikorwa mu Karere k’Ibiyaga bigari. Mu buzima busanzwe, iyo inkoko yigomwe ibyumweru bitatu byose, idatarabuka, itarya, itanga,  …ibundikiriye amagi yayo, iba yifuza ko ayo magi yaturagwa neza, akavamo imishwi bityo hakabaho kororoka. Iyo inkoko  igize ibyago « ikararira amahuri » atazavamo inkoko iba iruhira ubusa. Ingorane nk’izo zibaho no mu rwego rwa politiki.

Twasanze impamvu zikwega  « Politiki yo kuraariira amahuri’  zakumvikana mu bice bibiri:

1.Hari Abalideri b’imitwe ya politiki n’amashyirahamwe ya politiki bakomeza gushuka rubanda ngo BABIBABEREYEMO, bakabagaburira IGIHUHA gusa,  kandi nabo ubwabo bazi neza ko nta kintu gifatika bakora kugira ngo impinduka zifuzwa zigerweho. Ibi nabyo byagereranywa no  » kurarira amahuri ».

2. Hari abaturage biyemeje guheranwa n’ubwoba, bahitamo kwisubirira mu bucakara,  ku buryo bumva ibyerekeye kwibohoza bitabareba. Bene abo ntacyo bafasha abiyemeje kwitangira impinduka, ahubwo ugasanga banabaca intege.  Bene aba nibo usanga mu mujishi w’ingoma y’igitugu, bakayitera inkunga,  bakayongerera ingufu . Kwitangira kubohoza abadashaka kwibohoza biragoye cyane,  bishobora gusa rwose no « kurarira amahuri ».

III. UMUGAMBI

Abitabiriye iki kiganiro bakomeje kungurana ibitekerezo no gusobanukirwa neza ibibazo bikomeye bigaragara mu Rwanda , mu  Burundi no muri  Kongo muri iki gihe. Twatinze cyane ku ruhare twagira mu kubibonera umuti ukwiye.  Twasanze ubufatanye ari ngombwa kuko nta mahoro arambye ashobora kuboneka muri kimwe muri biriya bihugu mu gihe ahandi byaba bicika. By’umwihariko twasanze ibibazo bivugwa i Burundi bikwiye kumenyekana uko biri nta makabyankuru na propagande z’ibinyoma,  hakamenyekana intambwe nziza ya demokarasi no kubana mu mahoro yari imaze kugerwaho,  hagasuzumwa uruhare rukomeye mu kwenyegeza umuriro rukomoka mu baturanyi….hakabaho gushaka umuti binyuze mu nzira yo  KWICARANA no KUGANIRA, ibikorwa byose by urugomo n’iterabwoba bigahagarara burundu.

Umugambi twafashe ni uko twiyemeje gusezerera umuco mubi wo kwituramira no gushyidika politiki yo « kuraariira amahuri », ahubwo tukaba tugiye kurushaho KWISUGANYA  (Organisation) no kugira icyo twakora. Niyo mpamvu dushyizeho Ikipe izakomeza kuduhuza no kwegera abatabonye umwanya wo kuza mu kiganiro kandi byabyifuzaga.

Turashimira cyane Padiri Thomas NAHIMANA wigomwe byinshi akaza kuufasha kwicarana tukaganira,  dore ko ari ubwambere bibaye hano mu mujyi wacu wa TUCSON  (Arizona/USA), ko twicarana turi ABANYEKONGO,  ABARUNDI N’ABANYARWANDA.  We n’abo bafatanyije turabifuriza amahirwe menshi mu migambi myiza bafite mu Ishyaka ISHEMA  no muri  Coalition ya « Nouvelle Génération  » harimo kwitabira amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka w’2017 mu Rwanda.

Banyarwanda, Barundi,  BanyeKongo,  tuzakomeza kwituramira kugera ryari ? Nidukanguke,  buri wese agire icyo akora kizima(ni yo kaba agakorwa gato) ngo amahoro arambye asesekare mu bihugu byacu.  Nta wundi uzabidukorera.

John GAHONGAYIRE , Tucson.

Email : gahongayirej@yahoo.fr

Phone:  (001)520-243-3040


Kwibuka 22: TWIBUKE ABACU BOSE TWANGA GUHEZWA MU KIZIRIKO CY’AGAHINDA, UBWOBA N’ UBURAKARI.

$
0
0

IMG-20160413-WA0001

 

KU NCURO YA 22, Leta ya FPR-Inkotanyi irahamagarira Abanyarwanda bose kwitabira  ibikorwa binyuranye byo kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwahekuye Abanyarwanda. Kwibuka ni byiza, iyo bikozwe neza bishobora kuruhura imitima . Icyokora iyo bikozwe nabi bisenyagura imitima,  bigacamo abaturage ibice, bikoreka igihugu.

I. KUNAMA NO KWIBUKA BIRI UKUBIRI

Hari ukunama no kwibuka abawe:  ku giti cyawe cyangwa mu rwego rw’umuryango nyakwigendera yavukagamo.  Hakaba kunama no kwibuka mu rwego rw’igihugu hashingiwe ku murongo wa  politiki igenwa n’ubutegetsi bw’igihugu.  Si byiza kwitiranya nkana izi nzego zombi.

Ubusanzwe, iyo umuntu atakaje uwo bafitanye isano rikomeye kandi yakundaga , ibyo byago bimutera  kwiyumvamo icyiyumviro gikomeye cy’ AGAHINDA kamwinjiza mu cyunamo. Icyunamo ni igihe gikomeye cyo gusenyagurika mu mutima ndetse no mu mubiri kubera gutakaza umuntu  (cyangwa ikintu cy’agaciro gakomeye)  wakundaga. Indi ntambwe y’ icyunamo ni ukwakira ibyabaye, ugatangira ibikorwa byo kwiyubaka kugira ngo ubuzima bukomeze.

KWIBUKA bishobora guhora bikorwa ariko ICYUNAMO cyo nticyagenewe guhoraho iteka.  Icyunamo gikozwe neza kigomba kudatinda kugeza ukirimo ku ntambwe yo kurekura uwagiye n’ ibyahise noneho agatangira kwitabira ibikorwa byo kwiyubaka kugira ngo ukiriho akomeze abeho.  Iyi ntambwe igerwago ari uko Icyunamo cyacunzwe neza hakabaho ibikorwa byo kwegera uwagize ibyago ntahere mu bwigunge,  ahubwo akabona abamuyagira,  bakamufata mu mugongo, bakamufasha gusenga, bakamugoboka bamuha utwo akeneye ( ibiribwa, imyambaro, gusana inzu….) , kuruhuka , kuganira bibukiranya ibyiza byaranze nyakwigendera.  Iyo ugize ibyago bikwinjiza mu cyunamo ukabura abagufasha kunama uko bikwiye AGAHINDA gashobora kugushegesha ndetse hakaba n’ubwo kaguhitana ! Mu by’ukuri hari benshi binjira mu cyunamo bakagiheramo , bakakigwamo.

