Quantcast
Channel: Le Prophete
Viewing all 353 articles
Browse latest View live

UBUREZI: Abazasimbura Kagame bazasanga igihugu kigeze he ?

$
0
0

uburezi

ABAZASIMBURA KAGAME BAZASANGA U RWANDA RUGEZE HE ?

1. KAMINUZA ZA KAGAME ZIRUTWA NA CERAI ZA KINANI

Intango

Hashize imyaka 22 FPR ifashe u Rwanda ku ngufu. Ariko dufatiye ku ntambara yatangijwe na bamwe mu bari bagize igisirikari cya Uganda, navuga ko hashize imyaka 26 u Rwanda ruri mu midugararo y`intambara. Nyamara kugeza mu myaka y`i 1994, uburezi bwo mu Rwanda bwari bugifite imbaraga, ku buryo umunyarwanda wajyaga kwiga mu mahanga, atagombaga kubanza gukora ibizami byo kumushyira mu cyiciro. Wasangaga n`abiga mu gihugu, guhera muri Kaminuza kugeza mu mashuri abanza, buri wese ahabwa uburezi bufite ireme. Aho FPR igereye ku butegetsi, ikintu cya mbere yabanje kwica ni uburezi muri rusange. Ibyo ariko FPR ntiyabikoze biyitunguye, harimo ubushake bwa politiki. Ngo iyo igihugu cyuzuye injiji zibwira ko zize, umunyagitugu atwara abaturage iyo ashaka.

Twibukiranye

Byatangiye rubanda rubyita iby`igihe gito. Icyo gihe , ndavuga nyuma y`intambara na jenoside, abanyeshuri bose bavugaga ko biga mu mwaka wa gatandatu w`ayisumbuye, bahawe impanyabumenyi. Iyo mpamyabumenyi yiswe Merci Kagame. Ibiri amambu, Pasteur Bizimungu ni we wari perezida. Ariko diplômes zitiriwa Kagame. Buri wese yakumva uwari afite ubutegetsi uwo yari we. Reka sininjire mu kuntu FPR yabujije abalimu kugira uwo basibiza, bukeye bati guhera ejo mu gitondo igifaransa kiraciwe. Bikomeza birindimukaaa, none bigeze muri za nayini na za twerve !
Kugereranya CERAI zo ku bwa Kinani na Université za Kagamé.

Mu gihe cy`ivugurura ry`amashuli ryo mu mwaka w`i 1978, ku myaka ibanza itandatu, hongeweho imyaka ibiri : uwa 7 n`uwa 8. Iyi myaka ibiri, yibandaga ku masomo y`imyuga. Abanyeshuri badashoboye gukomeza mu mashuri makuru – dore ko yari imbarwa – bakerekeza mu cyitwaga CERAI. Mu magambo y`igifaransa, byari Centre d`enseignement rural et artisanal intégré. Ni ukuvuga Ikigo cy`inyigisho z`imyuga n`ubukorikori byo kuzamura icyaro.

Ayo mashuri ntaho yari ahuriye na Kaminuza, cyangwa se amashuri yisumbuye asanzwe, ariko abayigagamo, iyo barangizaga, muri rusange babaga bafite ubuzima buruta kure ubw`urangije Kaminuza za Kagame. Dore ingero zifatika.

Ababaga barangije CERAI, babaga bafite ubumenyi rusange buhambaye, kuko bakomezaga gahunda y`amasomo ajya gusa n`ayatangwaga mu myaka ya mbere y`amashuri yisumbuye. Bakigishwa ubumenyi bw`isi, amateka, imibare, indimi n`ibindi. Kuri ibyo bakongeraho ibijyanye n`imyuga n`ubukorikori bunyuranye : guteka, gutaka, kudoda, kubaka, kubaza, n`ibindi.

Iyo babaga barangije CERAI, ntibaburaga isoko ry`umurimo. Benshi muri bo bahabwaga amahugurwa yimbitse, bagahita baba abarezi mu mashuri abanza. Ndetse ab`inkwakuzi bigishaga no muri izo CERAI. Twese tuzi uburyo umwarimu wo hambere aha yabaga yiyubashye, kugeza n`ubwo we ubwe atanga akazi. Abandi bagatangira ubwo imirimo yo kubaka no kubaza, ku buryo babaga bashobora kwitunga no gutunga ababo. Hari n`abafataga inzira z`igisirikari cyangwa igipolisi (gendarmerie), mu gihe abandi bakoraga imirimo inyuranye mu bigo bitandukanye : mu mavuriro, muri za komini, mu nkiko, n`ahandi. Muri rusange, nyuma y`imyaka itatu y`amashuri y`imyuga, babaga barabaye abagabo n`abagore igihugu gishobora kwizera. Dore ko n`umuco w`abantu, ikinyabupfura no kubaha, bari babifite. Nta muntu wize CERAI utarashoboraga kwiyandikira ibaruwa isaba akazi, kandi mu gifaransa cyiza.

Bari abasore n`inkumi bacyeye, kandi biyubashye. Ku buryo abenshi muri bo babaye abayobozi mu biturage, mu gihe abandi bashoboraga kwinjira mu Bihayimana, abandi bagashinga ingo ari nta mururumba wundi.

Bite rero bya Kaminuza za Kagame ?

Duhereye ku burere. Uko kaminuza zisigaye zimeze, biteye agahinda. Ku buryo prof Dr Rwigamba Balinda presida wa ULK, yemeza ko zimwe zigishiriza ahantu hameze nko mu maduka (reka Izuba rirashe ryo ku wa 11/08/2016). Umubare wazo, usigaye ukabakaba uwa za CERAI zari mu Rwanda ku bwa Habyalimana. Inyinshi muri zo zabaye indiri ya ruswa z`igitsina n`ubundi butindi bunyuranye : kwiba, urumogi, imico mibi yose ijyana n`ubukene, n`ibindi. Uru rubyiruko kandi ntwarurenganya. None se, wakwiga inzara igutema amara ; ukiga uryama nabi kurusha itungo ; nta ka buruse, nta gafashanyo, ukaba intanga rugero ute ?

Turebe uburezi. Aha ho ni agahomamunwa. Nta cyo ndi buvuge ku barimu ba kaminuza, kuko mbigiyemo inyandiko itarangira. Reka twivugire abanyeshuri. Ni ubwa mbere mu mateka y`u Rwanda, ahari wenda n`ay`isi yose, uwize Kaminuza adashobora kwisobanura mu rurimi na rumwe. Mu Rwanda ubu dufite ikibazo. Nta kinyarwanda, nta gifaransa, nta cyongereza, nta giswayili, nta kiganda, nta kirundi. Byose byabaye “melanger ya byose”. Ni potopoto, nk`uko bivugwa mu giswayili. Ni imvange mbi cyane yayindi itera mu nda. Na none kandi, abenshi muri abo baminuje, ntibashobora kumenya kwiyandikira ibaruwa isaba akazi. Mu ruhe rurimi se ? wibaza n`icyo bize, ugaheba. Ariko kandi birumvikana. Ba bene se bigishijwe n`abarimu bameze bate ? Ibyo byose bikabaho, mu gihe abana bo mu gatsiko bo bafite amashuri yihariye, na kaminuza zikomeye iyo mu mahanga. Amafranga abarihira, ava mu misoro y`Abanyarwanda !

Mu kazi rero. Ha mbere aha, Abanyarwanda bize, basekaga abo muri Congo, ngo bariga bakabura icyo bakora iwabo, bakaza mu Rwanda. Nyamara aho bakoraga batangaga ubumenyi, kuko iwabo babaga barize neza. Reba noneho abize muri za Kaminuza za Kagame. Ni ubwa mbere mu mateka y`isi, abantu biga kaminuza mu gihugu cyabo, bakabura akazi, bajya no mu mahanga ya hafi ntibashobore kukabona, kuko ari nta cyo baba barize. Mu bihugu by`amahanga, abakozi bakomeye baba bafite diplome y`amashuri yisumbuye gusa. Hano iwacu, abafite amalisansi bicaye gusa ni benshi. Bamwe muri bo, bahindutse ababoyi, abayaya, abazamu n`abakorereza mu bipangu by`abantu batize nka bo. Babarusha gusa kuba bafite bene wabo mu gatsiko kari ku butegetsi.

Abashaka gukorera politiki mu gihugu ku buryo mwasimbura Kagame n`agatsiko ke, mutangire mushake ingamba zatuma urubyiruko rw`u Rwanda, rwongera guhesha ishema uburezi, muhereye ku gushakisha inzira igarurira icyizere cyo kubaho Abalimu bo mu byiciro binyuranye. Ntibizoroha kandi, kuko uburozi bwa FPR mu rubyiruko, bumaze kuba bwinshi cyane. Imyaka ibaye 22 yose. Umwana w`imyaka makumyabiri n`ibiri, iyo yapfuye mu iterura, ntibyoroha kumugorora.

Byiringiro Aminadabu,

Bukavu.

(Biracyaza).


L’alternance politique est un facteur de stabilité et de paix sociale. La preuve par l’image

$
0
0
 ob_40968e_pape-francis-moi-kibaki-kenyatta

Le Pape François entouré des trois derniers Chefs d’état kenyans

Alternance, démocratie et paix sociale. 
Afficher l'image d'origine
Jomo Kenyatta
Ancien Président de la République du Kenya
Kamau wa Ngengi baptisé John Peter Kamau avant d’être appelé Johnstone Kamau et d’être connu à partir de 1938 sous le nom de Jomo Kenyatta.
Premier ministre de 1963 à 1964 puis président de la République de 1964 à 1978, il est considéré comme le père de la nation kényane. Mort le 22 août 1978.
Résultat de recherche d'images pour "arap moi"
Daniel arap Moi
Ancien Président de la République du Kenya
Daniel arap Moi, né le 2 septembre 1924, est un homme politique kényan, deuxième président de la République du Kenya, du 22 août 1978 au 30 décembre 2002, succédant à Jomo Kenyatta.

Résultat de recherche d'images pour "mwai kibaki"

Mwai Kibaki, est, entre le 30 décembre 2002 et le 9 avril 2013, le 3ᵉ président de la République du Kenya. Il a succédé à Daniel arap Moi.

Uhuru Kenyatta

images

Président de la République du Kenya
Uhuru Kenyatta, né le 26 octobre 1961 à Nairobi, est président de la République depuis le 9 avril 2013.

 Source : Tribune Franco-Rwandaise

Dusangirijambo : Koko abantu bakeya nibo bazarokoka ?

$
0
0

Vierge_Marie_6

I. Amasomo ya Liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 21 gisanzwe – C

*Isomo rya mbere: Izayi 66, 18-21.

*Zaburi 117(116),1. 2.

*Isomo rya kabiri: Abahebureyi 12,5-7.11-13.

*IVANJILI: Luka 13, 22-30.

Nuko Yezu anyura mu migi no mu nsisiro yigisha, yerekeza i Yeruzalemu. Haza umuntu, aramubaza ati «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Nuko arababwira ati «Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye; ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora. Koko rero, nimuzaba mukiri hanze, igihe nyir’urugo azahaguruka agakinga, n’aho muzakomanga kangahe muvuga muti: ’Shobuja, dukingurire’, azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturuka.’ Ubwo muzatangira kuvuga muti ’Twaririye kandi tunywera imbere yawe, ndetse wigishirije no mu materaniro yacu.’ We rero azabasubiza ati ’Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe!’ Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo, mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo, n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, naho mwe mwaraciriwe hanze. Bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, baturuke mu majyaruguru no mu majyepfo, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana. Bityo hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma.»

II. Tuzirikane

Ikibazo kibajijwe Yezu ni iki : «Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?» Yezu ntasubiza atanga umubare w’abazarokoka ! Kumenya umubare sibyo by’ingenzi. Baba benshi cyangwa bake…. Icyo Yezu  abona gikenewe ni ukumenya inzira n’uburyo bwo kwirokora. Aragira ati :«Muharanire kwinjirira mu muryango ufunganye ».

Iyo uzi neza ko ugomba kunyura mu muryango ufunganye hari ibyo wirinda! Wirinda kwigwizaho imizigo yagorana mu gihe cyo guhita . Wirinda kubyibuha birenze ubushobozi bw’umuryango (obésité)!

Mu Bayisraheli bo mu gihe cya Yezu , hari abari bazi ko « ijuru » ari uburenganzira bwabo kuko ari isezerano ryahawe ba se na ba sekuru. Hari abumvaga ko bagomba kudamarara kuko umukiro ari uwabo. Abo nibo Yezu acyamura akababwira ko ibyerekeye gucurwa ari impano Imana iha buri wese, bityo buri wese mu bwigenge bwe akaba yayakira cyangwa akayanga.

Kurokoka si ikibazo cy’umubare, ni ikibazo cy’ubwigenge bwa buri wese. Ntawe ucungurwa atabishaka…..!

III. Isomo ku Banyarwanda bo muri iki gihe

Abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye kandi ikibazo nyamukuru bafite ni ubutegetsi bw’igitugu bubahoza mu iterabwoba, inzara, kwamburwa ibyabo, irondakoko…. Buri mwenegihugu ashobora kwiyumvisha ukuntu ikibazo kiriho gikomeye. Ariko ikigoye gushyikira ni ukumenya uko igisubizo cyaboneka.

Abatari bake bakomeje kwishuka ko igisubizo kizatangwa n’ « umubare »! Usanga bafite imitekerereze iteye itya : Niba abanyapolitiki n’abayobozi bose b’amashyirahamwe ya sosiyete sivile badashyize hamwe ngo babe benshi noneho bagire ingufu….nta gisubizo giteze kuzaboneka .  Nyamara wakwitegereza abaryoherwa no kuvuga bene ibyo, ugasanga nta kizima bakora kugira ngo uko gushyira hamwe gushoboke , cyangwa se ugasanga aribo bakora ibishoboka byose kugira ngo abo banyapolitiki batazigera bashyira hamwe !

Icyo isomo nk’iri rya Liturjiya rishobora kutwungura ni ukutwigisha ko umukiro udaturuka ku mubare, bityo ngo « nyamwinshi » abe ariyo ifite ibisubizo byanze bikunze ! Ibisubizo biganisha ku kurokoka bituruka ahubwo ku kwitanga n’ibikorwa by’abazi kunyura mu muryango ufunganye! Abakora ibishoboka byose ngo bataranganzwa n’imizigo itari ngombwaishingiye ahanini ku  guhihibikanira kwigwizaho ibyisi !

Abasimbuka uwo mutego wo guhora baharanira inyungu zabo bwite zonyine bakagira byinshi bigomwa kugira ngo bashobore kwitangira by’ukuri inyungu rusange , ntibakunze kuba benshi koko. Niyo mpamvu Ikipe itegerejweho abazacungura abanyarwanda by’ukuri idakwiye gucibwa intege no kwisanga igizwe n’abenegihugu mbarwa! Ukuri ni uko nguko…. ubyumva ukundi nawe tumwifurije kugira amahoro n’imigisha.

Yezu  arushaho gusobanura igisubizo cye agira ati: « hari abo mu ba nyuma bazaba aba mbere, hakaba n’abo mu ba mbere bazaba aba nyuma ».

Koko rero hari abo twakomeje kwizera ko aribo umukiro wakagombye guturukaho. Gusa twarategereje amaso ahera mu kirere ! Abanyarwanda bazemera gukomeza kureregwa kugera ryari ?

Igihe kirageze ngo dufungure amaso tumenye ukuri:  « Uwihambire ku byahise, barajyana« , naho « ugerageza kugomera ibyaje bikamuhitana » ! Ngiryo ibanga ryo kuva mu bitotsi n’ubuhumyi, tugatangira gukora ibikorwa by’abantu bazi neza iyo bavuye, bakaba babona neza aho berekeza .

Nifurije icyumweru cyiza , mwebwe mwese abagira icyo mukora, kabone n’iyo kaba akantu gato, kugira ngo mugoboke Abanyarwanda bari ku ngoyi y’iterabwoba kabuhariwe rya FPR-Inkotanyi.

DUSENGE :

Bikiramariya Nyirimpuhwe,

Wibuke ko ntawigeze kumva,

Ko washubije inyuma uguhungiyeho,

Agutakambira ngo umurengere umusabire

Nicyo gituma nkwizera,

Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha

Mubyeyi w’Umukiza, ntiwirengagize ibyo nkubwira,

Ubyumve ubyiteho,

Amina.