Mu muco nyarwarwanda byari bimenyerewe ko icyunamo kitarenza iminsi munani, hanyuma imirimo y’ubuzima busanzwe ikongera igatangira(guhinga,  gucuruza, iminsi mikuru nko gucyuza amakwe. ..).

Nanone ariko gutakaza umuntu umwe ujyanywe n’Urupfu rusanzwe bifite aho bitandukaniye no gutakaza abantu benshi icyarimwe, bakomoka mu miryango inyuranye , kandi bishwe n’abandi bantu, ndetse bigaragara ko n’ubutegetsi bubifitemo uruhare kandi aribwo busanganywe inshingano yo kubarengera. Ibyatubayeho mu  Rwanda mu 1994 biherekeza intambara yatangiye  taliki ya 1/10/1990 , byasabaga koko ko hashyirwaho gahunda yo KWIBUKA MURI RUSANGE kuko twatakaje abantu benshi cyane.  Gusa byumvikane ko aho ibihe bigeze icyo Abanyarwanda bakeneye atari ugusubizwa mu bikorwa by’ icyunamo buri mwaka ( guhora bashyingura buri mwaka. ….). Icyo bategereje kuri  Leta ni ukubafasha KWIBUKA ariko bigakorwa mu buryo bububaka, bukubaka n’igihugu.

II. ICYUNAMO  CYO MU RWEGO RWA POLITIKI  kigirira abaturage akamaro iyo kije cyubahiriza intambwe zigize icyunamo gisanzwe.

Uko twabonye  politiki ya FPR-INKOTANYI  yerekeye ICYUNAMO no KWIBUKA ,  hagaragaramo byinshi bikwiye kunengwa ndetse no guhindurwa.  Dore ibyingenzi muri byo :

(1) Igikwiye gushimwa ni « igitekerezo » cyo gufasha abaturage guhora BIBUKA ibyababayeho kugira ngo bahaguruke baharanire ko bitazongera .

(2) Icyo FPR-INKOTANYI ikora buri mwaka si ugufasha abaturage KWIBUKA ahubwo ni ukubasubiza mu cyunamo KIBISI  ku mpamvu za politiki : niyo mpamvu buri mwaka hagomba kuboneka byanze bikunze imibiri y’Abatutsi ishyingurwa !Abagishyingura ababo baba bakiri mu cyunamo koko.  Nk’uko bigaragarira buri wese, nta bwo  FPR yifuza ko iyo ntambwe isozwa ngo haterwe iyo KWIBUKA  hashyizwe imbere ibikorwa byo kubaka ubuzima.  Ibaze nawe : haramutse hari imibiri yibagiranye itahuwe hagati mu mwaka, ni ngombwa ko itegereza ukwezi kwa Mata kugira ngo ishyingurwe mu nzibutso?Ese ubutaha nidufata igihe cyo kwibaza aho iyo mibiri itabura kuri Rendez-vous ya buri mwaka ituruka tuzaba dukosheje ?

(3) Kwibuka buri mwaka abenegihugu bo mu bwoko bw’Abatutsi bahitanywe n’ubwicanyi LONI yise Jenoside y’Abanyarwanda yo mu 1994  birakwiye koko, kandi birakenewe.

1TOAm_tY

Gusa iyo uku kwibuka  guhinduwe intwaro ya politiki  ihoraho yo (a) guhembera umujinya, (b) gufungirana abaturage  mu bwoba no mu gahinda , (c)kwimakaza irondakoko …byo bikwiye kwamaganwa n’abantu bose bashyira mu gaciro.

(4) Kubangamira nkana, guhunyagiza, gutererana no gushinyagurira imfubyi n’abapfakazi bo mu bwoko bw’Abahutu nabo biciwe ababo batagira ingano guhera taliki ya 1/10/1990, (ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda no muri Kongo , LONI ikaba itarashyiraho Urukiko Mpuzamahanga  ruzemeza bidasubirwaho ko ubwo bwicanyi nabwo ari Jenoside );  kubabuza gushyingura ababo mu cyubahiro ,  kubabuza kubibuka ku mugaragaro, KWIBA IBISIGAZWA BY’IMIRAMBO  y’Abahutu bishwe na FPR  igashyirwa mu nzibutso ikitwa iy’Abatutsi. … iyo ibikorwa nk’ibi bibi bikozwe na Leta birasenya bikabije. Abantu bose bashyira mu gaciro bakwiye kugira inama FPR  igahagarika ibikorwa nk’ibi bisenyagura imitima y’abenegihugu mu kubaheza ku ngoyi y’ibyiyumviro by’ Agahinda, ubwoba n’uburakari bizwiho kuba ibivumbikisho bishobora guhembera urwango n’umwiryane mu bana b’ u Rwanda. Ushaka kumenya no kurwanya abacura kandi bagacirira nkana « Ingengabitekerezo ya Jenoside  »  » ya vrai  » yahera kuri abo !

UMWANZURO

Ntabwo rwose wavuga ko urimo wubaka UBUMWE bw’ Abanyarwanda n’UBWIYUNGE mu benegihugu bose, mu gihe ukora uko ushoboye kose ngo habeho igice kimwe cy’Abenegihugu kiririmba INTSINZI,  kigasuzugura abandi,  kikitwara  nk’aho abandi bo batagira umutima n’ umubiri bibabara.  Nta munyarwanda ufite umwihariko wo kubabara  (Nul ne peut se targuer de jouir du monopole de la souffrance ). Nyamara icyo tugaya  FPR-INKOTANYI , ni uko mu bikorwa byayo binyuranye, ihora ishaka gucengeza mu mitwe ya bamwe mu Batutsi badashishoza ko ari bo bonyine bafite uburenganzira bwo kubabara, kuririrwa no guhozwa. Kwamagana politiki mbisha nk’ iyi y’ ivangura no gucamo ibice abenegihugu si uguhinduka « Umuhakanyi wa Jenoside » ahubwo ni inshingano ikomeye ku  Benegihugu bose bashyira mu gaciro kandi bifuriza u Rwanda amahoro n’ejo hazaza hatekanye. Guheranwa n’amarira siwo muti.

Mu by’ukuri turasanga ibikorwa bya Leta bigamije guhora bisubiza abaturage mu cyunamo kibisi byari bikwiye guhagarikwa naho ibikorwa byo KWIBUKA buri mwaka mu rwego rw’igihugu  bikamburwa Ishyaka rya politiki rya FPR-Inkotanyi   ahubwo bigaharirwa amadini n’andi mashyirahamwe ategamiye kuri Leta. Nibwo bitakongera guhindurwa igikoresho kibisha cya politiki isenya.

Ntawe ukwiye kubangamira intambwe zigize  icyunamo kigomba gukorwa mu rwego rw’ umuryango Nyakwigendera avukamo.  Uburenganzira bwo gushyingura umurambo w’uwawe,  nta Leta igizwe n’abantu bazima yakwiha   ububasha bwo kubuhonyora.  Turasaba FPR kureka Abanyarwanda bose bagashyingura ababo uko bikwiye kandi bakajya bakora imihango n’ imigenzo yo kubibuka nta terabwoba bashyizweho.

Twifurije Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa bizima byo kwibuka,  bakabikora BIBUKA BOSE kandi birinda guhindurwa abacakara b ‘Agahinda,  Ubwoba n’Uburakari.

 

YEZU wazutse mu bapfuye niyakire abacu bose bishwe bazira ubusa,  abiyereke iteka,  baruhukire mu mahoro. Amen.

 

Padiri Thomas Nahimana ,

Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

« Abatutsi nibo bahabwa akazi gusa muri iki gihugu, abana bacu barakabuze… »

$
0
0

Gakenke-696x464-2

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rutabo, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke bari mu biganiro ku kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda(Ifoto/Umurengezi R)

 

« Abatutsi nibo bahabwa akazi gusa muri iki gihugu, abana bacu barakabuze »…

Aya magambo dusanga mu nkuru   y’ Izubarirashe yo kuwa 13/4/2016 aratwereka  uko  abaturage  bamaze  kurambirwa  ivangura  n’akarengane  bagirirwa  basigaye  batobora  bakavugira  mu  ruhame!

1.Umukecuru  Nyirabarinda  Angelina w’imyaka 70 , utuye umurenge wa Busengo, aramagana  ashize amanga irondakoko  riha  abana  b ‘Abatutsi bonyine  amahirwe  yo kubona  akazi! ! Ese ibyo uyu mukecuru  avuga hari utabibona?  Kwihutira  kumufunga  no kumugerekaho « icyaha-baringa  » cy’ingengabitekerezo  ya Jenoside se  nibyo  bikuraho  aka  karengane  kahawe  intebe?

2.Rwangano Aimable, umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, aragaya yivuye inyuma  abo  yamaze  kubona  ko bitwikira  iki gihe  cy’icyunamo  bagakina  ikinamico  yo  « kwihahamukisha » kugirango  bakururire abandi  ibibazo(Mwibuke ibyo Depite Bamporiki yakoze kuri  Sitade amahoro,  umwaka  ushize! !!).  Aho gushinja Aimable ingengabitekerezo,  uyu muyobozi mwiza yari akwiye  kuzamurwa  mu  ntera  maze  gahunda yo  kurwanya  aya « makinamico »  rubanda imaze  kurambirwa igashyirwa mu bikorwa  mu  rwego rw’igihugu cyose.

3. Hirya y ‘ibigaragara.

Buri mwaka,  mu gihe cy’icyunamo, tumenyereye  ko hari abaturage benshi bo mu bwoko bw ‘Abahutu  bahabonera ishyano : barakubitwa,  bagafungwa,  bagasenyerwa abandi bakaraswa izuba riva.

Nibimenyekane neza ko ibi bikorwa by’urugomo bikorwa  na  Leta  y’Agatsiko biba bigendereye intego ebyiri z’ingenzi:

Iyambere  ni ugukomeza guhembera icyoba n’akariro k’irondakoko mu mitima y’abaturage bo mu bwoko bw’ Abatutsi bumvishwa  ku ngufu ko ngo Abahutu bose bagifite ingengabitekerezo ya jenoside, ko amaherezo nibabona ubutegetsi bazongera bakica Abatutsi ! Biteye agahinda, abantu bahinduwe  nka  za mbeba bita Kobaye zikorerwaho  ubushakashatsi muri  Laboratoire!

Intego ya kabiri  ni ugukomeza gucengeza icyuka cy’iterabwoba mu mitwe y abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu kugirango ngo hato badatinyuka  kwamagana  akarengane kenshi cyane bagirirwa  bityo bakaba banatekereza kwisuganya ngo birenganure. Niyo mpamvu bakomeza  gucunaguzwa,  gucishwa bugufi, gihindurwa  urwamenyo!

Muri iki cyunamo  tuzabagezaho amakuru  yerekana uko byifashe mu mirenge yose y’igihugu maze mwirebere ukuntu  ibiri gukorerwa umukecuru Nyirabarinda Angeline  na  Rwangano Aimable ari « gahunda  ya Leta » irimo gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cyose.

Angelina na Aimable sibo  babi!  Ikibi si ukwatura bakavuga ibyo babona,  igiteye inkeke  ni akarengane n’ivanguramoko  bikomeje kwimikwa  mu gihugu.  Umwenegihugu wese ushyira mu gaciro yagakwiye guterwa ishema no gutanga umuganda we mu kubirwanya.

Twizeye ko abaturage batari butererane  Nyirabarinda Angelina na Aimable,  ahubwo bakomeze bakurikirane ibyabo.

 

Padiri  Thomas Nahimana,

Ishema ry’u Rwanda.

 

Zambia arrests over xenophobics attacks in Lusaka

$
0
0

_89317094_89311041

The governement has called for end to«anti-social and criminal conduct»

More than 250 people have been arrested in Zambia’s capital, Lusaka, to curb xenophobic violence which has hit the city, police says.

At least 62 Rwandan-owned shops have been looted in the the riots which have spread to nine poor neighbourhoods, police added.

Many Zambians describe it as the worst xenophobic violence in the country.
The riots started in two areas on Monday following rumours that Rwandans were behind ritual killings in Lusaka.
At least seven people have been murdered in recent weeks and their body parts removed.

Rumours circulating on social media alleged the body parts would be used as charms to ensure success in business.

Africa Live: News updates from the continent

Riot police have been deployed to quell the unrest, and many Rwandans have fled to police stations to take shelter, reports the BBC’s Meluse Kapatamoyo from Lusaka.

The riots have shocked many Zambians who say they cannot recall such hostility towards foreigners in the country, she adds.

Zambian Police apprehend an alleged looter in the Zingalume Compound where residents have attacked broken and looted foreign-run shops in Lusaka on April 19, 2016

_89317095_89317092

The unrest is said to have been fuelled by high unemployment among youth.

People use a pole to batter a shop doorway during clashes with police in Lusaka April 19, 2016

_89317100_89317099

Shops have been broken into and looted
Rwandans are the largest group of immigrants in Zambia, owning shops in the densely populated areas which have been affected by the riots.

They number about 6,000, and many of them came to Zambia as refugees fleeing the 1994 genocide in their home country.
Young men have been ransacking their shops, possibly reflecting growing frustration at the high levels of unemployment and the rising cost of living, our correspondent adds.

Speaking after visiting some of the riot-hit areas, Home Affairs Minister Davis Mwila said 11 people had been detained on suspicion of being involved in ritual killings, Reuters news agency reports.

The riots were triggered by the « false » rumour that police had released a « suspected foreign ritual killer », Mr Mwila said, in an earlier statement.
« The anti-social and criminal conduct seen in the high density areas north and west of the city of Lusaka must come to an immediate end, » he added.

Source:http://www.bbc.com/news/world-africa-36084858

RUSIZI: Intwarane za Yezu na Mariya ziragaraguzwa agati naho abasenga Shitani bagashimagizwa !

$
0
0

bajyankwe_igashongaUbwo Intwarane zari zijyanywe ku kigo Ngororamuco cya Gashonga

Mu gihe Leta ya FPR yemerera amadini ya Shitani gukorera ku mugaragaro irafunga, ikica rubozo Intwarane za Yezu na Mariya kuko zidasenga uko FPR ibyifuza.