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.

Nouvelle Génération : Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

$
0
0

arton6777

Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

ITANGAZO  RYAMAGANA UBWICANYI POLISI  Y’U RWANDA IKORERA ABATURAGE YAKAGOMBYE KURENGERA.

Amashyaka yibumbiye mu ihuriro rya NOUVELLE  GENERATION aramenyesha Abanyarwanda bose ndetse n’amahanga ibi bikurikira:

 

  1. Muri iyi minsi mu Rwanda haravugwa ubwicanyi bukorerwa abaturage kandi bugakorwa n’inzego za polisi y’u Rwanda nyamara ariyo yakagombye kurengera abo baturage.
  2. Bamwe mu bicwa barashwe harimo ababa bamaze igihe kinini barashimuswe n’inzego z’iperereza bagafungirwa ahantu hatazwi kure y’imiryango yabo kandi bakabuzwa uburenganzira bwo kugezwa imbere y’umucamanza ngo bisobanure niba koko hari ibyo bashinjwa.
  3. Iyo bamaze kuraswa polisi ibagerekaho ngo kuba bakoranaga n’imitwe ya Kiyislamu yitwara butagondwa nyamara nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza, yewe n’inzego z’ubutasi z’ibihugu byateye imbere kandi bikoresha « technologie » ihambaye byagaragaje ko mu Rwanda iyo mitwe itahakorera. Akenshi kandi usanga n’abarasirwa mu Rwanda harimo abatari abayisilamu.

 

Bityo rero:

  1. Hashingiwe ku ihame ry’uko ukekwaho icyaha wese akwiye gushyikirizwa ubutabera,
  2. Hashingiwe kandi ku ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba afatwa nk’umwere mu gihe cyose ataracibwa urubanza ngo ahamwe n’icyaha,
  3. Hashingiwe ko mu Rwanda igihano cy’urupfu cyavuyeho,

Twe abayobozi b’amashyaka yibumbiye mu Ihuriro rya NOUVELLE GENERATION:

  1. Tubabajwe bikomeye n’ubu bwicanyi bukorerwa abenegihugu nta cyaha cyabahamye nta n’ikimenyetso na kimwe cyagaragajwe ko abo bantu koko ari intagondwa cyangwa ko bateguraga ibikorwa by’iterabwoba
  2. Twamaganiye kure ubu bwicanyi kandi tukibutsa ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, riteganya ko:

“Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, ntawe ushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranije n’amategeko” (ingingo ya 12)

“Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, Leta ifite ishingano zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera” Ingingo ya 13.

Amashyaka ahuriye mu Ihuriro NOUVELLE GENERATION aboneyeho gusaba Leta y’u Rwanda ibi bikurikira.

  1. Guhagarika bwangu ibyo bikorwa by’ubwicanyi,
  2. Guhana by’intangarugero abapolisi barashe bakavutsa ubuzima Channy MBONIGABA ku mugoroba wo kuwa 17 Kanama 2016 i  Nyarutarama, mu mujyi wa Kigali kimwe n’abarashe kandi bakica Eric MBARUSHIMANA, Hassan NKWAYA na Mussa BUGINGO mu rukerera rwo kuwa 19 Kanama 2016 mu Bugarama mu Ntara y’Uburengerazuba
  3. Gusezerera ku murimo abayobozi ba gipolisi bayoboye uturere ibyo byaha bigayitse byakorewemo
  4. Kweguza Ministri w’umutekano mu gihugu hagashyirwaho Ministri uzaharanira iyubahirizwa ry’amategeko.

 

Turasaba Abanyarwanda bose kandi gutinyuka bagaharanira uburenganzira bwabo kuko bigaragara neza ko inzego za polisi zishobora gukomeza kwitwaza ngo hari abashaka guteza umutekano mukeya mu gihugu, nyamara zigamije gucecekesha abanyarwanda baba bifuza kugaragaza ibitekerezo byabo byubaka no kwamagana akarengane FPR ikorera abenegihugu nk’uko babyemererwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho ndetse n’amahame mpuzamahanga. Uburenganzira buraharanirwa.

Leta yica abaturage yakagombye kurengera ntikwiye gukomeza kwitwa Leta !

 

Bikorewe i Paris kuwa 22 Kanama 2016

FFP-URUKATSA: Abdallah AKISHURI,Prezida

ISHEMA Party: Padiri  Thomas NAHIMANA, Umunyamabanga Mukuru

UDFR-IHAMYE: Boniface HITIMANA, Prezida

ISHEMA PARTY : Ikiganiro cyo gusezera ku Banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa

$
0
0

AAEAAQAAAAAAAAPhAAAAJGRkZDM1YzAzLWFmNGQtNDA3NS04ZWE3LWYwMWQ1NjJkYTY1OQ

ISHEMA PARTY : Ikiganiro cyo gusezera ku Banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa

Nk’uko mwabimenyeshejwe n’ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda mu matangazo atandukanye,

Nishimiye gutumira Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa n’inkengero zayo mu kiganiro giteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 10 /09/2016 guhera saa munani z’amanywa.

Muri icyo kiganiro, Padiri Thomas NAHIMANA umunyamabanga mukuru akaba n’umukandida w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda n’uwa Nouvelle Génération ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hamwe n’intumwa ayoboye azasobanura umushinga witwa
KUNGA ABENEGIHUGU KUGIRA NGO TWIYUBAKIRE RWANDA MODERNE/ RASSEMBLER POUR MODERNISER LE RWANDA / TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA.

Buri wese azagira umwanya wo gutanga igitekerezo cye, gusaba no guhabwa ibisobanuro ku mushinga wo kujya gukorera Politiki mu Rwanda no gutanga umusanzu wa ngombwa mu rugamba rwo kubohoza Abanyarwanda binyujijwe mu nzira y’amahoro.

Icyumba inama izaberamo muzakimenyeshwa vuba.

Ku bakeneye ibindi bisobanuro mwahamagara kuri Nimero + (33) 64.43.60.13.11 cyangwa mukohereza ubutumwa kuri e-mail : ishema_party@yahoo.fr

Muzaze muri benshi .

 

Chaste Gahunde
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
ISHEMA Party

FPR na politiki ya « Nyunyuza Ujugunya » : Gahunda kirimbuzi yo guhombya nkana abacuruzi bose ba Nsinangufi !

$
0
0

Imisoro

ABACURUZI BAHOMBYA NKANA NABO BATABARWA NO KWIYEMEZA GUHIRIMBANIRA DEMOKARASI N IIYOBORE IBONEYE.

Byasobanurwa bite ko mu gihe abacuruzi bahomba umusubizo, Rwanda Revenue Authority ikusanya umusoro w’umurengera? Uko bigaragara, ishyaka FPR riri mu mugambi wa “NYUNYUZA UJUGUNYA” (tugenekereje twabyita “SUCK AND SACK,” mu rurimi rwicyongereza).

1.Benshi mu banyarwanda bamaze kugera aho batagitangazwa n’uburyo abakora ubucuruzi mu Rwanda bahomba umusubizo ari na ko abacuruzi bashya batazi akaga kabategereje binjira muri uwo mwuga. Bisa rwose n’ibyabaye ibintu bisanzwe. Bamwe baranabyakiriye, n’ubwo ari ku bw’amaburakindi. Abandi bo byarabarenze maze biyemeza guhindura imirimo. Hari n’abafashe icyemezo cyo gusuhuka bagamije gucururiza mu bihugu biyobowe na leta zidahombya ababikoreramo.

2.Birumvikana ko hari impamvu nyinshi umuntu ashobora gucuruza ahomba. Ariko hari impamvu zo guhangayika kurushaho iyo ibihombo bitezwa na politiki za leta ubusanzwe ifite inshingano zo gufasha abacuruzi kwirinda ibihombo. Kubera ko leta ya FPR igendera ku ihame ry’uko bamwe baremewe kuba abacakara b’abandi, ishyiraho za politiki n’amategeko agamije kurobanura abakwiye gukora ubucuruzi bunguka (Intore butore) n’abagomba kubukora bahomba (ba “Nsinangufi”) ari nako ibanyunyuza imitsi kugeza bashizemo umwuka. Iyi nkuru yibanda ku kugaragaza ukuntu amategeko agena uburyo abakora ubucuruzi buciriritse batanga umusoro utaziguye ku musaruro agamije guhombya nkana abacuruzi batarenza amafaranga 20,000,000 y’igicuruzo ku mwaka (ari nabo biganjemo abatari intore butore). Hakoreshejwe urugero rwa MTN, iyi nkuru iranerekana uburyo za Kompanyi zikomeye, akenshi ziba ari iza FPR mu buryo busesuye, izifitemo imigabane cyangwa ari iz’abafatanyabikorwa bayo, zitumirira abantu gucuruza ibicuruzwa byazo ku biciro zizi neza ko bihombya ababyitabiriye.

3.Ubusanzwe, umucuruzi atanga umusoro ku musaruro aba yakuye mu mirimo ye y’ubucuruzi agendeye ku ihame ry’uko iyo bigaragaye ko atungutse, nta musoro yishyura. Iyo ari uko bimeze abacuruzi bakora umurimo wabo mu bwisanzure kandi batekanye. Ikibabaje ariko, si ko bimeze ubu mu Rwanda kuko umusoro w’abakora ubucuruzi buciriritse utabarirwa ku ngano y’amafaranga bungutse, ahubwo ugenwa hashingiwe ku mubare w’amafaranga bacuruje mu mwaka (“chiffre d’affaires annuel”, mu gifaransa, cyangwa “annual turnover”, mu cyongereza), mu buryo bubaganisha mu gihombo bidasubirwaho.

4.Itegeko n° 16/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rigena imisoro itaziguye ku musaruro (ryuzuzwa n’Itegeko n°73/2008 ryo kuwa 31/12/2008), mu ngingo yaryo ya 11, igika cya 2, riteganya ko “Umusoro ucishirije, ungana n’ane ku ijana (4 %) y’ibyacurujwe mu mwaka, utangwa na ba nyir’ibikorwa biciriritse.” –ingingo ya 2 yo igira iti: “ibikorwa biciriritse” bivuga imirimo y’ubucuruzi ibyara amafaranga yacurujwe ari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000) kuri buri gihe cy’umusoro.

5.Hari uwatekereza ko ayo mafaranga 4 % ku gicuruzo atari menshi ku buryo yahombya umuntu. Ariko si ko biri. Reka tubisuzume twifashishije urugero rukurikira.

Tuvuge ko ikiguzi n’igiciro by’amadevise bimaze umwaka bidahinduka, maze utekereze uko byari kugenda iyo uza kuba umuvunjayi maze ukaba waragiye ugura amadolari 70 buri munsi (ku mafaranga y’u Rwanda 790.54 buri dolari) kandi ukagira amahirwe yo guhita ubona abo uyagurisha uwo munsi, ku giciro cy’amafaranga y’u Rwanda 806.35 kuri buri rimwe.1

 6.Mu gihe cy’umwaka, uramutse warihaye konji y’iminsi 13-14, igishoro cyawe cyari kuba cyariyongereye kikava ku mafaranga y’u Rwanda 19,500,000 watangiriyeho kikagera ku mafaranga 19,890,000 (ni ukuvuga inyongera ya 1.96 %). Umaze kwishyura umusoro ungana na 4 % kuri icyo gicuruzo (ni ukuvuga amafaranga y’ u Rwanda 795,600) wari gusigarana amafaranga 19,094,400; bivuga ko wari kuba wamaze kugwa mu gihombo cy’amafaranga 405,600. Zirikana ko wari kuba utariyishyura umushahara wawe w’umwaka cyangwa ngo ukuremo andi mafaranga wakoresheje kugirango ubucuruzi bwawe bushoboke cyangwa ayo wagujije ngo uzibe icyuho cy’ayo abajura bakwibye. Ibyo bindi ubyirengagije gusa ukihemba umushahara w’amafaranga 360,000, igishoro cyawe cyari kuba cyaragabanutseho 3.9%, ukaba usigaranye atarenga 18,734,400 muri 19,500,000 watangiranye. Birumvikana ko amarira yari kuba ari menshi kuri wowe n’abawe, ariko leta ya FPR yo yari kuba yarakuyemo ayayo! Iyo abo bireba atari intore butore, ihame ryayo ry’imiyoborere ni “NYUNYUZA UJUGUNYA” (tugenekereje twabyita “SUCK AND SACK,” mu rurimi rw’icyongereza).

7.Reka dufate urundi rugero. Reka noneho tuvuge ko iby’ubuvunjayi utabikunze cyangwa wari mu mimerere itakwemerera kubikora, maze ukihitiramo gucuruza udukarita twa airtime za MTN. Iyo uba waracuruje udukarita twa airtime 39,776 mu mwaka (ni ukuvuga udukarita 113 buri munsi) ukiha na konji y’iminsi 13-14 mu mwaka, igishoro cyawe cyari kuba cyarazamutse kikagera kuri 20,335,000 (arimo igicuruzo cy’umwaka cya 19,888,000).2 Umaze gusora 4 % kuri icyo gicuruzo, wari gusigarana 19,540,000. Wakuramo ayo wihembye 360,000 ugasigarana atarenga 19,180,000 muri 19,500,000 watangiranye (ni ukuvuga igihombo cy’amafaranga y’u Rwanda 320,000). Ibyo bivuga ko wirengagije ibindi byose, hakubiyemo ayo wishyuye ipatanti (30,000) n’inyungu ya 15 % ku nguzanyo ya banki (2,925,000),3 ayo ushyira mu isanduku y’umurenge y’isuku (36,000 mu mwaka) n’ay’umutekano w’aho ucururiza (12,000 – 36,000 ku mwaka). Kuri ayo hiyongeraho imisanzu uha ishyaka FPR (tuvuge 2,000 buri kwezi) n’ayo utanga mu kigega Agaciro Development Fund nk’umucuruzi (wenda nka 30,000). Uyateranyije yose usanga ahwanye n’amafaranga 3,057,000; wayakura mu yo wari wasigaranye, igihombo kikazamuka kikagera kuri 17.3% (ni ukuvuga igihombo cy’amafaranga 3,377,000). Ibyo bivuga ko mu by’ukuri nta faranga na rimwe usigaranye ku mufuka kuko n’ubundi igishoro wari wakigujije muri banki. Ahubwo ufitiye banki umwenda udashobora kwishyura, ungana n’ayo 17.3 % y’igishoro yari yakugurije (ni ukuvuga umwenda w’amafaranga 3,377,000). Waba utegereje gusa ko banki iza guteza icyamunara inzu yawe cyangwa undi mutungo wari watanzeho ingwate ngo yiyishyure umwenda uyirimo.

8.Ingero zaba nyinshi. Igicuruzwa cyose urangura ku mafaranga 1,000 ukagicuruza ku mafaranga ari munsi ya 1,250-1,300 (ni ukuvuga inyongera ya 25-30 % ku kiranguzo) cyaguhombya mu kanya nk’ako guhumbya niba ucuruza ayo wagujije muri banki kandi ukaba wishyura umusoro wa 4 % ku gicuruzo –Zirikana ko ibicuruzwa byunguka gutyo ari mbarwa cyane kandi ko bifite inenge yo kutihuta mu migurirwe yabyo kuko bigira abakiliya bakeya. By’umwihariko, tekereza amafaranga abacuruza umuriro w’amashanyarazi wa REG bafata kuri buri KWh, ndetse n’uko umufuka wa sima (cement) cyangwa ikarito y’isabune ifurishwa imyenda byunguka. Nanone, gira amatsiko yo kumenya amafaranga umufuka w’umunyu, uw’isukari n’uw’umuceri cyangwa ikidomoro (bidon, jercan) cy’amavuta yo guteka byungura abo ubigura nabo. Gerageza nanone kwiyumvisha uburyo umufuka w’ifarini w’ibiro 50 uba uhagaze 16,000 maze ugacuruzwa ku mafaranga 16,200, byakabya akaba 16300! Uratekereza ko watera kabiri utarahomba? Oya rwose. Inyungu y’amafaranga 200 cyangwa 300 kuri buri 16,200 cyangwa 16,300 wakiriye ni make cyane ku mucuruzi uri mu cyiciro cy’abishyura umusoro ungana na 4 % y’igicuruzo, bikaba agahomamunwa mu gihe ukoresha amafaranga wagujije muri banki. N’ubwo wacuruza amakontineri (contenaires) n’amakontineri, wongere uti amakontineri n’amakontineri, maze ukishyura umusoro ungana 4 % y’igicuruzo, NTUSHOBORA KUDAHOMBA.