Mu by’ukuri nta kindi intwarane zizira uretse gutobora zigahanura ko igihugu cyifashe nabi kubera ibikorwa bibi by’ubutegetsi bw igitugu! Baraburira Abanyarwanda ko ibyago bikomeye byenda kubagwa hejuru niba ubutegetsi butaretse ibikorwa bikomeza kurenganya rubanda.

Kubera ko amadini asenga Shitani yo yikundira ibikorwa by’umwijima, niyo afite amahirwe yo gushimagizwa n’ingoma ya Kagame.

Hari ikibazo umuntu yakwibaza: nk’abayobozi b’amadini akomeye bavuga ko nta pfunwe baterwa no kwicarana bakaganira n’Abakozi ba Shitani ariko bakihakana Intwarane, umuntu yabashyira mu kihe gice?

abiyita_intwarane_za_bikiramariya

Barazira ko basenga kandi bagahanurira ubutegetsi bw’igitugu.

 

Ngaho nawe isomere iyi nkuru y’igihe.com maze wirebe uko Intwarane 38 ziri kugaraguzwa agati, zigaharabikwa, zikagerekwaho ibyaha bihimbano,zigafatwa ku ngufu ngo zijye kwicirwa rubozo mu bigo bise iby inzerereziI mu gihe Abasenga Shitani bo bafite ababavuganira hejuru iyo mu Rugwiro!

Rusizi: Intwarane za Yezu na Mariya zajyanywe mu kigo ngororamuco

ADELAIDE: Padiri Thomas Nahimana mu ruzinduko rwo gusezera abo muri Australia mbere yo kujya gukorera politiki mu Rwanda .

$
0
0

Adelaide_Convention_Centre

Nk’uko ubuyobozi bw’ Ishyaka  ISHEMA ry’u Rwanda bwabitangaje nk’umwe mu myanzuro ya  Kongere yabereye  i Buruseli  kuva taliki ya 15 kugeza  ku ya 17 Mutarama 2016, gahunda yo kujya gukorera politiki mu  Rwanda no kwitabira amatora  yo mu 2017 na 2018  ntikuka. Niyo  mpamvu  Padiri  Thomas  NAHIMANA, Umukandida w’Ishyaka Ishema n’a Nouvelle Génération   atangiye  ingendo  zo gusezera , ubu rero akaba yarangije gusesekara mu gihugu cya Australia.

Hateganyijwe  ko agomba kuganira  n’Abanyarwanda,  Abarundi n’Abanyekongo kuri  ubu  buryo bukurikira :

 

I. Kuri  uyu wa Gatanu taliki  ya  29/04/2016 , guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro ( 17h-21h) azaganira n’abatuye  ADELAIDE.

Icyumba  bazahuriramo  kiri muri:

 Mawson Lakes Hotel &Function Centre

10 Main Street,

Mawson Lakes, SA 5095

 

II. Ku wa Gatandatu  taliki  ya 30/04/2016 , azaganira  n’abatuye  MELBOURNE, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.  ICYUMBA  tuzahuriramo  muzakimenyeshwa.

III. Insanganyamatsiko  y’ikiganiro : « Ibanga ryo gusezerera  ingoma  y’ igitugu no  gushyiraho ubutegetsi butanga amahoro ».

 

Ushaka amakuru arambuye  yerekeye  gahunda y’uru ruzinduko  n’ibiganiro binyuranye  bizakorwa , yahamagara   tel no  : (+61) 432 547 257.

 

Twizeye ko muzaza muri benshi kuganira no kugira inama uyu  munyapolitiki wa  Nouvelle Génération.

 

« Nta wundi  ubitubereyemo ».

 

Emmanuel Mugenzi ,

Komiseri ushinzwe  Australia na New Zealand

ISHEMA Party.

BRISBANE : Padiri Thomas Nahimana azaganira n’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo bahatuye.

$
0
0

dav

I. Muri iki cyumweru gishize, hamwe na Padiri  Thomas Nahimana,  Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Ishema  akaba n’Umukandida wa Nouvelle Génération mu matora ya  Perezida yo mu 2017, twagendereye  Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo  batuye imijyi ya  ADELAIDE na MELBOURNE . Turabashimira  cyane uko batwakiriye  neza n’uruhare bagize mu kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko : « Ibanga ryo gusezerera ingoma y ‘ igitugu no gushyiraho ubutegetsi butanga amahoro « .

 

Padiri  Thomas Nahimana  yaboneyeho  umwanya wo kubasobanurira ko we  n’Ikipe bafatanyije  biteguye gusesekara i Kigali mu minsi iri imbere  kuko gukorera politiki mu gihugu imbere ari  ngombwa cyane n’ubwo bitoroshye.

téléchargement

Melbourne

Turashima byimazeyo Amakipe Ishema mashya yavutse Adélaïde na Melbourne .  Abayobozi bayo tuzabatangaza mu gihe kitarambiranye.

 

II. Tuzinduwe nanone no gutumira Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyekongo  batuye umujyi  wa  BRISBANE  n’inkengero zawo no kubamenyesha  ko Padiri Thomas Nahimana  azabagenderera:

*Kuri uyu  wa Gatandatu taliki ya 7 Gicurasi (07/5) 2016.

*Ikiganiro kizatangira saa kumi n’imwe  (17h).

*Aho tuzahurira  ni  kuri  iyi adresse  ikurikira :

LOGAN CITY

22 Darryl St, Loganlea

 

 

téléchargement

Brisbane 

Kuza muri benshi  bizaryoshya ikiganiro.

Tubifurije amahoro n’imigisha.

 

Emmanuel Mugenzi,

KOMISERI ushinzwe Australia na New Zealand

Ishyaka  Ishema ry’u Rwanda

Kujya gukorera politiki mu Rwanda : Nyuma yo gusezera abo muri Australia, Padiri Thomas agiye gusezera abo mu Bulayi.

$
0
0

received_260844704270251Guhera taliki ya 24 Mata 2016, ubwo yari akubutse muri Amerika,  Padiri Thomas Nahimana , Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ,natwe yaratugendereye hano muri  Australia. Yasuye abatuye  Sydney, Adélaïde,  Melbourne, Mount Gambier nà Brisbane . Bose bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku ngingo ebyiri z’ingenzi:

(1)Iyambere kwari ukwibaza impamvu Abanyarwanda benshi bagira ubwoba bwo kwitabira ibiganiro bivuga ku miyoborere y’ igihugu cyabo.

(2)Iyakabiri yari yerekeye gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

1.Ku ngingo yambere, Padiri Thomas  yaduhaye ikiganiro kiryoshye cyane kandi twafatanyije na we gusesengura impamvu zose zitera Abanyarwanda guhunga politiki, bakumva ari ikintu kibi kigomba guharirwa abicanyi, ibisambo n’ababeshyi nyamara ntibibuze ingaruka za politiki y’ababi kutugeraho twese ,zikadusanga no mu myobo twahungiyemo! Guhunga ikibuga siwo muti rero.

2.Twashoje dusobanukiwe ko politiki atari mbi kuko ibereyeho kubungabunga inyungu rusane twese dukeneye. Ahubwo twasanze politiki ishobora gukorwa no gukoreshwa nabi bityo igasenya abantu n’igihugu.  Twasobanukiwe uko abaturage bituriye mu gahinda no mu bwoba batitabira ibikorwa bya politiki kuko baba biguine cyangwa bihishahisha.  Twabonye ukuntu abaturage baheranwe n’umujinya bo bashobora gukorera politiki ariko yayindi isenya kuko intego yabo iba ari ukwihorera.  Twamenye  ko abaturage bafite ibibashimisha  basangiye  aribo bonyine bashobora kwitabira ibikorwa bya politiki yubaka ibizaramba. Byaduhaye kumva neza akaga Abanyarwanda barimo muri iki gihe.

Nyuma y’iyi ngingo twashoboye no kuganira kuri gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda.

 

3.Nyuma yo kutwibutsa ko kuva mu ntangiriro Ishyaka ISHEMA  ryashyize imbere INZIRA y’ AMAHORO,  Padiri Thomas yafashe umwanya uhagije wo kudusobanura ko igihe cyo gukora politiki ishingiye gusa  ku mvugo ngo  » Paul  Kagame ni umwicanyi wamaze abantu….. » gikwiye  gusimburwa n’ igihe cyo gutsinda ipfunwe n’ ubwoba, tugashyira imbere inyungu rusange z’Abanyarwanda bose, bityo tukemera kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo dushobore kuganira n’abo tutavuga rumwe  ari nako twereka rubanda umushinga ufatika w’ibyiza twebwe dushaka kugeza ku Banyarwanda .

4.Yadusobanuriye ko ariyo mpamvu Ishyaka ISHEMA   n’amashyaka ya Nouvelle  Génération  bumva ko  kujya gukorera politiki mu Rwanda ari bwo buryo burushijeho kugira ireme bwo guharanira  ko urubuga rwa politiki rwakingurwa,  maze abatavuga rumwe na  FPR-INKOTANYI  bagasubirana ijambo mu gihugu cyabo.

5.Muri urwo rwego yatweretse ko mu gihe udafashe intwaro ngo urwane,  ukagerekaho no guhunga amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2017 n’ay’abagize Inteko Nshingamategeko mu 2018 uba usa n’uhisemo Inzira yo guha rugari ingoma y’igitugu ngo ikomeze isugire isagambe.

6. Nk’uko byagenwe na Kongere eshatu z’Ishyaka ISHEMA,  Padiri Thomas n’Ikipe ye biteguye gusesekara i Kigali mu mezi make ari imbere aha.  Italiki  nyakuri  ngo  bazayitangaza mu gihe kitarambiranye. Nyuma yo kwandikisha Ishyaka ISHEMA , Padiri Thomas aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, naho bagenzi be biyamamaze nk’ Intumwa za rubanda.

7. Twamubajije niba yiteguye guhangana na Paul Kagame uherutse guhindura Itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi mu buryo bw’uburiganya. Yadushubije ko adashinzwe gusimbura inzego z’ Ishyaka FPR mu  nshingano zifite yo kugena umukandida uzarihagararira; ko uwo rizagena wemewe n’amategeko ari we bazahangana mu matora.  Yemera ko kuba  Itegeko Nshinga ryarahinduwe  mu nyungu z’umuntu umwe ari  ikibazo kitoroshye ariko we ngo asanga cyaganirwaho hakaboneka igisubizo abantu bumvikanyeho.  Padiri Thomas yatubwiye  ko ikibazo cya politiki kirushijeho gukomera  kitari mu izina ry’umukandida uzahagararira FPR ahubwo  we ngo asanga  havuka ikibazo cy’insobe   mu gihe FPR yakomeza ingeso yo kubangamira bikabije abatavuga rumwe nayo, ikanga ko bandikisha amashyaka yabo, ikababuza kwiyamamaza. Nanone ariko yatwemeje ko icyo kibazo kidashobora gushakirwa umuti bitabanje kugaragara ko cyongeye kubaho.

8.Twamweretse ko Itegeko rigenga amatora mu Rwanda muri iki gihe  ririmo uburiganya bunyuranye, adusubiza ko abizi ariko ko nta jambo wagira mu gutuma ibyo bikosorwa igihe cyose waba uriho ukinira hanze y’ikibuga.

9. Twamwibukije ko aruhira ubusa kuko n’ubwo yatsinda amatora FPR izamwiba amajwi nk’uko isanzwe ibifitemo uburambe !  Yadushubije ko ikibazo cya « toraha » no kwibwa amajwi kidakemurwa no guhunga amatora. Ngo kandi nta kundi cyashakirwa igisubizo amatora yibwe atabayeho! Ati amatora ni « akadirishya  Imana iba ihaye rubanda inyotewe impinduka » (précieuse opportunité), kukitesha bikaba byafatwa nko guta irembo ugashakira inzira mu cyanzu.

10.Twamubwiye ko bazamufunga nka  INGABIRE Victoire cyangwa bakamukeka ijosi nka André Kagwa RWISEREKA.  Yadusubije ko ushaka kuba Umulideri wa politiki arangwa  no gutinyuka aho abasanzwe batinye. Ngo ushaka kugirira akamaro abaturage bari ku ngoyi ariko agatinya ko amaraso ye yamenwa ntacyo ashobora kuzapfa agezeho. Yatubwiye ko we yarangije kwitegura kera icyamubaho cyose .

Umwanzuro

11.Mboneyeho umwanya wo gushimira bagenzi banjye batuye Australia bakiriye neza Padiri Thomas Nahimana akaba yarasubiye i Bulayi atwishimiye.

Padiri Thomas yadusezeyeho atubwira ko igihugu kigomba kugira abacyitangira. Yatubwiye ko agiye gufata umwanya wo gusezera n’abatuye ku mugabane w’Ubulayi hanyuma we n’Ikipe ye bagafata ikirere.   Yadusabye kuzamushyigikira  no gushishikariza imiryango yacu iri mu Rwanda kuzamushyigikira muri iyo gahunda itoroshye ariko y’ingirakamaro. Yatubwiye ko we na bagenzi be bateguye umushinga bazashyikiriza Abanyarwanda bawandika mu ndimi eshatu ,  ngo  witwa  » KUNGA ABANYARWANDA KUGIRANGO BAFATANYE KUBAKA U RWANDA RWA KIJYAMBERE »;  ( » United to Modernize Rwanda »,  » Rassembler pour Moderniser le Rwanda « ). Nizeye ko tutazibagirwa amasezerano meza twamugiriye.

12.Padiri Thomas Nahimana yaganirije kandi n’ abategetsi bo hejuru b’ igihugu cya  Australia bamwizeza inkunga ifatika.

 

Harakabaho Demokarasi isesuye  mu Rwanda,

Emmanuel MUGENZI ,

Komiseri Ushinzwe Australia na New Zealand,

ISHEMA ry’u Rwanda.