9.Ba “nsinangufi” b’abatindi, abakene n’abakishakisha, baba abakora ubuhinzi, abacuruza cyangwa abari mu bukorikori, bahonyozwa amategeko abakumira mu iterambere n’abashora mu bihombo. Ni koko, uko umuntu akomeza gukorera iyo mirimo mu Rwanda ruyobowe n’ishyaka FPR, kandi akaba atiyizi nk’intore butore cyangwa ngo nibura abe ari intyoza mu guhakwa yaranamaramarije kuba inkomamashyi (agamije kwishyira mu mimerere yatuma intore butore zihitamo kumurinda ibihombo mu gihe runaka), ni ko imitungo ye igenda imushiraho, maze amaherezo agafasha hasi imyambaro akiruka ku gasozi, nk’uko byagendekeye BAGABOBARENGANYWA n’abandi batari bake.4 We afite n’umwihariko w’uko ubusanzwe yari yarakoze ibitangaza kuko, mu gihe FPR itari yagashoye akaboko kayo mu by’ibigori, imirima, amashyamba n’ibibanza, Bagabobarenganywa yari yarashoboye gukorana umwete n’ubutwari maze atsinda imbogamizi z’ubumuga yakuranye agera ubwo yegeranya igishoro cyari gihagije ngo atangire ubucuruzi bwa butike. Uko iminsi yagiye ihita ni ko leta ya FPR yagiye ishyiraho politiki n’amategeko atambamira imyungukire mu nzego zose z’imirimo ndetse ahatari hake ikora ku buryo abinjiye mu mirimo runaka bisanga barahisemo inzira ibashora mu bihombo “programmés.” Bidatinze, Bagabobarenganywa yisanze mu gihombo yateguriwe n’abacurabwenge ba FPR, ibye bitezwa icyamura, ishema yahoranye nk’uwihangiye umurimo rirayoyoka, amaherezo arerura yiruka ku gasozi.

10.Hari ubundi buryo bwinshi butavuzwe muri iyi nkuru leta ya FPR ihigikamo abacuruzi, bukubiyemo:

*kuvana Taxis mini-bus zo mu bwoko bwa Hiace mu mihanda n’iyo zisigayemo ba nyirazo bagahatirwa kwegamira ku mashyirahamwe batazi neza uko acungwa nka RFTC;

*guhanika umusoro kuri za “caguwa” hagamijwe gukenesha abazicuruzaga n’abaziguraga;

*guhagarika abanyonzi b’amagare akora taxi kugirango bahatire rubanda kwishakamo ayo kwishyura amatike muri za coaster z’intore butore n’abacinyankoro ba FPR (abanyonzi bongeye gukomorerwa hafi y’impera za 2014, uko bigaragara, ku mpamvu z’ihindurwa ry’itegekonshinga ryo muri 2015, dore ko banagize uruhare rukomeye mu karasisi ko gusaba ko rihindurwa ngo Paul Kagame ahabwe uburenganzira bwo gukomeza gutegeka, we utuma amagare agenda, akavubira abahinzi imvura, kandi bakwitega ko igihe azaba atakibakeneye bazongera bagakumirwa); 

*gukoresha ingufu za leta mu gufunga amazu asanzwe akorerwamo n’abucuruzi nk’uko byagendekeye abakoreraga ahitwa “mu cyarabu” i Huye hagamijwe guhombya ba nyir’ayo mazu, kubonera abaherwe abakodesha imiturirwa yabo no kubashakira ibindi bibanza byo kubakamo amagorofa (zirikana ko bamwe muri ba nyir’ugufungirwa amazu bananirwa kubaka ibigezweho maze bagahatirwa kugurisha ibibanza abifite cyangwa bakabyamburwa);

*gukuraho amasoko bacururizagamo kandi ntibahabwe imyanya mu masoko mashya;

*no kubuza abasanzwe barangura umusaruro w’ibihingwa hagamijwe kwegurira isoko umuntu umwe mu karere cyangwa mu turere twinshi (ibi bituma uwahariwe isoko yishyiriraho ikiguzi kibereye inyungu yifuza, agahombya abaturage nta nkomyi).

11.Nguko uko ABIYUMVAMO KO BARUSHA ABANDI UBUNYARWANDA (Intore butore) barushaho kujya mbere, mu gihe ba “NSINANGUFI” barushaho gutindahara ari na ko birushaho kugaragara ko icyo benshi bafata nk’IGITONYANGA KIVOMVWA MU NGUNGURU BAGAMIJE KUYIKAMYA mu by’ukuri atari igitonyanga, ahubwo ari ibicuba bigamije kwihutisha irimburwa rya ba rubanda nyamwishi. Amaherezo abiringiraga kuzagobokwa n’ubwinshi bwabo bazisanga ari ba NYAMUKE kandi BARATINDAHAJWE, maze Intore butore zibyite kugabanya ubukene zinabiherwe IBIKOMBE n’IMIDARI mu ruhando rw’amahanga, n’abarokotse bitwe “ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA,” nk’aho amateka ari umuntu ngo abe ariyo afite imyumvire n’imigirire bisigaza abandi inyuma!

12.Niba waraminuje cyangwa utarize bene ayo mashuri ahanitse ariko ukaba wifitiye impano karemano idasanzwe, waba warahombejwe na leta ya FPR mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Imana yarayikurinze kugeza ubu ariko ukaba utazi niba utari mu batahiwe cyangwa rwose wiyumvamo umuhamagaro wo kwifatanya n’abababaye n’aho wowe waba usa n’aho uri ntakorwaho, zirikana ko abantu nkawe ari bake mu iyi isi ya Rurema nk’uko ubwiza na zahabu bitaba sesabayore. Wikwangiza impano yawe; wigurisha ubwiza bwawe umutanyu w’igitenge n’umunyenga mu ivatiri cyangwa ngo ugurane ubwenge bwawe amadegede n’ikidari. Impano yawe yishakishe UMUDENDEZO, UBWISANZURE n’AMAHIRWE ANGANA kuri bose.

13.Kubera ko impano yawe ishobora gufasha abandi gutahura vuba na bwangu imigambi mibisha ya FPR cyangwa ikabaha amikoro yo kubigeraho, ihutire kwibohora wowe ubwawe maze ujye mu mimerere yatuma ukoresha neza kurushaho iyo mpano mu gufasha abandi kwibohora ku ngoyi ya FPR. Zirikana ko n’ubwo imodoka yaba ifite moteur ikora neza byahebuje idashobora gukora urugendo itagira amapine n’ibijyanye nayo. N’aho ibyo byaba bihari, kuyiyobora byagorana iramutse idafite Volant n’ibindi. Inakenera lisansi iyiha imbaraga. Ni koko, imodoka ikenera ibintu byinshi kandi byose by’ingenzi mu mikorere yayo. Impano yawe nayo ishobora gutanga umusaruro urenze uwo wari uyitezeho iramutse yiyunze ku mpano z’abandi hagamijwe kwibohora kuruta uko wakomeza kuyiharira cyangwa kuyipfusha ubusa uyishyigikiza leta ya FPR yiyemeje guhonyora rubanda.

14.Witinda rero cyangwa ngo witinye; nta gushidikanya ko uri igisubizo n’ISHEMA rya rubanda niba wiyemeje kuba mu ruhande rw’abababaye, atari mu buryo bwo kwiyemeza kubibaberamo bo bituramiye, ahubwo mu buryo bwo kubasangiza (nk’abamaze kwinjira mu rugendo rwo kwibohora) impano yawe idasanzwe, yaba ari iyo muri muzika, muri politiki, mu buvuzi, mu by’umutekano n’ibindi.

Jean Leonard Seburanga

Photo6

*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z’ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor & Francis n’abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw’igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

NOTES

1Ku ya 12 Kanama 2016, ikiguzi cy’idolari ry’Amerika cyari amafaranga y’u Rwanda 790.54 (kurigura cyangwa “buying” mu cyongereza), n’aho igiciro cyaryo ari amafaranga y’u Rwanda 806.35 (kurigurisha cyangwa “selling”, mu cyongereza). Byakuwe kuri <<http://www.bnr.rw/index.php?id=89&tx_excratearch_excratearch%5Baction%5D=&tx_excratearch_excratearch%5Bcontroller%5D=ExchRateArchive&cHash=ee79272d4dce48107697c3ef24328f01 (accessed August 13, 2016)>>.

2Iyi mibare yakozwe hashigiwe ku gitekerezo ko agapaki k’udukarita 50 twa airtime ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 500 kamwe kamwe turangurwa amafaranga y’u Rwanda 23,950 mu tugari tw’icyaro nka Mugera ya Gatsibo.

3Reba inkuru yo mu kinyamakuru igihe ivuga iby’inyungu ku nguzanyo mu Rwanda <<http://www.mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/abadepite-bagaragarije-bnr-uburemere-bw-inyungu-zakwa-ku-nguzanyo-mu-mabanki (accessed August 13, 2016)>>

4Izina ryarahinduwe ku bw’umutekano wa nyiraryo

SOURCE :

https://muriho.blogspot.fr/

 

Dusangirijambo : « Kwiyoroshya » nk’ indangagaciro itacyemewe mu Rwanda rwa FPR !

$
0
0

images

I.Amasomo ya Liturjiya yo kuri iki Cyumweru cya 23 gisanzwe, C.

*Zaburi 68 (67), 4-5ac,6-7ab,10-11

*Isomo rya kabiri: Abahebureyi 12,18-19.22-24a

*Ivanjili: Luka 14,1a.7-14

ISOMO RYA MBERE : Mwene Siraki 3, 17-18.20.28.29

Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye, bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi. Uko ugenda ukomera ujye urushaho kwicisha bugufi, maze uzagire ubutoni imbere y’Imana. Koko rero Uhoraho ni We Nyir’ububasha, kandi ab’umutima wiyoroshya nibo bamuhesha ikuzo. Ingeso y’ubwirasi ntigira umuti, kuko urugemwe rubi rwayitoshyeho. Umutima w’umunyabwenge uzirikana umugani, kandi umunyabuhanga yifuza umutega amatwi.

II. Tuzirikane

Igitabo cya Mwene Siraki kiduhishurira ibanga ryo guhirwa mu buzima . Iryo banga nta rindi ni ugutunga « UBUHANGA ». Kinahishura kandi ko ubuhanga buhatse ubundi ari ukumenya Imana no kugendera ku mabwiriza yayo , mu byo ukora byose.

Isomo tuzirikana uyu munsi riratwereka ko ntawe ushobora kugera ku buhanga atifitemo umutima wo « kwiyoroshya », kumenya « gucisha bugufi » . Impamvu nta yindi ni uko Abayisiraheli bemeraga ko « Ubuhanga bwose » butangwa n’Uhoraho Imana. Gusa bakanahamya ko Imana  itajya ishyikirwa n’abantu bifitemo umutima w' »Ubwirasi ».

Koko rero uwumva ko azi byose ntiyicara ngo yihugure, ntacyo aba akeneye kunguka .  Yibwira ko azi amabanga yose y’ubuzima , akishyiriraho imirongo migari y’ibyo yita umukiro , ukunezerwa no guhirwa ariko amaherezo umukiro udaturuka ku Mana umuviramo ukurimbuka. Byabaye kuri benshi biyitaga ibihangange byo kuri iyi si . Byabaye ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku bihugu byitwaga ibihangange.  Politiki itubakiye ku ndangagaciro z’ubwiyoroshye n’ubutabera nta handi iganisha uretse mu cyorezo .

Isomo ku Banyarwanda bo muri iki gihe

Itegereze Abanyarwanda bo muri iki gihe , uhereye ku bategetsi, maze urebe imyifatire yabo! Hari umuco witwa « kwigira » no « kwihesha agaciro » wadutse !  Kandi uyu muco wasakajwe muri rubanda nka wa mwezi uturutse ibukuru ! Guhera mu myaka ya 2000 , hadutse agatsiko k’Abanyarwanda bashishikariza abandi  kubaho birenze ubushobozi bwawe, kwiyerekana inyuma uko atari, kwerekana hanze ko byose byatunganye kandi imbere mu nzu bicika. Uyu muco ni nawo mu by’ukuri ugenga politiki yose ya FPR-Inkotanyi  :  kudahabwa ijambo n’icyiza ushoboye gukora, kudaterwa ishema n’ icyo uricyo nyakuri kandi kizima, ahubwo ukihesha agaciro ku karimi gusa(Ijabo) , mu kwiyemera birenze igipimo , bimwe bivamo kubeshya !

Umuntu ushaka kubaho birenze kure ubushobozi bwe ntabwo ashobora kwibuka ko umuco wo « kwiyoroshya » ari indangagaciro ikomeye. Umuntu ubaho birenze ubushobozi bwe ni wawundi urya utwe ariko akagerekaho n’utw’abandi . Kuko nyine aba yarimenyereje kurya ibirenze ibyo atunze .

Leta igendera ku « kwigira » no  « kwihesha agaciro » gusa ikibagirwa umuco mwiza wo kwicisha bugufi, iremerera abaturage, irabasahura, ibashyira mu kaga ko kubategekesha iterabwoba. Mwitegereze ukuntu Leta ya FPR isesagura umutungo w’igihugu mu bikorwa byo kubeshya amahanga no kwiyerekana uko itari ! Mwibuke ibikombe bya baringa twakinzwe mu maso ngo  kubera ko u Rwanda rwa FPR rwahindutse indashyikirwa mu  « miyoborere myiza », ngo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka….n’ibindi binyoma nk’ibyo byambaye ubusa. Hanyuma muhindukire murebe iterabwoba riri mu gihugu hose, guhera hejuru kugera mu midugudu no ngo z’abaturage; mwongere mwitegereze uko umuturage abayeho mu kaga muri iki gihe;  witegereze akarengane gakorerwa abaturage  buri munsi kandi gakozwe n’abayobozi; mubarure  abaturage batagira ingano bakomeje kurimbuka bazize inzara !

Ngiyo ingaruka ya politiki ishingiye ku kwishongora kutagira ibikorwa,

Nguwo umusaruro w' »ukwigira » no « kwihesha agaciro »  byubakiye ku gipindi gusa !!!!

Ngayo amaherezo yo kwitaza Imana kubera guca ukubiri n’umuco mwiza w’ukwicisha bugufi.

Umwanzuro

Abanyarwanda bakwiye kwitondera umuco mubi bakomeje gutozwa wo gukunda kubaho birenze ubushobozi bwabo …. « Kwigira » no « kwihesha agaciro » bikwiye gukurwa mu magambo bakoresha buri munsi .

Koko rero kwifuza cyane ibitari ibyawe  kandi birenze ubushobozi bwawe bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu ku giti cyabo no ku mibereho y’igihugu . Niyo mpamvu abanyarwanda batari bake basigaye barakiriye nk’indangagaciro igezweho  umuco mubi cyane wo « gutera igipindi », « gutekinika », « siyasa », …mbese  za « techniques » zose zo kubeshwaho n’ikinyoma FPR imaze imyaka ibacengezamo. Ntawe ukimenya umuntu w’umunyakuri ukwiye kwizerwa, abanyakinyoma babaye benshi .  Ubwo kera abategetsi baharaniraga kuba intangarugero mu byiza, ab’iyi ngoma bo « biheshereza agaciro » mu kuba intagereranywa mu kinyoma n’ubuhendanyi!  Uyu mucuri abanyarwanda bashyizwemo uzakosorwa bigenze bite mwo kabyara mwe !

Ababyeyi bakwiye rwose gukanguka , bagakora uko bashoboye bagatoza abana kugaruka ku muco wo kuvugisha ukuri, kwiyoroshya, kwicisha bugufi .Bakwiye kandi kubatoza iyobokamana kuko igihugu kitagira Imana amaherezo yacyo ari ukurimbuka.

Naho abubatse ubukire n’ubukungu biturutse mu gusahura ibyarubanda,  amaherezo bazabyishyura cyangwa bibahombokereho izuba riva . Iminsi y’igisambo ngo ni 40 gusa !

Iyaba twarekaga Mwene Siraki akabitwemeza  : nta mahoro, nta mukiro, nta munezero  ku wiyita umukire ariko ari umunyakinyoma kabuhariwe !

Uzarye duke , woze akarenge. Uzaryama usinzire.

DUSENGE :

Bikiramariya Nyirimpuhwe,

Wibuke ko ntawigeze kumva,

Ko washubije inyuma uguhungiyeho

Agutakambira ngo umurengere umusabire

Nicyo gituma nkwizera

Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha

Mubyeyi w’Umukiza ,

Ntiwirengagize ibyo nkubwira,

Ubyumve ubyiteho. Amen.

Icyumweru cyiza  kuri mwe mwese mwazahajwe no gusahurwa ibyanyu n’abanyamurengwe bahisemo kwiberaho birenze ubushobozi bwabo.

Dukomeze twizere Imana kuko ari yo izi kurenganura rubanda mu gihe gikwiye.

Uwanyu, Padiri Thomas Nahimana.

 

ITERAMBERE RYA LETA YA KAGAME NI IGIPINDI GISA : Yananiwe no guha abaturage amazi meza ! Ikwiye amanota 15 /100.

$
0
0

nyagatare-3

ITERAMBERE RYA LETA YA KAGAME NI IGIPINDI GISA : Yananiwe no guha abaturage amazi meza ! Ikwiye amanota 15 /100.

Igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge, bamagane ibipindi bya FPR -Inkotanyi wagira ngo bibereyeho gushinyagurira abaturage cyangwa kubakina ku mubyimba ! Kwirirwa biyerekana imbere y’amahanga ngo bazanye iterambere ry’indashyikirwa mu Rwanda mu gihe Leta ntacyo ikora ngo nibura ihe abaturage amazi meza yo kunywa, ni agahomamunwa !

Mu mahugurwa duherutse gukorera Abayobozi b’Amakipe Ishema twibanze ku bintu 10 by’ingenzi ushobora gupimiraho iterambere ry’igihugu. Reka mbibasangize .

I. Ubundi iterambere nyaryo rigaragarira he, ripimirwa he ?

Dore ibintu icumi by’ibanze byerekana ko igihugu runaka kiri gutera intambwe igaragara mu iterambere :

(1)  Abaturage bafite ibyo kurya bihagije

(2) Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi

(5) Abaturage bafite amazi meza

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye

(8) Abaturage barindiwe umutekano

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane

(10) Urubyiruko rushobora kubona imirimo no kugira amizero y’ejo hazaza hazima

II. Ese mu Rwanda byifashe bite ?

Gahunda zose za Leta ishishikajwe n’iterambere ry’ukuri zakagombye kuba zigenewe  guteza abaturage intambwe ijya mbere muri ibi bintu icumi bivuzwe haruguru. Iyo Leta itabishoboye iregura ikavaho cyangwa se abaturage bagahaguruka bakayivudukana.

Iyo bikomeje kuririmbwa ko Kagame ariwe ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine kubera ko yazaniye Abanyarwanda iterambere ry’akataraboneka, byakagombye kugaragarira mu bisubizo bihamye Leta ye itanga bijyanye n’izi ngingo icumi zavuzwe hejuru .

Twebwe nk’abenegihugu, iyo dusuzumye dusanga Leta ya Paul Kagame ikwiye amanota 15/100 mu byerekeye iterambere yazanye . Dore aho ayo manota aturuka :

(1).Abanyarwanda bafite ibyo kurya bihagije ?   Amanota : 1/10

Igisobanuro : Inzara yitwa NZARAMBA igiye kumarira abaturage ku icumu biturutse ahanini ku byemezo bya Leta bihubutse kandi byuje urugomo nko :

*Kwambura abaturage ubutaka bwabo hashingiwe ku mategeko afifitse,

* Politiki yiswe iyo guhuza ubutaka yabahatiye guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro

*Ubukunguzi bwo gutema intoki no kurandura imyaka y’abaturage ….

image

(2). Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza ?  1.5/10

Politiki yo guca nyakatsi yashoboraga kugira umusaruro mwiza iyo iza gukorwa mu bwitonzi, ikabanza gusobanurirwa abaturage, kandi ntigaragaremo akarengane . Gusenyera umuturage inzu ngo ni uko yubatse muri rukarakara cyangwa isakaje ibyatsi ariko ntumutere inkunga ngo yubake inzu iboneye ni ububisha bwakorwa gusa na Leta yanga abaturage bayo. Abasenyewe bakomeje kwangara, kurara hanze, kwandura indwara zibahuta …..

Imiturirwa y’abaherwe n’abanyamahanga bigaruriye Kigali Leta ya Kagame ihora  ikinga abazungu mu maso  sicyo gipimo cy’iterambere ry’u Rwanda.  Ni ikinyoma . N’ikimenyimenyi ngo ayo magorofa y’i Kigali yabuze abayakodesha !

Politiki yo gutuza abantu mu midugudu yashoboraga kugira akamaro iyo bidakorwa mu gitugu gikabije. Aho Leta ishaka gushyira umudugudu, yagombaga kubanza kuhageza amazi meza, amashanyarazi , ishuri, ivuriro….Iyo biza gukorwa gutyo abaturage bari kwijyanayo  ku bwende kandi bishimye.

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye?   1.5/10

Politiki ya « Mutuwele yo kwivuza » cyari igitekerezo cyiza. Ariko cyaje guhinduka icyanzu cyo gusahura rubanda no kubabeshya ngo baravurwa kandi mu by’ukuri batavurwa. Ntibikiri ibanga amafaranga yose batanze nka « Cotisation ya mutuelle »yaranyerejwe . Leta ubwayo yabyemeye mu kwirukana nabi Ministri w’ubuzima Agnes BINANGWAHO ndetse na ba Meya benshi baherutse kwirukanwa bashinjwa kunyereza amafaranga ya Mituweli. Hagati aho abari bayatanze bahitanywe n’icyorezo cya Malariya ku bwinshi, ababyeyi batagira ingano bo bagafungirwa mu bitaro babuze ubwishyu !

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi ? 3/10

Raporo zinyuranye zikozwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu (Inteko Ishingamategeko …) zakomeje kwemeza ko uburezi buhabwa abana ba rubanda guhera mu mwaka w’1994, mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, nta REME bufite.

Ku ruhande rumwe, igitekerezo cyo gushuka abaturage ko abana bose baziga bagatunga dipolome ariko zitagize icyo zibamariye kiragayitse cyane kandi kizagira ingaruka zikomeye kuri ejo hazaza h’igihugu.

Ku rundi ruhande, bigaragara ko abana b’abategetsi aribo batangwaho umutungo w’igihugu kugira ngo bige mu mashuri y’akataraboneka  yo muri Kigali , ndetse bigasozwa no kubohereza mu Bulayi na America . Uku kwikubira ibyiza by’igihugu kurakabije kandi kugomba guhagarara.

Nanone kandi hari ivangura rikaze rikomeje kugaragarira mu gukoresha umutungo w’igihugu hagafashwa abana bamwe  barihirwa amashuri , abandi ndetse b’abahanga bakabura ubufasha. Ninde utabona ko iri vangura rishingiye ku irondakoko niridakosorwa amaherezo rizadusenyera igihugu bikomeye !

Uku gusumbanya abana b’igihugu bisa n’ibyimitse politiki ya « apartheid » hagati y’abana b’u Rwanda, FPR yarishyizeho igamije kwimika ubusumbane bukomeye mu gihe kizaza. Ninde wabishima uretse uwanzi w’igihugu ?

(5)Abaturage bafite amazi meza ? 0.5/10

Abaturage badafite amazi meza nta buzima buzira umuze bashobora kugira. Bagira umwanda, bakazongwa n’indwara z’ibyorezo zinyuranye. Ihere amaso iyi videwo ikurikira urebe uko iki kibazo cyazahaje abaturage kandi Leta ya Kagame ikaba idashaka kugikemura!

Yewe ngo n’ahubatswe amariba ya kijyambere , abaturage babanje gutanga imisanzu, nta mazi yigeze ageramo ! Ngiyo rero politiki y’igipindi  ye !

amwe_mu_mavomo_yagiye_asanwa_akongera_akangirika

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo ? 2.5/10

Abaturage bahatiwe gutanga amafaranga atagira ingano kugira ngo bahabwe amashanyarazi . N’ubwo insinga zakwirakwijwe ahatari hake, incuro babona umuriro mu kwezi ni mbarwa . Nyamara barakomeza bakariha …. Buri kwezi !

Reka twibutse ko amashyanyarazi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo .

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye ? 2/10

Politiki yo guca « Caguwa » mu Rwanda yagaragaje ko Leta ya Kagame ihora ifata ibyemezo bibangamiye cyane inyungu za rubanda . Bizwi ko U Rwanda rudafite inganda zakora imyenda mishya ihagije. Ikindi kandi abaturage bose ntibaragira ubushobozi bwo kugura imyenda mishya gusa. Iki cyemezo cyo guca caguwa cyagaragaye nko kwishongora bikabije kandi bitarimo ubwenge. Yewe n’ibihugu by’i Bulayi byakataje mu majyambere biracyacuruza imyenda ya caguwa !

IMG-20160829-WA0004

Aha urubyiruko rurannyega icyemezo cya Leta cyo guca caguwa.

Aho Leta ya Nyakubahwa Paul Kagame ntiyibwira ko u Rwanda rutuwe n’abaministri n’abaherwe batuye Kigali gusa ? Ndetse twumva ko n’abagizwe abamisitiri bagurizwa amafaranga yo kugura iyo myenda mishya ! Abaturage basanzwe se bo bazagurizwa nande ?

(8)Abaturage barindiwe umutekano : 1/10

Mu Rwanda imbere nta ntambara y’amasasu ihari nyamara inzego zishinzwe gucunga umutekano(Polisi, igisirikari, Inkeragutabara…) ntizisiba kurasa abaturage b’inzirakarengane ku manywa y’ihangu no kubahoza mu iterabwoba ridahuga.

Intambara z’urudaca Leta ihozamo ibihugu duturanye nazo amaherezo zizabyarira Abanyarwanda akarambaraye niba iyi politiki yo kwigira gashozantambara mu karere idahagaritswe .

Nta mutekano abanyarwanda bafite, bahora babunza imitima, buracya ngo ntibwira, bwakwira ngo ntibucya ! Ababonye icyanzu bakizwa n’amaguru bagahungira mu mahanga ;

Uyu se niwo mutekano ukwiye igihugu biririmbwa ko ari intangarugero mu iterambere no mu miyoborere myiza ?

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane ? 2/10

Hari ingero nyinshi zerekana ko ruswa yahawe intebe ; umuco kirimbuzi wo « gutekinika amadosiye » ntukiri inkuru mbarirano ; inzego z’ubutebera ntizigenga ahubwo zahinduwe ibikoresho by’inyungu z’ishyaka rukumbi rya FPR . Gereza zuzuye abaturage batagira amadosiye kimwe n’abafunze gusa kubera ko banenga politiki idahwitse ya FPR.

Leta yimika akarengane bigeze aha , si Leta yo kwizerwa .

(10) Urubyiruko rufite imirimo n’amizero y’ejo hazaza hazima ? 0/10

Urubyiruko nirwo maboko y’igihugu rukaba n’amizero y’iterambere rizaramba. Iyo urubyiruko rwihebye ntiwavuga ko uri kubaka igihugu.

IMG-20160821-WA0001

Mu Rwanda urubyiruko ruremerewe cyane n’iterabwoba, ubushomeri n’ubukene. Umugabane ungana na 85 % w’urubyiruko ntacyo Leta ya Kagame ikora ngo irufashe kwikura mu bukene no kwizera ejo hazaza hazima. Icyo Leta ya Kagame imariye urubyiruko ruyikeneyeho ibisubizo ni ukujya kubafungira ku karwa ka IWAWA ; kubashora mu ntambara zo mu bihugu duturanye zibatikiza umusubizo n’uzirokotse agasigara ari igisenzegeri kitazagira icyo cyimarira.

Umwanzuro

Leta ya Paul Kagame abaturage baramutse bayigiriye ubuntu bayiha amanota angana na 15 /100 , ubundi bakayisezerera bwangu . Leta nk’iyi ntabwo ikwiye guhabwa amahirwe yo gukomeza kugaraguza abaturage agati no kwivuga ibigwi itagira . Politiki z’ibipindi Abanyarwanda barazirambiwe. Niyo mpamvu hakenewe IMPINDUKA.

IMG-20160828-WA0000

By’umwihariko Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwishakamo ubutwari, rugahagurukana impirita maze mu matora ataha ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017 n’ay’Intumwa za rubanda yo mu 2018, rukihitiramo abayobozi bashya . Njyewe ndetse ndashishikariza abasore n’inkumi kuzitabira amatora ari benshi kandi bakitorera abakandida ba « Nouvelle Génération » kuko umushinga   wacu «  Kunga abenegihugu ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne(Together to modernize Rwanda) », ukubiyemo ibisubizo bifatika kuri ziriya ngingo 10 zagaragajwe hejuru, ari nazo zubakirwaho iterambere rirambye ry’igihugu .

Mbifurije mwese guhorana ishema.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017.


COLETTE BRAECKMAN reprend son JOB : elle brouille les cartes pour préparer l’opinion à une invasion du CONGO et du BURUNDI !!!!

$
0
0

colette

Lisez vous-mêmes l’intégralité de l’article de Colette Braeckman . N’oubliez surtout pas de lire entre les lignes !!!

Source : Blog.lesoir.be

LA REVOLTE GRONDE PARMI LES TUTSIS CONGOLAIS REFUGIES AU RWANDA DEPUIS VINGT ANS

 

Les Tutsis du Nord et du Sud Kivu, communément appelés Banyarwanda ou Banyamulenge, ont été les fers de lance de toutes les guerres menées au Congo depuis un vingt ans.

Au Congo nul n’a oublié que, -leur origine congolaise étant mise en cause- les jeunes hommes s’engagèrent en masse, en 1996, dans les rangs de l’AFDL(Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) et, aux côtés de soldats rwandais et ougandais, réussirent à s’emparer de Kinshasa en mai 1997. Une année plus tard, les Tutsis congolais repartaient en guerre, poussés par le Rwanda. Par la suite, en dépit des accords de paix de Sun City (2002) qui ouvrirent la voie à la réunification du Congo, les mêmes combattants tutsis de l’Est alimentèrent plusieurs rébellions, toujours téléguidées depuis Kigali, celle du CNDP de Laurent Nkunda et, plus récemment, celle du M23, finalement mise en échec par l’armée congolaise épaulée par les forces des Nations Unies.

A part quelques politiciens et quelques généraux qui reçurent postes et promotions pour sceller les accords de paix conclus avec Kinshasa, les Tutsis congolais, dans leur grande majorité, estiment que ces guerres successives téléguidées par Kigali ne leur ont rien rapporté : les Banyamulenge du Sud Kivu, en froid avec Kigali, ont été intégrés au sein de l’armée congolaise tandis que les Banyarwanda du Nord Kivu et de l’Ituri ont du fuir en masse vers l’Ouganda et le Rwanda. Aujourd’hui, leurs parents restés sur les collines du Masisi ou de l’Ituri éprouvent le plus grand mal à défendre leurs terres convoitées par des groupes armés hutus qui n’hésitent pas à perpétrer des massacres à l’arme blanche.

De l’autre côté de la frontière, la situation n’est pas meilleure : au fil des années, près de 100.000 Tutsis du Congo ont été amenés à se réfugier au Rwanda et en Ouganda et ils se présentent aujourd’hui comme les « oubliés du Kivu ». En effet, désireux peut –être de préserver cette armée de réserve, Kigali n’a pas veillé à intégrer ces « cousins » congolais dans une société rwandaise en pleine mutation. Selon les chiffres du HCR, 94.700 réfugiés congolais se trouvent toujours dans cinq camps installés au Rwanda et dans trois camps en Ouganda.

Depuis deux décennies, ils y vivent dans des conditions précaires, les jeunes n’ayant pas accès à l’éducation au-delà de 14 ans.