 


MUKANTABANA yagizwe Ministri wo GUCURUZA Impunzi z’Abarundi !

$
0
0

téléchargementKuva mu mwaka ushize wa 2015  mu gihe cy’ imigumuko i Burundi hari Abarundi  bahungiye mu Rwanda. Kandi benshi bahururiye kujyayo kubera ko Leta y u Rwanda yabizezaga ibitangaza: ngo bazakirwa neza, bazahabwa imodoka ziborohereza urugendo ngo bazaherako bahabwa ibyangombwa by’ Impunzi,  imfashanyo, kujya  gutuzwa i Bulayi….

Benshi barahunze rero kandi bageze mu Rwanda.  N’ubwo bahageze ariko baragenda batahura ko uwabashishikarizaga guhunga igihugu cyabo yari yifitiye ize nyungu zidafite aho zihuriye n’ineza y’Impunzi z’Abarundi.  Ahubwo izi mpunzi z’Abarundi ubu zimaze kubona neza ko zahidutse « IGICURUZWA » gifitiye Leta y ‘u Rwanda akamaro kanini nk’uko tugiye kubigaragara.

1.Imibare y Impunzi yaratekenitswe

Nk’uko bitangazwa n’Ishami rya LONI rishinzwe iby’Impunzi UNHCR, dore imibare ivugwa:

1.Abarundi bose bahungiye mu Rwanda : 81 243

2. Aho babarizwa :

(1)Inkambi ya Mahama: 48 247

(2)Kigali: 24 435

(3)Huye:3057

(4)Bugesera:370

(5)Nyanja : 105

(6)Nyagatare : 79

(7)Gato ré : 131

3.Aho bakomoka mu Burundi :

(1) Kirundo : 32 407

(2)Bujumbura mairie : 26842

(3)Muyinga : 6833

(4)Ngozi : 2802

(5)Karuzi : 1126

(6)Kayanza : 861

(7) Cibitoke : 455

(8)Gitega : 403

(9)Bubanza : 336

(10)Ruyigi : 319

(11) Abaturutse ahandi hanyuranye (Others) : 3720

arton10463

Ikibazo gikomeye kiri muri iyi mibare si uko aba bantu bavugwa baba ari baringa, bakaba batabaho. Barahari kandi bafite amakarita nk’Impunzi z’Abarundi. Umukozi wa UNHCR arabarura akababona ariko hari ibanga rimwe rimuyobora. Koko rero ,  dukurikije ubucukumbuzi bwimbitse twakoze twasanze,  Abarundi bahungiye mu Rwanda bangana n’umubare w’ 27 659 gusa. Bishatse kuvuga ko abasigaye bose bangana na (81 243 – 27 659  =) 53 584 ari  Abanyarwanda Leta yabo yashatse kwita Abarundi kubera inyungu ebyiri z’ingenzi.

A. Inyungu ya mbere ni Amafaranga.  Ikibazo cy’ impunzi z’Abarundi cyahinduwe bwangu Umushinga ubyara inyungu Leta y’u Rwanda ikomeyeho.  Ganira na Ministri Josephine Mukantabana mwiherereye uzasobanukirwa. Muri iki gihe inshingano y’ibanze ya Ministeri yiswe iy’ibiza no gucyura impunzi iyobowe na Madame  Josephine Mukantabana ushyirwa imbere ariko ikaba  yuzuyemo abasilikari nk’abakuru ba za service,  ni UKWAKIRA  no KUNYEREZA imfashanyo zigenewe impuzi z’Abarundi. Izo mfashanyo zigizwe ahanini n’amafaranga, ibiribwa n’ibikoresho.

Ndagira ngo mbabwire ko umugabane ungana na  2/3 by’izo mfashanyo byigendera mu Banyarwanda.

*Ibiribwa bigenewe impunzi nibyo bisigaye bitunze ibigo bya gisilikari by’ingabo z’u Rwanda.  Ayo ni amakuru  atakiri ibanga,  ushaka kubona wese arabibona.

*Amafaranga atangwa yo ntabwo impuzi zishobora kumenya irengero  ryayo.

B. Inyungu ya kabiri yo gufata Abanyarwanda  bakomoka mu miryango yatoranyijwe bagashyirwa mu nkambi bitwa impunzi z’Abarundi  biri muri gahunda yo kuzabohereza gutuzwa mu bihugu byateye imbere nka Amerika, ubwongereza,  Australia,  Scandinaviya. ..muri ya programme bita ressetlement…bakagenda bitwa Abarundi , naho Abarundi  nyakuri bakazicirwa n’inzara n’amavunja mu nkambi.

Reka twibutse abatabizi ko ubwo buriganya bwakoreshejwe cyane no ku Banyamurenge.  Abanyarwanda  benshi nibo bagiye gutuzwa muri Amerika bakagenda bitwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyamulenge,  mu gihe Abanyamulenge nyakuri bari kwicirwa n’indwara z’ibyorezo mu nkambi.

 

UMWANZURO

bdi_burundi_kirondo_07042015_4

 

Ubu buriganya bwo guhindura ibikoresho Abarundi  mu nyungu z’Abanyarwanda ntibukwiye kwihanganirwa.  Twebwe Abarundi turakwiye guca akenge tugasubira mu gihugu cyacu inzira zikigendwa.  Urubyiruko rwashowe mu bikorwa bya gisilikari no guhungabanya umutekano w’igihugu catwibarutse nabo barakwiye kubireka mu maguru masha bagasubira mu Burundi  mu mahoro. Uwo udushuka namara kuduhindura ibijuju n’ibishingwe, akabona ko dusigaye turi ba  USELESS azatujugunyira imbwa zidushihagure.

Njewe maze kuraba uko iyi  Leta y u Rwanda iriko iraduhindura « ibicuruzwa » niyemeje kuzinga akarago, ngafata umukenyezi wanje n’ibibondo  tukama dutaha i Burundi muri iyi week-end nyene.

Mugire amahoro.

Ndasumbirijwe  M. ,

Inkambi ya Mahama.

 

 

DUSANGIRIJAMBO : Nitwunamire ISAKARAMENTU RITAGATIFU!

$
0
0

adoration

Uyu ni umunsi mukuru w’ISAKARAMENTU ritagatifu.

 

Amasakaramentu ni iki?

« Amasakaramentu ni ibimenyetso bitagatifu Kristu akoresha kugira ngo atagatifuze imbaga y’Imana muri Kiliziya ye ». Ukarisitiya  ni kimwe muri ibyo bimenyetso 7 bifite agaciro gakomeye cyane muri Kiliziya gatolika.  Ndetse n’ubwo andi masakaramentu 6 asigaye nayo ari matagatifu rwose, UKARISTIYA niyo  yakukanye icyo cyubahiro cyo kwitwa ISAKARAMENTU ritagatifu.  Wagira ngo niryo ribaho ryonyine !