Selon nos informations, la révolte gronde non seulement parmi les adultes qui estiment avoir été sacrifiés mais aussi parmi les jeunes qui, manquant de perspectives dans un Rwanda surpeuplé, rêvent de retourner sur les vertes collines du Masisi dans le Nord Kivu ou l’Ituri. Alors que des milliers de jeunes gens sont acceptés comme réfugiés par les Américains et envoyés dans le Minnesota, une alliance est née entre les diverses communautés de l’Est du Congo, appelée « umoja wa majamaa » ce qui signifie « familles unies ». Recrutant dans les camps de réfugiés en Ouganda et surtout au Rwanda, cette alliance s’est dotée d’un volet militaire et aurait pris contact avec d’autres forces en présence. Quatre mille jeunes gens auraient été recrutés, dont d’anciens rebelles du M23. Selon nos interlocuteurs, cette force nouvelle serait prête à se porter au secours des populations civiles du Nord Kivu attaquées par les groupes armés hutus, disposée aussi à se battre pour forcer le retour des réfugiés tutsis et la récupération des terres…Fait nouveau, ces combattants issus des camps de réfugiés opéreraient de manière autonome, sans être des supplétifs de l’armée rwandaise. Reste à savoir où ils trouveront les armes nécessaires et comment ils s’affranchiront de la tutelle et de la surveillance que Kigali exerce depuis vingt ans sur les cousins du Congo… COLETTE BRAECKMAN.

Umukuru w’igihugu arananiwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi.

$
0
0

FB_IMG_1468393353240

Rubyiruko rw’u Rwanda  nimuhaguruke dufate ubutegetsi.

1.Rubyiruko, bana b’u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by’agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira urwo rukundo mwibitseho rubatera ubutwari bwo gukorera igihugu cyacu mutizigama nubwo tuzi ko ibihe kirimo bitoroshye. Ndifuza kubibutsa ko urwo rukundo, ubwo bushake, uwo murava mwifitemo ari zahabu ku gihugu cyacu.

2.Ndagira ngo cyane cyane mbashimire, hanyuma kandi mbasabe gushyira hamwe imbaraga zacu mu bikorwa byo kugandura bagenzi bacu badashaka kureba ukuri mu maso. Bariya bakunze kwanga kubona ko igihugu cyacu gikeneye ubutwari bwabo, bariya bashishikazwa no guca intege twebwe twiyemeje kwanga twivuye inyuma akarengane gakabije gakorerwa rubanda, umuco mubi wo kubeshya no kudasaranganya neza  ibyiza by’igihugu mu baturage bose, nta vangura.

3.Itegekonshinga ry’igihugu cyacu ritwemeza ko u Rwanda ari Repubulika igendera ku mahame ya demokarasi.  Bisobanuye ko u Rwanda ari igihugu kivoma imbaraga zo kubaho mu bushake no mu bwitange bwa rubanda  . Twibuke ko U Rwanda rwabaye Repubulika mu mwaka w’i 1961, ni ukuvuga ko uyu munsi Repubulika yacu imaze imyaka 54 gusa. Ni Republika ikiri ntoya ugereranyije n’izo mu bindi bihugu byo ku isi. Ariko n’ubwo bwose ari ntoya mu myaka, ni Republika yagize amateka atoroshye, kuko yanyuze kenshi mu bihe bibi.

4.Kugirango Republika yacu rero irusheho kwiyubaka no kugira ingufu hakenewe imbaraga zacu twebwe urubyiruko, tugomba kumenya kandi tukiyumvisha yuko ari umukoro wacu guharanira kugira uruhare rugaragara  mu kwiyubakira u “Rwanda Moderne”. Ni ukuvuga u Rwanda rutarangwamo ubuyobozi bukora nko mu gihe cy’ingoma ya cyami , ubwo hari abumvaga ko ari abenegihugu gusumba abandi, ko hari abavukiye gutegeka abandi bakavukira kubabera abaja n’abagaragu .  U “Rwanda moderne” tugomba kubaka ni igihugu gihangayikishijwe no guha abaturage bacyo ubwigenge n’ubuzima bwiza uyu munsi,  no gutegurira abana bacu ejo hazaza hatekanye ,  ndetse ejobundi n’abuzukuru bacu bakazasarura ibyiza twabibye ku neza yabo .

5.Republika yacu ikeneye ingufu zacu urubyiruko, urukundo rwacu, imibanire ya kivandimwe hagati yacu . Ikineye ko tuba abasangiraguhugu bazi ubwenge,  bakundana koko, batabarana, bagaterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko. Kuba dutandukanye mu miterere no mugenzereze ni inyungu si igihombo . niyo mpamvu bidakwiye kuduteranya ngo dusubiranemo nk’uko byagiye biba urwitwazo rwo gusenya igihugu cyacu mu gihe cyashize. Ubutwari bwo gufungura amaso tukareba ibibazo byugarije igihugu cyacu, tugahangana nabyo  tudahuzagurika, tugafatana urunana mukwishakamo ibisubizo nta buryarya, nibwo buzatuma Repubulika yacu ishora imizi y’amajyambere nyayo, adashobora gusenywa n’uwariwe wese, kuko igipimo cy’ amajyambere nyayo y’igihugu ari umunyagihugu ubwe ubayeho mu bwisanzure butavongerwa.

6.Birumvikana ko kugirango ibyo bigerweho hakenewe ko twemera gutegana amatwi,  kudasuzugurana harebwe igihangararo, kavukire cyangwa icyenewabo. Hakenewe ko dushyira imbere agaciro ka buri wese, mu mitekerereze ye no mu migenzereze ye, bityo tugashyira ku meza ibitekerezo byacu twese, buri sewe agatanga igitekerezo cye gitanga  igisubizo bitewe ni uko abibona, ibisubizo byose mu gutandukana kwabyo bikubahwa, maze hakarebwamo ibishobora gushyirwa mu bikorwa, twese tugatanga umuganda mu kubishyira mu bikorwa ku nyungu z’abenegihugu bose, nta vangura.

7.Ntidukwiye kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza, kubaka amateka meza y’igihugu cyacu y’uyu munsi ni inshingano kuri buri wese muri twe. Ibi nitubikora neza twirinda amakosa yakozwe mu gihe cyashize, cyane cyane tugendera kure ivangura rishingiye ku moko n’uturere, abana bacu bazabidushimira kandi bazakomereza aho twebwe tuzageza. Kubera urugero rwiza bazaba batubonanye, nabo bazaharanira aheza habo, ejo heza h’abana babo ndetse n’ejobundi heza h’abuzukuru babo, gutyo gutyo u Rwanda ruzasugire rusangambe.

8.Uyu munsi kubaka igihugu kizima ni inshingano ni iyacu.  Abana bacu bazaturuhura uwo muzigo kandi bakomereze aho tuzaba twagejeje. Kwikorera uyu mutwaro bisaba ubwitange bukomeye ariko ni ngombwa kuko amahoro n’iterambere by’igihugu cyacu ariho bizashingira. Iyi niyo patriotisme dukwiye kugira iyacu nk’urubyiruko.

9.. Nk’uko buri wese abibona, bamwe mu bayobozi bacu, by’umwihariko umukuru w’igihugu Nyakwubahwa P. Kagame, bageze igihe cyo kuruhuka n’ubwo batabyemera. Ariko kandi nitudaharanira kubereka ko turi tayari mu kubasimbura ntibazabyirotera. Gusa abo bayobozi nabo turabasaba guha urubyiruko urubuga rwo kuvugiramo ibitekerezo byarwo, no gushyira mu bikorwa “initiatives” zarwo. Mu gihe abayobozi batwimye ubwo bwisanzure dufiteho uburenganzira ndetse bagakoresha iterabwoba nk’uko bimenyerewe kugirango baduhatire kwituramira , bavandimwe rubyiruko ndabahamagarira kudaheranwa n’ubwoba. Ubwoba busenya kandi bukica roho z’abana b’igihugu.  Igihe cyo guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu ngiki cyaje.

IMG-20160821-WA0001

10.Umwaka utaha w’2017 hazaba amatora y’umukuru w’igihugu, ndetse no mu w’2018 hazaba ay’intumwa za rubanda. Izi ni “opportunités” tutagomba gupfusha ubusa zo kwerekaniramo ubushake n’umurava dufitiye igihugu cyacu

11.Gusa nanone twitonde kandi dushishoze, ntitugwe mu mitego yatugusha mu makosa bakuru bacu baguyemo mu bihe byashize. Ntitwemere gushukishwa ubusa ngo twishore mu bikorwa by’urugomo, ntitwemere gutekererezwa ngo dukoreshwe  butama ibyo tutiyumvamo nk’aho nta bwenge n’umutimanama tugira. Aya ni amakosa yakunze gukorwa mu bihe byashize ahanini bitewe n’ubujiji bamwe bari bifitiye, kurundi ruhande bitewe n’ubugome abandi mubajijutse bari bifitemo, ndetse n’ubugwari bw’abandi bari bajijutse batagize ubutwari bwo kurwanya ubugome bwa bagenzi babo. Ayo makosa yadukururiye ingorane zitagira ingano mu bihe bitandukanye by’amateka y’igihugu  cyacu.

12.Rubyiruko nimwe Nouvelle Generation itegerejweho Abalideri bazagoboka Repubulika y’u Rwanda bakayikura ku kiziriko cy’iterabwoba .

13.Reka nsoze mbisabira mwebwe urubyiruko rw’Abataripfana kimwe namwe mwese mutwikundira cyangwa mutwiyumvamo, ngo mutsinde iterabwoba, mukomeze mwisuganye mu matsinda yanyu, mwikomezemo ubwo bushake bwo gukorera igihugu cyacu,  bityo muze twese tuvire hasi rimwe tutangize IMPINDUKA zubaka igihugu cyacu bundi bushya. IGIHE NI IKI.

Murakoze.

logo

Umutaripfanakazi, Yvonne Uwase.

DUSANGIRIJAMBO : Ubuzima bwite bwa Perezida wa Repubulika nabwo ni ntavogerwa !

$
0
0

 KagameFamilySaveRwa-1

Ubuzima bwite bwa Perezida wa Repubulika nabwo ni ntavogerwa !

 

I.AMASOMO YA LITURJIYA, Icyumweru cya 24, umwaka C

*Isomo rya mbere : Igitabo cy’Ubuhanga : 9,13-18

*Zaburi : 89(90),3-4, 5-6, 12-13, 14.17

*Isomo rya 2 : Filemoni 9b…17

IVANJILI : Luka 14, 25-33

Muri icyo gihe, Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati

“Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza?
Aba yanga ko yatangira kubaka agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!
Cyangwa se ninde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko niba afite ingabo ibihumbi icumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri?
Abonye bitamushobokeye yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro. Nuko rero utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”

 

II.TUZIRIKANE

Iyi Vanjili twumvise uyu munsi ifite ikintu gikomeye ishaka kutwigisha. Mu rwego rwo gusobanukirwa neza ubutumwa bwayo, reka tugerageze kuyisesengura mu ntambwe enye zikurikira.

Intambwe ya mbere :

Yezu atangira atubwira ati : Ushaka kunkurikira agomba guhara ababyeyi, abavandimwe, urubyaro, uwo mwashakanye… Nanone Yezu asozereza kuri icyo gitekerezo cy’uko ushaka kuba umwigishwa we agomba guhara byose.

Aha rero umuntu yakwibaza niba Yezu ashaka kuvuguruza Ibyanditswe. Urugero ni nk’aho itegeko rya kane mu y’Imana ridutegeka kumvira ababyeyi : Yezu se yaba ashaka kuvuga ko ubucuti n’imibanire myiza mu muryango ntacyo bimaze, ko tugomba kubikuba na zero ?

Igisubizo ni OYA.

Intambwe ya kabiri :

Yezu aducira imigani migufi itwibutsa ko ari ngombwa kubanza gukora IMIBARE neza mbere yo gutangiza igikorwa cy’ingirakamaro. Ushaka kubaka inzu agomba kubanza kubara niba afite ibizayuzuza. Naho umwami ushaka kugaba igitero cya gisirikari ku wundi mwami agomba kubanza kubara niba afite ingabo zihagije zizatsinda urugamba.

Gukora bene iyi mibare ni ibintu byiza kandi byumvikana. Iyi mibare kandi twese tugerageza kuyikora mu buzima bwa buri munsi. Iyo wanze kuyikora cyangwa ukayikora nabi, ingaruka zihita zikugeraho : ubura icyo kurya cyangwa ukabura icyo wishyura za « factures », amabarwa akwishyuza akaba menshi….

Intambwe ya gatatu : Ikibazo nyamukuru

Izi nkuru zombi za Yezu zo mu ntambwe ya kabiri zihurira he na kiriya gitekerezo atangiriraho kandi akanagisozerezaho ngo ushaka kuba umwigishwa we by’ukuri agomba gusiga abantu n’imitungo imufitiye akamaro kuri iyi si ? Aho uwafata icyemezo cyo kwitandukanya n’umuryango we n’imitungo ye, we yaba yakoze imibare mizima ?

Intambwe ya kane : Igisubizo

Icyo iyi Vanjiri ishaka kutwigisha ni uko kubanza gukora IMIBARE (faire ses comptes) ari byiza mbere yo kugira icyo ukora gihambaye. Koko rero ushaka kugaba igitero abara ingabo ze n’iz’uwo bahanganye (évaluation du rapport de force) ; ushaka kubaka nawe arabara akagereranya ibikenewe n’ubushobozi bwe (faire ses comptes).

Ushaka gukurikira Yezu na we agomba kubanza kubara. Gusa rero IMIBARE ye ntiteye nk’iya bariya babiri ba mbere. (Il ne faut pas se tromper de comptes) . Uwiyemeje kuba umwigishwa wa Yezu we agomba kwemera ko atazacungira ku ngufu ze bwite (abasilikari, amafaranga, amaboko y’umuryango) ; agomba kwemera ko umubano afitanye n’abo mu muryango we uramutse ushaka kumubera inzitizi yawuzibukira, akibanira n’abo bareba mu cyerekezo kimwe. Agomba kwiyemeza ko imitungo(amafaranga) iramutse ishaka kumubera inzitizi yayizibukira akiberaho gikene.

Ni ukuri kw’impamo : Umuhamagaro uwo ariwo wose ugira IMIBARE (logique) yawo. Ni byiza rero kubanza kwicara ugatekereza bihagije, ukumenya imibare y’ubuzima wiyemeje. Imibare y’ubuzima bw’Uwiyemeje kubaho nk’Uwiyeguriye Imana itandukanye n’imikorere y’Umucuruzi wiyemeje kurunda imari(Businessman). Imibare y’umuturage usanzwe ucunga inyungu z’urugo rwe rwonyine itandukanye cyane n’imibare y’Umunyapolitiki wo muri Afurika wiyemeje gusheta amagara ye mu guharanira INYUNGU RUSANGE, ari nabyo bikunze kudasigana no gukenesha urugo rwe, gushyira abe mu kaga nawe atiretse. Ntawe ugera ku ntsinzi ikomeye atabanje kugira icyo yigomwa gifite agaciro.

 

III. ISOMO KU BANYARWANDA BO MURI IKI GIHE

Nyuma yo kuzirikana iri somo ndabona ryaha Abanyarwanda amasomo menshi ariko ndibanda kuri abiri gusa, buri wese yishakire andi.

(1) Muri ibi bihe mu Rwanda harangwa ubutegetsi bw’igitugu kibangamiye uburenganzira n’ubwisanzure bw’abenegihugu, IMIBARE y’abiyemeje guhangana nabwo ikunze kwihisha benshi. Impamvu ni uko idashobora guhura n’iy’abantu bishakira amahoro n’ubutunzi bw’ingo zabo zonyine. Bene aba ngo ntibashobora kwiyumvisha impamvu umunyapolitiki yakwishora muri kiriya kibuga ashobora gufungirwamo cyangwa kwicirwamo, aramutse ahagurutse atitwaje ingabo zo kumurinda no gutsemba abanzi be ! Babyumva bate se nyine kandi IMIBARE idahuye ! Aho bamwe babona ukugirirwanabi n’ukwicwa GUSA, hari abahabona n’IBISUBIZO bishoboka. Ibyo utumva neza si ukuvuga ko bitabaho, niyo mpamvu twakagombye kwitonda mbere yo guca imanza. Iki kibazo cyo kudahuza imibare nicyo gikunze gusenya ingo z’abanyapolitiki batari bake, kuko no mu muryango abashakanye bashobora kudahuza imibare.