Icyo bishatse kuvuga ni uko Hostiya ubwabo yonyine ishushanya Kristu muzima, rwagati muri twe.  Andi masakaramentu atanga inema ze.Mu by ukuri iyo witegereje neza ubona ko Kiliziya gatolika yubakiye cyane kw ISAKARAMENTU ry ‘Ukarisitiya. Ukarisitiya ntituyihabwa gusa ngo tuyimire ahubwo turanayishengerera, uwo mugenzo mwiza ukaba warafashije Abakristu batagira ingano kwegera Imana no kwitagatifu bihamye.

Dukwiye guhugukira guhabwa Ukaristiya kenshi no  gushengerera isakaramentu incuro nyinshi .

Mu gihugu gihoramo intugunda , iterabwoba n’ihagarikamutima nk’iwacu mu Rwanda, gushengereara Isakaramentu ritagatifu biruhura umutima, bitanga impano yo kwihangana, byongera ubwenge, bitoza ubutungane, bikiza ishavu,agahinda,ubwoba n’umujinya, bigatanga amahoro n’ ibyishimo bidasanzwe.

« Ukwemera kujye kuturangiriza ibinanizwa n’ubujiji bwacu ».

Mbifurije mwese umunsi mwiza w’Isakaramentu ritagatifu.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

 

Zirikana aka karirimbo: Voici le Corps et le Sang du Seigneur

Voici le Corps et le Sang du Seigneur,

La coupe du Salut et le pain de la Vie :

Dieu immortel se donne en nourriture

Pour que nous ayons la Vie éternelle.

 

Au moment de passer vers le Père,

Le Seigneur prit du pain et du vin,

Pour que soit accompli le mystère,

Qui apaise à jamais notre faim.

 

Dieu se livre lui-même en partage,

Par amour pour son peuple affamé,

Il nous comble de son héritage,

Afin que nous soyons rassasiés.

 

C’est la Foi qui nous fait reconnaître,

Dans ce pain et ce vin consacrés,

La présence de Dieu notre Maître,

Le Seigneur Jésus ressuscité.

 

Que nos langues sans cesse proclament,

La merveille que Dieu fait pour nous,

Aujourd’hui, il allume une flamme,

Afin que nous l’aimions jusqu’au bout.

Radio Inkingi : Ishyaka ISHEMA rizagera ryari mu Rwanda?

Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa « Rwanda Revenue Authority » bigiye gutuma arya akataribwa!

$
0
0

nduhungireheOlivier Nduhungirehe mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe afite ikibazo gikomeye. Ariko muri iyi minsi icyo kibazo cyongereye ubukana ku buryo budasanzwe. Icyo kibazo kigaragarira mu kubusana gutangaje kugaragara mu byo avuga no mu byo akora,  iyo yiherereye n’iyo ari mu ruhame. Ameze nk’umuntu wiyemeje kugenda inzira ebyiri icyarimwe, twizere ko amaherezo atazatanyuka!

Ikibazo nyakuri ni ikihe ?

Olivier Nduhungirehe uko ateye biteye agahinda. Muri make ameze nk’umwana warezwe bajeyi. Icyo yifuje yumva agomba kukibona byanze bikunze,atakibona hakagomba kuboneka inzirakarengane yogeraho uburimiro. Niyo mpamvu ntacyo atakora ngo asohoze umugambi we. Ni umuntu ubangukirwa no kubeshya, kugambana, gucura amatiku, ndetse uko tumuzi no kwica cyangwa kwicisha abandi ntiyabitinya!

1. Iyo yiherereye n’Inkoramutima ze, Olivier Nduhungirehe ntatinya kuberurira  akababwira ko afite « ambition » ikomeye yo kuzaba   « Umukuru w’igihugu « . Akaba ariyo mpamvu  akora ibishoboka byose ngo yigarurire  Ishyaka PSD, ateganya kubera President-full ngo mu mezi ari imbere. Kuba Vice-President waryo ntibimunyuze na busa. Inzira azanyuramo yigizayo  Perezida waryo  uriho muri iki gihe ngo yarangije kuzishushanya. Ngo nta kabuza azabigeraho.

2.Inzitizi  imwe rukumbi  imubangamiye  muri iki  gihe nayo ntatinya kuyivuga : Ngo ni Perezida Paul Kagame  udateganya kurekura ubutegetsi. Iyo mwene Nduhungirehe  aganira n’abo yizeye,  asobanura uko Kagame ateye mu magambo abiri gusa : (1) Ngo Kagame ni umwicanyi  kabuhariwe, (2) Ngo Kagame ni umuntu ufunze mu mutwe, utemera Opozisiyo,  ntiyemere ko hari uwazana ikindi gitekerezo gitandukanye n’icye! Aha niho  Olivier ahera avuga ko Kagame yamwohereje kuba Ambasaderi w’agakingirizo mu Bubiligi ari nko  kumucira ishyanga . Ngo Perezida  Kagame yaravuze  ngo  « ako gahungu  gafite amarere cyane nimukohereze i Buruseli, kajye kirirwa kigaragura muri ibyo Bihutu, dore ko n’ubundi aribyo  kamenyereye » ! Ibi byateye Olivier Nduhungirehe kurakarira Perezida Kagame umujinya w’umuranduranzuzi.  Gusa utazi Olivier Nduhungirehe yagira ngo umujinya we ni  nka wa wundi w’imbwa, ushirira mu kuzunguza umurizo! Si ko bimeze, Olivier we afite umupango muremure!

3. Cyakora ngo igikomeye gitera Nduhungirehe kumva ko yaciriwe ishyanga ni uko  Perezida Kagame yamwimye umwanya yashakaga cyane,  kuko yabonaga ariwo wazamufasha kugera kuri ya ntego  nyamukuru  agambiriye.  Ngo icyo Olivier Nduhungirehe yifuza kurusha ibindi ni ukugirwa umuyobozi wa RWANDA REVENUE AUTHORITY . Ngo abona abikwiye kurusha abo babishinze bose kugeza ubu, ngo kuko we ari inzobere mu  mategeko  ajyanye n’iby’imisoro n’amahoro ( Droit fiscal). Ngo uwo mwanya awubonye byamufasha kwigwizaho amafaranga menshi azamufasha muri gahunda yo kuzaba Perezida w’u Rwanda. Uko azabigeraho ngo ni ibanga rye.

4. Icyo Olivier yirinda uko ashoboye kose, ni uko FPR yatahura gahunda ze bwangu. Niyo mpamvu mu buzima bwe bwo mu ruhame, akora uko ashoboye kugira ngo FPR itamukeka ko atayikunze bityo ikamufumbiza umunaba! Muri ubwo buzima bwo kwihishahisha muzamucunge neza muzasanga arangwa n’iyi myifatire ikurikira :

(1)Afite inshuti abonana nazo mu majoro yihishe ariko akazibuza  kwigaragaza ngo hato FPR itamuhindura ikigarasha ataragera ku mugambi we.

(2) Yirirwa ku mbuga nkoranyambaga atuka Abahutu n’abayobozi ba Opozisiyo abashinja Jenoside, ubujura, guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. …   ngo kugira ngo  yereke FPR ko akora kurusha abandi.