Icyakora uko nabibonye, ntawe ushobora gukora politiki mu Rwanda atiyemeje guhara se na nyina, urugo, urubyaro …… Ibi simbivugiye kugira uwo nca intege !

(2) Muri iyi minsi hadutse itangazamakuru ryibanda ku kwicengeza mu buzima bwite bwa Perezida Kagame hagamijwe kumuteranya n’uwo bashakanye no kubiba intugunda mu mitima y’abana be. Reka tujye dutandukanya ibintu.  N’iyo haba hari byinshi kandi bikomeye tunenga Leta ya Perezida Kagame, ntawe ufite uburenganzira bwo kuvogera ubuzima bwe bwite, hagamijwe kumusebya no kwandarika umuryango we. Inkuru zimaze iminsi zivugwa ku muryango we zikwiye kwamaganwa n’abantu bose bashyira mu gaciro. Ibitangazamakuru bisa n’ibyigize « specialistes » mu gusebya umuryango w’umukuru w’igihugu bikwiye gushaka ikindi bikora, abanyarwanda barambiwe bene izo « ngirwa-politiki » zitwikiriye icengezamazimwe rikabije kandi risenya. Icyo Abanyarwanda bakeneye ni ukubona urubuga rwo kujya impaka hagatangwa ibitekerezo byubaka (DEBAT constructif) ntabwo ari amazimwe yuzuye isebanya.

Ubuzima bwite (vie privée) bwa Perezida wa Repubulika nabwo ni ntavogerwa. We ubwe, uwo bashakanye ndetse n’abana be bagomba kurengerwa n’amategeko ariko kandi, kubera n’intebe isumba izindi bicayeho muri iki gihe,bakagombye kugirirwa akabanga n’abaturage b’igihugu. Gusa muri iyi minsi birakabije. Niba hariho abanzi bihariye ba Perezida Kagame kubera ko haba hari ibyo bapfa rubanda itazi, ntibakwiye gukomeza kudushora mu mazimwe atwibagiza guharanira inyungu nyakuri z’igihugu cyacu.

Ubutegetsi bushobora KUNENGWA ariko KUBUSEBYA byo ntacyo bimaze.

Ndahamagarira Abanyapolitiki cyane cyane abo muri Opozisiyo kwikebuka no guhaguruka tugasobanurira rubanda uko gukora politiki no kwigaragura mu mazimwe agamije gusebanya ari ibintu bibiri bitandukanye kandi ko « kwandagaza no gusebya umukuru w’igihugu n’umuryango we » bishobora kugira ingaruka mbi nyinshi ku mibereho y’igihugu cyacu.

Ndahamagarira ibitangazamakuru bikwirakwiza inkuru zigamije « gusebanya » ko bidakora umurimo wo kubaka, ko ahubwo byongera umwijima ku mwijima. Ni ikosa rikomeye.

Nifurije umuryango wa Perezida wa Repubulika icyumweru cyiza. Uko byamera kose uriya muryango ufite inshingano ikomeye yo kuyobora igihugu cyacu muri iki gihe dukwiye kuwifuriza no kuwusabira amahoro aturuka ku Mana kugira ngo ayo mahoro ashobore kugera no ku baturage bose b’u Rwanda.

DUSENGE :

Bikiramariya Nyirimpuhwe,

Wibuke ko ntawigeze kumva

Ko washubije inyuma uguhungiyeho

Agutakambira ngo umurengere umusabire

Nicyo gituma nkwizera

Ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho ko ndi umunyabyaha

Mubyeyi w’Umukiza ntiwirengagize ibyo nkubwira

Ubyumve ubyiteho,

AMINA.

Uwanyu Padiri Thomas NAHIMANA.

Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yatabarutse.

$
0
0

Dominiko

Inkuru yasakaye ku isi hose muri iki gitondo ni uko Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye.

Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yavukiye muri Paruwasi ya Kabgayi muri Diyosezi ya Kabgayi mu 1937; atangira iseminari nto mu 1952, ahabwa ubupadiri mu 1964 nyuma aza kuba umurezi mu iseminari kuva mu 1967.

Nta wize mu Seminari nto ya Nyundo guhera mu 1967 washobora kuba yaribagiwe Mgr Ngirabanyiginya Dominiko. Nanjye nagize amahirwe yo kubana na we imyaka  itandatu yose yose kuva mu 1986 kugera mu 1992.

Uyu mubyeyi ntiyari umupadiri usanzwe gusa, yari « un  vrai mythe ». Abarezwe na we bashobora kumuvuga ku buryo butandukanye ariko bose bahuriza ku kuba yarashoboye kubacengezamo indangagaciro eshatu zikunze gutabara abazikomeyeho : la Ponctualité(kugerera igihe aho ugomba kuba); le Silence ( kumenya guceceka kugira ngo ushobore gutega amatwi), la Rigueur( gukorana umwete kandi utajenjetse).

Mu gihe cyacu Dominiko Ngirabanyiginya yatwigishije amasomo y’Ikilatini, Muzika na Esthétique : ntiwashoboraga kuyatsinda utafashe umwanya wo kuyiga bihagije. Ng’uko uko yadutoje gukunda umurimo ukoze neza.

Abashoboye kwegera  cyane Mgr Dominiko Ngirabanyiginya  afite ukuntu yabahumuriraga impumuro isa na » tremendum »(akoba) ariko  ikajyana na « fascinans » (kugukwega no kugutera amatsiko yo kumumenya kurushaho)! Niyo mpamvu  bamwe bazakubwira ko bamutinyaga cyane ariko abandi bakavuga ko bamwiyumvagamo cyane. Ntawamugezeho atasigiye akantu azajya amwibukiraho (marquer l’esprit) !  Nta wamumenye ushobora kumwibagirwa.

By’umwihariko, iyo warangizaga amashuri mu Seminari ya mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo nyuma ugasubirayo ugiye kuhasura  , ntawe utaratangazwaga (être touché) n’urugwiro, ibyishimo n’icyubahiro Dominiko Ngirabanyiginya yakwakiranaga .  Mu by’ukuri abo yareze barushagaho kumukunda nabo bamaze kuba abagabo, nibwo biyumvishaga ukuntu yabafashije kuba « abagabo bihagazeho ».

Hari ubwo nicara , ngasuzuma zimwe muri « réactions » zanjye, ngatangazwa n’ukuntu mu bumuntu bwanjye bw’imbere (conscience) Dominiko Ngirabanyiginya afite akantu yatebejemo. Hari na bagenzi banjye benshi bajya bambwira ko ariko bibagendekera !

Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yari umupadiri w’umuhanga n’intwari.

Mbega ukuntu nifuzaga kuzongera kumubona no kuganira nawe . None adusize tukimukeneye. Tuzahora tumwibuka. Imana yihanganishe umuryango we.

Nk’uko Dominiko Ngirabanyiginya yakundaga guherekeza abatabarutse muri Liturjiya nziza, tubaye twifatanyije n’abazamuririmbira indirimbo nziza z’Ikilatini zo kumusezeraho.

In Paradisum deducant Angeli ,

In tuo adventu suscipiant Martyres,

Et perducant te in civittem sanctam Jérusalem,

Chorus Angelorum te suscipiat,

Et cum Lazaro quandam paupere,

 Aeternam habeas requiem.

Mana muhe iruhuko ridashira,

maze umwiyereke iteka,

aruhukire mu mahoro.

Umwe mu bo wareze,

Padiri Thomas NAHIMANA.

AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA

$
0
0

Amakuru y’ Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA

 

Muri iyi minsi abakunzi b’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda cyane cyane urubyiruko bakomeje kutugaragariza ko bashishikajwe no kumenya impumeko dufite mu gihe hasigaye igihe kitagera ku mezi abiri ngo tube twasesekaye mu Rwatubyaye.

Kubera iyo mpamvu twiyemeje gutangiza uyu muyoboro witwa AMAKURU Y’ISHYAKA ISHEMA bityo tukajya tubagezaho uko duhagaze, umunsi ku wundi .  Ni muri urwo rwego rero dutangiye uyu munsi:

 

Kuwa  Gatatu taliki ya 14/9/2016

 

1.Ese mu Ishyaka ISHEMA hari ikibazo cyo kwicamo ibice bibiri gihari ?

 Nta kibazo gisa gityo dufite. Ishyaka ISHEMA ryunze ubumwe 100%.  Ubu icyo duhugiyeho ni ibikorwa bijyanye no kwisuganya neza :

*Ikipe ya mbere  izajya mu Rwanda  yatangiye imyitozo yihariye

*Turacyarimo kunononsora uko inzego z’abayoboke baba mu mahanga zizasigara ziteye

*Dushishikariye kwegera bwangu Abanyarwanda bose bafite ubushake bwo  kudutera inkunga (campagne de proximité) kugira ngo gahunda yo kujyana Ishyaka mu Rwanda igende neza. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wagatandatu ushize( le 10/9/2016)  abayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ndetse na Nouvelle Génération basuye abatuye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa kugira ngo barusheho gusobanura umushinga wo kujya gukorera politiki mu Rwanda. 

2.      Ni gute umuntu  yinjira cyangwa agasezera mu Ishyaka ry’ Abataripfana? 

Umuntu wese ubishaka akaba akunda gahunda zo guhindura imiyoborere y’igihugu cyacu binyuze mu nzira zitamena amaraso, ashobora kwegera abayobozi b’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda bakamusobanurira uko yabigenza. 

Icyambere Ishyaka Ishema ryihatira ni ugutoza umuyoboke waryo wese indangagaciro nziza y’ « ubutaripfana », aribyo kurangwa n’ubutwari budasanzwe bwo guhamya ukuri n’aho rukomeye ! Imbere y’akarengane kamugiriwe cyangwa kagiriwe abandi, haba mu Ishyaka cyangwa hanze yaryo,  Umutaripfana ntatinya kukamagana byaba na ngombwa akitabaza itangazamakuru akabisobanurira rubanda, ku mugaragaro.

 Irindi hame tugenderaho ni uko umuntu yinjira mu Ishyaka Ishema ku bwende bwe kandi akaba yarisohokamo igihe ashakiye. 

None rero Banyarwanda, Banyarwandakazi, mwese ndabararitse, ntimucikanwe. Muri uku kwezi kwa Nzeri (9) 2016,  tanga inkunga yawe kugirango bitarenze taliki ya 2 Ugushyingo 2016 Ishyaka ISHEMA rizasesekare mu Rwanda ryitwaje umushinga utagira uko usa witwa  « Kunga abenegihugu kugirango bashobore kwiyubakira u Rwanda Moderne »;« Together to modernize Rwanda »;« Rassembler pour moderniser le Rwanda ».

Uyu mushinga ni uwa twese : uruhare rwa buri wese nirugaragare bityo ntihazagire uhezwa ku buryohe bw’amatunda yawo.

BIRACYAZA….

Umutaripfanakazi

Jeanne Mukamurenzi.

 logo

 

AMAKURU y’ISHYAKA ISHEMA : Hasigaye iminsi 40 gusa !

$
0
0

nadine

Amakuru yo ku wagatandatu taliki ya 17/9/2016

Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda . Mu gihe hasigaye iminsi ikababakaba 40 gusa Itsinda rya mbere riyobowe na Padiri Thomas NAHIMANA rigasesekara mu Rwatubyaye, Abataripfana bose barakataje mu kwegera no gusobanurira Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo ko inkunga yabo ikenewe kandi bwangu.

Muri urwo rwego dore ibaruwa yandikiwe umunyarwanda wese wifuza kugira icyo afasha Abataripfana kugira ngo bashobore gusohoza neza iyi gahunda ifitiye benshi akamaro .

                                                     logo

Tanga umuganda wo kubaka u Rwanda ruha abana barwo bose « AMAHIRWE ANGANA».

 

Muvandimwe duhujwe n’urukundo dufitiye igihugu cy’u Rwanda,

1.Nkwandikiye iyi baruwa kuko ndashidikanya ko ubona kandi wumva neza ibibazo bikomeye bikomeje gusenya igihugu cyacu bikaba ahanini bikomoka ku mikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu hashingiwe ku irondakoko n’irondankomoko.

2.Kwemera ko abenegihugu twese tudakwiye gukomeza kwibera indorerezi ahubwo tugomba kugira icyo dukora ngo dufashe igihugu cyacu kubona inzira yo kwikura muri biriya bibazo, nicyo cyanteye guhaguruka nifatanya na bagenzi banjye tubyumva kimwe maze taliki ya 28 Mutarama(1) 2013 duhurira i Paris ho mu Bufaransa dushinga Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda .

3.Muri iyi myaka itatu ishize twarihuguye bihagije, twakoze inama nyinshi, twakoze ingendo mu bihugu binyuranye, twasesenguye amateka y’igihugu cyacu, twashyize ahabona ibitekerezo byacu, twagerageje kwifatanya n’abandi banyapolitiki tureba mu cyerekezo kimwe. Ikiruta byose ariko twateguye umushinga witwa « Kunga Abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne » (Together to modernize Rwanda) ugaragaza u Rwanda rubereye bose twifuza kuraga abadukomokaho.

4.Ubu rero igihe kirageze ngo duhaguruke tuve mu mahanga, dusange Abanyarwanda bari mu gihugu, dufatanye n’urubyiruko kubaka imishinga ishyigikira amizero mashya y’ejo hazaza.

5.Ibibazo bya politiki bikomeye cyane biri mu Rwanda muri iki gihe ntitubiyobewe. Ariko kandi tuzi neza ko ibyo bibazo bitazakemuka hatabonetse bamwe mu benegihugu bemera kwitanga. Aha ntuye mu gihugu cya CANADA, mfite urugo, mfite umugabo, mfite n’abana babiri bakiri bato. Baracyankeneye. Ariko nanone mu Rwanda hari abavandimwe bacu, hari imiryango, hari abaturage bakabaka miliyoni 12 nabo bakeneye « Abalideri » babafasha kwisuganya kugira ngo buhindure ibintu, bubake ubuyobozi bwiza binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku bwitonzi n’ubushishozi.

6.Hasigaye amezi atagera kuri abiri tukaba dusesekaye mu Rwanda. Ntabwo nzagenda njyenyine. Mu Ikipe ya mbere tuzaba turi« Abataripfana batagendera kuri baranyica »bagera kuri batandatu (6), barangajwe imbere na Padiri Thomas NAHIMANA, Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.  Hari abandi bazaza nyuma.  Mu gihugu tuzahasanga kandi n’abandi basore n’inkumi b’intwari cyane badutegereje tuzafatanya.

7.N’ubwo ariko dufite ubushake buhambaye n’ukwiyemeza kutajegajega tuzi neza ko ibikenewe ari byinshi kandi bisaba amafaranga atari make:

*Amatiki y’indege,

*Amacumbi,

*Ibikorwa byo kwandikisha ishyaka,

*Kwiyamamaza mu matora ya 2017 na 2018

*Ubuzima busigaye buhenze cyane mu Rwanda….

Niyo mpamvu dukeneye inkunga ya buri wese, yaba nto, yaba nini. 

8.Nkwandikiye rero ngira ngo nkumenyeshe ko inkunga yawe tuyikeneye rwose kandi ko   ushobora kuyitugezaho unyuze muri imwe muri izi nzira eshatu zikurikira:

  1. Kuyinyoherereza muri CANADA
  2. Kuyinyuza kuri Compte ya AIPAD-ISHEMA: IBA : FR76 3000 3010 2000 0372 8024 158 BIC : SOGEFRPP RIB : 30003 01020 00037280241 58
  3. Bitewe n’aho ubarizwa wayinyuza kuri :

*Italie: Madame Yvonne UWASE

*Belgique – Luxembourg: Joseph Nahayo ; Marie Claire Akingeneye

*Scandinavia: Jean Bosco Habiyaremye ; Jeanne Mukamurenzi

*Australia na Nouvelle-Zélande: Emmanuel Mugenzi ; Ernest Senga

*Allemagne: Simon Pierre Habineza

*America (USA): John Gahongayire

*Ubwongereza: Virginie Nakure

*Uburusiya: Valence Maniragena

*France – Suisse: Chaste Gahunde; Landouald Ntibayitegeka ; Akishuri Abdallah

*Pays-Bas: Ntaganzwa Jean Damascène

*Mazambique-Swaziland: Padiri Gaspard Ntakirutimana

*Zambiya-Malawi-South Africa: Venant Nkurunziza

*Cameroun: Kabanda Jean Baptiste

*Uganda-Tanzania-Burundi-Kenya-RDC- Congo Brazza- Rwanda: Padiri Thomas Nahimana, Jean Léonard Seburanga, Théodette Gatesire.

9.Mu gihe ngitegereje igisubizo cyawe cyiza kandi cyihuse, nkwifurije umugisha n’amahirwe atagabanyije.

 Harakabaho abenegihugu batewe ishema no kwitwa Abanyarwanda.

Mu izina ry’Ishyaka ISHEMA,

Nadine Claire KASINGE,

Umunyamabanga mukuru wungirije,

Umuvugizi w’umukandida.

 

ITANGAZO RITABARIZA Jean Marie Vianney Kayumba

$
0
0

jmv-kayumba

Jean Marie Vianney Kayumba

 

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 nzeli 2016 ku gicamunsi, umuvugizi wa PDP-Imanzi mu Rwanda Jean-Marie Vianney Kayumba yatawe muri yombi na police y’u Rwanda ku mpamvu zitaramenyekana.

Nk’uko abenshi mwabyumbwishije muri iki gitondo mu kiganiro Dusangire ijambo cya Voice of America (VOA), Kayumba yanenze politiki y’imirimo ndetse n’iy’uburezi bitera ubushomeri kandi atanga inama uko abona byakemuka.

Kubera Leta y’u Rwanda itajya yihanganira abavuga uko batekereza binyuranye na politiki yayo, birashoboka ko azize ibitekerezo bye yatanze muri icyo kiganiro.

Turasaba umuntu wese ubishoboye gukurikirana tukamenya aho police yajyanye iyi mpirimbanyi ya demokarasi dore ko ababurira irengero i Rwanda bimaze kuba umuco.

Turashinganisha umuvugizi wa PDP-Imanzi Bwana Kayumba Jean Marie Vianney imbere y’abanyarwanda n’amahanga, icyo yaba cyose byabazwa Leta y’u Rwanda kuko police yayo niyo yamufashe.

Twese hamwe tuzatsinda.

Munyampeta Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru wa PDP-Imanzi
Tel . +32477971465


Gutanga inshingano : Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya.

$
0
0

seburanga-photo

Jean Leonard SEBURANGA

1. Inshingano

Inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli (9) 2016 yashimye ubutwari n’umurava by’Umutaripfana Jean Leonard SEBURANGA . Twamushimye by’umwihariko ubuhanga mu gusobanura neza ibibazo by’ingutu bibangamiye Abanyarwanda kandi bishingiye ku bushake bwo kwikubira ibyiza byose by’igihugu bw’Agatsiko k’abiyita « Intore butore » .  Niyo mpamvu iyi nama yafashe icyemezo cyo kumwinjiza muri Komite Nyobozi y’ Ishyaka mu kumuha inshingano zikurikira:

*Komiseri ushinzwe Ubushinwa na Aziya

*Umuyobozi wita ku mubano n’Amashyirahamwe mpuzamahanga .

2. Seburanga Jean Leonard ni muntu ki?

Seburanga Jean Leonard ni umunyarwanda wavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka w’1974. Arubatse, afite abana babiri. Kuva afite imyaka itandatu y’amavuko, ababyeyi be bagiye gutura mu cyahoze ari Komini Gituza, perefegitura ya Byumba (ubu ni mu karere ka Gatsibo) aba ariho akurira.

Afite impamyabushobozi mu bumenyi bw’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’iyo mu rwego rwa masters mu bumenyi bw’ibimera bikoreshwa nk’imitako mu mazu, insisiro n’imijyi, yakuye muri Kaminuza y’Amashyamba y’i Pékin mu gihugu cy’u Bushinwa.

Yari umwalimu n’umunyeshuri ku rwego rwa PhD muri Kaminuza y’u Rwanda kugeza mwaka wa 2015, ubwo yiyemezaga bidasubirwaho gutanga umuganda we mu guharanira ku mugaragaro demokarasi n’uburenganzira bwa rubanda mu Rwanda.

Benshi bamuzi kubw’inyandiko ze z’ubushakashatsi ziboneka muri za revues mpuzamahanga no kubw’ibitekerezo bye bya politiki atangaza, cyane cyane abinyujije ku rubuga rwa internet «www.muriho.blogspot.be». Yubakiye ubuzima bwe ku ndangagaciro eshatu z’ingenzi: ubwigenge (indépendance), ubwiyoroshye (modestie) n’ubwiyemeze (détermination).

Yari atuye i Musanze mu ntara y’amajyaruguru kugeza ahagana mu mpera z’umwaka wa 2015. Ubu aba mu buhungiro i Liège mu gihugu cy’ u Bubiligi ari naho yinjiriye mu Ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Tumwifurije gusohoza neza inshingano ahawe.

logo

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA RY’U RWANDA.

AMAKURU Y’ ISHYAKA ISHEMA : Dukomeje kunguka amaboko!

$
0
0

gatesire-photo

Theodette GATESIRE

Amakuru yo kuri uyu wagatatu taliki ya 21/9/2016

Mu gihe hasigaye iminsi 36 gusa ngo  Ikipe ya mbere isesekare mu Rwanda,  Ishyaka Ishema rikomeje kwinjiza mu nzego zaryo z’ubuyobozi bukuru Abataripfana bafite impano n’ubushake bwo gutanga umuganda wabo kugira ngo IMPINDUKA nziza Abanyarwanda banyotewe igerweho vuba, binyuze mu nzira y’amahoro n’ubwitonzi.

Mu rwego rwo kurushaho kwisuganya, Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda yateranye kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nzeli ( 9 ) 2016, yahaye agaciro ubwitange, ubushake n’ubushishozi by’Umutaripfana Théodette Gatesire nuko ifata icyemezo cyo kumuha inshingano zikurikira :

*Komiseri wa 2 ushinzwe « mobilisation »

*Umuyobozi wungirije w’ibiro bihoraho by ‘Ishyaka ( Secretariat permanent )

Gatesire Theodette ni muntu ki?

Gatesire Theodette ni umunyarwandakazi wavutse mu mwaka w’1978, avukira mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, ari naho yarerewe. Afite impamyabushobozi ihanitse mu bumenyi bw’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 n’impamyabushobozi yo ku rwego rwa masters mu bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nayo yakuye muri iyo kaminuza mu mwaka wa 2013.  Arubatse, afite abana babiri.

Yakoze imirimo itandukanye harimo kuba umwarimu mu mashuri abanza. Guhera mu mwaka wa 2006 yakoze umurimo wo kuyobora ba mukerarugendo basura pariki y’ibirunga kugeza muri 2007, ubwo yatangiraga gukorera ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke cya ‘The Dian Fossey Gorilla Fund International’ gifite icyicaro i Musanze mu ntara y’amajyaruguru. Kuva mu mpera za 2015, aba mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasabye ubuhungiro.

Kubera ko yanga akarengane, agaharanira ko umuntu wese yakwishyira akizana, yiyemeje kugira uruhare muri politiki y’igihugu cye, maze yinjira mu ishyaka Ishema ry’u Rwanda.

Azwiho gutanga ibitekerezo mu nkuru zisesengura ibibazo bikomeye u Rwanda rugenda ruhura nabyo zikanatanga inama ku bikwiye gukosorwa, abinyujije ku rubuga «www.muriho.blogspot.be» n’ahandi. Anandika inyandiko z’ubushakashatsi atangaza muri za revues scientifiques zitandukanye.

Tumwifurije gusohoza neza inshingano ahawe. Imana imuhe umugisha.

logo

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.

Padiri Ubald ngo yaba yarahagaritswe muri Diyoseze ya Kabgayi.

$
0
0

padiri-ubald-rugirangoga

Padiri Ubald Rugirangoga

SOURCE: http://www.umuseke.rw/padiri-ubald-ngo-yaba-yarahagaritswe-muri-diyoseze-ya-kabgayi.html

Bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatulika mu Rwanda ngo baba batishimira ibikorwa bya Padiri Ubald Rugirangoga ufite abantu benshi bakunda isengesho rye ndetse bamusanga aho yagiye kwigisha ari benshi ngo abasengere. Uyu mupadiri uzwi cyane mu Rwanda yaba yarabujijwe kwigisha muri Diyoseze ya Kabgayi.

Padiri Ubald Rugirangoga we avuga ko icya ngombwa ari uko nta kibazo afitanye n’Abakiristu.

Padiri Ubald Rugirangoga asanzwe abarizwa muri Diyoseze ya Cyangugu, gusa akunda gutura ibitambo bya Misa ahantu hanyuranye mu gihugu aba yatumiwe.

Hari amakuru avuga ko Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa Diyoseze ya Kabgayi yaaba ahanganye bucece n’uyu mupadiri ndetse ngo yabujije ko yigisha muri Diyoseze ye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru KT Press.

Padiri Ubald yabwiye iki kinyamakuru ko hari ubwo yatumiwe n’Ababikira muri Diyoseze ya Kabgayi nyuma bakamubwira ko batakimwakiriye kuko Musenyeri Mbonyintege yababujije.

Yagize ati “Nari natumiwe nabo mu isengesho, nyuma bambwira ko ryahagaritswe na Musenyeri kubera impamvu ntigeze nshaka kumenya.”

Padiri Ubald avuga ko ibihe nk’ibi bibaho mu ivugabutumwa kandi yabyiteguye ko hari abadakunda ibyo akora ariko ngo ntibamubangamiye kuko ari ku mugambi w’Imana.

Ati “Icy’ingenzi ni uko nta kibazo mfitanye n’Abakiristu, ndabizi ko igihe cye kizagera akumva uko ubuntu bw’Imana bukora. Yifata nk’umuntu ufite byinshi byo gukora aho gusobanurira abantu ubuntu bw’Imana.”

Musenyeri Mbonyintege we yabwiye KT Press ko nta mwanzuro yigeze afata wo kubuza Padiri Ubald kwigisha no gusengera muri Diyoseze ya Kabgayi.

Ati “Nta mpamvu n’imwe yatuma mpagarika Padiri Ubald kugera muri Diyoseze ya Kabgayi. Ibyo ntabyo nzi. Ndumva ari bishya mu matwi yanjye.”

Hari amakuru avugwa ko Padiri Ubald yaba afatwa na bamwe  mu bayobozi muri Kiliziya nk’umunyapolitiki kuko ngo yigisha cyane ku gutanga imbabazi n’ubwiyunge, ndetse ngo hari amabaruwa yaba yaravuye i Vatican amwihaniza n’abandi ba padiri bigisha nka we.

**********

Dusangirijambo : Bariyimbire abadamaraye bo mu….Rwanda!

$
0
0

cropped-images.jpg

I. AMASOMO yo kuri iki cyumweru cya 26 gisanzwe, C.

1. Isomo rya mbere: Amosi 6, 1. 4-7

Bariyimbire abatengamaye bo muri Siyoni, n’abashingiye amahoro yabo ku musozi wa Samariya, bo nyarurembo z’igihugu cy’ikirenga mu bindi byose,
bo inzu ya Israheli igisha inama.
Ngabo baryamye ku mariri akoze mu mahembe y’inzovu, bagaramye mu ntebe zabo, bakarya abana b’intama n’inyana z’imitavu, baregura inanga bagapfa gucuranga, bakaririmba nka Dawudi indirimbo bihimbiye, bakanywera divayi mu bikombe, bakisiga amavuta y’agaciro,
ariko ntibahangayikwe n’uko umuryango wa Yozefu ugiye kurimbuka.
Ni cyo gituma guhera ubu bagiye kujyanwa bunyago, bakagenda ku isonga y’abandi bose, maze bikarangirira aho ibyishimo by’abo bantu b’abapfayongo!

2.Zaburi 146(145),7.8-9.10.

Uhoraho ni We Muremyi w’ijuru n’isi,
akaba mudahemuka iteka ryose,
akarenganura abapfa akarengane,
abashonji akabaha umugati.

Uhoraho abohora imfungwa,
Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,
Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,
Uhoraho agakunda ab’intungane.

Uhoraho arengera abavamahanga,
agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,
ariko akayobagiza inzira z’ababi.

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,
akaba Imana yawe, Siyoni, uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

3.Isomo rya kabiri: 1 Timote 6, 11-16

Naho wowe, muntu w’Imana, ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza. Rwana intambara nyayo y’ukwemera, uronke ubugingo bw’iteka wahamagariwe, nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe ushize amanga, mu ruhame rwa benshi. Mbigutegekeye imbere y’Imana ibeshaho byose, n’imbere ya Kristu Yezu wabaye umuhamya uhebuje w’Imana imbere ya Ponsiyo Pilato: wite ku mategeko, ukomeze kuba umuziranenge n’indakemwa kugeza ku munsi w’Ukwigaragaza kw’Umwami wacu Yezu Kristu. Koko rero igihe cyagenywe nikigera, azagaragazwa n’Imana Nyir’ihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi, Umwami w’abami, n’Umutegetsi w’abategetsi, Yo yonyine yihariye ukudapfa, igahora ituye mu rumuri rudahangarwa, ntihagire umuntu n’umwe waba yarayibonye cyangwa ngo ashobore kuzayibona bibaho. Niharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo! Amen.

4.Ivanjili: Luka 16,19-31.

Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza. Hari n’umukene witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe, akarambarara ku muryango w’uwo mukungu. Yifuzaga gutungwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukungu, akabibura; ahubwo imbwa zikaza kurigata ibisebe bye.
Umukene rero aza gupfa, abamalayika bamushyikiriza Abrahamu; umukungu na we arapfa, baramuhamba. Ageze ikuzimu, arahababarira cyane. Ni ko kubura amaso, abonera kure Abrahamu ari kumwe na Lazaro. Nuko atera hejuru ati ’Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro.’ Abrahamu aramusubiza ati ’Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara. Uretse n’ibyo, hagati yacu namwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’
Umukungu arongera ati ’Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’ Abrahamu aramusubiza ati ’Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!’ Undi ati ’Oya, mubyeyi Abrahamu! Ahubwo umwe mu bapfuye nabasanga, bazisubiraho.’ Abrahamu arongera, aramusubiza ati ’Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza.’»

II. TUZIRIKANE

Biragoye cyane guhanurira abadamaraye, ba bandi bumva ko isi yose iri mu nsi y’ibirenge byabo. Bene abo biraborohera gusuzugura umukene, kugaraguza agati imfubyi n’umupfakazi , kuko baba bibwira ko umudamararo bafite udateze kugira iherezo.

Igihugu cya Isiraheli sicyo cyonyine Umuhanuzi Amosi yahanuriye . Yahanuriye ibihugu byose . Twibuke ko Amosi yabaye umuhanuzi hagati y’imyaka 780-750 mbere y’ivuka rya  Yezu . Ni we muhanuzi wenyine wanditse (écrivain) igitabo kikaba kikiriho, ibyo tubwirwa ku bandi bahunuzi bakomeye byavuzwe n’incuti zabo cyangwa ababateze amatwi.

Mu gihe cya Amosi, hariho umurengwe udasanzwe mu bategetsi, ubukire ari bwose, bikabatera gusuzugura rubanda . Ariko ikibazo kiruta ibindi ni uko bibagiwe ko Uhoraho  Imana ari we mugenga, ko ariwe utanga n’ubwo bukire biratana . Niko kwishora mu mahano n’ubugizibwanabi burenze igipimo ntacyo bikanga.

Amosi amaze kubona ko abategetsi n’abakire barangariye cyane mu kwibeshaho no kudemba mu bukire bwabo, yarahagurutse abahanurira ko igihugu cyabo kigiye kurimbuka, ko  » Udutsiko tw’Abanyamurengwe » tugiye guhura n’akaga ko kwamburwa byose ndetse kimwe na rubanda bakajyanwa bunyago mu mahanga (Déportation) .

Ubu buhanuzi bwakiriwe nabi ndetse Abanyamaboko bakora ibishoboka byose ngo bikize umuhanuzi Amosi.