(3)Mu makuru yoherereza abamukuriye harimo menshi y’amahimbano ndetse n’ibinyoma , kuko avuga ko igishobora FPR ari ukuyibeshya.  Nduhungirehe yemeza ko azi FPR neza, ko iyobowe n’abantu b’injiji gusa, ngo  iyo utababeshye bagira ngo ntukora, bakaba bakugirira nabi.

(4) Nyamara kandi Nduhungirehe ntatinzamo kuririra abo yisanzuyeho ko muri Ambasade y’i Buruseli nta kazi ahafite, ko nta cyemezo ashobora gufata, ko nta cyo amenya ku mikoreshereze y’amafaranga, ko nta jambo afite ku bakozi, mbese ko yumva mu by’ukuri ntacyo amaze!

(5) Nduhungirehe yakoze uko ashoboye kose ngo yiyegereze abayobozi ba Opozisiyo bo mu Bubiligi. Gusa kubera uko yaje i Buruseli yifoye cyane, yiyemera bidasanzwe ,  bose  bamuteye utwatsi, bakaba basigaye bamwirinda aho anyuze hose nk’umurwayi w’ibinyoro !

(6)Ikibabaje kurusha ibindi  muri iyi mikino ya Nduhungurehe ni uko atunzwe no  kubeshyera abandi, akarya kandi akagaburira abana be ari uko yagambaniye inzirakarengane ngo zicwe agamije kurengera inyungu ze zonyine . Ngicyo icyo mwene Nduhungirehe yita « politiki ngo y’akataraboneka » Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe. Ibi kaba bishengura abazi amateka n’amatwara y’Ishyaka PSD rya Gatabazi,Nzamurambaho na Nduhungirehe-père mu myaka ya za 90 ! Burya koko babivuze ukuri ngo  » Iyo inzu ishizemo inyana, imbeba zikinagura mu kirambi ».

UMWANZURO

Olivier Nduhungirehe ni umuntu ugira ishyari rirenze igipimo.  Ntiyifuza  ko hari undi muntu wagira amahirwe yo gukundwa na rubanda,  kuyobokwa no gufashwa.  Musubire mu byo yanditse byose, musesengure ibyo yandika n’ibyo avuga muri iki gihe,  murasanga Olivier Nduhungirehe nta kindi gisigo kimukwiye uretse kuba UMUSHUMBA W’INDA, wawundi wirengagiza nkana ko aragiye izo azanyagwa!

Bwarakeye biraba.

Jean Michel Ngendandumwe,
I Kigali.

ITANGAZO: ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIRAMAGANA POLITIKI Y’ ICURAMATIKU Y’ISHYAKA PSD.

$
0
0

Dr-Vincent-Biruta

ITANGAZO: ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA RIRAMAGANA POLITIKI Y’ ICURAMATIKU Y’ISHYAKA PSD.

Nyuma yo kwitegereza neza imikorere ishaje ishingiye kuri politiki yo gucura amatiku, kugambana, gusebanya no kwiyoberanya y’ishyaka PSD nk’uko bigaragazwa n’ibikorwa bya Visi Perezida waryo, Bwana Olivier NDUHUNGIREHE, Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yifuje gutangariza rubanda ibi bikurikira:

1.Abanyarwanda benshi bashobora kwibuka uko Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryatangiye taliki ya 28 Mutarama 2013, n’Indangacaciro zihanitse ryahisemo kubakiraho.

2.Ntawe uribagirwa ko kuva mu ntangiriro, Ishyaka ISHEMA ry’ u Rwanda ryerekanye ubushake bwo guca ukubiri na «politiki ishaje» ubwo ryemezaga ku mugaragaro ko ridakeneye kubakira inzego z’ubuyobozi bwaryo ku bantu bafite «ibiganza bijejeta amaraso».

3.Muri urwo rwego, abayobozi bose b’Ishyaka ISHEMA, guhera ku Makipe kugera kuri Komite Nyobozi, batoranyijwe hashingiwe ku kuba bafite «ibiganza byera» ku bibazo by’ingenzi byasenye igihugu cyacu cyane cyane jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi bwarimbuye abenegihugu batagira ingano.

4.Ibwiriza risobanutse kandi rizwi neza n’abayobozi bose b’ISHEMA ry’u Rwanda ni uko uwagaragarwaho n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mu bwicanyi ubwo aribwo bwose agomba «kwamburwa inshingano». Nguwo umwihariko w’ Ishyaka ry’Abataripfana.

5.Bityo rero, turamagana imikorere mibisha n’imyitwarire ya gicancuro y’umugabo witwa NDUHUNGIREHE Olivier, Visi Perezida wa PSD, udatinya gukoresha umuyoboke w’ Ishyaka rya PSD, Bwana HABIMANA Come wahinduye izina akiyita Benoit UWIMANA wigeze gutoranyirizwa kuyobora ikipe imwe y’Ishyaka ISHEMA i Buruseli. Bwana NDUHUNGIREHE ari muri gahunda yo gushuka rubanda mu kwerekana ko bwana HABIMANA Come ari umuntu w’intangarugero n’umuvugizi w’ishyaka ISHEMA atabanje kwiga ngo asobanukirwe imvo n’imvano yo kuba uwo muntu yarakuwe mu nzego z’ubuyobozi bw’ Ishyaka.

komite_yatowe_ikikije_amb._olivier_nduhungirehe

6.Koko rero Ishyaka PSD rishobora kwinjiza mu nzego zaryo abo rishatse bose rititaye ku bweramutima bwabo ariko nirimenye ko nta shyaka rikorera mu rindi. Nta jambo na rito abayobozi ba PSD bafite ku Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, kereka niba umurongo mushya wa politiki bihaye ari « uguharabika» Ishyaka ry’Abataripfana.

7.Muri urwo rwego, turasanga ibikorwa Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Visi Perezida wa PSD, ahugiyemo byo « kwitwikira Ambasade y’u Rwanda iri i Buruseli », agacura kandi agakwirakwiza, mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga amavidewo «atekinitse» yuzuye ibinyoma bigamije kudusebya no kutugambanira, bikwiye gufatwa nk’ibikorwa by’ubushotoranyi n’igitero tugabweho n’Ishyaka PSD.

8.Turasaba Perezida wa PSD, Bwana Vincent BIRUTA, gutanga ibisobanuro bikwiye, Abanyarwanda bakamenya neza niba koko amatiku NDUHUNGIREHE ahugiyemo ari ubutumwa yahawe n’Ishyaka rya PSD.

9.Twongeye kandi kwizeza Abanyarwanda ko Ubushotoranyi bwa Nduhungirehe n’Ishyaka PSD bitazaturangaza cyangwa ngo bitubuze gusohoza inshingano twihaye yo gusanga Abanyarwanda bari mu gihugu ngo dufatanye kwimakaza politiki nshya yubakiye ku ndagagaciro z’UKURI, UBUTWARI N’UGUSARANGANYA ibyiza by’igihugu.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,
Harakabaho Demokarasi
Harakabaho ISHEMA ry’u Rwanda.

Chaste GAHUNDE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa,
ISHEMA .

Viewing all 353 articles
Browse latest View live