Isomo ku Banyarwanda bo muri iki gihe

Biroroshye cyane ku bategetsi batunze ibya mirenge kwibagirwa Imana no kogera uburimiro kuri rubanda. Kuko nyine umusonga w’umuturage utababuza gusinzira !Mu gihe inzara ivuza ubuhuha mu mpande zose z’igihugu cy’u Rwanda, dukomeje kumva induru y’uko abitwaga abayobozi bahagurukiye guhatira abaturage kurandura ibirayi bahinze barushye, barikokoye bakagura imbuto, bakajya kubihisha hirya iyo mu cyayi …. hanyuma mu gihe hasigaye nk’ukwezi kumwe ngo ibyo birayi bibe byashobora kuramira rubanda , hakaza abanyamurengwe bati nimubirandure kuko hari Abazungu bagiye kuza gusura iki cyayi…..Ninde wabura kwibaza ati: Rwanda uragana he handi hatari mu irimbukiro ! Ubusanzwe kurandura imyaka kimwe no guca inka amabere si indangagaciro ya kinyarwanda ahubwo bizwi nk’ubukunguzi bubyaririra amahano benebwo. Aho abategetsi bacu ntibakwiye guhabwa amahugurwa ku muco nyarwanda ?

Bikwiye kumenyekana, buri wese akabyitwararika :  iyo ubutegetsi bukomeje ingeso yo kunaniza abaturage birenze igipimo amaherezo habaho kwivumbura, umwiryane n’intambara bikabura rutangira ! Ukurimbuka kwa « Siyoni » ni aho gushobora kuzaturuka !

Kuki ibuye ryagaragaye ryakomeza kwica isuka ? Mwaretse twese tukifuza amahoro kandi tugaharanira ko agera kuri buri mwenegihugu !

Dusengere igihugu cyacu, havuke abantu b’intwari, bahagara ku maguru yombi bakamagana ububisha, bagashima icyiza! Hakenewe Abahanuzi nka Amosi kugira ngo bakangure abategetsi badamaraye, babibutse kubaha Imana no korohera rubanda. Hakenewe Abataripfana badahakishwa ijambo, bavugisha ukuri ariko bakitangira no kugira uruhare rufatika mu gukosora ibyangirika ! Dukeneye impinduka mu mitegekere y’u Rwanda , « ubutegetsi bugasubizwa mu maboko ya rubanda kandi bukaberaho kurengera inyungu z’imbaga y’Abanyarwanda ».

Nifurije icyumweru cyiza Abanyarwanda bose, cyane cyane abari mu kaga k’inzara. Mukomeze mwizere Imana niyo izadushoboza impinduka nziza dusonzeye. Abakunzi ba Kamarampanga ya mbere nabo tubifurije isabukuru nziza, isabukuru itabohera imitima yacu mu gihe cyahise ahubwo idukangurira kubaka ejo hazaza hizeza abenegihugu bose  » amahirwe angana ».

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Tega amatwi aka karirimbo , ukareke kagucengere muri roho, ukazirikane ijoro ryose .

Abihayimana bagaragara mu bikorwa bya politiki kurusha abandi mu Rwanda !

$
0
0

e627aa69dbb03cb7760d48fd429e5f

[Soma iyi nkuru yanditswe n’ikinyamakuru www.igihe.com,  uyisesengure witonze,  uyizirikane , hanyuma ugerageze gusubiza ibi bibazo 5 bikurikira :

1. Aba Bihayimana bagaragara muri politiki muri iki gihe bahuriye kuki hagati yabo ?

2.Aba Bihayimana batewe ishema no kuba bagaragara muri politiki muri iki gihe bapfana iki n’ubutegetsi buriho ?

3.Aba Bihayimana bashimwa kubera ko bashyigikiye politiki y’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi barusha iki Abihayimana bashimwaga mu gihe cya MDR-Parmehutu n’icya MUVOMA (MRND) ubu bakaba barahinduwe ba ruvumwa ?

4. Ese Abihayimana bakwiye kubahwa no gushimwa ni abagizwe ibyamamare no gushyigikira ubutegetsi buriho kabone n’iyo bwaba ubutegetsi bw’igitugu butsikamiye rubanda bitavugwa  ? Nibo Bahanuzi Imana yishimira ?  Abatinya kubwiza ukuri ubutegetsi budahwema guhonyora uburenganzira bwa muntu hagamijwe kubushishikariza kwikosora,  nibo rubanda ikeneye muri iki gihe ? 

5. Ese Uwihayimana wagaragara muri politiki ya Opozisiyo nk’unenga bikomeye gahunda z’ubutegetsi bw’Inkotanyi  zirenganya rubanda yaba yarihaye Imana imwe n ‘ iy’aba bahagurukiye gushyigikira gahunda zose za Leta iriho, nko kurandura imyaka y abaturage no kubicisha inzara , kubambura amasambu yabo,  kubakenesha hakoreshejwe kubashyira ku kiziriko cy ‘imisoro n’amahoro by ‘urudaca, kubavangura mu mashuri no mu itangwa ry’akazi,  kubarasira akamama ku manywa y’ihangu n’ibindi bibi byinshi nk’ibyo. … ? Niwe  ukwiye gutotezwa no guhindurwa ruvumwa? ] UMUHANUZI.

 

Abihayimana bagaragara mu bikorwa bya politiki kurusha abandi mu Rwanda.

Abantu batandukanye iyo babonye abanyamadini bayobotse ibikorwa bya politiki, batekereza ko abo batannye. By’umwihariko Abanyarwanda iyo batekereje uburyo abanyamadini bo muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri banywanye na politiki n’ingaruka byagize, bituma bumva ko uwo mubano udakwiye.

Hari abungamo bakavuga ko politiki ishobora kuba ari ikizira ku banyamadini, ariko se ni byo? Ab’uyu munsi bahagaze he? Hari abakora politiki, nziza cyangwa isenya?

Nta gihugu kibaho ku Isi kidashingiye kuri politiki, niyo moteri ya leta, ariko abanyamadini nk’abagize sosiyete sivile nabo baba basabwa umusanzu muri politiki yubaka igihugu, dore ko amadini agira abayoboke benshi, ku buryo batojwe politiki nziza bayishyira mu bikorwa igatanga umusaruro, banakwigishwa mbi bakoreka ibintu.

Hari abanyamadini bahiriwe na politiki…

Mu mateka hari bamwe mu banyamadini n’abihayimana bagiye bakora ibikorwa bya politiki bakagera no ku rwego rwa Perezida w’Igihugu nka Musenyeri Fernando Armindo Lugo Méndez wabaye Perezida wa Paraguay, hagati y’umwaka 2008 – 2012.

Padiri Fulbert Youlou we yaharaniye ubwigenge bwa Congo-Brazaville anaba Perezida mu 1959 -1963. Padiri Augustin Diamacoune Senghor yayoboye Intara ya Casamance yashakaga kwigobotora kuri Senegal na Padiri Raymond Gravel wabaye umudepite muri Canada.

MusenyeriDesmond Mpilo Tutu ni umunyapolitiki waharaniye politiki y’ubumwe n’ubwiyunge muri Afurika y’Epfo, nyuma y’amarorerwa y’irondaruhu (Apartheid) yibasiye icyo gihugu, yaje guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1984.

Mu Rwanda Padiri Alexis Kagame wakomokaga mu muryango w’Abiru akaba n’Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre. Hari ndetse n’abanyamadini barimo abapadiri bakoze politiki mbi, bagira uruhare mu koreka u Rwanda mu marorerwa ya Jenoside.

Uyu munsi hari bamwe mu Banyamadini bagaragara kurusha abandi muri politiki y’u Rwanda, ariko badakora nk’iyakozwe n’abanyamadini mu gihe cya Repubulika zombi, ahubwo batanga umusanzu mu gukosora amakosa yakozwe na bagenzi babo.

1. Musenyeri John Rucyahana

Rucyahana yavutse tariki ya 11 Ugushyingo 1945, yakoze imirimo itandukanye mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, irimo kuba umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu karere ka Musanze.

Muri Mata 2010, Inama y’Abaminisitiri yamugize Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Guhera icyo gihe atangira kugaragara mu ruhando rwa politiki ku buryo bweruye.

Rucyahana kandi ari mu bajyanama ba Perezida wa Repubulika akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, ugira uruhare mu gukangurira abagororwa bagize uruhare muri Jenoside kwiyunga n’abo bahemukiye.

Mu bijyanye na politiki abikora abicishije mu mwanya afite muri komisiyo, akangurira abantu kugaragaza ukuri ku byabaye muri Jenoside, gusaba imbabazi, kwigisha ku mateka y’u Rwanda n’ibindi.

Yabaye umwe mu basabye ko Radio BBC yajyanwa mu nkiko igakurikiranwa kuri filimi mbarankuru yiswe ‘Rwanda’s Untold Story’ yakozwe n’umunyamakuru Jane Corbin.

Mu bindi bikorwa agaragaramo birimo gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’ibindi bimugira umunyapolitiki kurusha kuba umushumba mu itorero cyangwa idini.

 

Musenyeri John Rucyahana

2. Musenyeri Mbonyintege Smaragde

Mbonyintege yabaye igihe kirekire ari Umuyobozi Mukuru (Rector) wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Ishuri rya nyuma urimo gutegurwa kuba umupadiri anyuramo.

Nk’Umuyobozi Mukuru, Mbonyintege yagombaga kumenya politiki y’u Rwanda, akayigisha abapadiri bagombaga guhangana n’amateka mabi ya Jenoside u Rwanda rwari ruvuyemo.

Ibikorwa bifitanye isano na politiki yabikomeje ubwo yatorerwaga kuba Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya.

Yitabiriye kenshi Inama zikomeye mu gihugu, nk’Umushyikirano, izivuga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi zigamije ubumwe n’ubwiyunge. Yagaragaye kenshi avuga ku ruhare rwashinjwaga Kiliziya Gatolika muri Jenoside, ibisobanuro bisaba umuntu wacengeye politiki y’u Rwanda n’iy’Isi.

Umubano afitanye na Perezida Kagame watumye amugabira Inka ubwo yimikwaga kuyobora Diyoseze ya Kabgayi.

 

Musenyeri Mbonyintege aganira na Minisitiri Kaboneka hamwe na Venantia Tugireyezu

3. Mufti Habimana Saleh

Sheikh Saleh Habimana, Umuyoboke wa FPR Inkotanyi yabaye Mufti w’u Rwanda kuva muri 2001 kugeza muri 2011.

Umurimo wo kuba Mufti ntutandukanye cyane n’inshingano za Politiki, dore ko avuye kuri uwo murimo yahise atorerwa kwinjira muri politiki ku buryo bugaragara.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 20 Werurwe 2015 yasabiye Sheikh Habimana Saleh guhagararira u Rwanda mu Misiri, umwanya akiriho kugeza n’uyu munsi.

Yemejwe nka Ambasaderi avuye mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari umudepite uhagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi.

 

Habimana Saleh nyuma y’Umushyikirano wa 2013

4. Pasiteri Antoine Rutayisire

Pasiteri Antoine Rutayisire, Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yavukiye mu Karere ka Gatsibo mu mwaka wa 1959.

Rutayisire agaragara muri Politiki y’u Rwanda, mu bikorwa bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse n’iy’ubumwe n’ubwiyunge no mu masengesho yo gushimira Imana ahuza abayobozi bakuru mu Rwanda, aho akunda kubabwira ko bagomba kubanza kumenya kwiyobora mbere yo kuyobora abandi.

Politiki asa n’uwayitangiye kera, kuko mu 1998 afatanyije n’Umupasiteri wavukaga i Rubavu, bashatse kureba urwikekwe ruri mu Banyarwanda, ku bijyanye n’amoko n’uturere, batumira abapasiteri ba EAR bo mu bice bya Gisenyi na Ruhengeri babahuza n’abari batuye mu yahoze ari Intara y’Umutara, bahurizwa hamwe i Kigali, barazwa mu cyumba rusange kimwe, ariko bose barara badasinziriye, bamwe bavuga bati “ izi nkotanyi ziratumara, abandi nabo bati izi nterahamwe ziratwica”.

Mu gukomeza guharanira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Rutayisre avuga ko abarokotse Jenoside baramutse bahuye n’ababahigaga buri ruhande rugatanga ubuhamya, hari ikintu kinini byafasha mu bumwe n’ubwiyunge no kuzamura igipimo cyo kwizerana usanga kikiri hasi.

 

Pasiteri Antoine Rutayisire

5. Padiri Ubald Rugirangoga

Rugirangoga Ubald yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu muri Gashyantare 1955. Mu Rwanda azwi nk’umunyamasengesho n’umukozi w’ibitangaza usenga benshi bagakira.

Padiri Ubald yatangije Gacaca Nkirisitu muri Paruwasi ya Mushaka yayoboye nyuma ya Jenoside, iyo gahunda yaje gusakara muri Kiliziya zo mu Rwanda, yari igamije gufasha abayoboke b’iryo dini kwemera ibyaha, kwirega no gusaba imbabazi.

Icyo gikorwa cy’isanamitima cyatumye benshi bemera uruhare bagize muri Jenoside, bagasaba imbabazi abo bahemukiye, cyageze no mu zindi paruwasi zirimo Ntendezi, Nyamata, Mashyuza, Shangi, Nkanka, Mugombwa ndetse no muri Diyosezi ya Butare.

Ubald yatoranyijwe ku rwego rw’igihugu mu barinzi b’igihango 17 bari mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda bashimirwa ko bimakaje ubumwe n’ubwiyunge.

Ubald ababazwa n’uburyo mu Rwanda habura itorero na rimwe ryatangwaho urugero rwo kuba ritaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Habure itorero na rimwe ryakwivuga ibigwi ngo twebwe nk’itorero ryacu ni ukuri turi abere b’amaraso y’Abatutsi yamenetse muri Jenoside”.

 

Padiri Ubald Rugirangoga

6. Pasiteri Ezra Mpyisi

Pasiteri Ezra Mpyisi yavutse ku ngoma ya Yuhi Musinga mu mwaka wa 1922 i Nyanza ku gasozi kitwa Gishike. Mpyisi ni umwe mu bantu bagaragaye kuva kera muri Politiki y’u Rwanda, ahereye mu myaka 1950 ubwo yabaga Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa bari mu kigero kimwe.

Muri politiki y’ubu, Mpyisi agaragara mu nyigisho atanga kuri Radio n’ibiganiro agirana n’abantu batandukanye ku mateka y’u Rwanda, avuga nk’uwayabonye uyu munsi.

Muri 2014, Mpyisi yafashe indege yerekeza muri Amerika ayoboye intumwa zari zivuye mu Rwanda zigiye kubonana n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa baganira ku buryo yataha.

Mu buzima bwe anenga amatorero n’Abakoloni bitwaje Ijambo ry’Imana mu binyoma, bagateza umwiryane wagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Pasiteri Ezra Mpyisi

7. Musenyeri Birindabagabo Alex

Birindabagabo asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamatorero mu Rwanda Peace Plan akaba n’Umushumba wa Diyoseze y’Abangilikani ya Gahini.

Muri iyi minsi yumvikana atanga ibitekerezo bitandukanye byuzuyemo politiki, ndetse no mu biganiro by’abanyapolitiki n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda.

Mu minsi yashize yumvikanye asaba ko abapasiteri n’abapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakwamburwa ayo mazina, ndetse yemeza ko hari abapasiteri yagiye ahagarika nyuma yo gukatirwa ibyo byaha bakarangiza n’ibihano.

Yumvikanye kandi asaba abakirisitu gufata iminsi yo gusenga no kwiyiriza, bagafatira umwanzuro ikibazo cy’abana bo mu mihanda, bakakigira icyabo kurusha izindi nzego ndetse anenga n’abagabo bafite amaso yabo ahora atumbiriye abagore b’abandi.

 

Alex Birindabagabo uyobora Itorero ry’Abangilikani

Birindabagabo yamaganira kure abavuga ko yinjiye muri politiki, ahubwo ko ari umuhanuzi udashobora guhunga politiki, kuko abumbura akanwa ke ashima ibyiza byagezweho cyangwa agaya ibibi bihari.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abihayimana-bagaragara-mu-bikorwa-bya-politiki-kurusha-abandi-mu-rwanda

Viewing all 353 articles
Browse latest View live